Ubutumwa : 63-0321 Ikimenyetso cya Kane
- 25-0824 Ubusabane
- 25-0406 Ikimenyetso cya Kane
- 23-0813 Agashashara ka Kane
- 22-0220 Agashashara ka Kane
- 21-0204 Agashashara ka Kane
- 19-0428 Agashashara ka Kane
- 17-0402 Agashashara ka Kane
Bakundwa Abera Babyawe N’Ijuru
Data arimo araduteraniriza hamwe akoresheje Ijambo Rye. Kandi guhamirizwa k’Uguhishurirwa kurimo kuraduha gushagurutswa. Yadutoranije mbere y’imfatiro z’isi, kubera ko Yarazi ko tuzaba abizerwa ku Ijambo Rye kubwo guhitamo kwacu bwite.
Reka nongere mbivuge indi nshuro kugira ngo bibashe kwinjira imbere cyane. Yarebye aho mu gihe, kugeza aho kw’iherezo ry’ibihe byose, maze ARATUBONA… ese ibyo mubitegeye amatwi? YARAKUBONYE, YARAMBONYE, maze aradukunda, kuko mu guhitamo kwacu, twagombaga KUGUMANA N’IJAMBO RYE.
Muri uwo mwanya, agomba kuba yarahamagaye abamarayika bose n’abakerubi bose hamwe maze akatwerekana maze akavuga ngo: “NI URIYA,” “URIYA NIWE MUGENI WANJYE,” “URIYA NIWE NARINTEGEREJE!”
Kimwe na Yohana, ngiyo impamvu ituma tuvuza akaruru kandi tukarangurura, maze turakaramya Umwami, dushagurukijwe na Vino Nshya kandi turabizi, MUBURYO BUDASHIDIKANYWAHO, TURI Umugeni We.
Ni kimwe n’iyo mvura yose no guhinda kw’inkuba twagize hano muri Jeffersonville iki cyumweru… Natwe turimo turohereza UMUBURO ku isi.
Umugeni arimo aragira GUHINDA KW’INKUBA K’UGUHISHURIRWA, KANDI BIRI KUBYARA UMWUZURE WO GUHISHURIRWA. UMUGENI YARITEGUYE UBWE KANDI BAMENYE ABO BARIBO. MUJYE MU BWIHISHO VUBA. MUKANDEHO BIVUGE CYANGWA MURIMBUKE.
Ntabwo turi kubaho mu Gisekuru cy’Intare, cyangwa mu Gisekuru cy’Ikimasa, habe no mu Gisekuru cy’Umuntu; turi kuba mu GISEKURU CY’IKIZU, kandi Imana yohereje ikizu gikomeye, Malaki 4, kugira ngo ahamagare kandi ayobore Umugeni We
Mbega uburyo biza kuba biri mu mwanya kuri iki Cyumweru, mu gihe turaba duteraniye hamwe turimo twumva Ikimenyetso cya Kane. Biraba ari Umunsi w’Amavuko w’ikizu cy’Imana gikomeye umuhanuzi.
Reka twizihize uyu munsi ukomeye kandi dushimire Umwami kubwo kutwoherereza Ikizu Cye intumwa, uwo Yatumye kuza kuduhamagara ngo dusohoke kandi duhishurirwe Ijambo Ryayo
Mwene Data Joseph Branham
Ubutumwa: Ikimenyetso cya Kane 63-0321
Isaha: 12h00 z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville
Ibyanditswe byo gusoma mukwitegura.
Matayo 4
Maze Yesu ajyanwa n’Umwuka mu butayu kugeragezwa n’umwanzi,
amaze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine atarya, abona gusonza.
Umushukanyi aramwegera aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imitsima.”
Aramusubiza ati “Handitswe ngo Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.'”
Maze umwanzi amujyana ku murwa wera, amuhagarika ku gasongero k’urusengero
aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi kuko handitswe ngo Izagutegekera abamarayika bayo, Bakuramire mu maboko yabo, Ngo udakubita ikirenge ku ibuye.'”
Yesu aramusubiza ati “Kandi handitswe ngo Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.'”
Umwanzi arongera amujyana mu mpinga y’umusozi muremure cyane, amwereka ubwami bwose bwo mu isi n’ubwiza bwabwo
aramubwira ati “Biriya byose ndabiguha nupfukama ukandamya.”
Yesu aramubwira ati “Genda Satani, kuko handitswe ngo Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.'”
Umwanzi aherako aramureka, maze haza abamarayika baramukorera.
Yesu yumvise ko babohesheje Yohana, aragenda ajya i Galilaya.
Yimuka i Nazareti atura i Kaperinawumu, umudugudu uri ku nyanja mu rugabano rwa Zebuluni na Nafutali,
ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yesaya bisohore ngo
Mu gihugu cya Zebuluni na Nafutali, Hafi y’inyanja hakurya ya Yorodani, N’i Galilaya y’abapagani,
Abantu bari bicaye mu mwijima babonye umucyo mwinshi, kandi abari bicaye mu gihugu cy’urupfu no mu gicucu cyarwo, Bamurikirwa n’umucyo.
Yesu ahera ubwo atangira kwigisha avuga ati “Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.”
Agenda iruhande rw’inyanja y’i Galilaya abona abavandimwe babiri, Simoni witwaga Petero na Andereya mwene se, barobesha urushundura mu nyanja kuko bari abarobyi.
Arababwira ati “Nimunkurikire nzabagire abarobyi b’abantu.”
Uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira.
Yicumye imbere abona abandi bavandimwe babiri, umwe ni Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, bari mu bwato hamwe na se Zebedayo bapfundikanya inshundura zabo, arabahamagara.
Uwo mwanya basiga ubwato na se, baramukurikira.
Yesu agenderera ab’i Galilaya hose, abigishiriza mu masinagogi yabo ababwira ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza n’indwara zose n’ubumuga bw’abantu.
Inkuru ye yamamara i Siriya yose, bamuzanira abarwayi bose n’indembe barwaye indwara zitari zimwe, n’abatewe n’abadayimoni, n’abarwaye ibicuri n’ibirema arabakiza.
Abantu benshi baramukurikira bavuye i Galilaya n’i Dekapoli, n’i Yerusalemu n’i Yudaya no hakurya ya Yorodani.
Luka 24:49
Kandi dore ngiye kuboherereza ibyo Data yasezeranye, ariko mugume mu murwa kugeza ubwo muzambikwa imbaraga zivuye mu ijuru.”
Yohani 6:63
Umwuka ni we utanga ubugingo, umubiri nta cyo umaze. Amagambo mbabwiye ni yo mwuka, kandi ni yo bugingo,
Ibyakozwe 2:38
Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera,
Ibyahishuwe 2:18-23
Wandikire marayika w’Itorero ry’i Tuwatira uti Umwana w’Imana, ufite amaso asa n’ibirimi by’umuriro n’ibirenge bye bigasa n’umuringa w’umuteke aravuga aya magambo ati
Nzi imirimo yawe n’urukundo rwawe no kwizera kwawe, no kugabura kwawe no kwihangana kwawe, n’uburyo imirimo yawe ya nyuma iruta iya mbere kuba myinshi.
Nyamara mfite icyo nkugaya, kuko ukundira urya mugore Yezebeli wiyita umuhanuzikazi akigisha imbata zanjye, akaziyobya kugira ngo zisambane kandi zirye intonōrano.
Icyakora namuhaye uburyo bwo kwihana, ariko ntiyashaka kwihana ubusambanyi bwe.
Dore nzamugusha ku buriri, mutezane amakuba menshi n’abasambane be nibatihana imirimo yabo mibi.
Kandi n’abana be nzabicisha urupfu, amatorero yose amenye yuko ari jye urondora ubwenge n’imitima, kandi ko nzītura umuntu wese wo muri mwe ibikwiriye ibyo yakoze.
Ibyahishuwe 6: 7-8
Nuko haza indi farashi itukura cyane, uyicayeho ahabwa gukura amahoro mu isi ngo bicane, kandi ahabwa inkota ndende.
Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya gatatu, numva ikizima cya gatatu kivuga kiti “Ngwino.” Nuko ngiye kubona mbona ifarashi y’umukara, kandi uyicayeho yari afite urugero rw’indatira mu intoki ze.
Ibyahishuwe 10: 1-7
Mbona marayika wundi ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye igicu, umukororombya uri ku mutwe we, mu maso he hasa n’izuba, ibirenge bye bisa n’inkingi z’umuriro.
Mu intoki ze yari afite agatabo kabumbutse. Nuko ashyira ikirenge cye cy’iburyo ku nyanja, n’icy’ibumoso agishyira ku butaka.
Arangurura ijwi rirenga nk’uko intare yivuga, avuze iryo jwi rirenga guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuga amajwi yako.
Kandi guhinda kurindwi kw’inkuba kumaze kuvuga, nari ngiye kwandika nuko numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Iby’uko guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuze ubizigame, bibe ubwiru ntubyandike.”
Marayika nabonye ahagaze ku nyanja no ku butaka amanika ukuboko kwe kw’iburyo, agutunga mu ijuru
arahira Ihoraho iteka ryose yaremye ijuru n’ibirimo, n’isi n’ibiyirimo n’inyanja n’ibiyirimo ati “Ntihazabaho igihe ukundi,
ahubwo mu minsi y’ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw’Imana buzaba busohoye nk’uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi.”
Ibyahishuwe 12:13
Nuko cya kiyoka kibonye yuko kijugunywe mu isi, gihīga wa mugore wabyaye umuhungu.
Ibyahishuwe 13:1-14
Ngihagarara ku musenyi wo ku nyanja, ngiye kubona mbona inyamaswa iva mu nyanja ifite amahembe cumi n’imitwe irindwi. Ku mahembe yayo hariho ibisingo cumi, no ku mitwe yayo hariho amazina yo gutuka Imana.
Iyo nyamaswa nabonye yasaga n’ingwe, amajanja yayo yasaga n’aya aruko, akanwa kayo kasaga n’ak’intare. Cya kiyoka kiyiha imbaraga zacyo n’intebe yacyo y’ubwami, n’ubutware bukomeye.
Nuko mbona umwe mu mitwe yayo usa n’ukomeretse uruguma rwica, ariko urwo ruguma rwawishe rurakira. Abari mu isi yose bakurikira iyo nyamaswa bayitangarira.
Baramya icyo kiyoka kuko cyahaye iyo nyamaswa ubutware bwacyo, baramya n’iyo nyamaswa bati “Ni nde uhwanye n’iyi nyamaswa, kandi ni nde ubasha kuyirwanya?”
Ihabwa akanwa kavuga ibikomeye n’ibyo gutuka Imana, ihabwa no kurama ngo imare amezi mirongo ine n’abiri.
Ibumburira akanwa kayo gutuka Imana, no gutuka izina ryayo n’ihema ryayo n’ababa mu ijuru.
Ihabwa kurwanya abera no kubanesha, ihabwa no gutwara imiryango yose n’amoko yose, n’indimi zose n’amahanga yose.
Abari mu isi bose bazayiramya, umuntu wese izina rye ritanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama, watambwe uhereye ku kuremwa kw’isi.
Ufite ugutwi niyumve.
Nihagira ujyana abandi ho iminyago na we ubwe azajyanwa ho umunyago, kandi uwicisha abandi inkota na we akwiriye kwicishwa inkota. Aho ni ho kwihangana kw’abera kuri no kwizera kwabo.
Nuko mbona indi nyamaswa izamuka iva mu butaka. Iyo yo yari ifite amahembe abiri nk’ay’umwana w’intama, ivuga nk’ikiyoka.
Itegekesha ububasha bwose bwa ya nyamaswa ya mbere mu maso yayo, ihata isi n’abayirimo ngo baramye ya nyamaswa ya mbere yakize uruguma rwayishe,
kandi ikora ibimenyetso bikomeye, imanura umuriro uva mu ijuru ugwa mu isi mu maso y’abantu.
Iyobesha abari mu isi ibyo bimenyetso yahawe gukorera imbere ya ya nyamaswa, ibabwira kurema igishushanyo cya ya nyamaswa yari ikomerekejwe n’inkota ikabaho.
Ibyahishuwe 16:12-16,
Marayika wa gatandatu asuka urwabya rwe mu ruzi runini Ufurate. Amazi yarwo akamira kugira ngo inzira y’abami baturuka iburasirazuba yitegurwe.
Nuko mbona mu kanwa ka cya kiyoka no mu kanwa ka ya nyamaswa, no mu kanwa ka wa muhanuzi w’ibinyoma, havamwo imyuka itatu mibi isa n’ibikeri,
kuko ari yo myuka y’abadayimoni, ikora ibitangaza igasanga abami bo mu isi yose, ngo ibahururize kujya mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.
(Dore nzaza nk’umujura. Hahirwa uba maso akarinda imyenda ye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa bakareba isoni z’ubwambure bwe.)
Ibateraniriza ahantu mu Ruheburayo hitwa Harimagedoni.
Ibyahishuwe 19:15-17
Mu kanwa ke havamo inkota ityaye kugira ngo ayikubite amahanga, azayaragize inkoni y’icyuma. Yengesha ibirenge mu muvure w’inkazi y’umujinya w’Imana Ishoborabyose.
Kandi ku mwenda we no ku kibero cye afite izina ryanditsweho ngo UMWAMI W’ABAMI, N’UMUTWARE UTWARA ABATWARE.
Mbona marayika ahagaze mu zuba arangurura ijwi, abwira ibisiga byose bigurukira mu kirere ati “Nimuze muteranire kurya ibyokurya byinshi Imana ibagaburira,
Itangiriro 1:1
Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi.
Zaburi 16:8-11
Nashyize Uwiteka imbere yanjye iteka, Kuko ari iburyo bwanjye sinzanyeganyezwa.
Ni cyo gituma umutima wanjye unezerwa, Ubwiza bwanjye bukishima, Kandi n’umubiri wanjye uzagira amahoro.
Kuko utazareka ubugingo bwanjye ngo bujye ikuzimu, Kandi utazakundira umukunzi wawe ko abona kubora.
Uzamenyesha inzira y’ubugingo, Imbere yawe ni ho hari ibyishimo byuzuye, Mu kuboko kwawe kw’iburyo hari ibinezeza iteka ryose.
II Samweli 6:14
Maze Dawidi yiyerekera imbere y’Uwiteka aca ikibungo, kandi yari yambaye efodi y’igitare.
Yeremiya 32
Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka mu mwaka wa cumi wa Sedekiya umwami w’u Buyuda, wari umwaka wa cumi n’umunani wa Nebukadinezari.
Nuko icyo gihe ingabo z’umwami w’i Babuloni ni bwo zagose i Yerusalemu, kandi umuhanuzi Yeremiya yari akingiraniwe mu gikari cy’inzu y’imbohe iri mu rugo rw’umwami w’u Buyuda,
kuko Sedekiya umwami w’u Buyuda yari yamufunze. Umwami yaramubajije ati “Ni iki gituma uhanura utyo uti Uku ni ko Uwiteka avuga ati: Dore nzatanga uyu murwa mu maboko y’umwami w’i Babuloni kandi azawigarurira,
na we Sedekiya umwami w’Abayuda ntazava mu maboko y’Abakaludaya ahubwo azagabizwa umwami w’i Babuloni, bazavugana bahanganye barebana mu maso,
kandi azajyana Sedekiya i Babuloni, ni ho azaguma kugeza ubwo nzamugenderera. Ni ko Uwiteka avuga, nubwo murwanya Abakaludaya, ntimuzahirwa?'”
Yeremiya aravuga ati “Ijambo ry’Uwiteka ryanjeho riti
Dore Hanamēli mwene Shalumu so wanyu azagusanga ati: Tugure umurima wanjye uri mu Anatoti, kuko ari wowe ufite ubutware bwo kuwugura.’
Bukeye Hanamēli mwene data wacu ansanga mu gikari cy’inzu y’imbohe, nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryari riri arambwira ati Ndakwinginga, ugure umurima wanjye uri muri Anatoti mu gihugu cya Benyamini, kuko ari wowe ubasha kuwuzungura kandi ubutware bwo kuwugura ari wowe ubufite, uwigurire.’Nuko menya ko rya jambo ryavuye ku Uwiteka.
Maze ngura wa murima uri muri Anatoti na Hanamēli mwene data wacu, mugerera ibiguzi shekeli cumi n’indwi z’ifeza.
Maze nandika urwandiko rw’isezerano ndushyiraho icyitegererezo cyanjye cy’ubushishi, ntora abagabo mugerera ifeza ku minzani.
Njyana urwandiko rw’ubuguzi, rwari rwashyizweho icyitegererezo cy’ubushishi uko amategeko n’imigenzo biri, n’urundi rudafatanishijwe ubushishi.
Maze urwandiko ruhamya ko nguze nduha Baruki mwene Neriya mwene Mahaseya, imbere ya Hanamēli mwene data wacu n’imbere y’abagabo banditse urwandiko rw’ubuguzi, kandi n’imbere y’Abayuda bose bari bicaye mu gikari cy’inzu y’imbohe.
Maze ntegekera Baruki imbere yabo nti
Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Enda izi nzandiko z’ubuguzi, urwashyizweho ikimenyetso cy’ubushishi n’urutagishyizweho, uzishyire mu kibindi cy’ibumba kugira ngo zihamare iminsi myinshi.’
Kuko uku ari ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti Amazu n’imirima n’inzabibu byo muri iki gihugu bizongera bigurwe.’
Nuko maze guha Baruki mwene Neriya urwandiko rw’ubuguzi, nasabye Uwiteka mvuga nti
Yewe Mwami Uwiteka, dore ni wowe waremesheje ijuru n’isi ububasha bwawe bukomeye n’ukuboko kwawe kurambuye, nta kintu na kimwe kikunanira.
Ugirira imbabazi abantu ibihumbi kandi uhanira abana ibyaha bya ba se hanyuma yabo, uri Imana nkuru ikomeye, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina ryawe.
Ushobora inama kandi no mu mirimo uyikomeyemo, amaso yawe areba inzira z’abantu zose, ugaha umuntu wese ibihwanye n’imigenzereze ye n’ibihwanye n’imbuto z’imirimo ye.
Ni wowe washyize ibimenyetso n’ibitangaza mu gihugu cya Egiputa, mu Bisirayeli no mu bandi na n’ubu ukibikora, kandi wihesheje izina nk’uko biri n’uyu munsi.
Ni wowe wakuje ubwoko bwawe Isirayeli mu gihugu cya Egiputa ibimenyetso n’ibitangaza, n’ukuboko gukomeye n’ukuboko kurambuye n’ibiteye ubwoba bishishana
maze ubaha iki gihugu, icyo warahiye ba sekuruza ko uzakibaha, igihugu cy’amata n’ubuki.
Bakijyamo baragihindūra ariko ntibarakumvira ijwi ryawe, habe no kugendera mu mategeko yawe, mu byo wabategetse byose nta cyo bakoze, ni cyo cyatumye ubateza ibyo byago byose.
Dore ibirundo byo kuririraho, umenye ko bazanywe no guhindūra umurwa kandi umurwa ugabijwe Abakaludaya bawuteye, kuko hatejwe inkota n’inzara n’icyorezo, kandi ibyo wavuze birasohoye dore nawe urabiruzi.
Kandi warambwiye Mwami Uwiteka uti: Igurire uwo murima ifeza kandi witorere abagabo, kandi umurwa utanzwe mu maboko y’Abakaludaya.'”
Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya riti
Dore ndi Uwiteka Imana y’ibifite imibiri byose. Mbese hariho ikinanira?
Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati Dore ngiye gutanga uyu murwa mu maboko y’Abakaludaya, no mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni kandi azawuhindūra,
kandi Abakaludaya barwanye uyu murwa. Bazaza bawutwike bawutwikane n’amazu, ayo bajyaga bosererezaho Bāli imibavu, bagasukira izindi mana amaturo y’ibinyobwa kugira ngo bandakaze.’
Kuko Abisirayeli n’Abayuda bakoreye ibibi gusa imbere yanjye uhereye mu buto bwabo, Abisirayeli bahora banyendereza bakandakaza ku bw’imirimo y’amaboko yabo. Ni ko Uwiteka avuga.
Erega uyu murwa wambereye agateramujinya n’uburakari, uhereye umunsi bawubatse ukageza na bugingo n’ubu kugira ngo nywukure imbere yanjye,
mpoye Abisirayeli n’Abayuda ibyaha byose bakoreye kundakaza, bo n’abami babo n’ibikomangoma byabo, n’abatambyi babo n’abahanuzi babo, n’abantu b’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu.
Kandi aho kumpangaho amaso banteye umugongo, nubwo nabigishaga nkazinduka kare nkabigisha ntibarakumvira, kugira ngo bemere kwigishwa.
Ahubwo bahagaritse ibizira byabo mu nzu yitirirwa izina ryanjye, kugira ngo bayanduze.
Kandi bubatse ingoro za Bāli, iziri mu gikombe cya mwene Hinomu kugira ngo banyuzurize Moleki abahungu babo n’abakobwa babo mu muriro, icyo ntari nabategetse habe no gutekereza, yuko bakora icyo kizira bagacumuza Yuda.
Ni cyo gituma noneho Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iby’uyu murwa, uwo muvuga ngo ushyirishijwe mu maboko y’umwami w’i Babuloni inkota n’inzara n’icyorezo iti
Dore ngiye kubakoraniriza hamwe mbakuye mu bihugu byose aho nari nabatatanirije, mbitewe n’uburakari bwanjye n’umujinya wanjye ndetse n’umujinya ukaze, kandi nzabagarura ino mpabatuze amahoro.
Na bo bazaba ubwoko bwanjye, kandi nanjye nzaba Imana yabo,
nzabaha imitima ihuje n’inzira imwe babone kunyubaha iteka ryose, kugira ngo bibabere ibyiza bo n’abana babo bazabakurikira.
Kandi nzasezerana na bo isezerano rihoraho yuko ari ntabwo nzabata ngo ndeke kubagirira neza, nzabatera kunyubaha mu mitima yabo kugira ngo batanyimūra.
Ni ukuri nzanezezwa no kubagirira neza, rwose nzabatera bamere muri iki gihugu, mbishyizeho umutima wanjye wose n’ubugingo bwanjye bwose.
Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nk’uko nateje ubu bwoko ibyo byago bikomeye byose, ni ko nzabasohoreza ibyiza nabasezeraniye byose.
Maze imirima izagurwa muri iki gihugu, icyo muhinyura ngo Ni amatongo, nta muntu ukikibamo, haba n’amatungo, kigabijwe Abakaludaya.’
Abantu bazagura imirima ifeza, bandike inzandiko z’ubuguzi bazishyireho icyitegererezo cy’ubushishi, bitorere abagabo mu gihugu cya Benyamini n’imisozi ikikije i Yerusalemu no mu midugudu y’u Buyuda, mu midugudu yo mu misozi miremire no mu midugudu yo mu bibaya no mu midugudu y’ikusi, kuko nzagarura ababo bajyanywe ari imbohe.” Ni ko Uwiteka avuga.
Yoweli 2:28
Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa.
Amosi 3:7
Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo.
Malaki 4
Dore hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro, abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.