Ubutumwa : 63-1229E Gutumbira Yesu
Bakundwa Abumva Amakasete
Igihe kirageze ubwo umuntu wese agomba kwibaza ngo: “Igihe ndimo kumva amakasete, ni ijwi bwoko ki mba ndimo kumva? Ese aba ari ijwi rya William Marrion Branham, cyangwa mba numva Ijwi ry’Imana ry’igihe cyacu? Ese aba ari Ijambo ry’Umuntu, cyangwa mba ndimo kumva Uku niko Uwiteka Avuze? Ese nkeneye uza ngo ansobanurira ibyo ndimo numva, cyangwa se Ijambo ry’Imana ryaba rikeneye ubusobanuro?”
Igisubizo cyacu ni: Turimo kumva Ijambo Rivuzwe ryambaye umubiri. Turimo kumva Alpha na Omega. Turimo turamwumva We, Nkingi y’Umuriro, avuga anyuriye mu minwa y’umuntu nkuko Yavuze ko Yajyaga kubigenza mu minsi yacu.
Ntabwo twumva umuntu, twumva Imana, uko yari ejo niko ari uyu munsi, kandi niko azahora iteka. Ijwi ry’Imana rirabangutse, kandi rifite imbaraga kurusha inkota ikebera amugi yombi, rihinguranya amagufa, kandi rikarondora ibitekerezo biri mu mutima.
Byaraduhishuriwe ko icyo Yaricyo igihe Yagendaga I Galilaya nicyo Aricyo uyu mugoroba muri Jeffersonville; nicyo kintu kimwe Aricyo kuri Branham Tabernacle. Ni Ijambo ry’Imana rigaragajwe. Icyo Yaricyo icyo gihe, Nicyo Aricyo uyu mugoroba, kandi nicyo Azabacyo iteka. Icyo Yavuze ko Azakora, Yamaze kugikora.
Umuntu ntabwo ari Imana, ariko Imana iriho kandi ivugana n’Umugeni Wayo inyuriye mu muntu. Ntabwo dutinyuka kuramya umuntu, ariko turamya Imana iri muri uwo muntu; kuko ni uwo muntu Imana yatoranije ngo abe IJWI RYAYO kandi ngo ayobore Umugeni Wayo muri iyi minsi ya nyuma.
Kubera ko yaduhaye uku Guhishurirwa gukomeye kw’igihe cya nyuma, ubu dushobora kumenya ABO TURIBO, Ijambo ryambaye umubiri muri iyi minsi yacu. Satani ntabwo ashobora kudushuka, kubera ko tuzi ko turi Umugeni Jambo umwari wagaruwe mu buryo bwuzuye.
Ririya Jwi ryaratubwiye ngo: Ibyo dukeneye byose TWAMAZE kubihabwa, ntabwo dukeneye gutegereza. Byaravuzwe, ni IBYACU, NITWE BENE BYO. Satani nta mbaraga afite kuri twe; yaratsinzwe.
Ni ukuri, Satani ashobora kuduteza uburwayi, umuhangayiko, no kurwara umutima. Ariko Data yamaze kuduha ubushobozi bwo KUBYIRUKANA… TUVUGA IJAMBO GUSA, kandi agomba kugenda… atari ukubera ko twe tuvuze dutyo, ahubwo kubera ko IMANA ARI UKO YAVUZE.
Imana imwe yaremye udukima, mu gihe nta dukima twari duhari. Iyo yahaye Mushiki wacu Hattie icyifuzo cy’umutima we: abahungu be babiri. Iyo yakijije ikibyimba Mushiki wacu Branham mbere y’uko ikiganza cya dogiteri kimukoraho. Niyo MANA IMWE atari ukuba iri kumwe natwe gusa, AHUBWO IBA KANDI ITUYE MURI TWE. TURI IJMABO RYAMBAYE UMUBIRI.
Igihe dushaka kandi tukumva Ijwi riri ku makasete, tubona kandi twumva Imana yihishura Ubwayo mu mubiri w’umuntu. Tubona kandi tukumva uwo Imana yohereje kutuyobora ngo atujyane mu Gihugu cy’isezerano. Tuzi neza ko ari Umugeni gusa uzagira iryo Hishurirwa, niyo mpamvu twahindutse abatagira ubwoba. Nta mpamvu yo guhagarika umutima, yo kwiheba, yo kugira umunabi, no kwibaza cyangwa gutinya… TURI UMUGENI.
Tega amatwi wumve, kandi ubeho, mwene Data, ubeho!
tega amatwi Yesu ubu kandi ubeho
Kubera ko byafashwe amajwi ku makasete, halleluya!
Niyo yonyine twumva maze tukabaho.
Oh, Mugeni wa Yesu Kristo, mbega umunsi ukomeye turi kubamo. Mbega icyo dutegereje, umunota ku munota. Umunsi uwo ariwo wose tugiye kujya kureba abo dukunda, noneho, mu kanya gato nk’ako guhumbya no guhumbura, tuzaba tuvuye hano kandi tuzaba turi kumwe nabo kurundi ruhande. Biregereje cyane bisa nkaho dushobora kubyiyumvamo… ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA!
Ngwino Mugeni, reka twiyunge hamwe indi nshuro tuzengurutse Ijwi ry’Imana kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe tumwumva We atubwira Ijambo ry’Ubugingo Buhoraho.
Mwene Data Joseph Branham
Ubutumwa: 63-1229E Gutumbira Yesu
Ibyanditswe:
Kubara 21: 5-19
Abantu bavuga Imana na Mose nabi bati “Mwadukuriye iki muri Egiputa mukatuzana gupfira mu butayu? Ko ari nta mitsima tuhaboneye, akaba ari nta mazi, kandi tubihiwe n’iyi mitsima mibi.”
Uwiteka yohereza mu bantu inzoka z’ubusagwe butwika zirabarya, abantu benshi bo mu Bisirayeli barapfa.
Abantu basanga Mose baramubwira bati “Twakoze icyaha, kuko twavuze Uwiteka nawe nabi. Saba Uwiteka adukuremo izi nzoka.” Mose arabasabira.
Uwiteka abwira Mose ati “Cura inzoka isa n’izo, uyimanike ku giti cy’ibendera, maze uwariwe n’inzoka wese nayireba, arakira.”
Mose acura inzoka mu miringa, ayimanika ku giti cy’ibendera, uwo inzoka yariye yareba iyo nzoka y’umuringa, agakira.
Abisirayeli barahaguruka, babamba amahema muri Oboti.
Bahaguruka muri Oboti, babamba amahema Iyabarimu, iri mu butayu bw’iruhande rw’iburasirazuba rw’i Mowabu.
Barahahaguruka, babamba amahema mu gikombe cy’i Zeredi.
Barahahaguruka, babamba amahema hakurya y’umugezi wa Arunoni, uri mu butayu ugaturuka mu gihugu cy’Abamori, kuko Arunoni ari urugabano rw’i Mowabu, rugabanya Mowabu n’Abamori.
Ni cyo cyatumye byandikwa mu gitabo cy’Intambara z’Uwiteka ngo “Vahebu y’i Sufu, N’utugezi twa Arunoni,
N’umukoke w’utugezi Ugenda werekeje ku mazu ya Ari, Ugahererana n’urugabano rw’i Mowabu.”
Barahahaguruka bajya i Bēri. Iryo ni ryo riba Uwiteka yabwiye Mose ati “Teranya abantu mbahe amazi.”
Maze Abisirayeli baririmba iyi ndirimbo bati “Dudubiza Riba, nimuriririmbe.
Iri ni iriba ryafukuwe n’abatware, Iry’imfura z’abantu bafukurishije inkoni y’icyubahiro N’ingegene zabo.” Bahaguruka muri ubwo butayu bajya i Matana,
barahahaguruka bajya i Nahaliyeli, barahahaguruka bajya i Bamoti.
Yesaya 45: 22
Nimumpugukire mukizwe, mwa bari ku mpera z’isi mwese mwe, kuko ari jye Mana nta yindi ibaho.
Zekariya 12: 10
Kandi nzasuka ku nzu ya Dawidi no ku baturage b’i Yerusalemu umutima w’imbabazi n’uwo kwinginga. Bazitegereza jyewe uwo bacumise, bazamuborogera nk’uko umuntu aborogera umwana we w’ikinege, bazamuririra bashavure, nk’uko umuntu agirira umwana we w’imfura ishavu.
Yohana 14:12
Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.