25-0824 Ubusabane

Ubutumwa : 65-1212 Ubusabane

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Wenyine Jambo Rihamirijwe,

Mbega ukuntu dushimira Umwuka Wera kubwo Guhishurirwa k’ukuri kw’Ijambo Ryayo rihamirijwe kubw’uyu munsi. Benshi bahamya ko bizera Mwene Data Branham ko ari umuhanuzi w’Imana usohoza Ibyanditswe byasezeranwe kuri we, ariko Guhishurirwa k’ukuri kw’Ijambo na gahunda y’Imana babihishwe.

Buri rwandiko rw’urukundo rw’Ubutumwa Umugeni yumva, Imana iduhamiriza ko turi mu Bushake Bwayo butunganye mu kumva Inzira Yayo yatanze kubw’uyu munsi, Ijwi ry’Imana riri ku Makasete

Kandi tugomba kumukurikira, ni bwo buryo bwonyine bwo kubona Ubugingo Buhoraho. Rero, kuyoborwa n’Imana, ni: ugukurikira Ijambo ry’igihe cyawe rihamirijwe n’Umwuka Wera.

Inzira YONYINE igana mu bugingo Buhoraho ni: Umwuka Wera uyobora kugira dukurikire Ijambo rihamirijwe. Ninde ufite Ijambo rihamirijwe ry’uyu munsi? Ese ninde Imana yatoranije kugira ngo asobanure Ijambo Ryayo? Ese ninde Imana yavuze ko ari we Jwi Ryayo kubw’uyu munsi? Ese ninde Imana Ubwayo yavuze ko ari umuyobozi uhamirijwe wo kuyobora Umugeni Wayo uyu munsi? Ese ni ubukozi?

Ni nk’uko navuze ku cyana cy’ikizu, igihe yumvise Ijwi ry’Umukwe, yaramusanze, Ijambo ry’Imana ry’iminsi ya nyuma, risizwe kandi rihamirijwe.
Nowa yari Ijambo rihamirijwe ku bw’igihe cye.
Mose yari Ijambo rihamirijwe ry’igihe cye.
Yohana yari Ijamo rihamirijwe.

Bashobora gushyiramo icyaricyo cyose kizimije cyangwa ubusobanuro kuri Ryo uko babishaka, ariko:

WILLIAM MARRION BRANHAM NI IJAMBO RY’IMANA RIHAMIRIJWE KUBW’UYU MUNSI!

Rero, kuyoborwa n’Imana, ni: ugukurikira Ijambo ry’igihe cyawe rihamirijwe n’Umwuka Wera.

None se kuvuza Ijwi ry’Imana rihamirijwe mu rusengero rwanyu ntabwo ari ikintu cy’ingenzi Umugeni ashobora gukora? Ese ni ingenzi cyane kumva irindi jwi ritari iryo?

Ese ni itsinda ry’abantu n’ubukozi bwabo buzunga kandi bukayobora Umugeni? Ese Umugeni azungwa n’icyo ubukozi buvuze? Ntibahuza mu byo bavuga, noneho ubwo ninde dukwiriye gukurikira?

Ese ubusobanuro bwabo kuri ubu Butumwa nicyo tuzacirwaho urubanza? Ese baba bafite Inkingi y’Umuriro ihamiriza ubukozi bwabo? Ese ubusobanuro bwabo ku Ijambo nicyo Kidakuka cyawe?

Umuhanuzi avuga ko Umugeni AZAHURIZWA HAMWE. Ibaze ubwawe, ni iki kizasohoza ubu buhanuzi kugira Umwami aze maze azamure Umugeni We?

Kandi noneho, igihe ubwoko bw’Imana buzatangira kugaruka kuguteranira hamwe, hazaba ubumwe, hazaba hari imbaraga. Murabona? Kandi igihe cyose ubwoko bw’Imana buteraniye hamwe mu buryo bwuzuye, nizera ko aricyo gihe hazabaho umuzuko. Hazabaho igihe cy’izamurwa igihe Umwuka Wera uzatangira kubateraniriza hamwe. Bo–bazaba ari bake, birumvikana, ariko hazabaho guteranirizwa hamwe gukomeye.

Ese kuzaba ari ugukusanyirizwa hamwe gukomeye tuzengurutse ubukozi bw’umuntu runaka, undi wundi utari umuhanuzi w’Imana wahamirijwe? Ese rizaba ari ITSINDA ry’abakozi b’Imana kubera ko bamwe mu bukozi butanu bavuga ko TUTAGOMBA kuvuza Ijwi ry’Imana mu rusengero rwacu, ko ari ikosa. Ese abo nibo bazayobora Umugeni

NDABINGINZE MUMFASHE! NI UWUHE MUKOZI W’IMANA NKWIRIYE GUKURIKIRA, KUKO NIFUZA KUBA UMWE MURI UKO GUTERANIRIZWA HAMWE GUKOMEYE.

Bamwe baravuga ngo ubukozi butanu bw’Inkuba Zirindwi nibwo buzatunganya Umugeni. Bamwe mu bukozi butanu baravuga ngo iminsi y’ubukozi bw’Umuntu-Umwe yararangiye. Bamwe mu bukozi butanu bavuga ko tugomba kugaruka kuri pantekote. Abandi bavuga ko Ubutumwa ATARI ikidakuka. Bamwe bavuga ko nuvuza kasete uzaba uri mu bizera ibigirwamana. Bose bagenda bavuga ibitandukanye, ibitekerezo bitandukanye, ariko buri wese muri BO avuga ko bayobowe n’Umwuka Wera.

ESE NI UBUHE BUKOZI BUTANU NKWIRIYE GUKURIKIRA? Ese ndamutse nkurikiye pasteri “WANJYE” w’ubukozi butanu, ese nzaba Umugeni? Hariho “Amatsinda” menshi atandukanye y’abakozi b’ubukozi butanu. Aba bakozi 20 bajya hamwe maze bakagira amateraniro yabo, ariko bakaba mu buryo bwuzuye batemeranya n’abandi bakozi 20 bagize andi yabo atandukanye… ese ni ayahe materaniro nkwiriye kujyamo kugira ngo mbe ntunganye kandi nunzwe hamwe… amwe muri yo… cyangwa yose?

Kandi abantu bizera ko AKA KADURUVAYO ariko kagiye KUNGA KANDI KAGATUNGANYA UMUGENI? Bavuga ko bose ari ABAKOZI B’UBUKOZI BUTANU BAHAMAGAWE N’IMANA. Ariko ntabwo barimo babayobora KUKUYOBORWA K’UKURI BINYUZE MU MWUKA WERA, BARIMO BARABAYOBORA KURI BO UBWABO NO KU BUKOZI BWABO.

Kuri njye, nta nubwo mukeneye guhishurirwa kugira ngo mumenye ko ibyo bidashobora na gato GUHURIZA HAMWE cyangwa KUYOBORA Umugeni wese. IJAMBO RYONYINE niryo rizunga Umugeni, binyuze mu IJWI RY’IMANA UBWAYO KU MAKASETE.

Bene Data na bashiki bacu, byaba byiza mubyutse niba muri gukurikira umupasteri ubwiriza gusa kandi agasubiramo Ijambo, aribyo bizima kandi BIKABA NYAKURI aricyo akwiriye gukora, ariko akaba atakubwira, ndetse ngo AKORE iby’ingenzi cyane, aribyo KUVUZA IJWI RY’IMANA KU MAKASETE MU RUSENGERO RWANYU.

Mwene Data Branham atubwira ngo:

Noneho, dufite amategeko ya kimana atatu gusa yo mu buryo bw’umubiri twasigiwe. Rimwe muri yo ni : Ifunguro ryera ; Kozanya ibirenge, Umubatizo wo mu mazi. Ni ibyo bintu bitatu gusa. Ni ugutungana muri gatatu. Murabona.

Nifuzaga ko twagira Ubusabane bw’Ifunguro Ryera n’Amateraniro yo Kozanya Ibirenge kuri iki Cyumweru, Umwami nabishaka. Nkuko twabikoze mu gihe gishize, ndifuza kubakangurira gutangira saa kumi n’imwe z’umugoroba ku masaha y’iwanyu. Nubwo Mwene Data Branaham avuga ko intumwa zagiraga Ifunguro Ryera buri gihe uko bahuye, ashima ko ryakorwa mu gihe cy’umugoroba, kandi akaryita ko ari Ifunguro Ry’Umwami Rya Nimugoroba.

Ubutumwa n’Amateraniro y’Ubusabane bw’Ifunguro Ryera aratambuka kuri Radiyo Ijwi, kandi haraza kuba hari umurongo tubasha kumanuriraho dosiye z’amajwi, kuri abo badashobora gushyikira Radiyo Ijwi ku Cyumweru nimugoroba.

Mwene Data Joseph Branham

UMUTSIMA W’IGABURO RYERA

Umutsima w’Ubusabane uzwi kandi nk’‘umutsima w’ikubagahu,’ cyangwa ‘umutsima wa Pasika.’ Igihe Abana b’Isirayeli bakurwaga mu bubata bwa Farawo muri Egiputa, ntibabonye umwanya wo guteka umutsima mu buryo busanzwe, bafite umusemburo, cyangwa yeast, byo gutera umutsima kubyimba; ahubwo bawukoresheje ifu itarimo umusemburo, kuko bari ku ikubagahu ry’urugendo rwabo.

Kimwe mu bintu bya nyuma Umwami Yesu yakoze hano ku isi, ni ugufata Ubusabane bw’ifunguro ryera hamwe n’intumwa ze; kandi ni ikintu giteye amatsiko kubona ko n’Ubutumwa bwa nyuma Bwa Mwene Data Branham yabwirije, bwari ‘65-1212 Ubusabane.

Ijambo ridutoza yuko umutsima ugomba gukorwa n’abantu bitangiye ubwabo ndetse bakiyegurira Imana. Ni umwizera wuzuye Umwuka Wera wenyine ugomba gutegura uwo Mutsima wo gukoreshwa mu materaniro y’Igaburo Ryera

Mu gutegura umutsima w’Ubusabane, ubanza kuvanga ifu n’amazi. Tangirira kuri ½ cy’igikombe cy’amazi ashyushye, hanyuma wongeremo utuyiko tw’ifu buhoro buhoro kugeza igihe bibereye umutsima woroheje (ushobora kuwukoresha intoki cyangwa imashini ivanga).”

Umutsima urapondwa gake gake. Bakawurambura ahantu banyanyagije ifu ugasigara ari gato

Umutsima urawutobagura inshuro eshatu cyangwa enye ukoresheje ikanya, kugira ngo ntuze kubyimba mugihe uwuteka. Rambika umutsima warambuwe ku isahani yo mu ifuru ukoresheje impapuro zabugenewe.

Wotse Umugati mu minota cumi n’itanu mu ifuru ifite ubushyuhe bwa degree 200o C. Cyangwa, ushyire umutsima warambuwe mu isafuriya iremereye yamaze gushyuha. Hindukiza inshuro imwe kugira ngo impande zombi zibashe gushya neza mu ifuru. Nta mavuta akenewe.

Noneho manyaguramo uduce duto duto n’ibiganza byawe. Utwo tumanyu tw’umugati dushushanya umubiri washenjaguwe w’Umwami Yesu.

Iyo bikiri kuri uru rwego ntacyo bitwaye kuba wajugunya utwasagutse, kubera ko biba bitarasengerwa.

Igihe umutsima wamaze gusengerwa mu materaniro y’Igaburo Ryera, umugati usigaye ugomba koswa mbere y’uko umuseke w’undi munsi uhinguka. Gutwikwa k’umutsima bishushanya urugendo rwa Isiraheli mu butayu, igihe manu nshya yamanukana ivuye mu Ijuru buri munsi. Umutsima w’umunsi watambutse wabaga wamaze guhumana kandi ntabwo wabaga ari mwiza. Ni uko byari, usibye ku Munsi w’Isabato, igihe nta muntu wabaga yemerewe gukora, no kuba yajya guhumba manu nshya aho mu mbuga. Kubw’iyi mpamvu, ibyo kurya byabikwaga ku munsi ubanza kandi bakabishyira mu mahema yabo, maze Uwiteka akabibarindira kugira ngo bazabirye ku munsi w’isabato, cyangwa umunsi wo kuruhuka. (Wabisanga – mu Kuva 16)

Mwene Data Branham nawe yashushanije uku koswa k’umutsima n’ibisekuru birindwi by’itorero, kuko buri gisekuru cy’itorero cyagomba kurangiraho burundu mu rwego rwo kugira ngo gihe inzira manu nshya izanwe n’igisekuru cy’itorero gikurikiyeho. Ikiruseho, yabishushanyije n’imyitozo y’umwizera ku giti cye, ndetse n’uburyo tugomba gupfa buri munsi, kugira ngo twemerere Umwuka Wera kumanuka mushya mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Mu rwego rwo kugira ngo umenye neza ko umutsima watwitswe rwose byuzuye, ni byiza kuwushyira mu gipfunyika cy’ibipapuro, maze ugatererwa hagati mu muriro waka cyane. Ibi bizahamiriza neza ko utumanyu twose twasigaye twatwitswe.

56 Uyu mutsima w’ifunguro, ukorwa n’Umukristo. Ni umutsima udasembuwe. Kandi nimubigenzura, igihe uwushyize mu kanwa kawe, uba uhanda, kuburyo ukarishye. Utabuwe kandi uvunaguritse, ushenjaguwe, aribyo bivuze kuvunagurika, umubiri washenjaguwe w’Umwami wacu Yesu. Oh, n’igihe gusa mbitekerejeho, umutima wanjye usa nkaho usimbuka ukubita! Igihe mbitekereje ko yashenjaguwe maze agakubitwa kandi agacumitwa, Umwana w’Imana udafite inenge! Muzi impamvu Yakoze Ibyo? Kubera ko nahamwaga n’icyaha. Kandi Yahindutse njye umunyabyaha, kugira ngo Njye binyuze mu Gitambo Cye mbashe guhinduka usa na We, umwana w’Imana. Mbega Igitambo! 62-1231 — The Contest – Amarushanwa

VINO Y’IGABURO RYERA

Umuvinyo w’Igaburo Ryera ushushanya Amaraso y’Umwami Yesu, ariyo atwezaho ibyaha byacu, kandi tuwunywa kugira ngo twerekane urupfu rw’Umwami kugeza igihe azagarukira. Umuvinyo w’Igaburo Ryera ntugomba kuba umutobe w’imizabibu, kuko uwo ushira uragaga kandi ukangirika uko ugenda usaza; ahubwo ugomba kuba umuvinyo nyawo, kuko uwo uko ugenda usaza niko urushaho kuba mwiza no kugira imbaraga; ntuzigera ugera aho utakaza imbaraga zawo.

Nk’uko Amaraso ya Yesu Kristo adatakaza ubwiza cyangwa ngo yangirike uko iminsi igenda, ahubwo ku mwizera arushaho kugira imbaraga no kuba meza uko iminsi igenda ishira.

Mu Byanditswe Byera, Umuvinyo ushushanya gushagurutswa n’Ijambo, igihe rihishurirwe umwizera.

58 Kandi vino, navuze, uko nabihawe, ko vino ishushanya ko zari imbaraga zo… zari imbaraga zo gushagurutswa no guhishurirwa. Murabona? Kandi ibyo ni igihe ikintu runaka cyahishutse. Bizana gushagurutswa ku mwizera, kubera ko bigaragajwe no guhishurirwa. Murabona? Ni ikintu Imana iba yaravuze. Cyari ubwiru; badashobora kugisobanukirwa, murabona. Kandi, maze nyuma y’akanya gato, Imana ikamanuka maze ikagisobanura, kandi ikagihamiriza. 63-0321 – Ikimenyetso Cya Kane

Ntabwo ari ngombwa ko umuvinyo ukorwa n’‘ibiganza byera’ nk’uko bigenda ku mutsima. Ushobora gukoresha vino yemewe n’amategeko ya Kosher cyangwa iya Pasika igurwa mu iduka. Ariko kandi ushaka kuyikorera wareba amabwiriza ku Karita z’ibikenewe (Recipe Cards) ziri kuri iyi paji ya site.

Tuzatanga vino n’ibikombe bito bya pulasitiki ku rusengero rwacu rwo muri Jeffersonville. Mu gihe cy’amateraniro y’Ubusabane, vino ishobora gufatwa mu bikombe bito, kimwe ku muntu umwe, cyangwa bagasangirira ku bikombe binini umwe ku wundi. Nyuma yo gufata Ifunguro, ku bitandukanye n’umutsima, vino y’Igaburo Ryera ntacyo bitwaye kuba yasubizwayo.

Gufata Igaburo Ryera, aribyo bishushyanya Amaraso n’Umubiri w’Umwami, buri gihe bigaragaza ‘Intsinzi’ ku mwizera. Ndetse n’ibihumbi by’imyaka mbere y’uko Ifunguro Ryera rishyirwaho, ku rupfu rwa Yesu Kristo, Aburahamu yasangiye Ifunguro Ryera hamwe n’Imana.

Nyuma yo kugira intsinzi ikomeye nyuma yo kurimbura abami kugira ngo akize Lot, umuvandimwe we, Aburahamu yahuye na Melkisedeki, maze bafata Ifunguro Ryera hamwe.

Buri gihe dufata Ifunguro Ryera, umutsima na vino bishushanya intsinzi hejuru y’umwanzi mu buzima bwacu. Kandi umunsi umwe, ubwo intambara izaba irangiye, twebwe, urubyaro rw’Aburahamu, tuzahura n’Umwami wacu mu kirere muri ayo Materani y’Ubusabane, kandi tuzasangira na We amaso ku maso, mu Ifunguro ry’Ubukwe rya nimugoroba.

Itegereze, igihe urugamba rurangiye, Melikisedeki aha ifunguro ryera umwana we wanesheje (mubitekerezeho), urugingo Rwe Bwite. Noneho, turashaka kureba aha, mu buryo bw’ingero, ifunguro ryera. Nyuma y’urugamba, atanga igice Cye, kuko ifunguro ryera ari igice cya Kristo. Iyo intambara irangiye, kandi nyuma yo kunyeganyezwa cyane, ni bwo musogongera kuri Kristo maze mugahinduka ingingo z’ubwo Buzima. Mubasha kubisobanukirwa?

Yakobo akirana ijoro ryose kandi ntiyashaka kumurekura ngo Agende atamuhaye umugisha. Ni ko bimeze! Urugamba rw’ubuzima. Kandi iyo urugamba rurangiye, ni bwo Imana iguha igice Cyayo Ubwayo. Ni ifunguro ryera Ryayo ry’ukuri. Agace gato k’umugati n’akamanyu k’umutsima birarishunya gusa. Ntimwakagombye kuwufata keretse mwararwanye kugeza ku iherezo kandi mukaba mwarahindutse igice cy’Imana.

Mwibuke ko icyo gihe ifunguro ryera ryari ritarashyirwaho? Ntiryabayeho mbere y’urupfu rwa Yesu,kugeza imyaka amagana n’amagana .

Ariko, nyuma y’aho umwana We Aburahamu atahaniye intsinzi, Melikisedeki aramusanganira amuha vino n’umugati, yerekana ko igihe uru rugamba rwo ku isi ruzarangirira, tuzamusanganira mu birere twongere dufate ifunguro ryera; bizaba ari ibirori by’ubukwe. “Sinzongera kunywa ukundi iyi vino no kurya ku mbuto z’umuzabibu, kugeza ubwo Nzazirira kandi Ngasangirira na mwe mu Bwami bwa Data.” Mbese byaba ari ukuri?

Mwongere mwitegereze, Melikisedeki asanganira Aburahamu, mbere y’uko agera iwe. Mbega urugero rwiza dufite hano: Melikisedeki asanganira Aburahamu nyuma y’urugamba, mbere y’uko Aburahamu agera iwe.

Tuzasanganira Yesu mu kirere mbere y’uko tugera iwacu! Uko ni ukuri! 2Abatesaronike harabitubwira, kuko tuzamusanganira mu kirere.

65-0221E – Uwo Melikisedeki Ni Muntu Ki?