Ubutumwa : 64-0719E Kujya Hanze Y’Inkambi
Nshuti Bakundwa,
Imana ntihinduka. Ijambo ryayo ntirihinduka. Gahunda yayo ntabwo ihinduka. Kandi n’Umugeni Wayo ntabwo ahinduka, tuzagumana n’Ijambo. Ni ibiruta ubuzima kuri twe; ni isoko y’Amazi y’Ubugingo.
Ikintu rukumbi twahawe nk’inshingano gukora ni ukumva Ijambo, ariryo Jwi ry’Imana rihamirijwe ryafashwe kandi rigashyirwa ku makasete. Nicyo kintu cyonyine tubona ko atari umuhango, atari itsinda ry’abantu, nta kindi tubona uretse Yesu, ndetse We ni Ijambo ryambaye umubiri mu minsi yacu.
Imana iri mu kambi yacu kandi turi mu nzira igana mu Bwiza kubwo kuba tuyobowe n’Inkingi y’Umuriro, ariyo Mana Ubwayo ivuga inyuriye mu muhanuzi Wayo wa Malaki 4 wahamirijwe. Turimo turarya ya Manu yahishwe, Amazi y’Ubugingo ibyo Umugeni ashobora kurya byonyine.
Imana ntihindura inzira Zayo, ndetse na satani ntabwo ajya ahindura ize. Icyo yakoze mu myaka 2000 ishize, nicyo kintu kimwe arimo gukora uyu munsi, usibye ko yarushijeho kuba inyaryenge.
Noneho, nyuma y’imyaka maganane Imana yagendeye hagati muri bo umunsi umwe. Ukurikije Ibyanditswe Yagombaga kwambara umubiri kandi agatura hagati muri bo. “Izina Rye ryagombaga kuba Umujyanama, Igikomangoma cy’Amahoro, Imana Ikomeye, Data Uhoraho.” Kandi igihe Yaje mu bantu be, baravuze bati, “Ntabwo twakwemera ko uyu muntu atuyobora.
Dukurikije Ibyanditswe, Umwana w’Umuntu agomba kongera kugaruka indi nshuro maze akabaho kandi akihishura Ubwe mu mubiri w’Umuntu, ndetse Yamaze kubikora, kandi nabo nicyo bavuga. Ni ukuri, basubiramo kandi bakabwiriza Ubutumwa, ariko ntabwo bazemera uwo muntu ko abategeka.
Ibyo nibyo neza birimo kubaho
Kandi nkuko byari bimeze noneho, niko bimeze ubu. Bibiliya yaravuze ngo itorero rya Lawodokiya rizamushyira hanze, kandi Yarimo akomanga agerageza kongera kwinjira. Hari ahantu hari ikintu kitagenda.None se, ni ukubera iki? Bari barakoze iyabo nkambi.
Umuntu ashobora kuvuga ngo, “Ndabizi kandi ndabyizera ko Mwene Data Branham yari Umuhanuzi. Yari marayika wa karindwi. Yari Eliya. Twizera ubu Butumwa. Nuko ibyo bakabitanga nk’urwitwazo, ariko uko biri kose, ntibacurange Ijwi ry’Imana RYONYINE ryahamirijwe mu matorero yabo… Hariho ikintu kitagenda ahantu runaka. None se ni kuki? Bubatse nkambi yabo bwite.
Ndavuga ibi bintu atari ukugira ngo ntandukanye itorero, Ijambo ry’Imana rirabikora. Ndashako twiyunga hamwe, tukaba ITSINDA RIMWE umwe ku wundi no hagati yacu na We, ariko hariho inzira imwe yo gukora ibyo; ni ukuzenguruka Ijwi ry’Imana riri ku makasete. Iryo niryo UKU NIKO UWITEKA AVUZE YONYINE Y’Imana.
Imana yahishuye inzira Yayo itunganye kuri twe. Ni inzira y’ubwiza butangaje kandi nyamara iroroheje. Muri buri Butumwa twumva We atubwira, akaduhariza, akadutera umwete, ko TURI UMUGENI WE. Turi mu bushake Bwe butunganye. Twariteguye ubwacu binyuze muri MUMWUMVIRE.
Ubu Butumwa buri kugihe kurenza amakuru azasohoka ejo mu kinyamakuru. Turi ubuhanuzi burimo burasohora. Turi Ijambo rigaragajwe. Imana iraduhamiriza muri buri Butumwa twumva ko uyu munsi, iki Cyanditswe kirimo kirasohora.
Byashoboka ko haba abantu mu bihugu bitandukanye, hose mu isi, bazagerwaho n’iyi bande mu ngo zabo cyangwa mu nsengero zabo. Turasenga, Mwami, ngo mugihe amateraniro akomeje, mu-mu… cyangwa mu gihe bazaba bacuranga iyi bande, cyangwa uko twaba duhagaze cyangwa-cyangwa uko twaba turi kose, Imana ikomeye yo mu Ijuru yubahirize ubunyakuri bw’imitima yacu muri iki gitondo, maze Ikize abafite ibibazo, Ibahe ibyo bakeneye.
Ba utegereje gato… Ni iki Ijwi ry’Imana ku isi ryahanuye kandi rikavuga?… Abantu bazaba bacuranga amakasete mu ngo zabo no munsengero zabo.
Ariko turanengwa kandi tugacyahwa kubwo kuvuga ngo NTIBYASHOBOKA KO twagira Itorero rya Kasete ryo Murugo? Ese Mwene Data Branham ntiyigeze avuga ngo mucurange amakasete mu NSENGERO zanyu?
ICYUBAHIRO KIBE ICY’IMANA, MUYUMVE, MUYASOME, NI UKU NIKO UWITEKA AVUZE. Kandi ntabwo ari ukubera ko gusa Yo yabize, ahubwo kubwo gucuranga amakasete mu ngo zanyu no munsegero, Imana ikomeye yo mu Ijuru izubaha ubunyakuri bw’imitima yanyu maze ikize ababaye kandi ibahe ICYO MUKENEYE CYOSE!!
Uyu murongo umwe UHAMYA KO abantu bumva abapastori babo ariko bakaba BATUMVA IJAMBO, cyangwa urabahinyuza kandi ukabemeza binyuze mu IJAMBO ko turi MU BUSHAKE BWAYO BUTUNGANYE, kandi biri MU BUSHAKE BWAYO BUTUNGANYE GUCURANGA AMAKASETE MU NSENGERO ZABO.
Ntabwo ndimo nshyira Ijambo mu mwanya utari uwaryo cyangwa ngo ndivuge uko ritari nkuko benshi bajya bavuga ko mbikora. Mubyumve kandi mubyisomere ubwanyu.
Ni ibintu byoroheje kandi bitunganye, ni UGUKANDAHO BIKAVUGA gusa maze mukumva Ijwi ry’Imana rivugana na mwe. Muvuge “Amen” kuri buri Jambo mwumva. Nta nubwo ari ngombwa gusobanukirwa, icyo musabwa gusa ni ukubyizera.
Ndashaka gusohoka mu rugo. Ntitaye kucyo bizansaba cyose, nzafata umusaraba wanjye maze nywikorere iminsi yose. Nzasohoka mu rugo. Ntitaye ku cyo abantu bazamvugaho, ndashaka kumukurikira hanze y’urugo. Niteguye kugenda.
Ngwino maze tujye hakurya y’urukuta rw’amajwi aho mu Ijambo ry’Imana hamwe natwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa ku Isaha y’I Jeffersonville. Ni ibitagira umupaka ibyo Imana ibasha gukora kandi izakorana n’umuntu witeguye kujya hakurya y’inkambi y’umuntu.
Mwene Data Joseph Branham
Ubutumwa: 64-0719E Kujya Hakurya y’Inkambi
Ibyanditswe:
Abaheburayo 13: 10-14
Dufite igicaniro, icyo abakora umurimo wa rya hema badahawe uburenganzira bwo kuriraho.
Kuko intumbi z’amatungo, izo umutambyi mukuru ajyana amaraso yazo Ahera kuba impongano y’ibyaha, zitwikirwa inyuma y’urugo.
Ni cyo cyatumye na Yesu ababarizwa inyuma y’irembo, kugira ngo yejeshe abantu amaraso ye.
Nuko dusohoke, tumusange inyuma y’urugo twemeye gutukwa ku bwe,
kuko hano tudafite umudugudu uhoraho, ahubwo dushaka uzaza.
Matayo 17: 4-8
Petero abwira Yesu ati “Mwami, ni byiza ubwo turi hano. Nushaka ndaca ingando eshatu hano, imwe yawe, indi ya Mose, indi ya Eliya.”
Akibivuga igicu kirabakingiriza, ijwi rikivugiramo riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira, mumwumvire.”
Abigishwa babyumvise bikubita hasi bubamye, baratinya cyane.
Yesu arabegera abakoraho arababwira ati “Nimuhaguruke mwitinya.”
Bubura amaso ntibagira undi babona, keretse Yesu wenyine.