Ubutumwa : 64-0830E Ibibazo n’Ibisubizo #4
- 25-0215 Ibibazo n’Ibisubizo #4
- 24-0519 Ibibazo n’Ibisubizo #4
- 22-1023 Ibibazo n’Ibisubizo #4
- 18-0225 Ibibazo n’Ibisubizo #4
Bakundwa Muryango w’Ubwami,
Hariho ahantu HAMWE honyine hahamirijwe aho mushobora kumva Uwiteka avuga anyuriye muri marayika We maze Akababwira ngo, “Igihe cyose mwibuke ko, muri abana b’Imana, Umuryango w’Ubwami kandi mufite Amaraso ya Cyami. Nta Maraso meza mu isi aruta ayanyu. Muri abana banjye, bakwirakwiye hirya no hino mu isi, abo nabyariye Kristo.”
Turi Umuryango wa Cyami w’Imana ufite Amaraso ya Cyami atembera mu mitsi yacu. Abana babyariwe Kristo binyuze mu Ijwi ry’Imana rivuga rinyuze mu muhanuzi Wayo ukomeye. Ntarindi ryarusha iryo kuba ryiza nshuti zanjye.
Mwene Data Branham, ese Umugeni akeneye kwimukira I Jeffersonville cyangwa muri Arizona kugira ngo abe mu Izamurwa?
Hazaba hari babiri baryamye mu buriri bumwe; nzajyana umwe maze ndeke undi; kandi babiri bazaba bari mu murima, nzajyana umwe maze ndeke undi.” Murabona? Uko niko ahari… Aho hose ku isi, ntabwo bashobora kuba ahantu hamwe ngo bahuze ibintu byose. Ariko iryo tsinda rito rizaba riri ahantu hose ku isi.
Rero mu mubiri, ntabwo tuzaba turi ahantu hamwe icyarimwe. Ariko icyubahiro kibe icy’Imana, Yaridufitiye umugambi ukomeye kurutaho wo guhuriza hamwe Umugeni Wayo.
Turasengera insengero zose n’amateraniro ateranye, ahantu hose impande y’indangururamajwi ntoya, kuva muri iyi Leta kugera ku Gice cy’Uburengerazuba, aho mu misozi y’Arizona, mu bibaya bya Texas, kugera ku Gice cy’Iburasirazuba, mu gihugu hose, Mwami, aho bateraniye. Dufite amasaha atandukanye nk’uko turi mu gihe, ariko Mwami, duteranye uyu mugoroba nk’abantu bunze ubumwe, nk’abizera bategereje kuza kwa Mesiya.
Uyu munsi, ntabwo Arimo guhuriza hamwe gusa Umugeni We uturutse hirya no hino muri iki gihugu, ahubwo arimo kuduhuriza hamwe TWEBWE duturutse ku migabane 7 y’isi. Kuva muri Afrika kugera muri Antarktika. Mu Majyaruguru y’Amerika no mu Majyepfo y’Amerika, Muri Aziya, Muri Australia no mu Burayi. Arimo arahuriza hamwe kandi Akunga Umugeni We nk’ITSINDA RIMWE kugira ngo twumve Ijwi ry’imana.
Yatubwiye ko tugomba kujya ku rusengero; habe n’aho babwiriza igice cy’Ijambo, KUGEZA ubwo tuzashobora kubona itorero aho bigisha IJAMBO RYOSE RYUZUYE. Icyubahiro kibe icy’Uwiteka Umugeni yabonye aho hantu ubu, Ijwi ry’Imana ku Makasete ni IJAMBO RYOSE.
Waba uri mu mu Itorero ryawe ryo Murugo ry’Amakasete, itorero ryanyu aho imiryango myinshi iteranira, cyangwa mu karuri aho mu ishyamba ryo muri Amazon cyangwa muri Afurika aho ushobora Gukandaho Bikavuga kugira ngo wumve Ijwi ry’Imana rivugana nawe umunwa ku gutwi, uzaba uri mu ITORERO RY’IJAMBO RYOSE.
Twabonye rya torero ry’Ijambo Ryose kandi turagutumira kugira ngo wiyunge natwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa., ku isaha y’Ijeffersonville, mu gihe twumva: Ibibazo n’Ibisubizo #4 64-0830E.
Mwene Data Joseph Branham