Ubutumwa : 64-0830M Ibibazo n’ibisubizo #3
- 26-0208 Ibibazo n’ibisubizo #3
- 24-0512 Ibibazo n’ibisubizo #3
- 22-1016 Ibibazo n’ibisubizo #3
- 18-0218 Ibibazo n’ibisubizo #3
Bakundwa Babyariwe Kristo
Ni gute umuntu yashobora gusobanura mu magambo y’abapfa urukundo n’umunezero biri mu mitima yacu kubwo kumenya Guhishurirwa k’ukuri kw’Ijambo Ryayo kubw’igihe cyacu? Gutekereza ko, ntacyo dufite kubikoraho, ariko WE, NDIHO Ukomeye, binyuze mu gutoranya Kwe bwite, yatugeneye ko TWE tugira ikintu gikomeye Yashobora kuduha, GUHISHURIRWA KW’IJAMBO RYAYO KUBW’IGIHE CYACU.
Yarategereje, kugeza ubwo igihe gikwiriye gisohoye, kugira ngo ihumekere umwuka w’ubugingo muri twe, rero dushobora kumwumva We avuga natwe maze akavuga ngo:
Noneho, nagerageje uko nshoboye kugira ngo – kugira ngo – kugira ngo mbahugure kandi mbayobore nk’uko umubyeyi yakayoboye abana be. Muri abana banjye. Nababyaye muri Kristo kubw’ubu butumwa bwiza mbwiriza. Murabona? Kandi njyewe – njye nifuza ko mukura rwose kugeza aho muhindutse abana bashyitse k’uburyo bwuzuye, cyangwa ahubwo – cyangwa ahubwo abana. Kandi nifuza kubamurikira Kristo uwo munsi, nk’uko Pawulo yavugaga, ko ari “ Umwari udafite inenge.” Ntakintu muri iri Jambo umutima wanyu utabasha kuvugira “Amina.”
Imana, ivuga inyuriye muri marayika Wayo ukomeye, irimo iraduha icyerekezo kandi ikatuyobora, Twe Umugeni wa Yesu Kristo. Turi abana be bakuze, umwari utanduye. Kandi binyuze mu buntu butangaje Bwayo, dusubiza na AMEN Kuri buri Jambo twumva! Ni ubusobanuro butunganye bw’Ijambo hamwe no guhamya kw’Imana!
· Niba Ijwi twumva ku makasete ari: Ubusobanuro bwuzuye bw’Ijambo, ni iki kindi Umugeni wa Yesu Kristo akeneye?… NTAKINDI!
Yaradutoranije, ikiganza Cye cyatoranije itsinda rito, kugira ngo abe ariryo rigira Guhishurirwa kw’Ijambo kubw’igihe cyacu. Nitwe yatoranije ngo tube aha ku isi, mu mibiri y’abantu, aho mungoma y’imyaka igihumbi.
Nshuti zanjye, reka ibyo tubitindeho akanya gato.
Tuzagira imibiri ihawe ubwiza hano ku isi. Tuzaba turya, tunywa, twubaka amazu, tubaho nkuko tubaho ubu mugihe cy’imyaka igihumbi. Bizaba ariko kwezi kwacu kwa buki aho Umugeni(TWEBWE) n’Umukwe (Umwami Yesu Kristo) tuzahinduka UMWE.
Turi maso buri munota na buri munsi kandi dutegereje icyo gihe gihawe ubwiza. Biratwegereye cyane bisa nkaho dushobora kubikoraho. Ndizeye, n’umutima wanjye wose, iki nicyo kiri kutubaho uyu munsi:
oh, ubu bumwe bw’umwuka bwa Kirisito n’Itorero rye, noneho, igihe Umubiri uhindutse Ijambo, kandi Ijambo rihindutse umubiri, rigaragajwe, rihamirijwe. Neza neza ibyo Bibiliya yatangaje kubw’uyu munsi, ni byo bibaho, umunsi ku munsi. Rero ibi birimo birirundanya cyane vuba, hariya mu butayu, kandi ibintu birimo kubaho, ku buryo nta nabasha gukomeza. Twegereje kugaruka kwa Yesu, Ugomba kuba umwe n’Itorero, igihe Ijambo rihindutse Ijambo. Uguhamagara k’Umwuka Wera, urondora imitima!
Hamwe na buri Butumwa twumva, niko Irushaho kuduha Guhishurirwa. Birimo kwiyongera mu buryo bubangutse kuburyo tutashobora kureka gukomeza. Turimo turabona Ijambo rihinduka Ijambo kuruta uko byigeze biba mbere. Nta gacu na gato ko gushidikanya; kubwo Guhishurirwa, TUZI neza abo turibo.
Arimo arunga Umugeni We nkuko Yavuze ko Azabikora, kandi turi igice Cye. Turimo turabibona bibaho hamwe n’amaso yacu ubwacu. Abandi bashobora kutabibona cyangwa ngo babisobanukirwe. Ntabwo ari ibyabo, NI IBYACU, ABANA BE YIBYARIYE.
Umugeni yarafite ibibazo byo kubaza umuhanuzi.
Ese birahagije kumva GUSA Ijwi ry’Imana riri ku makasete? Imana yarasubije maze iravuga ngo: YEGO!!
Ese abana bacu nabo bashobora kubona ibyo bakeneye byose kugira ngo babe Umugeni wa Kristo kubwo kumva gusa amakasete: YEGO!!
Rero, ibyo Umugeni akeneye byose biri KU MAKASETE.
Turabizi kandi ko Imana yatanze izindi nzira nyinshi kubw’abana Bayo.
“Kubw’imibyimba Ye mwarakize.” Noneho, icya mbere niko Ijambo ryavuze, ibyo bikwiriye kuba bihagije, ariko niba mudashobora kwizera Ijambo, nicyo gituma hari impano mu Rusengero, mwene abo bantu basigiwe kumenya uburyo bagomba kwigisha ibyo, bakabikugaragariza neza, uko biri, no kwizera ko kubyizera.
Turashimira Imana yatanze abantu basizwe kugira ngo bamenye uburyo bwo kwigisha gukira n’Ijambo Ryayo kugira ngo babigaragarize abandi, ariko Umugeni Wayo ashaka INZIRA YATANZE ITUNGANYE KANDI IHAGIJE. Icyo nicyo cyonyine DUKENEYE.
Ndashaka kugutumira kuza kwiyunga n’Ingando ya Branham kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva: Ibibazo n’Ibisubizo #3 64-0830M.
Mbega uburyo bitangaje kugira Guhishurirwa kw’Ijambo Ryayo no kumenya ko turi Ijambo ryambaye umubiri.
Mwene Data Joseph Branham