25-0921 Ikirego

Ubutumwa : Ikirego 63-0707M

Complete

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Abahanaguweho Icyaha,

Noneho, hariya, “abongabo” atari abanyabyaha. “Abo,” ni ukuvuga, itorero ry’icyo gihe, babonye ikosa mu Mugabo Wari Ijambo. Ese siko biri? Babonye ikosa mu Mugabo wari Ijambo. Uyu munsi babona ikosa mu Ijambo rikorera mu muntu.

Kuva mu ntangiriro z’isi bagiye bamusuzugura, baramwanga, banga kugumana n’Ijambo Rye kubwo gukomeza imihango yabo, imigenzo yabo, ibitekerezo byabo. Bagiye igihe cyose bahusha gahunda y’Imana; Imana, nk’Umuntu, wari Ijambo, kandi ubu Ijambo ririgukorera mu muntu.

Ariko mu minsi yacu Yaravuze ngo, “Nzagira itsinda rito, bake batoranijwe. Bari muri Njye kuva mbere. Bazanyakira kandi bizere Ijambo kandi umuntu natoranije guhishura Ijambo Ryanjye. Azaba ari Ijwi Ryanjye kuri bo.”

“Ntabwo bazaterwa isoni no gutangaza Ijwi Ryanjye. Ntabwo bazagira isoni zo kubwira isi ko Naje nkongera kwigaragaza Njye Ubwanjye binyuze mu mubiri w’umuntu nkuko navuze ko nzabikora. Iyi nshuro ntabwo bazaramya umuntu, ahubwo ni Njye bazaramya, Ijambo, rizaba rivugira mu muntu. Bazankunda kandi banyamamaze n’imbaraga zabo zose”

“Rero, Nabahaye ibyo bakeneye byose kugira ngo bahinduke Umugeni Wanjye. Narabakomeje Nkoresheje Ijambo Ryanjye; kubera ko NI IJAMBO RYANJYE ryambaye umubiri. Iyo bakeneye gukira indwara, bavuga Ijambo Ryanjye. Iyo hari imbogamizi irimo ibabuza gutambuka, bavuga Ijambo Ryanjye. Iyo bafite umwana wataye mu nzira, bavuga Ijambo Ryanjye. Icyo bakeneye cyose, bavuga Ijambo Ryanjye, Kubera ko bo ni Ijambo Ryanjye ryambaye umubiri.”

“Bazi abo ari bo, kubera ko nabihishuriye Ubwanjye. Bagumye kuba abizerwa n’abakiranukira Ijambo Ryanjye kandi barimo kwiyunga ku Ijwi Ryanjye. Kubera ko bazi Ijwi Ryanjye, Ijambo Ryanjye, Umwuka Wanjye Wera. Barabizi ko, aho Ijambo riri, niho Ibizu bizateranira.”

Mu gihe umuhanuzi Wayo avuga Ijambo Ryayo kandi agashinja iki gisekuru kubamba Yesu Kristo ku nshuro ya kabiri kandi agatangaza akaga kuri bo, Umugeni we azaba arimo anezerwa. Kubera ko tuziko TURI Umugeni We wemeye kandi akakira Ijambo Ryayo. Turimo turarangurura biturutse mu ndiba z’imitima yacu maze tukavuga ngo:

Ndi Uwawe, Mwami. Nishyize aha ubwanjye kuri iki gicaniro, nkwiyeguriye ubwanjye mu buryo bwose nashobora kumenya. Unkuremo isi, Mwami. Nkuramo ibintu byangirika; umpe ibitangirika, Ijambo ry’Imana. Mbashe kubaho muri iryo Jambo nryegereye cyane, kugeza ubwo Ijambo rizaba muri njye, maze nanjye nkaba mu Ijambo. Biduhe, Mwami. Ureke sinzigere ntandukana Naryo.

Hariho ubugingo, kandi hariho urupfu. Hariho inzira iboneye, kandi hariho inzira ipfuye.  Hariho ukuri, kandi hariho ikinyoma. Ubu Butumwa, Iri Jwi, ni inzira itunganye yateguwe n’Imana kubw’uyu munsi. Ngwino wiyunge n’igice gikomeye cy’Umugeni w’Imana mu gihe duteranira hamwe tuzengurutse Ijambo maze tukumva Ubutumwa: Ikirego 63-0707M.

Mwene Data Joseph Branham