Ubutumwa : 60-1231 – Ibyahishuwe Igice cya Kane #1
Bakundwa Bera Mwambaye Ikanzu Yera,
Igihe twumva Ijwi Ry’Imana rivugana natwe, hari ikintu kibaho imbere mu bugingo bwacu. Kubaho kwacu kose kurahinduka kandi isi ituzengurutse igasa nkaho ibuze.
Ni buryo ki twagaragaza ikiba kirimo kubaho imbere mu mitima yacu, mu bitekerezo byacu, no mu bugingo bwacu, mu gihe Ijwi ry’Imana rihishura Ijambo Ryayo hamwe na buri Butumwa twumva?
Kimwe n’umuhanuzi wacu, twumva tuzamuwe mu ijuru rya gatatu kandi umwuka wacu usa nkaho usize uyu mubiri upfa. Nta magambo ahari yagaragaza uburyo twiyumva mu gihe Imana iduhishurira Ijambo Ryayo kuruta uko byigeze kubaho mbere.
Yohana yari ku kirwa Patimo maze asabawa kwandika ibyo abonye no kubishyira mu gitabo acyita Ibyahishuwe, nuko biramanuka aho mu bisekuru. Ubwo bwiru bwarahishwe kugeza tubuhishuriwe binyuze mu ntumwa marayika Wayo wa 7 watoranijwe.
Hanyuma Yohana yumva iryo Jwi rimwe hejuru ye kandi azamurwa mu ijuru rya gatatu. Iryo Jwi ryamweretse ibisekuru by’itorero, kuza kw’abayahudi, gusukwa kw’ibyago, Izamurwa, kongera Kugaruka, Ubwami bw’Imyaka igihumbi, no mu Rugo h’Iteka h’abakijijwe Be. Aramuzamura nuko yereka Yohana icyo kintu cyose nkuko Yari yaravuze ko Azabikora.
Ariko ninde Yohana yabonye igihe yarebaga uwo musogongero? Nta muntu nyakuri wigeze abimenya kugeza uyu munsi.
Ikintu cya mbere yabonye mu kuza yari Mose. Yari ahagarariye abera bapfuye aribo bazazuka; abo muri ibyo bisekuru bitandatu basinziriye.
Ariko ntabwo yari Mose gusa wari uhagaze aho, ahubwo hari na Eliya na we.
Uwo Eliya wari uhagaze aho yari nde?
Eliya na we yari ari aho, intumwa y’umunsi wa nyuma, n’itsinda rye, cyangwa ahubwo abahinduwe, abazamuwe.
ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA… HALLELUYA… Ninde Yohana yabonye ahagaze aho?
Nta wundi uretse marayika wa 7 w’Imana, William Marrion Branham, hamwe n’ABAHINDUWE BE, ITSINDA RYABAZAMUWE… BURI UMWE WESE MURI TWE!!
Eliya yashushanyaga itsinda ryabahinduwe. Ariko mwibuke, Mose yarabanje, maze hanyuma Eliya. Eliya yagombaga kuba intumwa y’umunsi wa nyuma, kuko ni ku bwe n’itsinda rye hazabaho umuzuko… hazabaho… ubwo, hazabaho Izamurwa. Nicyo nashakaga kuvuga. Mose yazanye umuzuko, naho Eliya azana itsinda ryazamuwe. Kandi aho, bombi bari bahagarariwe, aho ngaho.
Muvuga ibyerekeye gutwikurura, guhishura, no Guhishurirwa.
Dore Nguku hano!. Turagufite rwose muri twe ubu, Umwuka Wera, Yesu Kristo, uko Yari ari ejo, ni ko Ari uyu munsi, kandi ni ko Azahora iteka ryose. Mwe muri… Kurimo kurababwiriza; Kurimo kurabigisha; Kurimo kuragerageza gutuma mubona icy’ukuri n’ikinyoma. Ni Umwuka Wera We ubwe uvuga akoresheje iminwa y’umuntu, akorera mu biremwa muntu, Agerageza kugaragaza imbabazi n’Ubuntu Bye.
Turi Abera bambaye Ikanzu Yera abo marayika Wayo yabonye baturuka ahantu hose mu isi kugira ngo barye Umugati w’Ubugingo. Twaramurambagirijwe kandi turashyingiranwa kandi twumvise uko gusomana ko gushyingiranwa mu mutima wacu. Twaramwiyeguriye, We n’Ijwi rye gusa. Ntitwigeze, kandi ntabwo tuzigera twiyanduza ubwacu hamwe n’irindi jwi iryo ariryo ryose.
Umugeni arimo kwitegura kuzamurwa nkuko Yohana yabikoze; aho imbere y’Imana. Tuzazamurwa mu Izamurwa ry’Itorero. Mbega uburyo ibyo bikora ku bugingo bwacu!
Mbega ni iki Agiye kuduhishurira gikurikiraho?
Imanza; ibuye rya sardine, kandi n’iki bisobanuye; ni ikihe gice bishushanya. Yasipi, n’andi mabuye atandukanye. Ibi byose Azabimanura aha hepfo muri Ezekiel, n’inyuma mu Itangiriro, n’aho inyuma mu Byahishuwe, amanuka aho hagati muri Bibiliya, abihurize hamwe; ayo mabuye yose n’amabara atandukanye.
Ni Umwuka Wera umwe, Imana imwe yerekana ibimenyetso bimwe, ibitangaza bimwe, ikora ibyo bintu bimwe nkuko Yabisezeranye. Ni Umugeni wa Yesu Kristo urimo witegura Ubwe binyuze mu kumva Ijwi Ryayo.
Turabatumira kugira ngo mwiyunge natwe mu gihe twinjira mu hantu ho mu ijuru I saa sita z’amanywa. Ku isaha y’I Jeffersonville, twumva Eliya, intumwa y’Imana kuri iki gisekuru cya nyuma, ahishura ubwiru ubwo bwari bwarahishwe muri ibyo bisekuru.
Mwene Data Joseph Branham
Ubutumwa: 60-1231 – Ibyahishuwe Igice cya Kane #1
Ndabiginze ngo mwibuke Ubutumwa bw’Umwaka Mushya, Kuwa Kabiri nimugoroba: 62-1231 – Amarushanwa. Nta bundi buryo bwiza bwo gutangira Umwaka Mushya.