26-0104 Ibitega Bitobotse

Pesan: 64-0726E Ibitega Bitobotse

PDF

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Abanywa Ku Isoko Y’Amazi Adudubiza

Mbega Noheri n’Umwaka Mushya twagize. Twakiriye kandi dufungura impano z’Imana yoherereje Umugeni Wayo. Impano yacu ya mbere yari impano ya Noheri ikomeye cyane yaba yarigeze ipfunyikwa. Imana Ubwayo yapfunyitse kubaho Kwayo Ubwayo mu mubiri w’umuntu maze yoherereza iyo paki isi. Niyo yari Impano Yayo ya mbere ikomeye yo kugarura Umugeni Wayo.

Hanyuma Imana yohereza indi paki ikomeye ku Mugeni Wayo. Yaradukunze cyane kuburyo Yaje maze Yihishura Ubwayo mu mubiri indi nshuro bityo kugira ngo Ibashe kuvugana natwe umunwa ku gutwi. Yashakaga ko Yo Ubwayo n’Umugeni Wayo bahinduka Umwe.

Kandi noneho, nshuti, ntimunyumve nabi. Reka mvuge ibi hamwe no kubaha mu mutima wanjye, kubwo kumenya ko ndi umuntu ufitanye isano n’Iteka nkaba nzahagarara imbere y’Urubanza umunsi umwe: Abantu ibihumbi babura impano yabo. Murabona? Ntibashobora kubisobanukirwa. Kandi barabireba, maze bakavuga ngo, “Oh, we ni umuntu.” Uko ni ukuri. Ese yari Imana cyangwa yari Mose watangaga imbaraga? Yari Imana muri Mose. Murabona? Batatse basaba umucunguzi. Kandi igihe Imana yohereje umucunguzi kuri bo, bananirwa kubibona, kubera ko byari binyuze mu muntu, ariko ntabwo yari umuntu, yari Imana mu muntu.

Uyu munsi, indi nshuro, ibihumbi by’abantu barimo baratakaza impano yabo maze bakavuga ngo, “Ntabwo ari ngombwa kumva amakasete, hariho abandi bagabo ubu basizwe,” ibyo ni ukuri, ariko bananirwa kumenya ko ari ryo Jwi RYONYINE ryahamirjwe n’Imana, rivuga Uku Niko Uwiteka Avuze binyuze muri uwo muntu. Ririya Jwi ni Urim na Tumimu y’Imana, Ikidakuka Cyayo kubw’uyu munsi.

Igihe turi kumva Ijwi Ryayo ku makasete tuba nyakuri turimo kunywa ku Isoko Y’Amazi Adudubiza Y’Imana, iyo idakeneye guhatwa, nta gukurura, nta kwiyungaho, nta kwifashisha; turizeye gusa kandi turuhukiye kuri buri Jambo Rivuzwe.

Kubwo kumva iryo Jwi riri ku makasete, nkuko Yesu Ubwe yabivuze, dufite igihamya cy’ukuri cy’Umwuka Wera mu gihe cyacu.

Noneho rero, ngicyo igihamya nyacyo cyuko ufite umwuka wera, Ntiyari yigera na rimwe Imbwira ikintu na kimwe ngo kibe atari ukuri. Ibyo, “Ni igihamya cy’Umwuka Wera, ni kuri wawundi ushobora kwizera ijambo;” Mushobora kuwakira.

Imana yaduhaye Isoko dushobora kunywaho buri munota wa buri munsi. Igihe cyose iba ifutse. Atari mwene ibyo bintu byaretse ahantu, ni isoko idakama, Isoko idakeneye ubufasha; icyo ukeneye gusa ni Ugundaho Bikavuga.

Mu kuvuga ku MPANO yavuye ku Mana, ese mwashobora kwibaza nyakuri ukuntu Iyi Mpano IKOMEYE? Binyuze mu Gukundaho gusa Bikavuga maze ukumva Ijwi Ryayo ku makasete, niryo ryonyine… IJWI RYONYINE mu isi ridakeneye agapimisho, akayunguruzo cyangwa ikindi kindi. Icyo ukeneye gusa ni ukumva, ukizera maze ukavuga amena kuri buri Jambo.

Imana Ubwayo yatanze iyi nzira, INZIRA YAYO YONYINE, kugira ngo wakire ubugingo buhoraho, ndetse ni ingenzi cyane, KUGIRA NGO UBE UMUGENI WAYO. Dushobora kuryama mu gituza Cye maze tukonka imbaraga ziturutse mu gutega amatwi Isoko Ye, Ijwi Rye, Eli Shaddai arimo avugana n’Umugeni We.

Reka uyu mwaka ube umwaka Azaza kuri twe, Umugeni We ukundwa. Turi maso kandi tumutegerezanyije amatsiko akomeye. Umunsi uwo ariwo wose tuzabona abo twifuje kubona bahingutse. Tuzabona ko, mu kanya gato nk’ako guhumbya kw’ijisho, tuzaba dusohotse hano, duhamagawe kujya mu birori byacu by’Ubukwe.

Mwami, mu gihe tubona ameza manini atewe hariya kubw’iryo funguro ry’umugoroba, ku birometero ibihumbi n’ibihumbi, tuzengurutse ameza umwe ku wundi, abarwanyi bafite inkovu z’urugamba, n’amarira y’umunezero atemba ku matama yacu… Umwami asohoka mu bwiza bwe, no kwera, amanuka aho ku meza maze Agafata ibiganza by’Abe nuko akabahanagura amarira ku maso yabo, avuga ngo, “Ntimwongere kurira, byose byarangiye. Injira mu munezero wa Shobuja.” Imiruho y’urugendo izaba ntacyo iricyo icyo gihe, Data, igihe tuzaba tugeze ku iherezo ry’inzira.

Ngwino maze unywe, kandi unywe, ndetse unywe ku Isoko y’Imana yatanze kubw’uyu munsi hamwe natwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’amanywa., ku Isaha y’Jeffersonville. Niho hantu HONYINE ushobora kuruhuka maze ukavuga AMENA kuri buri Jambo mwumva. Niyo Soko Yayo y’Amazi Adudubiza yatanze kubw’Umugeni Wayo kugira ngo anyweho.

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa : 64-0726E Ibitega Bitobotse
Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:

Zaburi 36:9

Kuko aho uri ari ho hari isōko y’ubugingo, Mu mucyo wawe ni ho tuzabonera umucyo.

Yeremiya 2:12-13

Wumirwe ku bw’ibyo wa juru we, ufatwe n’ubwoba bukabije wihebe cyane. Ni ko Uwiteka avuga.
Kuko abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: baranyimūye kandi ari jye sōko y’amazi y’ubugingo, kandi bikorogoshoreye ibitega mu rutare, ndetse ni ibitega bitobotse bitabasha gukomeza amazi.

Yohana 3:16

Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.

Ibyahishuwe igice cya 13

Ngihagarara ku musenyi wo ku nyanja, ngiye kubona mbona inyamaswa iva mu nyanja ifite amahembe cumi n’imitwe irindwi. Ku mahembe yayo hariho ibisingo cumi, no ku mitwe yayo hariho amazina yo gutuka Imana.
Iyo nyamaswa nabonye yasaga n’ingwe, amajanja yayo yasaga n’aya aruko, akanwa kayo kasaga n’ak’intare. Cya kiyoka kiyiha imbaraga zacyo n’intebe yacyo y’ubwami, n’ubutware bukomeye.
Nuko mbona umwe mu mitwe yayo usa n’ukomeretse uruguma rwica, ariko urwo ruguma rwawishe rurakira. Abari mu isi yose bakurikira iyo nyamaswa bayitangarira.
Baramya icyo kiyoka kuko cyahaye iyo nyamaswa ubutware bwacyo, baramya n’iyo nyamaswa bati “Ni nde uhwanye n’iyi nyamaswa, kandi ni nde ubasha kuyirwanya?”
Ihabwa akanwa kavuga ibikomeye n’ibyo gutuka Imana, ihabwa no kurama ngo imare amezi mirongo ine n’abiri.
Ibumburira akanwa kayo gutuka Imana, no gutuka izina ryayo n’ihema ryayo n’ababa mu ijuru.
Ihabwa kurwanya abera no kubanesha, ihabwa no gutwara imiryango yose n’amoko yose, n’indimi zose n’amahanga yose.
Abari mu isi bose bazayiramya, umuntu wese izina rye ritanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama, watambwe uhereye ku kuremwa kw’isi.
Ufite ugutwi niyumve.
Nihagira ujyana abandi ho iminyago na we ubwe azajyanwa ho umunyago, kandi uwicisha abandi inkota na we akwiriye kwicishwa inkota. Aho ni ho kwihangana kw’abera kuri no kwizera kwabo.
Nuko mbona indi nyamaswa izamuka iva mu butaka. Iyo yo yari ifite amahembe abiri nk’ay’umwana w’intama, ivuga nk’ikiyoka.
Itegekesha ububasha bwose bwa ya nyamaswa ya mbere mu maso yayo, ihata isi n’abayirimo ngo baramye ya nyamaswa ya mbere yakize uruguma rwayishe,
kandi ikora ibimenyetso bikomeye, imanura umuriro uva mu ijuru ugwa mu isi mu maso y’abantu.
Iyobesha abari mu isi ibyo bimenyetso yahawe gukorera imbere ya ya nyamaswa, ibabwira kurema igishushanyo cya ya nyamaswa yari ikomerekejwe n’inkota ikabaho.
Ihabwa guha icyo gishushanyo cy’inyamaswa guhumeka, ngo kivuge kandi cyicishe abatakiramya bose.
Itera bose aboroheje n’abakomeye, n’abatunzi n’abakene, n’ab’umudendezo n’ab’imbata, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo cyangwa mu ruhanga,
kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda, keretse afite icyo kimenyetso cyangwa izina rya ya nyamaswa, cyangwa umubare w’izina ryayo.
Aha ni ho ubwenge buri: ufite ubwenge abare umubare w’iyo nyamaswa kuko ari umubare w’umuntu, kandi umubare we ni magana atandatu na mirongo itandatu n’itandatu.