25-1228 Kumenya Igihecyawe n’Ubutumwa Bwacyo

Ubutumwa : 64-0726M Kumenya Igihecyawe n’Ubutumwa Bwacyo

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Waconzwe,

Uyu munsi, Itorero ryibagiwe umuhanuzi waryo. Ntibagikeneye ko abwiriza mu matorero yabo. Bavuga ko bafite ba pasteri babo bo kubabwiriza no kubasubiriramo ndetse no kubasobanurira Ijambo. Ko kubwiriza ari ikintu cy’ingenzi kurusha kumva Ijwi ry’Imana riri ku makasete mu nsengero zabo.

Ariko Imana yari izi ko igomba gukoresha umuhanuzi Wayo; akaba aribwo buryo igihe cyose Yagiye ihamagara ndetse igasohora Umugeni Wayo. Yadukebye kuyandi mahanga yose Ikoresheje Inkota Yayo y’amugi abiri, Umwuka Wayo Wera, Ijwi Ryayo ryavuzwe n’umuhanuzi Wayo

Yaduconze ikoresheje ririya Jwi. Iyo niyo mpamvu Yatumye rifatwa amajwi maze rigashyirwa kuri kasete. Kubwo Guhishurirwa tubona uburyo Ibyanditswe bitunganye! Umugeni ntashobora kwera keretse Umwana amwejeje.

Uko wabwiriza kose, icyo wakora cyose, ntirushobora kuzera, ntirushobora kuzagaragazwa, Uwavuze ati: “Ni Njye Mucyo w’isi”, Jambo,

Ijambo ritubwira ko Umwuka Wera Ubwe azasohoka maze akatweza, guhamirizwa, kwemezwa no Kwigaragaza Ubwe. Umucyo wa nimugoroba waraje. Imana yiyerekana Ubwayo mu mubiri kugira ngo ihamagare Umugeni Wayo.

Niwe Wahamagaye MWEBWE ngo musohoke akoresheje Umwuka Wera, Ijambo Ryayo, Ijwi Ryayo. Ni We watoranije MWEBWE. Ni We wigisha MWEBWE. Ni We uyobora MWEBWE. Akoresheje iki? Umwuka Wera, Ijwi Rye rivugana NAMWE MUBURYO BUTAZIGUYE.

Ariko ni ibintu bya kera bitagezweho kuri bo muri iki gihe. Barenze ibyo gucuranga amakasete mu nsengero zabo. Ntabwo babiha agaciro. Iyo niyo mpamvu bari mu mirere nk’iyo barimo. Ariko kuri mwe, byarabahishuriwe ko ari inzira yatanzwe n’Imana, NI UKU NIKO UWITEKA AVUZE KURI MWE.

Rero, hagomba kuboneka Imbaraga, Umwuka Wera Ubwe, kugira ngo Yeze, cyangwa Ahamye, cyangwa Yerekane, cyangwa Agaragaze icyo Yavuze ko kigomba gusohora muri iki gihe. Ni Umucyo wa nimugoroba utanga ibyo. Mbega igihe turimo!

Turi Umugeni Jambo w’Imana utunganye uwo umuhanuzi Wayo yabonye mu iyerekwa. Nitwe Yoherereje umuhanuzi Wayo kugira ngo aduhamagare dusohoke akoreshe Ijambo Rye, kandi turimo turagira UBUBYUTSE ubu, kubera ko noneho tuzi abo turibo.

Gusubiza ubuzima; ni rya jambo rimwe rikoreshwa ahantu hose, maze kubisuzuma, risobanura “ububyutse”. “Azatubyutsa nyuma y’ iminsi ibiri.” Ibyo byaba ari ku: “Munsi wa gatatu, Azaduhagurutsa, nyuma yo kudutatanya, no kuduhuma, no kudushwanyaguza.”

Data yohereje umuhanuzi We kugira ngo arinde Umugeni We bityo kugira ngo tutava mu nzira. Mwibuke, iri ryari iyerekwa!

Umugeni yaratambutse, muri cya gihagararo, nk’uko Yari ari mu ntangiriro. Ariko narimo mureba Asohoka mu murongo, maze nkagerageza kumugarura. Dushobora kubivugaho byinshi, dushingiye ku gihe turimo!

Ariko se bishoboka bite ko “we” yamugarura uyu munsi? “Yo”, nk’umuntu, ntabwo iri hano ku isi. IKORESHA IJAMBO! Ni irihe Jambo RYONYINE ryahamirijwe muri iki gihe? Ijwi ry’Imana ku makasete.

Ababwiriza bahamagariwe kubwiriza Ijambo basubiramo neza neza icyo umuhanuzi yavuze. Nkuko umuhanuzi ubwe abivuga, ntibagomba kongeraho na kimwe.

Ni ukuri, bahamagariwe kwigisha no kubwiriza iryoJambo. Ariko hariho IJWI RIMWE RYONYINE RYAHAMIRIJWE N’IMANA UBWAYO KO ARI UKU NIKO UWITEKA AVUZE.

Uko niko mvuze nanjye, mu Izina rya Yesu Kristo. Ntukagire icyo wongeraho, ntukagire icyo ukuraho… ngo ushyiremo ibitekerezo byawe bwite muri byo. Ujye uvuga gusa ikivuzwe kuri aya makasete. Ukore gusa icyo Uwiteka Imana yawe yagutegetse gukora. Ntukagire icyo wongeraho

Iyo uvuze “amena” kuri buri jambo pasteri wawe cyangwa umubwiriza avuze, uba urimbutse. Ariko iyo uvuze “AMEN” KURI BURI JAMBO IMANA YAVUZE INYUZE MU MUHANUZI WAYO KU MAKASETE, URI UMUGENI KANDI UZABONA UBUGINGO BUHORAHO.

Umuhanuzi w’Imana yari umuntu Imana yatoranije kugira ngo imuvugiremo. Byari binyuze mu GUTORANYA KW’IMANA kugira ngo Imukoreshe avuge Ijambo Ryayo kandi arishyire ku makasete bityo kugira ngo Umugeni abashe IGIHE CYOSE KUGIRA UKU NIKO UWITEKA AVUZE YUMVA.

Ntabwo ishaka ko Umugeni Wayo yishingikiriza kucyo abandi bantu bavuga, cyangwa ubusobanuro bwabo ku Ijambo Ryayo. Ishaka ko Umugeni Wayo yumva ibivuye ku minwa Ye bijya ku matwi yabo. Ntabwo Ishaka ko Umugeni Wayo yishingikiriza ku muntu uwo ari we wese wundi uretse yo Ubwayo.

Igihe tubyutse mu gitondo, dukunda ko We atubwira ngo “Waramutse nshuti. Ngiye kuvugana nawe uyu munsi maze nkubwire uburyo Ngukunda n’uburyo wowe na njye turi UMWE. Mfite benshi nzaha ubugingo buhoraho, ariko ni WOWE wenyine Mugeni wanjye natoranije n’ikiganza. WOWE wenyine nahaye Guhishurirwa kwa mbere y’uko isi ishyirwaho urufatiro.

Abandi benshi bakunda kunyumva, ariko natoranije wowe kugira ngo ube Umugeni Wanjye. Kubera ko wamenye kandi ukagumana n’Ijambo Ryanjye. Ntabwo wigeze urigambanira, ntabwo wigeze ukururana n’abandi bagabo, ahubwo wagumye uri umunyakuri ku Ijambo Ryanjye.

Igihe kiregereje. Ndaje kubatwara vuba aha. Icya mbere, muzabona abari kumwe nanjye ubu. Oh, mbega uburyo bifuza cyane kubabona no kubana namwe. Ntimutinye bana bato, buri kintu cyose kiratunganye kuri iki gihe, mwe mukomeze mujye mbere gusa.”

Nk’umukozi w’Imana, simbona ikintu na gito cyaba gisigaye kuza, uretse kugenda k’Umugeni.

Mwene Data Joseph Branham.

Ubutumwa: 64-0726 M ” Kumenya Igihe cyawe n’Ubutumwa Bwacyo”

Isaha: 12:00 PM, ku isaha y’I Jeffersonville

Ibyanditswe Byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:

Hoseya Igice cya 6
Nimuze tugarukire Uwiteka, kuko ari we wadukomerekeje kandi ni we uzadukiza, ni we wadukubise kandi ni we uzatwomora.
Azaduhembura tumaze kabiri, ku munsi wa gatatu azaduhagurutsa, kandi tuzabaho turi imbere ye.
Dushishikarire kumenya, tugire umwete wo kumenya Uwiteka: azatunguka nk’umuseke utambika nta kabuza, azatuzaho ameze nk’imvura, nk’imvura y’itumba isomya ubutaka.
Yewe Efurayimu we, nkugenze nte? Yewe Yuda we, nakugira nte? Kuko ineza yanyu ari nk’igicu cyo mu ruturuturu gitamuruka, kandi nk’ikime gitonyorotse hakiri kare.
Ni cyo gituma nabahanishije abahanuzi. Nabicishije amagambo y’akanwa kanjye, kandi imanza nabaciriye zimeze nk’umucyo ukwira hose.
Kuko icyo nshaka ari imbabazi si ibitambo, kandi kumenya Imana kubirutisha ibitambo byoswa.
Ariko bishe isezerano nka Adamu, ni ho bampemukiriye.
I Galeyadi ni umudugudu w’inkozi z’ibibi, hahindanijwe n’amaraso.
Uko ibitero by’abambuzi bicira umuntu igico, ni ko igitero cy’abatambyi cyicira abantu mu nzira igana i Shekemu. Ni ukuri bagira ubugambanyi.
Mu nzu ya Isirayeli nabonyemo ikintu gishishana: aho ni ho ubumaraya bwa Efurayimu bwagaragariye, ni ho Isirayeli yandurijwe.
Kandi nawe Yuda urindirijwe isarura, igihe nzagarura abajyanywe ari imbohe bo mu bwoko bwanjye.
Igihe nashakaga gukiza Isirayeli, gukiranirwa kwa Efurayimu kwahereyeko kurahishurwa, n’ubugome bw’i Samariya na bwo, kuko bakora iby’ibinyoma, umujura yinjira mu cyuho, kandi igitero cy’abambuzi kikamburira ku gasozi.

Ezekiyeli Igice cya 3
Ukuboko k’Uwiteka kwangezeho ansohora ndi mu Mwuka, aramanura angeza mu kibaya cyari cyuzuyemo amagufwa.
Anzengurukana aho yayakikije hose, maze mbona ari menshi cyane muri icyo kibaya, kandi yari yarumye rwose.
Maze arambaza ati “Mwana w’umuntu, mbese aya magufwa yabasha gusubira kubaho?” Ndamusubiza nti “Mwami Uwiteka, ni wowe ubizi.”
Arongera arambwira ati “Hanurira aya magufwa maze uyabwire uti ‘Yemwe mwa magufwa yumye mwe, nimwumve ijambo ry’Uwiteka.
Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira aya magufwa ngo: Dore ngiye kubashyiramo umwuka ngo mubeho.
Ngiye kubateraho imitsi, mbakwizeho inyama kandi mbatwikirize uruhu, mbashyiremo umwuka mubone kubaho, mumenye yuko ndi Uwiteka.'”
Nuko mpanura uko nategetswe. Ngihanura habaho guhinda, mbona isi itigita, amagufwa araterana igufwa risanga irindi ryaryo.
Nuko nitegereje mbona imitsi iyafasheho, maze inyama ziyameraho byoroswa uruhu, ariko nta mwuka wari ubirimo.
Maze arambwira ati “Hanurira umuyaga, uhanure mwana w’umuntu, maze ubwire umuyaga uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Uturuke mu birere bine wa mwuka we, uhuhe muri iyo mirambo kugira ngo ibeho.'”
Nuko mpanura uko yantegetse maze umwuka uyinjiramo. Nuko ibaho ihagarara ku maguru yayo, yiremamo inteko nyinshi cyane.
Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, ayo magufwa ni ay’ab’inzu ya Isirayeli yose. Dore baravuga bati ‘Amagufwa yacu arumye kandi ibyiringiro byacu biraheze, twaciwe burundu.’
Nuko rero hanura ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye gukingura ibituro byanyu, mbibakuremo mwa bwoko bwanjye mwe, nzabagarura mu gihugu cya Isirayeli.
Muzamenya yuko ndi Uwiteka igihe nzaba maze gukingura ibituro byanyu, nkabibakuramo mwa bwoko bwanjye mwe.
Kandi nzabashyiramo umwuka wanjye mubone kubaho, nzabashyira mu gihugu cyanyu bwite, mumenye yuko ari jye Uwiteka wabivuze kandi mbikomeje.'” Ni ko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka ryongeye kunzaho riti
Nuko mwana w’umuntu, wishakire inkoni maze uyandikeho uti ‘Ni iya Yuda, n’iy’Abisirayeli bagenzi be.’Maze ushake indi nkoni uyandikeho uti ‘Ni iya Yosefu, inkoni ya Efurayimu n’iy’inzu y’Abisirayeli bose bagenzi be.’
Maze uzihambiranyemo inkoni imwe, kugira ngo zihinduke imwe mu kuboko kwawe.
Maze igihe abantu b’ubwoko bwawe bazagusobanuza bati ‘Mbese ntiwadusobanurira impamvu z’ibyo?’
Uzababwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kwenda inkoni ya Yosefu iri mu kuboko kwa Efurayimu, n’imiryango y’Abisirayeli bagenzi be, maze mbashyire hamwe n’inkoni ya Yuda mbagire inkoni imwe, babe umwe mu kuboko kwanjye.’
Kandi inkoni wanditseho zizaba ziri mu kuboko kwawe, uri imbere yabo.
Maze ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kuvana Abisirayeli mu mahanga bagiyemo, mbateranirize hamwe baturutse impande zose, maze mbazane mu gihugu cyabo bwite.
Nzabagira ubwoko bumwe mu gihugu ku misozi ya Isirayeli, kandi umwami umwe ni we uzaba umwami ubategeka bose. Ntabwo bazongera kuba amoko abiri ukundi, kandi ntabwo bazongera gutandukanywa ngo babe ibihugu bibiri ukundi,
ntabwo bazongera kwiyandurisha ibigirwamana byabo, cyangwa ibizira byabo cyangwa ibicumuro byabo byose, ahubwo nzabarokorera mu buturo bwabo bwose, ubwo bakoreyemo ibyaha, maze mbeze na bo bazabe ubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo.
‘Kandi umugaragu wanjye Dawidi azaba umwami wabo, bose bazaba bafite umwungeri umwe. Bazagendera no mu mategeko yanjye, bakomeze amateka yanjye kandi bayakurikize.
Bazaba mu gihugu nahaye umugaragu wanjye Yakobo, icyo ba sogokuruza bahozemo. Ni cyo bazabamo bo n’abana babo n’abuzukuru babo iteka ryose, kandi Dawidi umugaragu wanjye azaba umwami wabo iteka ryose.
Maze kandi nzasezerana na bo isezerano ry’amahoro ribabere isezerano ry’iteka ryose, kandi nzabatuza mbagwize, ubuturo bwanjye bwera nzabushyira hagati yabo buhabe iteka ryose.
Ihema ryanjye ni ryo rizaba hamwe na bo, kandi nzaba Imana yabo na bo babe ubwoko bwanjye.
Amahanga yose azamenya yuko ari jye Uwiteka weza Isirayeli, igihe ubuturo bwanjye bwera buzaba muri bo hagati iteka ryose.’

Malaki 3:1
Dore nzatuma integuza yanjye, izambanziriza intunganyirize inzira. Umwami mushaka azāduka mu rusengero rwe, kandi intumwa y’isezerano mwishimana dore iraje. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Malaki 4:5–6
Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera.
Uwo ni we uzasanganya imitima ya ba se ku bana n’imitima y’abana ku ya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo.

2 Timoteyo 3:1–9
Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya,
kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera,
badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza,
bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana,
bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo.
Kuko muri bo harimo abagabo bomboka mu mazu bakanyaga abagore batagira umutima, baremerewe n’ibyaha, batwarwa n’irari ry’uburyo bwinshi,
bahora biga ariko ntabwo babasha kugira ubwo bamenya ukuri.
Nk’uko Yane na Yambure barwanije Mose, ni ko n’abo bagabo barwanya ukuri. Abo ni abononekaye ubwenge badashimwa ku byo kwizera.
Ariko ntibazabasha kurengaho kuko ubupfu bwabo buzagaragarira abantu bose, nk’uko ubwa ba bandi na bwo bwagaragaye.

Ibyahishuwe: Igice cya 11
Bampa urubingo rusa n’inkoni bati “Haguruka ugere urusengero rw’Imana n’igicaniro n’abasengeramo,
ariko urugo rw’urusengero urureke nturugere kuko rwahawe abanyamahanga, kandi umudugudu wera bazamara amezi mirongo ine n’abiri bawukandagira.
Abahamya banjye babiri nzabaha guhanura, bahanure iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu bambaye ibigunira.”
Abo bahamya ni bo biti bya elayo bibiri n’ibitereko by’amatabaza bibiri, bihagarara imbere y’Umwami w’isi.
Kandi iyo umuntu ashatse kubagirira nabi umuriro ubava mu kanwa ukotsa abanzi babo, kandi nihagira umuntu ushaka kubagirira nabi, uko ni ko akwiriye kwicwa.
Bafite ubushobozi bwo gukinga ijuru ngo imvura itagwa mu minsi yo guhanura kwabo, kandi bafite ubushobozi bwo guhindura amazi amaraso no guteza isi ibyago byose uko bashatse.
Kandi nibarangiza guhamya kwabo, inyamaswa izazamuka ivuye ikuzimu irwane na bo, ibaneshe ibīce.
Intumbi zabo zizarambarara mu nzira nyabagendwa yo mu mudugudu munini, ari wo witwa i Sodomu no muri Egiputa mu mvugo y’umwuka, ari na ho Umwami wabo yabambwe.
Nuko abo mu moko n’imiryango n’indimi n’amahanga, bazamara iminsi itatu n’igice bareba intumbi zabo, ntibazazikundira guhambwa mu mva.
Abari mu isi bazazīshima hejuru bazikina ku mubyimba banezerwe, bohererezanye impano kuko abo bahanuzi bombi bababazaga abari mu isi.
Iyo minsi itatu n’igice ishize, umwuka w’ubugingo uva ku Mana winjira muri bo baherako barahaguruka, ubwoba bwinshi butera ababibonye.
Bumva ijwi rirenga rivugira mu ijuru ribabwira riti “Nimuzamuke muze hano.” Nuko bazamukira mu gicu bajya mu ijuru abanzi babo babireba.
Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, kimwe cya cumi cya wa mudugudu kiragwa, icyo gishyitsi cyica abantu ibihumbi birindwi, abasigaye baterwa n’ubwoba bahimbaza Imana nyir’ijuru.
Ishyano rya kabiri rirashize, dore irya gatatu riraza vuba.
Marayika wa karindwi avuza impanda. Mu ijuru havuga amajwi arenga ngo “Ubwami bw’isi bubaye ubw’Umwami wacu n’ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose.”
Ba bakuru makumyabiri na bane bicara ku ntebe zabo imbere y’Imana, bikubita hasi bubamye baramya Imana bati
Turagushimye Mwami Imana Ishoborabyose, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, kuko wenze ubushobozi bwawe bukomeye ukīma.
Amahanga yararakaye nuko umujinya wawe uraza, igihe cyo guciriramo abapfuye iteka kirasohora, n’icyo kugororereramo abagaragu b’imbata bawe ari ni bo bahanuzi, no kugororera abera n’abubaha izina ryawe, aboroheje n’abakomeye, kandi n’igihe cyo kurimburiramo abarimbura isi.
Urusengero rw’Imana rwo mu ijuru rurakingurwa, mu rusengero rwayo habonekamo isanduku y’isezerano ryayo, habaho imirabyo n’amajwi no guhinda kw’inkuba, n’igishyitsi n’urubura rwinshi.