Ubutumwa : 64-0614M Imana Itwikuruwe
Mukundwa Wowe Jambo Rigaragajwe,,
Ese twashobora kubitekerezaho! Ya Nkingi imwe y’Umuriro yaje kuri abo bantu banditse Bibiliya niyo Nkingi y’Umuriro imwe turimo twumva buri munsi, idusobanurira ubwiru bwose bwa Bibiliya: Ijambo ry’Imana Rigaragajwe!
Imana yihishe Ubwayo mu Bahanuzi Bayo ba kera kugira ngo ibabwire Amagambo Yayo. Icyo nicyo Yakoze icyo gihe. Ariko mu minsi yacu, umuhanuzi wacu, William Marrion Branham yari Ijambo rizima ku bantu, atwikiriwe n’Inkingi y’Umuriro
Gusigwa ni umuntu. Ijambo Kristo bishatse kuvuga umuntu usizwe, murabona, “uwasizwe”. Noneho, Mose yari Kristo mu gihe cye, yari uwasizwe. Yeremiya yari Kristo mu gihe cye, hamwe n’umugabane w’Ijambo ku bw’icyo gihe.
Imana isobanura Ijambo Ryayo Bwite. Mwene Data Branham Akarivuga; Imana Yararisobanuye. Yari Afite Ijambo. Ntabwo ari itsinda, William Marrion Branham! UMUNTU UMWE Imana ifite. Ntabwo Yagira ibitekerezo bibiri cyangwa bitatu hamwe n’imyumvire itandukanye. Ifata UMUNTU UMWE, maze agahinduka Ijambo ry’Imana rizima ritwikiriwe inyuma y’umubiri w’umuntu.
Ntabwo turi inyuma y’igitwikirizo ukundi, bana bato, Imana yaje mu kugaragara kuzuye kwanyu. Cya gitwikirizo cya kera cy’idini n’imihango cyakuwe ku Ijambo ry’Imana, kugira ngo rigaragare! Muri iyi minsi yanyuma, icyo gitwikirizo cy’imihango cyaratanyaguwe, kandi hano hahagaze Inkingi y’Umuriro. Ngaha aho Ari, agaragaza Ijambo ry’iki gihe. Igitwikirizo cyaratanyaguwe.
Mwitegereze izo kasete, ukuntu zakurikiranye, mwitegereze buri imwe, ukuntu Ibyo byose bigenda bigaragara kurushaho; niba mufite amatwi yo kumva, murabona, n’amaso yo kureba.
Icyo nicyo gikomeje guhumisha abantu uyu munsi. Bashaka kuvuga ko bizera umuhanuzi w’Imana wazanye Ijambo, ariko noneho uko gusigwa kukaba kuri ku bandi kugira ngo batuyobore, atari umuhanuzi.
umuhanuzi yatubwiye ko Imana idashobora kwica Ijambo Ryayo. Mu minsi yanyuma, byongeye kuba icyo kintu kimwe. Imana ntishobora guhindura Inzira Yayo, cyangwa ngo ihindure Ijambo Ryayo. Yavuze ko Itajya ihinduka. Yagiye Yohereza abahanuzi Bayo atari ukugira ngo gusa bazane Ijambo Ryayo, ahubwo kugira bayobore Umugeni Wayo.
Nkuko byagiye bigenda mu bisekuru byose, Ubumana buhishe mu mubiri w’umuntu. Murebe, ni cyo Yakoze. Abahanuzi, bari Ubumana, buhishe. Bari Ijambo ry’Imana (Ese uko si ukuri?) rihishe mu mubiri w’umuntu. Rero, ntibanamenye Mose wacu, murabona, Yesu.
Ubu kuri twe ntabwo ari Ijambo ryanditse gusa, ahubwo ni ibifatika. Turi muri We. Ubu turanezerewe. Ubu turamwitegereza. Ubu turamureba, Jambo, wigaragaza Ubwe. Hanyuma tugahinduka igice Cye. Turi igitwikirizo kimutwikiriye. Turi igice Cye; igihe cyose Kristo ari muri wowe, nkuko Kristo yari uw’Imana.
Dutwikiriye Kristo mu ngando iri imbere mu mibiri yacu y’ubumuntu. Turi inzandiko zanditswe, Ijambo Ryanditse. Turi Ijambo ryanditswe, rigaragajwe.
Kandi iyo mubonye Ijambo rigaragajwe, muba mubonye Data, Imana, kubera ko Ijambo ari Data. Ijambo ni Imana. Kandi Ijambo rigaragajwe, ni Imana Ubwayo ifashe Ijambo Ryayo bwite maze ikarigaragaza mu bizera. Nta kindi gishobora kuribeshaho uretse abizera, abizera gusa.
Imana, yihishe mu mubiri w’umuntu, irimo kuvuga kandi Ikaduhishurira Ijambo Ryayo umunsi ku wundi. Imana mu mubiri w’umuntu ituye muri buri umwe muri twe.
Mwene Data Joseph Branham
Ubutumwa: 64-0614M “Imana Itwikuruwe”
Igihe: Saa Sita z’Amanywa, ku Isaha y’I Jeffersonville
*Mwibuke impinduka z’amasaha