Ubutumwa : 62-1231 Urugamba
Mukundwa Mugeni
Ndizera ko buri wese muri mwe yagize Noheri nziza hamwe n’inshuti n’umuryango. Mbega nshimira cyane kubwo kumenya ko uyu munsi Umwami wacu Yesu atakiryamye mu kavure nkuko isi imufata uyu munsi, ariko Ni Muzima kandi ari hagati mu Mugeni We, Yihishura Ubwe binyuze mu Ijwi Rye kuruta uko byigeze bigenda mbere, ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA.
Nkuko nabibatangarije, ndifuza ko twagira Ifunguro Ryera indi nshuro mu ngo zacu/amatorero mu mugoroba ubanziriza Umwaka Mushya, kuwa 31 Ukuboza. Kuri abo bifuza ko twifatanya, tuzumva Ubutumwa, 62-1231 Urugamba, maze hanyuma dukomeze n’amateraniro y’Ifunguro Ryera, ariyo Mwene Data Branham atangirana nayo mu gihe ari gusoza Ubutumwa.
Kubw’abizera ba hano, tuzatangira kasete i saa Moya z’umugoroba. Cyokora, kuri abo bari mu bice tudahuje amasaha, Mwatangira Ubutumwa ku isaha ibabereye. Nyuma y’uko Mwene Data Branham amaze gutambutsa Ubutumwa bw’umugoroba ubanziriza Umwaka Mushya, duhagarika kasete ku iherezo rya paragraphe ya 59, maze tukagira iminota 10 y’injyana ya piano mu gihe dufata Ifunguro Ryera ry’Umwami. Hanyuma tukaza gukomeza Kasete mu gihe Mwene Data Branham asoza iteraniro. Kuri iyi kasete, akuramo igice cyo kozanya ibirenge, aricyo natwe tutaribukore.
Amabwiriza kubijyanye n’uburyo turibubone vino, n’uburyo bwo kotsa umutsima w’Ifunguro Ryera murayasanga ku mirongo y’imigereka hepfo. Mushobora gucuranga cyangwa mu kamanura ijwi riturutse kuri website, cyangwa se mukaba mwacuranga amateraniro binyuze kuri Voice Radio ica kuri Lifeline app (Ariyo iza kuba irimo icurangwa mu cyongereza i saa Moya z’umugoroba. ku isaha y’Ijeffersonville.)
Mu gihe twegera undi mwaka wo gukora dukorera Umwami wacu, reka tugaragaze urukundo rwacu kuri We tubanza kumva Ijwi Rye, kandi hanyuma reka dusangire ku Igaburo Rye. Mbega igihe gihebuje kandi cyera kiza kubacyo mu gihe twongera kwegurira ubuzima bwacu Umurimo We.
Imana ibahe umugisha,
Mwene Data Joseph.