25-0601 Igihagararo cy’Umuntu Utunganye

Ubutumwa : 62-1014M Igihagararo cy’Umuntu Utunganye

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Nzibutso Nzima

Ijwi turimo twumva ku makasete ni Urimu na Tumimu y’Imana ku Mugeni Wayo. Ryahuje neza Umugeni Wayo mu mutima uhuye kugira ngo abe itorero ryuzuye Umwuka by’ukuri, twuzuye imbaraga z’Imana, twicajwe ahantu hamwe ho mu ijuru, dutamba ibitambo by’umwuka, duhihambaza Imana, hamwe n’Umwuka Wera ugendera hagati muri twe

Kristo yatwoherereje Umwuka Wera We kugira ngo avugire muri marayika Wayo wa karindwi kugira atwubake buri muntu mu gihagararo cya Yesu Kristo, kugira ngo tubashe kuba inzu ikomeye n’ubuturo bw’Umwuka Wera, binyuze mu Ijambo Ryayo.

Turi abaragwa ba buri kintu. Ni umutungo wacu bwite, ni IBYACU. Ni impano y’Imana kuri twe, kandi nta muntu n’umwe wabidukuraho. NI IBYACU.

“Icyo muzasaba Data cyose mu Izina Ryanjye, Nzagikora.” Ese ni nde wagira icyo ahakana muri ibyo? “Ni ukuri ni ukuri, ndababwiye, nimuramuka mubwiye uyu musozi, ngo shingukaho, ntimushidikanye mu mutima wanyu ahubwo mukizera icyo muvuze kizasohora, mubasha kubona icyo mwavuze.” Mbega amasezerano! ntabwo bigarukira gusa ku gukira indwara, ahubwo kuri bukintu cyose.

Icyubahiro kibe icy’Imana… ICYO TUZASABA CYOSE!

Guhera mu itangira ry’igihe, ibyaremwe byose by’Imana birataka kandi bitegereje umunsi ubwo abana buzuye b’Imana bazagaragazwa. Uwo munsi wageze. Iki nicyo gihe. Uyu niwo mwanya. NITWE abo bahungu n’abakobwa b’Imana

Turi ibikoresho by’Imana Igenderamo, Ireberamo, Ivugiramo, Ikoreramo. Ni Imana, igendera ku maguru abiri, MURI TWE.

Turi inzandiko Zayo zanditswe zisomwa n’abantu bose. Abatoranijwe Bayo, bakagenwa mbere, abashyizwe mu mwanya w’abahungu n’abakobwa abo Irimo guhindura umuntu muzima, ishusho nzima, igihagararo cy’umuntu utunganye.

dupfukamira Imana nzima, imbaraga nzima, ubumenyi buzima, ukwihangana kuzima, ugusa n’Imana bizima, ubushobozi buzima, biturutse ku Mana nzima, ibyo bigira umuntu muzima, ishusho nzima – igihagararo cy’Imana.

Muri Kristo, mu muntu w’Umwuka Wera kuri twe, hamwe n’umubatizo nyakuri w’Umwuka Wera, hamwe n’imbaraga Zayo zifanishije ikimenyetso muri twe. Imana, iba muri twe mu ngando zitwa Inyubako. Ingando nzima, ubuturo bw’Imana nzima; Itorero ritunganye, Ibuye Risoza Ritunganye kugira ngo ridupfundikire.

Imana yohereje umuhanuzi kugira ngo ahamagare Umugeni Wayo kandi amuyobore. Ni Adamu Wayo wa mbere ugaruwe mu buryo bwuzuye, igihagararo cy’umuntu utunganye mu gihe cyacu, kugira ngo ahishurire Umugeni Wayo Ijambo Ryayo.

Ntabwo nshobora kuva kuri ibyo. Nta kintu cyanyeganyeza. Ntabwo nitaye kucyo undi muntu wese yavuga; ntabwo byanyeganyega habe n’agace na gato. Nzaguma aho ngaho.

Nzategereza, nkomeze ntegereze, ntegereze, kandi ntegereze. Ibyo ntacyo bitwaye. Riguma aho. Hanyuma, umunsi umwe, nzarangurura hamwe n’abera bandi bose duhuje ngo: “Turuhukanye ibyiringiro kuri buri Jambo! Hanyuma WOWE uzamurika TWE kuri We. Hanyuma tuzagaruka ku isi indi nshuro, kugira ngo tuhabe iteka.

Ndamuhigiye muri iki gitondo, n’umutima wanjye wose, ko mfashijwe na We n’ubuntu Bwe, ko nzasenga kandi ngashaka buri munsi ubudahwema, kugeza ubwo nzumva hatemba buri cyose muri ibyo bintu muri iki gihagararo gito gishaje, kugira ngo mbashe kuba ukwigaragaza kwa Kirisito muzima.

KURI NJYE, kumva Ijwi ry’Imana ku makasete ni umuteguro w’Imana kubw’iki gihe. Ni Ijambo rizima rya Yesu Kristo. Ni Ikidakuka bikurikije Ijambo ry’Imana. Ni inzira yateguwe n’Imana uyu munsi.

Rero, ndashaka kubatumira kugira ngo twiyunge Kucyumweru I Saa Sita z’Amanywa ku Isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva William Marrion Branham, uwo nizera ko ari Ijwi ry’Imana kubw’igihe cyacu, yigisha Umugeni wa Kristo uburyo bwo guhinduka: Igihagararo cy’Umuntu Utunganye 62-1014M.

Mwene Data Joseph Branham

Ibyanditswe byo gusoma mbere y’Ubutumwa:

Matayo 5:48

Namwe mube mukiranutse nk’uko So wo mu ijuru akiranuka.

Luka 6:19

Abantu bose bashaka kumukoraho, kuko imbaraga yamuvagamo ikabakiza bose.

Yohana 1:1

Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.

Yohana 3:3

Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana.”

Yohana 3:16

Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.

Yohana 5:14

Hanyuma y’ibyo Yesu amubona mu rusengero aramubwira ati “Dore ubaye muzima, ntukongere gukora icyaha utazabona ishyano riruta irya mbere.”

1 Yohana 4:12

Uhereye kera kose ntihigeze kubaho umuntu wabonye Imana, nyamara nidukundana Imana iguma muri twe, urukundo rwayo rugatunganirizwa muri twe rwose.

Ibyakozwe 2:38

Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera,

Ibyakozwe 7:44-49

Ba sogokuruza bari bafite ihema ry’ubuhamya bari mu butayu, nk’uko Iyavuganye na Mose yamutegetse kurirema, arishushanije n’icyitegererezo cy’iryo yabonye.

Iryo ba sogokuruza barihawe na ba se riba uruhererekane, barizana Yosuwa abagiye imbere ubwo batsindaga amahanga, ayo Imana yirukanaga imbere yabo kugeza mu gihe cya Dawidi

wari utonnye imbere y’Imana, asaba kubakira Imana ya Yakobo ubuturo.

Ariko Salomo ni we wayubakiye inzu.

Nyamara Isumbabyose ntiba mu mazu yubatswe n’amaboko, nk’uko wa muhanuzi yavuze ati
Ijuru ni ryo ntebe yanjye, Isi ni yo ntebe y’ibirenge byanjye. Muzanyubakira nzu ki? Ni ko Uwiteka ababaza. Cyangwa nzaruhukira hantu ki?

Ibyakozwe Igice cya10

Hariho umuntu w’i Kayisariya witwaga Koruneliyo, umutware utwara umutwe w’abasirikare wo mu ngabo zitwa Italiyana.

Yari umuntu w’umunyadini wubahana Imana n’abo mu rugo rwe bose, wagiriraga abantu ubuntu bwinshi, agasenga Imana ubudasiba.

Abona ku mugaragaro mu iyerekwa marayika w’Imana yinjiye iwe nko mu isaha ya cyenda y’umunsi, aramuhamagara ati “Koruneliyo.”

Aramutumbira, aramutinya, aramubaza ati “Ni iki Mwami?” Aramusubiza ati “Gusenga kwawe n’ubuntu bwawe byazamukiye kuba urwibutso imbere y’Imana.

Kandi none tuma abantu i Yopa, utumire umuntu witwa Simoni wahimbwe Petero.

Acumbitse kwa Simoni w’umuhazi, urugo rwe ruri iruhande rw’inyanja.”

Marayika wavuganaga na we amaze kugenda, ahamagara abagaragu be babiri, n’umusirikare w’umunyadini wo mu bamukorera iteka,

amaze kubabwira ibyo byose, abatuma i Yopa.

Bukeye bw’aho bakiri mu nzira benda gusohora mu mudugudu, Petero ajya hejuru y’inzu gusenga nko mu isaha ya gatandatu.

Arasonza ashaka kurya, bakibyitegura aba nk’urota

abona ijuru rikingutse, maze ikintu kiramanuka gisa n’umwenda w’umukomahasi, gifashwe ku binyita bine kijya hasi.

Harimo inyamaswa z’amoko yose zigenza amaguru ane, n’ibikururuka hasi byose, n’ibiguruka mu kirere byose.

Ijwi riramubwira riti “Haguruka Petero, ubage urye.”

Petero ati “Oya Mwami, kuko ntigeze kurya ikizira cyangwa igihumanya.”

Iryo jwi rimusubiza ubwa kabiri riti “Ibyo Imana ihumanuye wibyita ibizira.”

Biba bityo gatatu, icyo kintu giherako gisubizwa mu ijuru.

Petero agishidikanya mu mutima we uko ibyo yeretswe bisobanurwa, abantu batumwe na Koruneliyo bamaze kubaza inzu ya Simoni iyo ari yo, bahagarara ku irembo,

barahamagara babaza yuko Simoni wahimbwe Petero acumbitsemo.

Petero agitekereza ibyo yeretswe, Umwuka aramubwira ati “Dore abantu batatu baragushaka.

Haguruka umanuke ujyane na bo udashidikanya, kuko ari jye ubatumye.”

Petero aramanuka asanga abo bantu arababwira ati “Ni jyewe uwo mushaka, mwazanywe n’iki?”

Baramusubiza bati “Koruneliyo umutware utwara umutwe w’abasirikare ijana, umuntu ukiranuka wubaha Imana, ushimwa n’ubwoko bwose bw’Abayuda, yabwirijwe na marayika wera kugutumira, ngo uze iwe yumve amagambo yawe.”

Nuko arabinjiza arabacumbikira. Bukeye bw’aho Petero arahaguruka avanayo na bo, na bene Data bamwe b’i Yopa na bo bajyana na we.

Bukeye bagera i Kayisariya, basanga Koruneliyo abategereje, yateranije bene wabo n’incuti z’amagara.

Petero agiye kwinjira, Koruneliyo aramusanganira, yikubita imbere y’ibirenge bye, aramuramya.

Ariko Petero aramuhagurutsa ati “Haguruka, nanjye ndi umuntu nkawe.”

Bakivugana arinjira, asanga abantu benshi bahateraniye

arababwira ati “Muzi yuko kizira ko Umuyuda yifatanya n’uw’ubundi bwoko cyangwa ko amugenderera, ariko jyeweho Imana yanyeretse ko ntagira umuntu nita ikizira cyangwa igihumanya.

Ni cyo cyatumye ntanga kuza ntumiwe. None ndababaza icyo muntumiriye.”

Koruneliyo ati “Dore uyu ni umunsi wa kane, uhereye ubwo nari ndi mu nzu yanjye nsenga magingo aya ari yo saa cyenda, nuko umuntu ahagarara imbere yanjye yambaye imyenda irabagirana,

arambwira ati ‘Koruneliyo, gusenga kwawe kwarumviswe, n’ubuntu bwawe bwibutswe imbere y’Imana.

Nuko tuma i Yopa, utumireyo Simoni wahimbwe Petero, acumbitse kwa Simoni w’umuhazi hafi y’inyanja.’

Uwo mwanya ndagutumira, nawe wakoze neza ubwo uje. Nuko none turi hano twese imbere y’Imana, dushaka kumva ibyo Umwami Imana yagutegetse kutubwira.”

Petero aterura amagambo ati “Ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni,

ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera.

Ijambo ry’ubutumwa bwiza bw’amahoro Imana yatumye ku bana ba Isirayeli ivugishije Yesu, ari we Mwami wa bose,

iryo jambo murarizi ryamamaye i Yudaya hose, rihereye i Galilaya hanyuma y’umubatizo Yohana yabwirizaga,

ni irya Yesu w’i Nazareti, uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n’imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we.

Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo yakoreye mu gihugu cy’Abayuda byose n’i Yerusalemu: uwo bamwicishije kumubamba ku giti,

ariko Imana imuzura ku munsi wa gatatu, imwerekana ku mugaragaro.

Icyakora ntiyamweretse abantu bose, ahubwo yamweretse abagabo yatoranije bitari byaba, ni twebwe abasangiraga na we amaze kuzuka.

Adutegeka kubwiriza abantu no guhamya ko ari we Imana yategetse kuba Umucamanza w’abazima n’uw’abapfuye.

Abahanuzi bose baramuhamije, bavuga yuko umwizera wese azababarirwa ibyaha ku bw’izina rye.”

Petero akivuga ibyo, Umwuka Wera amanukira abumvise ayo magambo bose.

Abizeye bo mu bakebwe bajyanye na Petero barumirwa bose, kuko n’abanyamahanga na bo bahawe Umwuka Wera akaba abasutsweho,

kuko bumvise bavuga izindi ndimi bahimbaza Imana. Maze Petero arababaza ati

Aba ngaba bahawe Umwuka Wera nkatwe, ni nde ubasha kubima amazi ngo batabatizwa?

Ategeka ko babatizwa mu izina rya Yesu Kristo. Baherako baramwinginga ngo amareyo iminsi.

Ibyakozwe 19:11

  Kandi Imana yakoreshaga amaboko ya Pawulo ibitangaza bikomeye.

Ibyakozwe 28:19

Ariko Abayuda bagiye impaka, mpatwa kujuririra kuri Kayisari, icyakora si uko mfite icyo ndega ubwoko bwacu.

Abefeso 4:11-13

Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha,

kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo,

kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo,

 Abakolosayi igice cya 3

Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’Imana.

Mujye muhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu si,

kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana.

Kandi ubwo Kristo ari we bugingo bwacu azerekanwa, namwe muzaherako mwerekananwe na we muri mu bwiza.

Nuko noneho mwice ingeso zanyu z’iby’isi: gusambana no gukora ibiteye isoni, no kurigira no kurarikira, n’imyifurize yose ari yo gusenga ibigirwamana,

ibyo ni byo bizanira umujinya w’Imana abatumvira.

Kandi namwe mwabigenderagamo kera, ubwo mwahoraga muri byo.

Ariko none mwiyambure ibi byose: umujinya n’uburakari, n’igomwa no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu.

Ntimukabeshyane ubwo mwiyambuye umuntu wa kera n’imirimo ye,

mukambara umushya uhindurirwa mushya kugira ngo agire ubwenge, kandi ngo ase n’ishusho y’Iyamuremye.

Aho ntihaba Umugiriki cyangwa Umuyuda, uwakebwe cyangwa utakebwe, cyangwa umunyeshyanga rigawa cyangwa Umusikuti, cyangwa imbata cyangwa uw’umudendezo, ahubwo Kristo ni byose kandi ari muri bose.

Nuko nk’uko bikwiriye intore z’Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w’imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi n’ubugwaneza no kwihangana,

mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana.

Ariko ibigeretse kuri ibyo byose mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose.

Mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu, ayo mwahamagariwe kuba umubiri umwe, kandi mugire imitima ishima.

Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’umwuka, muririmbirirana Imana ishimwe mu mitima yanyu.

Kandi icyo muzavuga cyose n’ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ry’Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bw’uwo.

Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko bikwiriye abari mu Mwami wacu.

Bagabo, namwe mukunde abagore banyu ntimubasharirire.

Bana, mwumvire ababyeyi banyu muri byose, kuko ibyo ari byo Umwami ashima.

Ba se, ntimukarakaze abana banyu batazinukwa.

Mbata, mwumvire ba shobuja bo ku mubiri muri byose, ntimubakorere bakibareba gusa ngo muse n’abanezeza abantu, ahubwo mubakorere mutaryarya mu mitima yanyu mwubaha Imana.

Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera Shobuja mukuru badakorera abantu,

muzi yuko muzagororerwa na we muhawe wa murage, kuko mukorera Shobuja mukuru Kristo.

Ariko ukiranirwa aziturwa nk’uko yakiraniwe, kandi ntihariho kurobanurwa ku butoni.

Abaheburayo 10:5

Ni cyo cyatumye ubwo Yesu yazaga mu isi avuga ati “Ibitambo n’amaturo ntiwabishatse, Ahubwo wanyiteguriye umubiri.

Abaheburayo 11:1

Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.

Abaheburayo 11:32-40

Mbese mvuge kindi ki? Igihe cyandenga mvuze ibya Gideyoni n’ibya Baraki, n’ibya Samusoni n’ibya Yefuta, n’ibya Dawidi n’ibya Samweli, n’iby’abahanuzi baheshejwe no kwizera gutsinda abami, no gukora ibyo gukiranuka no guhabwa ibyasezeranijwe, no kuziba iminwa y’intare

no kuzimya umuriro ugurumana cyane, no gukira ubugi bw’inkota no gukurwa mu ntege nke bagahabwa imbaraga nyinshi, no kuba intwari mu ntambara no kunesha ingabo z’abanyamahanga.

Abagore bahabwaga abo bapfushije bazutse. Abandi bakicishwa inkoni ntibemere kurokorwa, kugira ngo bahabwe kuzuka kurushaho kuba kwiza.

Abandi bakageragereshwa gushinyagurirwa no gukubitwa ibiboko, ndetse no kubohwa no gushyirwa mu mazu y’imbohe. 38.6.

Bicishwaga amabuye bagakerezwa inkerezo, bakageragezwa bakicishwa inkota, bakazerera bambaye impu z’intama n’iz’ihene, banyazwe byose, bakababazwa bakagirirwa nabi.

Yemwe, n’isi ntiyari ikwiriye ko bayibamo! Bazereraga mu mashyamba no mu bihanamanga, no mu mavumo no mu masenga.

Abo bose nubwo bamaze guhamywa neza ku bwo kwizera kwabo, nyamara ntibahabwa ibyasezeranijwe

kuko Imana yatugambiriye ikirushaho kuba cyiza, kugira ngo abo badatunganywa rwose tutari kumwe.

Yakobo 5:1

Ngaho yemwe batunzi mwe, nimurizwe muborozwe n’ibyago mugiye kuzabona.

2 Petero 1:1-7

Simoni Petero imbata ya Yesu Kristo n’intumwa ye, ndabandikiye mwebwe abagabanye kwizera kw’igiciro cyinshi guhwanye n’ukwacu, muguheshejwe no gukiranuka kwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu n’Umukiza.

Ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu,

kuko imbaraga z’ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kūbaha Imana, tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n’ingeso ze nziza.

Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y’Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza.

Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya,

kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kūbaha Imana,

kūbaha Imana mukongereho gukunda bene Data, gukunda bene Data mukongereho urukundo.

 Yesaya 28:19

Uko bizajya binyuramo bizabafata, kuko bizajya binyuramo uko bukeye ku manywa na nijoro, kandi kumenya ubutumwa kuzaba gutera ubwoba gusa.