Ubutumwa : 64-0705 Umurimo Uhambaye
Mukundwa Murimo w’Imana Uhambaye
Ubuzima bwose bwari mu ruti, imisatsi, n’ibishishwa, ubu burimo burihuriza hamwe muri twe, Imbuto ya Cyami y’Imana, Imirimo Ihambaye y’Imana, kandi barimo barategurirwa umuzuko, biteguye isarura. Alpha yahindutse Omega. Uwa mbere yahindutse uwanyuma, kandi uwanyuma ubu ni uwambere. Twanyuze muri urwo rugendo kandi twahindutse Imirimo Ye Ihambaye, igice Cye cyakubitswe.
Umugeni n’Umukwe ni Umwe!
Imana yeretse umuhanuzi Wayo igaragaza mbere(preview) rya buri umwe wese muri twe, Imirimo Ye Ihambaye, mu iyerekwa. Mu gihe yari ahagaze aho hamwe n’Umwami yitegereza Umugeni atambuka imbere ye,
Yabonye buri umwe wese muri twe. Twebwe TWESE amaso yacu yari atumbiriye AHO NEZA KURI WE. Yavuze ko twagaragaraga turi beza kurusha undi wese yaba yarigeze abona mu buzima bwe. Hari ikirere kuri twe. Twari beza cyane kuri we.
Mwibuke, iri ryari IYEREKWA ry’Umugeni; uko Azaba asa, kandi mu gihe atubwira icyo neza neza yarimo akora. Mwumve neza.
Azaturuka mu mahanga yose, bizakora Umugeni. Bose bari bafite imisatsi miremire, ari nta marange bisize, n’abakobwa beza cyane. Kandi bose bari bampanze amaso. Ibyo byashushanyaga Umugeni uzaturuka mu mahanga yose. Murabona? We, buri wese yari ahagarariye igihugu, mu gihe bagendaga, bagendera mu Ijambo neza.
Umugeni, reka nongere mbivuge indi nshuro, UMUGENI, uturutse muri buri gihugu ese bari bahanze amaso pasiteri wabo, ni itsinda ry’abantu se … OYA, icyo ntabwo aricyo yavuze. Bari bahanze amaso yabo KU MUHANUZI, bamwitegereza.
Igihe cyose bari bahanze amaso yabo umuhanuzi, bagendaga mumurongo muburyo butunganye. Ariko nyuma yaratuburiye, hariho ikintu cyabayeho. Bamwe bakuye amaso yabo kuri we nuko batangira guhanga amaso ikindi kintu aribyo byabakururiye mu kajagari.
Kandi, rero, ngomba kushyiraho jisho. Azava mu nzira z’Ijambo niba ntamubereye maso, mu gihe Arimo atambuka aho, naramuka abikoze. Ahari azaba ari igihe cyanjye, ubwo nzaba ntagihari, murabona, igihe nzaba narasoje, cyangwa ikindi kintu.
Yagomba kumubera amaso, naho ubundi We yajyaga kuva mu nzira mu gihe yatambukaga. Ariko noneho yaravuze ngo ahari byaba aricyo gihe cyanjye, igihe nzaba nshoje, igihe nzaba ntari hano, bashobora kuzava mu nzira kubwo kudakomeza guhanga amaso kuri we.
Yarimo aburira UMUGENI mu buryo bweruye, mugomba kugumisha amaso Yanyu ku Ijwi ry’Imana riri ku makasete. Iyo niyo nzira yateguwe n’Imana kubw’uyu munsi. Iryo niryo Jwi rizunga kandi rigatunganya Umugeni. Nimuramuka mukuye amaso Yanyu n’amatwi kuri iryo Jwi, Muzata umurongo kandi muzajya mu kajagari.
Buri Butumwa bugenda burushaho gusobanuka. Ni Imana ikomeye irimo iratwikururwa imbere yacu, igaburira Umugeni Wayo hamwe na Manu ihishwe ariyo yonyine dushobora kurya. Irakungahaye cyane kuri abo bandi bose, ariko ni Ibyo kurya Bihishwe by’Umugeni.
Mbega ibihe by’amashimwe Umugeni arimo kugira, asangira ku Ijambo, mu gihe ahinduka Umugeni Jambo Umurimo Wayo uhambaye utunganye.
Yari wenyine, nk’Umukwe, “yanzwe n’abantu, arasuzugurwa kandi yanzwe n’amadini”. Umugeni ni uko ahagaze. Ni ibiki? Ni Umurimo uhebuje We, murabona, ni Ijambo, Ashobora gukoreramo, ni Ryo Ashobora kugaragaza. Ukwangwa!
Ngwino wifatanye natwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe Imana ivuga inyuriye muri marayika Wayo ukomeye, maze ikadukata kandi ikadutunganya kugira ngo duhinduke Umurimo Uhambaye w’Imana.
Mwene Data Joseph Branham
Ibyanditswe byo gusoma mbere y’amateraniro:
Yesaya 53:1–12
Ni nde wizeye ibyo twumvise, kandi ukuboko k’Uwiteka kwahishuriwe nde?
Kuko yakuriye imbere ye nk’ikigejigeji, nk’igishyitsi cyumburira mu butaka bwumye, ntiyari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro, kandi ubwo twamubonaga ntiyari afite ubwiza bwatuma tumwifuza.
Yarasuzugurwaga akangwa n’abantu, yari umunyamibabaro wamenyereye intimba, yasuzugurwaga nk’umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe.
Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro.
Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.
Twese twayobye nk’intama zizimiye, twese twabaye intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese.
Yararenganye ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura akanwa ke amera nk’umwana w’intama bajyana kubaga, cyangwa nk’uko intama icecekera imbere y’abayikemura, ni ko atabumbuye akanwa ke.
Guhemurwa no gucirwa ho iteka ni byo byamukujeho. Mu b’igihe cye ni nde witayeho ko yakuwe mu isi y’abazima, akaba yarakubitiwe ibicumuro by’ubwoko bwe?
Bategetse ko ahambanwa n’abanyabyaha, yari kumwe n’umutunzi mu rupfu rwe nubwo atagiraga urugomo, kandi ntagire uburyarya mu kanwa ke.
Ariko Uwiteka yashimye kumushenjagura, yaramubabaje. Ubwo ubugingo bwe buzitamba ho igitambo cyo gukuraho ibyaha, azabona urubyaro, azarama, ibyo Uwiteka ashaka bizasohozwa neza n’ukuboko kwe.
Azabona ibituruka mu bise by’ubugingo bwe bimwishimishe, bimuhaze. Umugaragu wanjye ukiranuka azatuma benshi baheshwa gukiranuka no kumenya, kandi azīshyiraho gukiranirwa kwabo.
Ni cyo gituma nzamugabanya umugabane n’abakomeye, azagabana iminyago n’abanyamaboko, kuko yasutse ubugingo bwe akageza ku gupfa akabaranwa n’abagome, ariko ubwe yishyizeho ibyaha bya benshi kandi asabira abagome.
Malaki 3:6
Kuko jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka, ni cyo gituma abahungu ba Yakobo mutamarwaho.
Matayo 24:24
Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka.
Mariko 9:7
Maze igicu kiraza kirabakingiriza, ijwi rikivugiramo riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda mumwumvire.”
Yohana 12:24
Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko iyo akabuto k’ishaka kataguye hasi ngo gapfe kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye kera imbuto nyinshi.
Yohana 14:19
Hasigaye umwanya muto ab’isi ntibabe bakimbona, ariko mwebweho muzambona, kuko ndiho namwe muzabaho.