Ubutumwa : 61-0730M Amabwiriza Gaburiyeri yahaye Daniyeli
Bakundwa Bariho Kubw’Umugambi
Mbega ibihe byiza by’igihe cy’imbeho twagize mu gihe twigaga Ibisekuru Birindwi by’Itorero, maze hanyuma Imana iduhishurira ibiruseho mu Gitabo cy’Ibyahishuwe na Yesu Kristo. Uburyo Ibice bitatu bibanza by’Ibyahishuwe byari Ibisekuru by’Itorero, kandi nyuma uburyo Yohana yazamuwe mu gice cya 4 n’icya 5 bitwereka ibintu byagombaga kuza.
Mu gice cya 6, Yaduhishuririye uburyo Yohana yamanutse ku isi indi nshuro kugira ngo arebe ibintu byagombaga kubaho byari guhera mu gice cya 6 ukagera mu cya 19 cy’Ibyahishuwe.
Mbega uburyo Umugeni ahiriwe kubizaba Kucyumweru mu gihe twumva Ijwi ry’Imana rivuga binyuze muri marayika Wayo wa karindwi ukomeye maze akatubwira ibigiye guhishurwa bikurikiyeho.
Nejejwe cyane no kubamenyesha ko ubu tugiye gutangira inyigisho ikomeye y’Ibyumweru Mirongwirindwi bya Daniyeli. Umuhanuzi avuga ko bizunga hamwe Ubutumwa mbere y’uko twinjira mu Bimenyetso Birindwi; Impanda Ndwi; Amahano atatu; umugore muzuba; kujugunywa kwa satani utukura; ibihumbi ijana na mirongwine na bine byashyizweho ikimenyetso; byose bibaho hagati muri iki gihe.
Igitabo cya Daniyeli ni karindari nyayo kubw’igisekuru n’igihe turi kubamo, kandi uburyo bwose byagaragara nk’ibigoye, Imana izabidusobanurira maze ibihindure ibyoroheje kuri twe.
Kandi Imana izi ko ari byo nshaka na none muri iki gihe, ko nabasha kuzana uguhumurizwa k’ubwoko bwe kandi nkababwira ibyenda kubaho, kubibwira abari hano muri iki gitondo, kimwe rwose n’abari aho izi mfatamajwi zizagera, mu isi yose, ko turi mu gihe cya nyuma.
Turi abo Imana yatoranije abo bifuza cyane kandi basenga kubw’uwo munsi n’iyo saha. Kandi amaso yacu yuburiwe mu Ijuru, kandi turimo kwitegereza Kuza Kwe.
Reka tube nka Daniyeli maze twuburire amaso mu Ijuru, mu gusenga no kwinginga, kubwo kumenya binyuze mu gusoma Ijambo no kumva Ijwi Ryayo, kuza k’Umwami kurimo kuregera vuba; turi ku iherezo.
Dufashe Data gushyira ku ruhande buri mutwaro wose, naburi cyaha cyose, buri kutizera kose uko gushobora kutwizirikiraho vuba. Reka tumaranire kugera ku ntego y’umuhamagaro ukomeye, tumenya ko igihe cyacu ari gito.
Ubutumwa bwarasohotse. Buri kintu kiriteguye; dutegereje kandi turuhutse. Itorero ryashyizweho ikimenyetso. Ababi barimo kurushaho kuba babi. Amatorero arimo kurusha kuba amadini, ariko abera Bawe barimo kwegera bugufi Bwawe.
Dufite Ijwi rirangurura riturutse mu butayu, rihamagarira abantu kugaruka ku Butumwa bw’Umwimerere; bagaruke ku bintu by’Imana. Dusobanukiwe binyuze mu guhishurirwa ibintu birimo kubaho.
Ngwino twiyunge hamwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe Imana iduhishurira Ijambo ry’Imana, mu gihe dutangira inyigisho yacu ikomeye ku Gitabo cya Daniyeli.
Mwene Data Joseph Branham
61-0730M- Amabwiriza Gaburiyeri yahaye Daniyeli