Ubutumwa : 65-1206 Ibiriho Ubu Bishyizwe ku Mugaragaro n’Ubuhanuzi
Mukundwa Mugeni Muzima W’Ukuri,
Igihe Yesu, Ijambo ubwaryo, yamanukiraga ku isi imyaka ibihumbi bibiri ishize, yaje nk’uko yavuze ko azaza,nk’Umuhanuzi. Ijambo rye rivuga ko mbere y’uko agaruka, kwigaragaza kwuzuye kwa Yesu Kristo kuzongera kugaragara mu mubiri, mu muhanuzi. Uwo muhanuzi yaraje, izina rye ni William Marrion Branham.
Nigute umuntu atabona ko kumva Ijwi ry’Imana rivugana nabo ku buryo butaziguye kuri za kasete ari ubushake bwuzuye bw’Imana? Turabizi ko Ijambo buri gihe riza ku Muhanuzi w’Imana; ntirishobora kuza mu bundi buryo. Rigomba kuza rinyuze mu nzira y’umurongo w’Imana, ari yo yaduhishuriye mbere. Ni yo nzira yonyine rizanyuramo. Imana ikora nk’uko yasezeranije ko izabikora, kandi ntihwema kubikora mu buryo bumwe nk’uko yabikoraga igihe cyose.
Buri wese muri bo yariye ibintu bimwe, bose babyina mu Mwuka, bose bari bahuje buri kintu; ariko igihe cyo gutandukanya kigeze, Ijambo ni ryo ritandukanya. Uko niko bimeze n’uyu munsi! Ijambo ni ryo ryabatandukanyije! Igihe kigeze…
Tubona ko icyo gihe kigeza ubu, Ijambo ririmo gutandukanya. Umugeni arashinjwa kwita cyane ku Muhanuzi, igihe bavuga bati: “Hari abandi bantu batoranyijwe n’Imana, buzuye Umwuka Wera, bashobora kuyobora Umugeni muri iki gihe. Mukeneye ibirenze kasete gusa. Imana yashyizeho abantu muri iki gihe kugira ngo bayobore Itorero.”
“ Wibwira ko ari wowe wenyine muri aba bantu bose. Iteraniro ryose rirera!” Ubwo ntibwigeze buba uburyo bw’Imana bwo gukora. Yagomba kuba yari azi ibiruta ibyo. Maze Aravuga ati: “Nibyo, iteraniro ryose rirera. Urashaka kwigira…(turamutse tubivuze uyu munsi, mu mvugo y’ubu): Ntabwo ari wowe kamara.
Mose yari azi ko Imana yamwohereje kugira ngo abikore.
Imana ifite abantu buzuye Umwuka Wera bayobora Umugeni; Babayobora bakabageza kuri “UKU NIKO UWITEKA AVUZE”, INTUMWA MUHANUZI. Kuko Ubutumwa n’Intumwa ari kimwe. Ni yo nzira yatanzwe n’Imana idahinduka, y’uyu munsi n’iteka.
Kuko bumviye ikosa. Mu gihe Mose, wari yarahamirijwe n’Imana, akaba n’umuyobozi wagombaga kubereka inzira igana mu gihugu cy’isezerano, nyamara bari bamaze gukora urugendo rurerure nta kibazo, ariko nyuma, ntibashaka gukomezanya na we… Rero, abizera bashobora kubibona, ariko abatizera ntibashobora kubona Uwo uhamirijwe.
Atari ukubera ko gusa wahisemo kwakira iri hishurwa rikomeye ry’ibi bihe bya nyuma muri iki gihe, ahubwo Imana, binyuze mu nzira y’Ibyo Kurya bihunitse ku makasete , ivugira hagati mu mirongo ibwira Umugeni Wayo Ikunda.
Noneho, niba muri abahungu b’Imana cyangwa abakobwa b’Imana, mwari mu Mana ibihe byose. Ariko Yari izi umurima n’igihe muzaterwamo. Noneho, ubu, muriho nk’ikiremwa; umwana w’Imana, ugaragajwe nk’umuhungu cyangwa umukobwa w’Imana kugira ngo muhinyuze iyi saha, maze muhamirize Imana nzima kandi y’ukuri y’iyi saha, Ubutumwa bwo gutangwa muri ikigihe. Ni ukuri! Mwatoranijwe mbere yuko isi ibaho.
Mbega urwandiko rw’urukundo ruhishe hagati mu mirongo! ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA! Atari ukubera ko gusa Yatumenye kandi Akadutoranya mbere y’imfatiro z’isi, Ahubwo hano Atubwiye ko Yadutoranirije kugira ngo tube abahungu n’abakobwa Be bagaragajwe kubw’UYU MUNSI. Idushyira ku isi muri iki gihe, hejuru y’abandi bera bose kuva mu ntangiriro, kuko Yari izi ko tuzahangana no guhinyuza kw’iyi saha kugira ngo duhamirize Imana nzima kandi y’ukuri y’isaha, Ubutumwa burimo busohoka muri iki gihe.
Twari mu Mana, nk’akagirabuzima fatizo, ijambo, nk’urukiryi guhera mu itangiriro, ariko UBU twicaye HAMWE ahantu ho mu ijuru muri Kristo Yesu, dusabana na We mu Ijambo Rye, binyuze mu Ijambo Rye; kubera ko TURI IJAMBO RYE, kandi Rikaba Rigaburira ubugingo bwacu.
Ntidushobora, kandi ntituzigera, twinjiza ikindi kintu mu buzima bwacu kitari Ijambo ry’Imana ritavangiye. Tuzi kandi twizera ko Ari ryo nzira y’Imana yateguye kubw’uyu munsi.
Turifuza kugutumira kwifatanya natwe kuri iki Cyumweru saa sita z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville, ubwo tuza kuba twumva IJWI RYONYINE, Ijwi ry’Imana kuri za kasete, aho ushobora kuvuga AMEN kuri buri Jambo ryose wumva.
Mwene Data Joseph Branham
Ubutumwa: Ibiriho Ubu Bishyizwe ku Mugaragaro n’Ubuhanuzi 65-1206
Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:
Itangiriro 22
Hanyuma y’ibyo, Imana igerageza Aburahamu iramuhamagara iti “Aburahamu.” Aritaba ati “Karame.”
Iramubwira iti “Jyana umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda Isaka, ujye mu gihugu cy’i Moriya umutambireyo ku musozi ndi bukubwire, abe igitambo cyoswa.”
Aburahamu azinduka kare kare, ashyira amatandiko ku ndogobe ye, ajyana n’abagaragu be babiri, na Isaka umwana we. Yasa inkwi zo kosa igitambo, arahaguruka ajya ahantu Imana yamubwiye.
Ku munsi wa gatatu Aburahamu arambura amaso, yitegereza aho hantu hari kure.
Aburahamu abwira abo bagaragu be ati “Musigirane hano indogobe, jye n’uyu muhungu tujye hirya hariya dusenge, tubagarukeho.”
Aburahamu yenda za nkwi zo kosa igitambo, azikorera Isaka umuhungu we, ajyana n’umuriro n’umushyo, bombi barajyana.
Isaka ahamagara se Aburahamu ati “Data.” Aramwitaba ati “Ndakwitaba, mwana wanjye.” Aramubaza ati “Dore umuriro n’inkwi ngibi, ariko umwana w’intama uri he, w’igitambo cyo koswa?”
Aburahamu aramusubiza ati “Mwana wanjye, Imana iri bwibonere umwana w’intama w’igitambo cyo koswa.” Nuko bombi barajyana. Aburahamu agiye gutamba Isaka, Imana iramubuza
Bagera ahantu Imana yamubwiye, Aburahamu yubakayo igicaniro yararikaho za nkwi, aboha Isaka umuhungu we, amurambika kuri icyo gicaniro hejuru y’inkwi.
Aburahamu arambura ukuboko, yenda wa mushyo ngo asogote umuhungu we.
Marayika w’Uwiteka amuhamagara ari mu ijuru ati “Aburahamu, Aburahamu.” Aritaba ati “Karame.”
Aramubwira ati “Ntukoze ukuboko kuri uwo muhungu, ntugire icyo umutwara, kuko ubu menye yuko wubaha Imana, kuko utanyimye umwana wawe w’ikinege.”
Aburahamu yubura amaso arareba, abona inyuma ye impfizi y’intama, amahembe yayo afashwe mu gihuru. Aburahamu aragenda, yenda ya ntama, ayitambaho igitambo cyoswa mu cyimbo cy’umuhungu we.
Aburahamu yita aho hantu Yehovayire, nk’uko bavuga na bugingo n’ubu bati “Ku musozi w’Uwiteka kizabonwa.”
Maze marayika w’Uwiteka arongera ahamagara Aburahamu ari mu ijuru,
aramubwira ati “Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ubwo ugenjeje utyo ntunyime umwana wawe w’ikinege,
yuko no kuguha umugisha nzaguha umugisha, no kugwiza nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi ruhwane n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja, kandi ruzahindura amarembo y’ababisha barwo.
Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha kuko wanyumviye.”
Aburahamu asubira aho abagaragu be bari, barahaguruka bajyana i Berisheba, agezeyo arahatura.
Hanyuma y’ibyo babwira Aburahamu bati “Na Miluka yabyaranye na mwene so Nahori abana.”
Imfura ye ni Usi, hakurikiraho Buzi murumuna we, na Kemuweli se wa Aramu,
na Kesedi na Hazo na Piludashi, na Yidilafu na Betuweli.
Betuweli yabyaye Rebeka. Abo uko ari umunani, Miluka yababyaranye na Nahori mwene se wa Aburahamu.
Inshoreke ye yitwa Rewuma, na yo yabyaye Teba na Gahamu, na Tahashi na Maka.
Gutegeka kwa kabiri 18:15
Uwiteka Imana yawe izabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkanjye ukomotse hagati muri mwe, muri bene wanyu, azabe ari we mwumvira.
Zaburi 16:10
Kuko utazareka ubugingo bwanjye ngo bujye ikuzimu, Kandi utazakundira umukunzi wawe ko abona kubora.
Zaburi 22:1
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi, babwirishaga inanga ijwi ryitwa “Imparakazi yo mu gitondo.” Ni Iya Dawidi. Mana yanjye, Mana yanjye, Ni iki kikundekesheje, Ukaba kure ntuntabare, Kure y’amagambo yo kuniha kwanjye?
Zaburi 22:18
Bagabana imyenda yanjye, Bafindira umwambaro wanjye.
Zaburi 22:7-8
Abandeba bose baranseka bakanshinyagurira, Barampema bakanzunguriza imitwe bati
Bishyire ku Uwiteka amukize, Abimukuremo kuko amwishimira.
Zaburi 35:11
Abagabo b’ibinyoma barahaguruka, Bakandega ibyo ntazi bakabimbaza.
Yesaya 7:14
Ni cyo kizatuma Uwiteka ubwe ari we uzabihera ikimenyetso. Dore Umwari azasama inda, azabyara umwana w’umuhungu amwite izina Imanweli.
Yesaya 9:6
Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro.
Yesaya 35:7
Kandi umusenyi wotsa utera ibishashi uzahinduka ikidendezi, n’umutarwe uzahinduka amasōko. Mu ikutiro ry’ingunzu, aho zaryamaga, hazaba ubwatsi n’uruberanya n’urufunzo.
Yesaya 50:6
Abakubita nabategeye umugongo n’imisaya nyitegera abampfura uruziga, kandi mu maso hanjye sinahahishe gukorwa n’isoni no gucirwa amacandwe.
Yesaya 53:9
Bategetse ko ahambanwa n’abanyabyaha, yari kumwe n’umutunzi mu rupfu rwe nubwo atagiraga urugomo, kandi ntagire uburyarya mu kanwa ke.
Yesaya 53:12
Ni cyo gituma nzamugabanya umugabane n’abakomeye, azagabana iminyago n’abanyamaboko, kuko yasutse ubugingo bwe akageza ku gupfa akabaranwa n’abagome, ariko ubwe yishyizeho ibyaha bya benshi kandi asabira abagome.
Yesaya 40:3
Nimwumve ijwi ry’urangurura ngo “Nimutunganyirize Uwiteka inzira mu butayu, mugororere Imana yacu inzira nyabagendwa mu kidaturwa.
Amosi 3:7
Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo.
Zekariya 11:12
Ndababwira nti “Niba mureba ko ari byiza nimumpe ibihembo byanjye, kandi niba atari byiza nimurorere.” Nuko bangerera ibice by’ifeza mirongo itatu, babimpa ho ibihembo.
Zekariya 13:7
Byuka wa nkota we, urwane n’umushumba wanjye, urwane n’umuntu mugenzi wanjye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kubita umwungeri intama zisandare, kandi n’abato nzabashyiraho ukuboko kwanjye.
Zekariya 14:7
Ahubwo uzaba umunsi umwe uzwi n’Uwiteka, utari amanywa ntube n’ijoro, ariko nibigeza nimugoroba hazaba umucyo.
Malaki 3:1
Dore nzatuma integuza yanjye, izambanziriza intunganyirize inzira. Umwami mushaka azāduka mu rusengero rwe, kandi intumwa y’isezerano mwishimana dore iraje. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Malaki 4:5-6
Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera.
Uwo ni we uzasanganya imitima ya ba se ku bana n’imitima y’abana ku ya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo.
Matayo 4:4
Aramusubiza ati “Handitswe ngo Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.'”
Matayo 24:24
Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka.
Matayo 11:1-19
Yesu amaze gutegeka abigishwa be cumi na babiri, avayo ajya kwigisha no kubwiriza abantu mu midugudu y’aho.
Ariko Yohana yumviye mu nzu y’imbohe ibyo Yesu akora, atuma abigishwa be ko bamubaza bati
Mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?
Yesu arabasubiza ati “Nimugende mubwire Yohana ibyo mwumvise n’ibyo mubonye.
Impumyi zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.
Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.”
Abo bakigenda, Yesu atangira kuvugana n’abantu ibya Yohana ati “Mwagiye mu butayu kureba iki? Urubingo ruhungabanywa n’umuyaga?
Ariko mwagiye kureba iki? Umuntu wambaye imyenda yorohereye? Erega abambara iyorohereye baba mu ngo z’abami!
Ariko mwajyanywe n’iki? Kureba umuhanuzi? Ni koko, kandi ndababwira yuko aruta umuhanuzi cyane.
Uwo ni we wandikiwe ngo Dore ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe, Izakubanziriza igutunganirize inzira.’
Ndababwira ukuri, yuko mu babyawe n’abagore hatigeze kubaho umuntu uruta Yohana Umubatiza, ariko umuto mu bwami bwo mu ijuru aramuruta.
Uhereye ku gihe cya Yohana Umubatiza ukageza none, ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga.
Kuko abahanuzi bose n’amategeko byahanuye kugeza igihe cya Yohana,
kandi niba mushaka kubyemera, ni we Eliya wahanuwe ko azaza.
Ufite amatwi yumva niyumve.
Ariko ab’iki gihe ndabagereranya n’iki? Bameze nk’abana bato bicaye mu maguriro bahamagara bagenzi babo bati
Twabavugirije imyironge ntimwabyina, twaboroze ntimwarira.’
Kuko Yohana yaje atarya atanywa, bagira bati Afite dayimoni.’
Umwana w’umuntu aje arya anywa, bagira bati Dore iki kirura cy’umunywi w’inzoga, incuti y’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha.’Ariko ubwenge bwerekanwa n’imirimo yabwo.”
Luka 17:22-30
Abwira abigishwa be ati “Hazabaho igihe muzifuza kubona umunsi umwe mu minsi y’Umwana w’umuntu, ariko ntimuzawubona.
Kandi bazababwira bati Dore nguriya’, cyangwa bati Dore nguyu.’Ntimuzajyeyo kandi ntimuzabakurikire.
Nk’uko umurabyo urabiriza mu ruhande rumwe rw’ijuru, ukarabagiranira mu rundi, uko ni ko Umwana w’umuntu azaba ku munsi we.
Ariko akwiriye kubanza kubabazwa uburyo bwinshi, no kwangwa n’ab’iki gihe.
Kandi uko byari biri mu minsi ya Nowa, ni ko bizaba no mu minsi y’Umwana w’umuntu:
bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, umwuzure uraza urabarimbura bose.
No mu minsi ya Loti na yo byari bimeze bityo: bararyaga, baranywaga, baraguraga, barabibaga, barubakaga,
maze umunsi Loti yavuye i Sodomu, umuriro n’amazuku biva mu ijuru biragwa, birabarimbura bose.
Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.
Luka 24:13-27
Nuko uwo munsi babiri muri bo bajyaga mu kirorero cyitwa Emawusi. (Kuva i Yerusalemu kugerayo ni nka sitadiyo mirongo itandatu.)
Nuko baganira ibyabaye byose.
Bakiganira babazanya, Yesu arabegera ajyana na bo,
Ariko amaso yabo arabuzwa ngo batamumenya.
Arababaza ati “Muragenda mubazanya ibiki?” Bahagarara bagaragaje umubabaro.
Umwe muri bo witwaga Kilewopa aramusubiza ati “Mbese ni wowe wenyine mu bashyitsi b’i Yerusalemu, utazi ibyahabaye muri iyi minsi?”
Arababaza ati “Ni ibiki?” Bati “Ni ibya Yesu w’i Nazareti, wari umuhanuzi ukomeye mu byo yakoraga n’ibyo yavugaga imbere y’Imana n’imbere y’abantu bose,
kandi twavuganaga uburyo abatambyi bakuru n’abatware bacu, bamutanze ngo acirwe urubanza rwo gupfa bakamubamba,
kandi twiringiraga yuko ari we uzacungura Abisirayeli. Uretse ibyo, dore uyu munsi ni uwa gatatu uhereye aho ibyo byabereye.
None abagore bo muri twe badutangaje, kuko bazindutse bajya ku gituro
ntibasangamo intumbi ye. Nuko baraza batubwira ko babonekewe n’abamarayika, bakababwira ko ari muzima.
Kandi bamwe mu bari bari kumwe na twe bagiye ku gituro basanga ari ko biri, uko abagore batubwiye, ariko we ntibamubona.”
Arababwira ati “Mwa bapfu mwe, imitima yanyu itinze cyane kwizera ibyo abahanuzi bavuze byose.
None se Kristo ntiyari akwiriye kubabazwa atyo, ngo abone kwinjira mu bwiza bwe?”
Atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe byose ibyanditswe kuri we.
Abaheburayo 13:8
Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose.
Abaheburayo 1:1
Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi,
Yohana 1:1
Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.
Ibyahishuwe 3:14-21
Wandikire marayika w’Itorero ry’i Lawodikiya uti Uwiyita Amen, umugabo wo guhamya kandi ukiranuka w’ukuri, inkomoko y’ibyo Imana yaremye aravuga aya magambo ati
Nzi imirimo yawe, yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize!
Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire, ngiye kukuruka.
Kuko uvuga uti “Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye”, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n’impumyi ndetse wambaye ubusa.
Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n’imyenda yera kugira ngo wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusīga ku maso yawe kugira ngo uhumuke.
Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane.
Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.’
Unesha nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, nk’uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye.
Ibyahishuwe 10:7
ahubwo mu minsi y’ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw’Imana buzaba busohoye nk’uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi.”