24-0929 Urufunguzo Rw’Umuryango

Ubutumwa : 62-1106 Urufunguzo Rw’Umuryango

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Abafite Urufunguzo Rwo Kwizera

“Ninjye Muryango w’intama. Ndi Inzira, Inzira yonyine, Ukuri, n’Ubugingo, kandi nta muntu wagera kuri Data keretse anyuze kuri Njye. Ndi Umuryango w’ibintu byose, kandi kwizera ni urufunguzo rufungura Umuryango kugira ngo mubashe kwinjiramo.”

Hariho ikiganza kimwe gusa gishobora gufata uru rufunguzo, kandi icyo ni ikiganza cyo KWIZERA. KWIZERA nirwo rufunguzo rwonyine rufungura amasezerano yose y’Imana. KWIZERA mu murimo We warangiye bifungura buri rugi kuri buri butunzi buri imbere mu Bwami bw’Imana. KWIZERA ni urufunguzo mberabyombi rukomeye rw’Imana arirwo rufungurira UMUGENI WAYO BURI RUGI kandi dufite urwo Rufunguzo mu KUBOKO KO KWIZERA

Urwo rufunguzo rwo kwizera ruri mu mitima yacu, kandi turavuga ngo, “Ni Ijambo ry”Imana; ni amasezerano y’Imana kuri twe, kandi dutunze urufunguzo”. Kandi noneho, hamwe na buri gace gato kose ko kwizera dufite, nta gushidikanya  kugace na kamwe, dufungura buri rugi ruhagaze imbere yacu n’imigisha Imana ifite kubwacu. Kuzimya ubukana bw’umuriro. Guhambura gukira ku barwayi. Gufungura agakiza  kacu. Twageze ku Rugi kandi icyo dukoze cyose mu magambo no mu bikorwa, tubikora byose mu Izina Rye, tuziko dufite urufunguzo rwo kwizera; kandi ni urufunguzo rukozwe mu Byanditswe

Ntabwo dushishikajwe n’icyo undi wese atekereza, hari ikintu kimwe tuzi neza: Imana yaraduhamagaye, ITUgena mbere, IDUhishurira Ijambo Ryayo, Itubwira abo turibo,  kandi twamaramaje gukurikira Ijambo Ryayo, kubera ko Yaduhamagariye kuba Umugeni Wayo.

Data yafashe inyenyeri Ze zirindwi, intumwa Ze zirindwi, ku bisekuru birindwi mu kiganza Cye. Arazifite mu kiganza Cye, kubera ko bifitanye isano n’imbaraga Ze. Icyo nicyo ikiganza gisobanuye. Bisobanuye imbaraga z’Imana! N’ubutware bw’Imana.

Dufashe Ijambo Ryayo mu kiganza cyacu cyo Kwizera, bisobanuye imbaraga n’ubutware bw’Imana biri mu BIGANZA BYACU kandi Yaduhaye URUFUNGUZO kugira ngo dufungure buri rugi kubwa buri kintu dukeneye cyose. Ni Urufunguzo rufungura byose arirwo ruzafungura BURI RUGI.

Noneho nzi impamvu Imana yaduhaye intoki 5 kuri buri kiganza; ntabwo ari 4, ntabwo ari 6, ahubwo 5, bityo kugira ngo buri gihe uko turebye ku biganza byacu twibuke, ko dufite KWIZERA ko gufungura buri rugi.

Ni ikimenyetso cy’iteka ku kiremwa muntu tudashobora kwibagirwa; igihe cyose ujye wibuka kandi ugire umwete, ko dufite KWIZERA mu biganza byacu. Kandi Izakuza kwizera kwacu kungana n’akabuto ka sinapi nuko Iduhe KWIZERA GUKOMEYE MU IJAMBO RITIGERA RINANIRWA, RIHORAHO ITEKA RIDASHOBORA KUNANIRWA!!!

Twashobora kuzamura amaboko yacu tuyerekeje mu Ijuru, tukarambura intoki zacu 5 kuri buri kiganza nuko tukamubwira ngo, “Data, twizera kandi dufite KWIZERA muri buri Jambo Wavuze. Ni Isezerano Ryawe, Ijambo Ryawe, kandi Uzaduha KWIZERA DUKENEYE niba twizeye gusa…. kandi twe TURIZEYE.”

Ubwo tutari twagira Amateraniro yacu y’Ifunguro Ryera kugeza Kucyumweru nimugoroba, ndashaka kubashishikariza guhitamo Ubutumwa mugomba kumva hamwe n’Itorero ryanyu, umuryango, cyangwa umuntu ku giti cye, Kucyumweru mu gitondo, bikurikije uko igihe kiboroheye. Nta buryo nyakuri buhari bwo kugenzura Kwizera kwacu bwaruta kumva Ijambo; kubera ko KWIZERA kuzanwa no kumva, kumva Ijambo, kandi Ijambo riza ku muhanuzi.

Reka twese noneho twiyunge hamwe isaa kumi n’imwe z’umugoroba (ku isaha y’aho muri) kugira ngo twumve Ubutumwa, 62-1007 Urufunguzo Rw’Umuryango. Nkuko byatangajwe, ndifuza ko tugira Amateraniro y’Ifunguro Ryera Adasanzwe, ariyo azaba arimo atambuka kuri Voice Radio (Radiyo Ijwi) isakumi n’imwe z’umugoroba  (ku isaha y’i Jeffersonville). Mwashobora kumanura kandi mugakurikira iteraniro mu Cyongereza cyangwa mu zindi ndimi kubwo gukanda kuri uyu murongo

Kimwe no kuyandi Materaniro y’Igaburo Ryera yabaye mu bihe byahise, ku iherezo rya kasete Mwene Data Branham asengera umugati na vino. Haba hari umuziki wa piano iminota myinshi mu rwego rwo kugira ngo musoze igice cy’amateraniro y’Igaburo Ryera. Hanyuma, Mwene Data Branham asoma Icyanditswe kijyanye no kozanya ibirenge, maze hakajyamo Indirimo z’Ubutumwa Bwiza zikurikira kuyobora kwe kw’iminota mike, mu rwego rwo kugira ngo murangize igice cy’amateraniro yo kozanya ibiringe

Mbega amahirwe dufite yo gutumira Umwami wacu Yesu kugira ngo asangira na buri wese muri twe mu ngo zacu, insengero, cyangwa aho mwaba muri hose. Munsegere mu gihe muvugana na We, nkuko nanjye nzaba ndimo mbasengera.

Imana ibahe umugisha,

Mwene Data Joseph Branham