25-0831 Kuki Urira? Vuga!

Ubutumwa : 63-0714M Kuki Urira? Vuga!

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Rusengero Rw’Imana,

Imana  yaravuze kandi iravuga ngo: “Ntabwo nigera nkorera ku isi, keretse binyuze mu muntu. Jyewe—Jyewe—ndi Umuzabibu, namwe muri amashami. Kandi nzigaragaza gusa igihe nzabona umuntu UMWE. Kandi naramutoranyije: William Marrion Branham. Namwohereje guhamagara Umugeni wanjye. Nzashyira Ijambo ryanjye mu kanwa ke. Ijambo ryanjye rizaba ari ryo Jambo rye. Azavuga Amagambo Yanjye kandi azavuga gusa icyo Mvuze.”

Ijwi ry’Ibyanditswe ryavugiye mu Nkingi y’Umuriro, riramubwira riti: “Naragutoranije, William Branham. Ni wowe muntu. Narakureze ku bw’iy’impamvu. Nzaguhamiriza binyuze mu bimenyetso n’ibitangaza. Ugiye kumanuka kugira ngo uhishure Ijambo Ryanjye no kuyobora Umugeni Wanjye. Ijambo Ryanjye rigomba gusohozwa NAWE.”

Umuhanuzi wacu yari azi neza ko yatumwe kubw’iyo mpamvu nyirizina yo kugira ngo ahishure ubwiru bwose bwa Bibiliya, no kugira ngo ayobore Umugeni w’Imana mu Gihugu cy’Isezerano. Yari azi ko icyo avuze Imana igihagararaho kandi ikagisohoza. Ndashaka ko mutigera mwibagirwa iryo Jambo. Icyo umuhanuzi wacu avuze, Imana izacyubaha, kubera ko Ijambo ry’Imana ryari muri William Marrion Branham. Ni we Jwi Ry’Imana ku isi.

Yari abizi ko ari we ntumwa y’Imana marayika wa karindwi usizwe. Yari azi neza mu mutima we ibintu byose Imana yamuvuzeho mu Ijambo Ryayo. Ibya gurumanaga mu mutima we byahindutse ukuri. Yari asizwe kandi abizi ko afite UKU NIKO UWITEKA AVUZE. Ntacyari gihari cyajyaga kumubuza gukomeza kuvuga Ijambo ry’Imana.

Imana yaramubwiye iti: “Ijambo ryanjye, na we, intumwa yanjye, byose ni kimwe.” Yari azi ko ari we watoranirijwe  kuvuga Ijambo ritagira ikosa. Ibyo nibyo gusa yari akeneye. YARAVUGAGA, MAZE IMANA IKABISOHOZA.

Guhishurirwa k’ubu Butumwa N’Intumwa y’Imana byazamuye ukwizera kwacu ku rwego rwo hejuru kurusha mbere. Byaradusohoye bitwinjiza mu bihe bikomeye. Byadutandukanije n’ibindi bintu byose uretse Ubutumwa Bwayo, Ijambo Ryayo, Ijwi Ryayo, n’Amakasete Yayo.

Uko twaba turi itsinda rito kose, uko baduseka kose, bakatugaya, ntacyo bihindura. TURABIBONA. TURABYEMERA. Hari ikintu kiri muri twe. Twari twaragenewe kuKIbona, kandi nta kibasha kutubuza kuCYIzera.

Twibuka icyo  Iyerekwa ryavuze ngo:
“Subirayo ugende uhunike Ibyo Kurya.”
None se ubwo bubiko bw’Ibyo Kurya bwari he? Mu Ngando ya Branham. Ese Haba hari ahandi mu gihugu, cyangwa  ku isi hose hagereranywa n’ubutumwa dufite?
NIRYO Jwi ryonyine ryahamirijwe n’Imana Ubwayo ko ari Uku Niko Uwiteka Avuze.
IJWI RIMWE GUSA!

Ni he handi se twashobora cyangwa twakwifuza kujya, mu gihe yavuze ngo:

“Hano ni ho Ibyo Kurya byahunitswe…

byahunitswe hano. Biri ku makasete. Bizajya ku isi hose, aho abantu bari mu mazu yabo.

Izo kaseti zizagwa neza mu maboko y’abajyenwe mbere n’Imana. Ishobora kuyobora Ijambo, kandi izayobora buri kintu cyose mu nzira yacyo nyakuri. Ni cyo cyatumye Anyohereza ngo ngaruke gukora ibi: “Hunika Ibyo Kurya hano”.

Turi Umugeni Jambo We Utunganye uwo wagumanye n’Ibyo Kurya Byahunitswe. Nta mpamvu yo kongera kurira ukundi, tuvuga Ijambo gusa maze tukigendera, kubera ko TURI Ijambo.

Nta kintu na kimwe cyo kuduhangayika. Ntabwo dukeneye kurara dusenga ijoro ryose kugira ngo Iduhishurire abo turibo,  Ijambo ryaraduhishuriwe. Tuzi abo turi bo, kimwe n’Umuhanuzi w’Imana. Kandi yamaze kutubwira abari buzagende..

Buri wese muri twe! wenda waba uri umugore mu rugo, cyangwa ukaba uri umukobwa utarashaka, cyangwa  ukaba uri umukecuru,  cyangwa ukaba uri umusore, cyangwa ukaba uri umusaza, cyangwa icyo waba uricyo cyose, turagiye, uko biri kose. Nta n’umwe muri twe uzasigara. Amen!
Buri wese muri twe aragiye, kandi ntakibasha kuduhagarika.

muvuga ibijyanye no kuduha KWIZERA kw’Izamurwa!!!

Ngwino wiyunge n’igice cy’Umugeni w’Imana mu gihe duteranira ku Ijwi ry’Imana rihamirijwe, mu gihe Avuga kandi Akatubwira ngo: Nkoramutima yanjye, Ntore yanjye, Mugeni Wanjye, Kuki Urira, Vuga, maze ukomeze ugende

Bro. Joseph Branham

Ubutumwa: 63-0714M – “Kuki Urira? Vuga!”

Isaha: Saa Sita z’amanywa (12:00 PM) – Isaha ya Jeffersonville

Ahantu:

Ariko hari Itorero rimwe nyakuri, kandi nturyiyungaho. Urivukamo; Murabona? Niba wararivutsemo, Imana nzima Ubwayo ikorera muri wowe, maze Ikimenyekanisha. Murabona? Aho ni ho Imana ituye: mu Itorero ryayo. Imana ijya ku Rusengero buri munsi, ndetse Iba mu Rusengero. Iba muri wowe. Uri Urusengero Rwayo. Uri Urusengero  Rwayo. Uri Ingando Imana ituramo. Uri Urusengero rw’Imana nzima, wowe ubwawe.