Ubutumwa : 64-0802 N’Urugo Rw’Ahazaza Rw’Umukwe Wo Mu Ijuru N’Umugeni Wo Ku Isi
Nshuti Yanjye Mukundwa Nkunda Cyane,
Ndagukunda cyane. Uri akara ko mu mara Yanjye, n’akagufa ko mu magufa Yanjye. Ndetse mbere y’uko ndema inyenyeri, ukwezi, isanzure Ryanjye ryose, Narakubonye hanyuma Ndagukunda. Namenye ko wari igice Cyanjye, Umukunzi wanjye umwe rukumbi. Wowe na Njye twari UMWE.
Umunsi nifuje cyane kandi nategereje guhera igihe Nakuboneye urashyize uragera. Noneho ndimo ndabahamagara kandi murimo kwiyunga muturutse iburasirazuba n’iburengerazuba, amajyaruguru n’amajyepfo, binyuze mu Ijwi Ryanjye. Muri ibitekerezo Byanjye, Ijambo Ryanjye, Umugeni Wanjye, ugaragajwe.
Nifuje cyane kukubwira buri kintu cyose kiri mu mutima Wanjye, nicyo cyatumye mbyandika nkoresheje abahanuzi Banjye kandi nkaba narabikurindiye imyaka ibihumbi. Benshi barabisomye, kandi barabyizera mu binyejana byinshi, ariko hari ibintu byinshi nakomeje kugira ibanga kugeza IGIHE UHAGEZE. Niwowe WENYINE Nzabibwira.
Bifuje kumenya no kumva ibyo bintu byose bitangaje Nakomeje guhisha, ariko nkuko Nabigusezeranije, Narategereje kandi Mbigira ibanga kugeza ubu, kubwawe gusa, ni WOWE WANJYE WENYINE.
Nagusezeranije ko Nzaza kandi Nkihishura Ubwanjye indi nshuro mu mubiri w’Umuntu, kugira ngo mbashe kukuvugisha, no kuguhishurira ibi bintu byose. Nashakaga ko wumva IJWI RYANJYE rivugana nawe mu buryo butaziguye.
Nujuje Umwuka Wanjye abandi benshi kugira ngo bakubwire urukundo Rwanjye, ariko nkuko nagiye mbikora igihe cyose, kandi ntabwo nshobora guhinduka, Natoranije umuntu umwe: marayika Wanjye, umuhanuzi Wanjye, kugira ngo abe Ijwi Ryanjye bityo kugira ngo mbashe kukubwira Uku Niko Uwiteka Avuze.
Nifuzaga kukubwira ko, utakijijwe umunsi runaka. Wari ukijijwe igihe cyose. Naraje gusa kugira ngo gucungure nkugarure. Wari ukijijwe guhera mu itangira kubera ko wari ufite Ubugingo Buhoraho guhera na mbere. Kubw’ibyo, mu maso Yanjye, ibyaha byawe nta nubwo Nshobora kubibona, ikintu cyonyine numva ni ijwi ryawe. Ndeba gusa uguhagarariye.
Mbega uburyo Nifuje cyane kukubwira ibintu byinshi. Umutima wanjye wuzuye umunezero hamwe no gutangara. Mbega uburyo nkumbuye Ibirori byacu by’Ubukwe, Ingoma Yacu y’Imyaka igihumbi turi hamwe. Kugira ngo nkubwire mu magambo arambuye kubijyanye n’Urugo Rwacu rw’ejo hazaza turi hamwe; mbega uburyo nateguye buri kintu kubwawe, buri kintu cyose ni mu buryo bukunogeye.
Mukunzi Wanjye, niba utekereza ko ari ibintu bitangaje kumva Ijwi Ryanjye rivugana nawe, tegereza gato, iki ni agacu gusa k’uburyo bizaba bimeze igihe tuzaba turihamwe muri uriya Mugi. Umuhanuzi wawe azaba atuye hafi y’iwawe; azaba ari umuturanyi wawe.
Tuzagendana muri iyo mihanda y’izahabu ndetse tunywe ku isoko hamwe. Tuzagendana muri paradizo y’Imana hamwe n’Abamarayika tugenda hejuru y’isi, turirimba indirimo z’icyubahiro… Mbega ukuntu uzaba ari Umunsi mwiza!
Ndabizi ko inzira isa n’igoye, kandi rimwe na rimwe ijya ikomera kurushaho kuri wowe,ariko izoroha, kandi irusheho koroha, igihe Turi hamwe.
Kuri ubu, Ngiye kubahuriza hamwe indi nshuro maze mvugane namwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa. Ku isaha y’I Jeffersonville, maze mbabwire byose kubijyanye “N’Urugo Rw’Ahazaza Rw’Umukwe Wo Mu Ijuru N’Umugeni Wo Ku Isi”. Nkumbuye cyane icyo gihe tuziyunga hamwe.
Mwibuke, kandi ntimukabyibagirwe, Ndabakunda cyane.
Mu Izina Rye,
Mwene Data Joseph Branham
Ibyanditswe:
Matayo 19:28
Yesu arabasubiza ati “Ndababwira ukuri yuko mwebwe abankurikiye, mu gihe cyo guhindura byose ngo bibe bishya, ubwo Umwana w’umuntu azicara ku ntebe y’icyubahiro cye, namwe muzicara ku ntebe cumi n’ebyiri, mucire imiryango cumi n’ibiri y’Abisirayeli imanza.
Yohana 14:1–3
Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere.
Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu.
Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.
Abefeso 1:10
kugira ngo ibihe nibisohora ibone uko iteraniriza ibintu byose muri Kristo, ari ibiri mu ijuru cyangwa ibiri mu isi.
2 Petero 2:5–6
kandi ubwo itababariye isi ya kera, ahubwo ikarokorana Nowa umubwiriza wo gukiranuka n’abandi barindwi gusa, ubwo yatezaga isi y’abatubaha Imana umwuzure,
kandi ubwo yaciriye ho iteka imidugudu y’i Sodomu n’i Gomora iyitwitse ikayigira ivu, ikayishyiraho kuba akabarore k’abazagenda batubaha Imana,
2 Petero Igice cya 3
Bakundwa, uru ni rwo rwandiko rwa kabiri mbandikiye. Muri izo zombi imigambi yanjye yari iyo gukangura imitima yanyu itarimo uburiganya, mbibutsa
kugira ngo mwibuke amagambo yavuzwe kera n’abahanuzi bera, mwibuke n’itegeko ry’Umwami ari we Mukiza mwabwiwe n’intumwa zabatumweho.
Mubanze kumenya iki, yuko mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo,
babaza bati “Isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw’isi.”
Nuko biyibagiza nkana yuko ijuru ryahozeho uhereye kera kose, n’isi yakuwe mu mazi ikazengurukwa na yo ku bw’ijambo ry’Imana,
ari byo byatumye isi ya kera irengwaho n’amazi ikarimbuka.
Ariko ijuru n’isi bya none, iryo jambo ni ryo na none ryabibikiye umuriro uzatera ku munsi w’amateka, urimbure abatubaha Imana.
Ariko bakundwa, iri jambo rimwe ntirikabasobe, yuko ku Mwami Imana umunsi umwe ari nk’imyaka igihumbi, n’imyaka igihumbi ari nk’umunsi umwe.
Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana.
Ariko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’umujura, ubwo ijuru rizavaho hakaba n’umuriri ukomeye, maze iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa bikayengeshwa no gushya cyane, isi n’imirimo iyirimo bigashirīra.
Nuko ubwo ibyo byose bizayenga bityo, yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu,
twebwe abategereza tugatebutsa umunsi w’Imana uzatuma ijuru rigurumana rikayenga, kandi iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa bigashongeshwa no gushya cyane!
Kandi nk’uko yasezeranije dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.
Ni cyo gituma bakundwa, ubwo mutegereje ibyo, mukwiriye kugira umwete wo kuzasangwa mu mahoro, mutagira ikizinga, mutariho umugayo mu maso ye.
Mumenye yuko kwihangana k’Umwami wacu ari agakiza, nk’uko mwene Data ukundwa Pawulo yabandikiye abwirijwe n’ubwenge yahawe,
ndetse no mu nzandiko ze zose yavuze ibyerekeye ibyo. Icyakora zirimo bimwe biruhije gusobanukirwa, ibyo abaswa bahindagurika bagoreka, nk’uko bagira ibyanditswe bindi bakizanira kurimbuka.
Nuko rero bakundwa, ubwo muburiwe hakiri kare, mwirinde mutayobywa n’uburiganya bw’abanyabyaha mukareka gushikama kwanyu.
Ahubwo mukurire mu buntu bw’Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza. Icyubahiro kibe icye none n’iteka ryose. Amen.
Ibyahishuwe 2:7
Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. Unesha nzamuha kurya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo kiri muri Paradiso y’Imana.
Ibyahishuwe 6:14
Umuntu wese muri bo ahabwa igishura cyera, babwirwa kumara n’ikindi gihe gito baruhuka, kugeza aho umubare w’imbata bagenzi babo na bene Se bagiye kwicwa nka bo uzuzurira.
Ibyahishuwe 21:1–14
Mbona ijuru rishya n’isi nshya, kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byashize, n’inyanja yari itakiriho.
Mbona ururembo rwera Yerusalemu nshya rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, rwiteguwe nk’uko umugeni arimbishirizwa umugabo we.
Numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti “Dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo kandi Imana ubwayo izabana na bo ibe Imana yabo.
Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.”
Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti “Dore byose ndabihindura bishya.” Kandi iti “Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.”
Kandi iti “Birarangiye. Ni jye Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo. Ufite inyota nzamuhera ubuntu kunywa ku isoko y’amazi y’ubugingo.
Unesha azaragwa byose, nanjye nzaba Imana ye na we abe umwana wanjye.
Ariko abanyabwoba n’abatizera, n’abakora ibizira n’abicanyi, n’abasambanyi n’abarozi n’abasenga ibishushanyo n’abanyabinyoma bose, umugabane wabo uzaba mu nyanja yaka umuriro n’amazuku ari yo rupfu rwa kabiri.”
Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi zuzuye ibyago birindwi by’imperuka, avugana nanjye arambwira ati “Ngwino nkwereke umugeni, umugore w’Umwana w’Intama.”
Anjyana ku musozi munini kandi muremure ndi mu Mwuka, anyereka ururembo rwera Yerusalemu rumanuka ruva mu ijuru ku Mana,
rufite ubwiza bw’Imana. Kurabagirana kwarwo gusa n’ukw’ibuye ry’igiciro cyinshi cyane nk’ibuye ryitwa yasipi, ribonerana nk’isarabwayi.
Rufite inkike nini kandi ndende n’amarembo cumi n’abiri, no ku marembo hariho abamarayika cumi na babiri, kandi handitsweho amazina y’imiryango cumi n’ibiri y’abana ba Isirayeli.
Iburasirazuba hariho amarembo atatu, ikasikazi hariho amarembo atatu, ikusi hariho amarembo atatu, n’iburengerazuba hariho amarembo atatu.
Inkike z’urwo rurembo zifite imfatiro cumi n’ebyiri, zanditsweho amazina cumi n’abiri y’intumwa cumi n’ebyiri z’Umwana w’Intama.
Abalewi 23:36
Mumare iminsi irindwi mujya mutambira Uwiteka ibitambo bikongorwa n’umuriro, uwa munani ujye ubabera uwo guterana kwera, muwutambireho Uwiteka ibitambo bikongorwa n’umuriro, ube uwo guterana mwitonze. Ntimukagire umurimo w’ubugaragu muwukoraho.
Yesaya Igice cya 4
Uwo munsi abagore barindwi bazajya ku mugabo umwe bamubwire bati “Tuzitungirwa n’ibyokurya byacu kandi tuzajya twiyambika ubwacu, ariko uduhe kwitirirwa izina ryawe udukize urubwa rw’abantu.”
Uwo munsi ishami ry’Uwiteka rizaba ryiza rifite icyubahiro. Abisirayeli bazarokoka, imyaka yo mu gihugu izabaryohera cyane ibabere myiza.
Maze uzasigara i Siyoni n’i Yerusalemu wese, yanditswe mu bazima b’i Yerusalemu, azitwe uwera.
Ubwo ngubwo Uwiteka azaba yuhagiye imyanda y’abakobwa b’i Siyoni ayimazeho, kandi azaba amaze amaraso muri Yerusalemu, ayamarishijemo umwuka ukiranuka n’umwuka wotsa.
Kandi hejuru y’ubuturo bwose bwo ku musozi wa Siyoni no ku materaniro yaho, Uwiteka azaharemeraho igicu n’umwotsi ku manywa n’umuriro waka ukamurika nijoro. Maze hejuru y’ibyubahwa byose hazabeho igitwikirizo.
Kandi ku manywa hazabaho ihema ryo kuzana igicucu ku bw’icyokere, ribe ubuhungiro n’ubwugamo bw’ishuheri n’imvura.
Yesaya 28:10
Kuko ibye ari ugutoza itegeko rikurikirwa n’irindi, itegeko ku itegeko, umurongo ku murongo, n’umurongo ku murongo, aha bikeya, hariya bikeya.
Yesaya 65:17–25
Dore ndarema ijuru rishya n’isi nshya, ibya kera ntibizibukwa kandi ntibizatekerezwa.
Ahubwo nimunezerwe mujye mwishimira ibyo ndema, kuko ndema i Yerusalemu ngo mpagire ibyishimo, nkarema abantu baho bakaba umunezero.
Nzanezererwa i Yerusalemu nishimire abantu banjye, kandi ijwi ryo kurira n’imiborogo ntibizahumvikana ukundi.
Ntihazongera kubamo umwana umaze iminsi mike, cyangwa umusaza udashyikije imyaka ye, kuko umwana azapfa amaze imyaka ijana, ariko umunyabyaha azavumwa, apfe atamaze imyaka ijana.
Bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo.
Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n’abandi, kuko bazamara imyaka nk’ibiti, kandi abatoni banjye bazashyira kera bishimira imirimo y’intoki zabo.
Ntibazaruhira ubusa kandi ntibazabyara abana bo kubona amakuba, kuko bazaba ari urubyaro rw’abahawe umugisha n’Uwiteka, hamwe n’abazabakomokaho.
Maze ubwo bazaba batarantabaza nzabatabara, kandi bakivuga nzumva.
Isega n’umwana w’intama bizarishanya, intare zizarisha ubwatsi nk’inka, umukungugu ni wo uzaba ibyokurya by’inzoka. Ntibizaryana kandi ntibizarimbura hose ku musozi wanjye wera. Ni ko Uwiteka avuga.
Malaki 3:6
Kuko jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka, ni cyo gituma abahungu ba Yakobo mutamarwaho.