24-0707 Ese Imana Yaba Ihindura Igitekerezo Cyayo Kubijyanye n’Ijambo?

Ubutumwa : 65-0418E Ese Imana Yaba Ihindura Igitekerezo Cyayo Kubijyanye n’Ijambo?

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Bushake Butunganye

Umunsi urakuze kandi Kuza k’Umwami kuregereje. Urugi rurigukingwa kandi igihe kirimo gushira, niba niba kitarangiye. Burije cyane nta gukubita hirya no hino;  ngo ube nk’urubingo ruhungabanywa n’umuyaga; ukagira amatwi akurya. Ni umwanya wo gufata icyemezo gitunganye. Ni iki nkwiriye gukora kugira ngo mbe Umugeni We?

Ese Imana yaba ihindura igitekerezo cyayo ku Ijambo Ryayo? NTIBIBAHO. Noneho tugomba guhatana buri munsi, hamwe n’umutima wacu wose n’ubugingo kugira ngo tube mu BUSHAKE BWAYO BUTUNGANYE. Tugomba kwiyegurira ubwacu ubushake Bwayo n’Ijambo Ryayo. Ntitwigere turigisha impaka, uryizere gusa kandi uryemere. Ntukigere ugerageza gushakira inzira hirya Yaryo. Urifate gusa mu buryo Riri.

Umuhanuzi atubwira ko muri ubu Butumwa intego nyamukuru ari ukutwereka ko Imana irinda Ijambo Ryayo kugira ngo Igume ari Imana, ariko benshi begerageza kurica iruhande, maze bakishakira izindi nzira. Igihe babikoze, bibona ibintu bigenda, kandi Imana ikabaha umugisha, ariko baba bari gukorera mu bushake Bwayo buhaswe atari ubushake Bwayo butunganye, Ubushake bw’Imana.

Umuhanuzi atugarura ku Ijambo kandi akaduha urugero rwo gukurikiza, tukiga, ndetse akatwibutsa, ko IMANA  ITAJYA ihidura Igitekerezo Cyayo cyangwa inzira Yayo, Yo ni Imana kandi NTIhinduka.

Noneho, tubona ko aba bombi bari abantu b’umwuka, bombi bari abahanuzi, bombi barahamagawe. Kandi Mose, yari aho mu murimo, hamwe n’Inkingi y’Umuriro nshya imbere ye buri munsi, Umwuka w’Imana uri kuri we, ari mu murimo. Hano haza undi mukozi w’Imana, wahamawe n’Imana, agasigwa n’Imana, umuhanuzi uwo Ijambo ry’Imana ryazagaho. Hano niho hari umurongo uteye akaga. Nta muntu n’umwe washoboraga kubijyaho impaka ko uriya muntu atari umuntu w’Imana-w’Imana, kubera ko Bibiliya ivuga ko Umwuka w’Imana yavuganye nawe , kandi yari umuhanuzi.

Mwami, mbese ibyo byegeranye bingana iki? Ni gute nabimenya, mu gihe BOMBI bari abahanuzi? Bombi bari abantu buzuye Umwuka bahamagawe n’Imana, basizwe n’Imana; abahanuzi b’Imana abo Ijambo ry’Imana rizaho. Bombi bavuga ko Umwuka Wera abayobora.

Reka dusome kandi twige imirongo mike twitonze kubijyanye n’icyo marayika wa karindwi w’Imana yavuze. Turashaka icyo yavuze; atari icyo itorero rivuze, icyo Dogiteri Jones avuze, cyangwa icyo umuntu runaka wundi avuze. Turashaka icyo UKU NIKO UWITEKA AVUZE kivuze binyuze mu muhanuzi Wayo.

Mose, kubwo kuba umuhanuzi wasizwe n’Ijambo ry’Uwiteka, agahamya ko yatoranijwe kugira ngo abe umuyobozi icyo gihe, kandi ko Abrahamu yari yarasezeranije ibi bintu byose…

Nta n’umwe washoboraga gufata umwanya wa Mose. Nubwo hajyaga guhaguruka ba Kora bangana iki, ndetse na ba Datani bangana iki; yari Mose, Imana yari yaramuhamagaye, uko byari kose.

Mose niwe umwe Imana yari yatoranije kuyobora ubwoko. Abandi bantu barahagurukaga maze bakavuga ko basizwe, abagabo buzuye Umwuka Wera nabo. Ko nabo Imana yabahamagaye kugira ngo bayobore. Ariko Mose yari umuyobozi w’Ubushake Butunganye bw’Imana kugira ngo abayobore.

Ariko, nanone niba abantu badashaka kugendera mu bushake butunganye Bwayo, Ibafitiye ubushake buhaswe ubwo Izabemerera kugenderamo. Mwitegereze, Irabyemera, ariko Izemera ko byose bikorera hamwe kubw’icyubahiro Cyayo, mu bushake Bwayo butunganye. Noneho niba mubishaka…

Nta n’umwe ushaka kuba mu bushake buhaswe bw’Imana. Umugeni w’ukuri ashaka kuba mu bushake Butunganye Bwayo, igihe cyose, igiciro byamugomba cyose.

Hariho ukutemeranye kwinshi, ibitekerezo, urujijo, imyumvire, ku mumaro wo kumva amakasete.

Twese turabizi ko iki ari ikibazo cyateye ko abizera b’Ubutumwa batandukana uyu munsi. Turabizi ko Umugeni AGOMBA, KANDI NIKO AGOMBA KUBA, kwiyunga hamwe; iryo ni Ijambo.

Ni abuzuye Umwuka, mu itorero hariho abagabo uyu munsi bahamagawe. Ni abantu b’Imana basizwe bahamagawe kugira ngo babwirize ubu Butumwa. Ariko nta numwe muri bo twese dushobora kumvikanaho.

Ni gute bashobora kuba aribo bagomba kunga Umugeni? Ese twakiyunga ku murimo wabo? Nyakuri bahamagawe kugira ngo baragire umukumbi wabo, ariko kugira ngo bawugarure kuri GAHUNDA Y’UKURI Y’IMANA. UMUYOBOZI WAYO. UMUHANUZI WAYO. Atari imirimo yabo.

Niba batabigisha ko iri Jwi riri kuri aya mabande ariryo MUGOMBA gukurikira, kandi mugomba kwizera ko ariryo Jwi ry’ingenzi cyane mugomba kumva, aho abo bari mubushake buhaswe Bwayo.

Niba bakubwira ko ariryo Jwi ry’ingenzi cyane, kandi bakaba bizera nyakuri ibyo, none  se ni iki kibabuza kurishyiramo ngo rivuge igihe muhuriye hamwe?

Niba ushaka kuba uhamirijwe, UBIZI NEZA, y’uko uri mu bushake Bwayo butunganye, hariho  INZIRA YIZEWE imwe gusa. Ni ukumva Ijwi ry’Imana ryahamirijwe riri kuri aya makasete.

Ikintu cya mbere mu menya, ni uko kasete yinjira mu mazu yabo. Ko bazifite. Niba ari intama, aho azajyana nazo. Niba ari ihene, azajugunya kasete hanze.

Ndagomba kuba MPAMIRIJWE NEZA. Ko ntashobora, kandi ko ntazigera, nkinisha na gato aho kuba hanjye h’Iteka. NDABIZI KO Ijwi riri ku mabande ariryo Jwi ry’Imana ku Mugeni. NDABIZI KO nta kosa ririho. NDABIZI KO ryahamirijwe n’Inkingi y’Umuriro. NDABIZI KO Ariryo Rimwe Imana yatoranije ngo riyobore Umugeni Wayo. NDABIZI KO iryo Jwi ariryo Jwi ryonyine rishobora kandi rizunga Umugeni. NDABIZI KO ariryo Jwi nzumva rivuga ngo “Dore, Ntama w’Imana”

NGOMBA GUKANDAHO BIKAVUGA kandi nkumva iryo Jwi. Uratumiwe kugira ngo wiyunge hamwe natwe kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa., ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva : 65-0418E Ese Imana Yaba Ihindura Igitekerezo Cyayo Kubijyanye n’Ijambo?

Mwene Data Joseph Branham

Tuributangirire Ubutumwa kuri Paragraph ya 61.

Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:

Kuva igice cya 19

1.Mu kwezi kwa gatatu Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa, kuri uwo munsi bagera mu butayu bwa Sinayi.

2.Bavuye i Refidimu bageze mu butayu bwa Sinayi, babubambamo amahema. Ni ho Abisirayeli babambye amahema, imbere y’umusozi.

3.Mose arazamuka ngo ajye aho Imana iri, Uwiteka ari ku musozi amubwira amutera amagambo ati “Uko abe ari ko ubwira inzu ya Yakobo, ubu butumwa abe ari bwo ubwira Abisirayeli uti

4.‘Mwabonye ibyo nagiriye Abanyegiputa, kandi uko naramije mwe amababa nk’ay’ikizu nkabizanira.

5.None nimunyumvira by’ukuri, mukitondera isezerano ryanjye muzambera amaronko, mbatoranije mu mahanga yose kuko isi yose ari iyanjye,

6.kandi muzambera ubwami bw’abatambyi n’ubwoko bwera.’ Ayo abe ari yo magambo ubwira Abisirayeli.”

7.Mose araza ahamagara abakuru b’abantu, abazanira ayo magambo yose Uwiteka yamutegetse.

8.Abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.” Mose ashyira Uwiteka amagambo y’abantu.

9.Uwiteka abwira Mose ati “Dore ndaza aho uri ndi mu gicu gifatanye, kugira ngo abantu bumve mvugana nawe maze bakwemere iteka ryose.” Mose abwira Uwiteka amagambo y’abantu.

10.Uwiteka abwira Mose ati “Jya ku bantu ubeze none n’ejo, bamese imyenda yabo,

11.uwa gatatu uzasange biteguye, kuko ku munsi wa gatatu Uwiteka azamanukira imbere y’ubwo bwoko bwose ku musozi Sinayi.

12.Ubashyirireho urugabano rugota uyu musozi impande zose, ubabwire uti ‘Mwirinde mwe kuzamuka ku musozi cyangwa gukora ku rugabano rwawo. Uzakora kuri uyu musozi no kwicwa azicwe.

13.He kugira ukuboko kumukoraho, ahubwo bamwicishe amabuye cyangwa bamurase imyambi, naho ryaba itungo cyangwa umuntu cye kubaho.’ Ihembe nirivuga ijwi rirandaze, bazamuke bigire ku musozi.”

14.Mose aramanuka ava kuri uwo musozi, aza ku bantu arabeza, bamesa imyenda yabo.

15.Abwira abantu ati “Umunsi wa gatatu uzasange mwiteguye, ntimuterane n’abagore banyu.”

16.Ku wa gatatu mu gitondo inkuba zirakubita, imirabyo irarabya, igicu gifatanye kiba kuri uwo musozi. Ijwi ry’ihembe rirenga cyane rirumvikana, abantu bose bari mu ngando z’amahema bahinda imishyitsi.

17.Mose azana abantu akuye mu ngando gusanganira Imana, bahagarara munsi y’uwo musozi.

18.Umusozi wa Sinayi wose ucumba umwotsi, kuko Uwiteka yawumanukiyeho aje mu muriro. Umwotsi wawo ucumba nk’uw’ikome, umusozi wose utigita cyane.

19.Ijwi ry’ihembe rirushijeho kurenga Mose aravuga, Imana imusubirisha ijwi.

20.Uwiteka amanukira ku musozi wa Sinayi, ku mutwe wawo. Uwiteka ahamagara Mose ngo azamuke ajye ku mutwe w’uwo musozi, Mose arazamuka.

21.Uwiteka abwira Mose ati “Manuka, utegeke abantu be gutwaza ngo bajya aho Uwiteka ari kumwitegereza, benshi muri bo bakarimbuka.

22.Kandi n’abatambyi bigire hafi y’Uwiteka bīyeze, kugira ngo Uwiteka atabagwira.”

23.Mose abwira Uwiteka ati “Abantu ntibabasha kuzamuka kuri uyu musozi wa Sinayi, kuko ubwawe wadutegetse uti ‘Ugoteshe uyu musozi urugabano, uweze.’ ”

24.Uwiteka aramubwira ati “Genda umanuke maze uzamukane na Aroni, ariko abatambyi n’abantu be gutwaza ngo baze aho Uwiteka ari, kugira ngo atabagwira.”

25.Nuko Mose aramanuka ajya aho abantu bari, arabibabwira.

Kubara 22:31

31.Maze Uwiteka ahwejesha amaso ya Balāmu, abona marayika w’Uwiteka ahagaze mu nzira, akuye inkota ayifashe mu ntoki. Arunama, yikubita hasi yubamye.

Matayo 28:19

19.Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera,

Luka 17:30

30.Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.

Ibyahishuwe igice cya 17

1.Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi arambwira ati “Ngwino nkwereke iteka maraya ukomeye azacirwaho, yicara ku mazi menshi.

2.Ni we abami bo mu isi basambanaga na we, abari mu isi bagasinda inzoga ari zo busambanyi bwe.”

3.Anjyana mu butayu ndi mu Mwuka, mbona umugore yicaye ku nyamaswa itukura yuzuye amazina yo gutuka Imana, ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi.

4.Uwo mugore yari yambaye umwenda w’umuhengeri n’uw’umuhemba. Yari arimbishijwe n’izahabu n’amabuye y’igiciro cyinshi n’imaragarita, mu intoki ze yari afite igikombe cy’izahabu cyuzuye ibizira n’imyanda y’ubusambanyi bwe.

5.Mu ruhanga rwe afite izina ry’amayoberane ryanditswe ngo BABULONI IKOMEYE, NYINA W’ABAMARAYA, KANDI NYINA W’IBIZIRA BYO MU ISI.

6.Mbona ko uwo mugore asinze amaraso y’abera n’amaraso y’abahōwe Yesu. Mubonye ndatangara cyane.

7.Marayika arambaza ati “Ni iki kigutangaje? Reka nkumenere ibanga ry’uriya mugore n’iry’inyamaswa imuhetse, ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi.

8.Iyo nyamaswa ubonye yahozeho nyamara ntikiriho, kandi igiye kuzamuka ive ikuzimu ijye kurimbuka. Abari mu isi amazina yabo atanditswe mu gitabo cy’ubugingo, uhereye ku kuremwa kw’isi, bazatangara babonye iyo nyamaswa yahozeho ikaba itakiriho, kandi ikazongera kubaho.

9.“Aha ni ho hakwiriye ubwenge n’ubuhanga. Iyo mitwe irindwi ni yo misozi irindwi uwo mugore yicaraho.

10.Kandi ni yo bami barindwi: abatanu baraguye, umwe ariho undi ntaraza, kandi naza azaba akwiriye kumara igihe gito.

11.Ya nyamaswa yariho ikaba itakiriho, iyo ubwayo ni uwa munani, nyamara kandi ni umwe muri ba bandi barindwi kandi arajya kurimbuka.

12.“Ya mahembe cumi wabonye ni yo bami cumi batarīma, ariko bahabwa gutegekera hamwe na ya nyamaswa nk’abami kumara isaha imwe.

13.Abo bahuje inama, baha ya nyamaswa imbaraga zabo n’ubutware bwabo.

14.Bazarwanya Umwana w’Intama, ariko Umwana w’Intama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware n’Umwami w’abami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha.”

15.Nuko arambwira ati “Ya mazi wabonye wa maraya yicaraho, ni yo moko n’amateraniro y’abantu n’amahanga n’indimi.

16.Ya mahembe cumi wabonye na ya nyamaswabizanga maraya uwo, bimunyage bimucuze birye inyama ze, bimutwike akongoke.

17.Kuko Imana yashyize mu mitima yabyo gukora ibyo yagambiriye, no guhuza inama no guha ya nyamaswa ubwami bwabyo, kugeza aho amagambo y’Imana azasohorera.

18.“Wa mugore wabonye ni we wa mudugudu ukomeye utegeka abami bo mu isi.”