Ubutumwa : Ikimenyetso 63-0901M
Mukundwa Mugeni Ushyizweho Ikimenyetso
Iyo duhuriye hamwe, ntabwo tuvuga gusa Ubutumwa, duhurira hamwe kugira ngo dushyireho Amaraso, mu gushyiraho Ikimenyetso; kandi Ikimenyetso ni Ubutumwa bw’igihe! Ubwo nibwo Butumwa bw’uyu munsi ! Ubwo nibwo butumwa bw’iki gihe.
Twakoresheje icyo Kimenyetso kuri twe ubwacu, ku ngo zacu, no ku miryano yacu. Ntabwo biduteye ipfunwe. Ntacyo bidutwaye uwabimenya wese. Turashaka ko buri muntu wese abimenya, unyuraho wese akwiye kukibona no kukimenya: Turi Abantu b’Amakasete. Turi Ingo z’Amakasete. Turi Umugeni w’Amakasete w’Imana
Umwuka Wera=Ikimenyetso=Ubutumwa. Byose ni kimwe. Ntabwo ushobora kubitandukanya. Data, Umwana, Umwuka Wera= Umwami Yesu Kristo. Ntushobora kubitandukanya.
Ubutumwa=Intumwa. Icyo abanenga bavuga cyose, UMUHANUZI YARAVUZE, ntabwo ushobora kubitandukanya.
Imana niyo munezero wacu. Imana niyo mbaraga zacu. Kubwo kumenya ubu Butumwa, kubwo kumenya ko ari ko Kuri konyine, kubwo kumenya ko ari Ikimenyetso, ibyo birahagije, ariko nyamara kigomba gushyirwaho.
Umuhanuzi yaravuze ngo ubu Butumwa ni Ikimenyetso kubw’uyu munsi. Ubu Butumwa ni Umwuka Wera. Niba hari Ihishurirwa ry’Ubutumwa ufite ushobora kubona mu buryo bweruye isaha turi kubamo. Rero benshi baravuga ngo, “Ndabyizera. Imana yohereje umuhanuzi. Ni Ubutumwa bw’igihe,” ariko bakirata bavuga ko ntabyo bakora, kandi ko batazigera babikora, gucuranga iryo Jwi nyirizina ry’Ikimenytso mu nsengero zabo.
Ese Imana ntiyavugiye muri marayika Wayo ukomeye kandi icyo Yavuze nicyo yashakaga kuvuga. Yatubwiye ko azatwigisha binyuze mu bishushanyo n’ibicucu. Muri ubu Butumwa umuhanuzi ajya kure mu kutubwira icyo Rahabu n’umuryango we bakoze kugira ngo BAROKOKE, kugira ngo bahinduke Umugeni. Agaragaza neza icyo Rahabu yakoze.
Igihe abasore b’amakasete bacuranze “KASETE”… Tegereza akanya gato, ni iki intumwa yakoze? Yacuranze Kasete. Noneho ni iki Rahabu yakoze? Yahinduye urugo rwe ITORERO RY’AMAKASETE. Ntabwo yari atewe isoni no kuvuga ngo, “Murabona kariya gatambaro gatukura, biriya bisobanura ko ndi ITORERO RY’AMAKASETE”
Mutekereza ko iyo ajya kuba yaravuze ngo, “Yego, nizera intumwa n’Ubutumwa, ariko ntabwo tuzigera ducuranga Amakasete mu nsengero zacu. Mfite pasteri wavuze OYA, we agomba kubwiriza kandi agasubiramo icyo amakasete yavuze.” Mutekereza ko yajyaga kurokoka…???
Yashyizeho ikimenyetso, kandi inzu ye irarokoka, naho ubundi yagombaga kurimbukira hepfo aho yari ari.
Mwumvise benshi mu babwiriza batanga impamvu kubijyanye no gucuranga amakasete, ariko hafi ya bose baravuga ngo, “umuhanuzi ntabwo yigeze avuga ko tuzacuranga amakasete mu rusengero.”
Umuhanuzi aravuga ngo Rahabu yahinduye urugo rwe itorero, kandi itorero rye ryacurangaga Amakasete. Kandi kubera ko yacurangaga Amakasete mu rusengero rwe, we, n’Itorero rye rya KASETE ryose, bari munsi y’Ikimenyetso kandi bararokotse. Andi matorero yararimbutse.
Mwene Data na Mushiki wacu, ndakwinginze, ntabwo ndimo kuvuga ko umupasteri atabwiriza ubu Butumwa, cyangwa ko byaba ari amakosa aramutse abikoze. Mu buryo bwanjye, ndimo ndabwiriza ubu binyuze muri uru rwandiko, ariko fungura umutima wawe maze wumve icyo umuhanuzi arimo kuvuga kandi atuburira kuri byo. Niba uri pasteri ukaba utajya, cyangwa utazigera, ucuranga amakasete mu rusengero rwawe kubwo gutanga impamvu runaka; icyo byaba biricyo cyose, bikurikije Ijambo, uko wavuga kose ko wizera Ubutumwa bw’igihe, nkurikije icyo nizera ko Ijambo rivuga, Ikimenyetso, Ubutumwa bw’iyi saha, ntabwo urimo kugishyiraho.
Kuri iki Cyumweru, ndagutumira ngo wumvire hamwe na Branham Tabernacle I saa Sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, Ubutumwa : Ikimenyetso 63-0901M. Niba udashobora kwifatanya natwe, ucurange Ubutumwa ubwaribwo bwose bw’Ikimenyetso, kandi ugishyireho.
Mwene Data Joseph Branham
Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:
Yosuwa igice cya 12
Aba ni bo bami b’ibihugu Abisirayeli barwanije bagahindūra ibihugu byabo hakurya ya Yorodani iburasirazuba, uhereye ku kibaya cya Arunoni ukageza ku musozi wa Herumoni, no muri Araba yose iburasirazuba.
Igihugu cya Sihoni umwami w’Abamori wabaga i Heshiboni, agatwara Aroweri mu ruhande rw’ikibaya cya Arunoni n’umudugudu wari hagati mu kibaya, n’igice cy’i Galeyadi kugeza ku mugezi Yaboki mu rugabano rw’Abamoni.
Kandi uhereye muri Araba ukageza ku ruzi rwa Kinereti iburasirazuba no ku nyanja ya Araba, ari yo Nyanja y’Umunyu mu nzira y’iburasirazuba ijya i Betiyeshimoti urugabano rwacyo rw’iruhande rw’ikusi rwanyuraga munsi y’imirenge y’imisozi Pisiga.
Kandi ahindūra n’igihugu cya Ogi umwami w’i Bashani wo mu Barafa bacitse ku icumu, babaga muri Ashitaroti no muri Edureyi.
Ni we watwaraga umusozi wa Herumoni n’i Saleka n’i Bashani yose kugeza mu rugabano rw’Abanyageshuri n’Abanyamāka, igice cy’i Galeyadi kugeza ku rugabano rwa Sihoni umwami w’i Heshiboni.
Abo bose Mose umugaragu w’Uwiteka n’Abisirayeli barabishe, kandi Mose umugaragu w’Uwiteka ahaha Abarubeni n’Abagadi n’igice cy’umuryango wa Manase ngo habe ahabo.
Kandi aba ni bo bari abami b’ibihugu byo hakuno ya Yorodani iburengerazuba, abo Yosuwa n’Abisirayeli banesheje, uhereye i Bāligadi mu kibaya cy’i Lebanoni ukageza ku musozi wa Halaki uzamuka i Seyiri. Yosuwa agiha imiryango y’Abisirayeli ngo habe ahabo nk’uko bagabanijwe.
Igihugu cy’imisozi miremire n’icy’ikibaya n’icyo muri Araba, n’icy’imirenge y’imisozi n’icyo mu butayu n’icyo mu ruhande rw’ikusi, n’icy’Abaheti n’icy’Abamori n’icy’Abanyakanāni, n’icy’Abaferizi n’icy’Abahivi n’icy’Abayebusi.
Abo bami ni aba: umwe ni umwami w’i Yeriko, undi ni umwami wo muri Ayi hateganye n’i Beteli,
undi ni umwami w’i Yerusalemu, undi ni umwami w’i Heburoni,
undi ni umwami w’i Yaramuti, undi ni umwami w’i Lakishi,
undi ni umwami wo muri Eguloni, undi ni umwami w’i Gezeri,
undi ni umwami w’i Debira, undi ni umwami w’i Gederi,
undi ni umwami w’i Horuma, undi ni umwami wo muri Arada,
undi ni umwami w’i Libuna, undi ni umwami wo muri Adulamu,
undi ni umwami w’i Makeda, undi ni umwami w’i Beteli,
undi ni umwami w’i Tapuwa, undi ni umwami w’i Heferi,
undi ni umwami wo muri Afeka, ndi ni umwami w’i Sharoni,
undi ni umwami w’i Madoni, undi ni umwami w’i Hasori,
undi ni umwami w’i Shimuronimeroni, undi ni umwami wo muri Akishafu,
undi ni umwami w’i Tānaki, undi ni umwami w’i Megido,
undi ni umwami w’i Kedeshi, undi ni umwami w’i Yokineyamu y’i Karumeli,
undi ni umwami w’i Dori mu misozi y’i Dori, undi ni umwami w’i Goyimu y’i Gilugali,
undi ni umwami w’i Tirusa. Nuko abami bose bari mirongo itatu n’umwe.
Ibyakozwe 16:31
Baramusubiza bati “Izere Umwami Yesu, urakira ubwawe n’abo mu rugo rwawe.”
Ibyakozwe 19:1-7
Apolo ari i Korinto, Pawulo anyura mu bihugu byo haruguru asohora muri Efeso, asangayo abigishwa bamwe.
Arababaza ati “Mwahawe Umwuka Wera, mutangiye kwizera?” Baramusubiza bati “Ntabwo twari twumva yuko Umwuka Wera yaje.”
Arababaza ati “Mwabatijwe mubatizo ki?” Baramusubiza bati “Umubatizo wa Yohana.”
Pawulo ati “Yohana yabatije umubatizo wo kwihana, abwira abantu kwizera uzaza hanyuma ye, ari we Yesu.”
Babyumvise batyo babatizwa mu izina ry’Umwami Yesu.
Pawulo amaze kubarambikaho ibiganza Umwuka Wera abazaho, bavuga izindi ndimi barahanura.
Abo bantu bose bari nka cumi na babiri.
Abaroma 8:1
Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho,
1 Abakorinto 12:13
kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab’umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe.
Abefeso 2:12
mwibuke ko icyo gihe mwari mudafite Kristo mutandukanijwe n’Ubwisirayeli, muri abashyitsi ku masezerano y’ibyasezeranijwe, ari nta byiringiro mufite by’ibizaba, ahubwo mwari mu isi mudafite Imana Rurema.
Abefeso 4:30
Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w’Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa.
Abaheburayo 6:4
Kuko bidashoboka ko abamaze kuvirwa n’umucyo, bagasogongera impano iva mu ijuru, bakagabana ku Mwuka Wera,
Abaheburayo 9:11-14
Ariko Kristo amaze kuza, ahinduka umutambyi mukuru w’ibyiza bizaza, anyura mu ihema rirusha rya rindi gukomera no gutungana rwose ritaremwe n’intoki. Ibyo ni ukuvuga ngo ritari iryo mu byaremwe ibi.
Kandi ntiyinjijwe Ahera cyane n’amaraso y’ihene cyangwa n’ay’ibimasa, ahubwo yahinjijwe rimwe n’amaraso ye amaze kutubonera gucungurwa kw’iteka.
None ubwo amaraso y’ihene n’ay’amapfizi n’ivu ry’inka y’iriza, iyo biminjiriwe ku bahumanye ko byeza umubiri ugahumanuka,
nkanswe amaraso ya Kristo witambiye Imana atagira inenge ku bw’Umwuka w’iteka, ntazarushaho guhumanura imitima yanyu akayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera Imana ihoraho?
Abaheburayo 10:26-29
Niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy’ibyaha
keretse gutegerezanya ubwoba gucirwa ho iteka, no gutegereza umuriro w’inkazi uzarya abanzi b’Imana.
Uwasuzuguye amategeko ya Mose ko atababarirwaga, ahubwo bakamwica abagabo babiri cyangwa batatu bamushinje,
nkanswe ukandagiye Umwana w’Imana, agakerensa amaraso y’isezerano yamwejesheje, agahemura Umwuka utanga ubuntu! Ntimugira ngo azaba akwiriye igihano gikabije cyane kuruta bya bindi?
Abaheburayo 11:37
Bicishwaga amabuye bagakerezwa inkerezo, bakageragezwa bakicishwa inkota, bakazerera bambaye impu z’intama n’iz’ihene, banyazwe byose, bakababazwa bakagirirwa nabi.
Abaheburayo 12:24
Mwegereye na Yesu umuhuza w’isezerano rishya, mwegereye n’amaraso aminjagirwa, avuga ibyiza kurusha aya Abeli.
Abaheburayo 13:8, 10-20
Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose.
Dufite igicaniro, icyo abakora umurimo wa rya hema badahawe uburenganzira bwo kuriraho.
Kuko intumbi z’amatungo, izo umutambyi mukuru ajyana amaraso yazo Ahera kuba impongano y’ibyaha, zitwikirwa inyuma y’urugo.
Ni cyo cyatumye na Yesu ababarizwa inyuma y’irembo, kugira ngo yejeshe abantu amaraso ye.
Nuko dusohoke, tumusange inyuma y’urugo twemeye gutukwa ku bwe,
kuko hano tudafite umudugudu uhoraho, ahubwo dushaka uzaza.
Nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo.
Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana.
Mwumvire ababayobora mubagandukire, kuko ari bo baba maso barinda imitima yanyu nk’abazabibazwa. Nuko rero, mubumvire kugira ngo babikore banezerewe kandi batagononwa, kuko kubikorana akangononwa kutagira icyo kumarira mwebwe.
Mudusabire kuko twiringiye yuko tudafite umutima wicira urubanza, tukaba dushaka kugira ingeso nziza muri byose.
Kandi ndiyongeza kubahugura kudusabira, kugira ngo ntebutswe vuba kubagarurirwa.
Nuko Imana nyir’amahoro, yazuye Umutahiza w’intama ari we Mwami wacu Yesu, imuzurishije amaraso y’isezerano ry’iteka ryose,
Yohana 14:12
Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.