Ubutumwa : 60-1225 Impano y’Imana Ipfunyitse
Mukundwa Muka JÉSUS,
Oh Ntama w’Imana, Uri Impano ikomeye y’Imana ipfunyitse kuri iyi si. Waduhaye Impano ikomeye yaba yarigeze itangwa, Ubwawe. Mbere y’uko Urema inyenyeri ya mbere, mbere y’uko Urema isi.
Igihe Watubonye hano, Waradukunze. Twari utura two mu mara Yawe, igufa ryo mu magufa Yawe; twari igice Cyawe. Mbega uburyo wadukunze kandi washakaga gusabana natwe. Washakaga gusangira Ubugingo Bwawe Buhoraho na twe. None twarabimenye, kugira ngo tube Muka JÉSUS..
Wabonye ko byajyaga kutunanira, nuko Wowe ushyiraho inzira yo kutugarura. Twari twarazimiye kandi tudafite ibyiringiro. Hariho gusa inzira imwe, Ugomba guhinduka “Icyaremwe Gishya”. Imana n’umuntu bagombye kuba Umwe. Byagombye ko uba twe, bityo natwe duhinduka Wowe. Uko niko, Washyize umugambi wawe ukomeye mu mashusho imyaka ibihumbi ishize mu ngobyi ya Edeni.
Wakumburaga cyane kuba hamwe natwe, Umugeni Wawe Jambo utunganye, ariko Wamenye ko Ugomba kubanza kutugarura kuri ibyo byose byatakaye aho mu itangira. Warategereje kandi urategereza ndetse urategereza kugeza uyu munsi ugeze ngo Wuzuze umugambi Wawe.
Umunsi warageze. Iryo tsinda rito Wabonye mu itangiriro riri hano. Uwo mukundwa Wawe ugukunda Wowe n’Ijambo Ryawe kurusha ikindi kintu cyose.
Cyari cyo gihe kuri Wowe kugira ngo uze maze Wihishure mu mubiri wa kimuntu Ubwawe nkuko wabikoze kwa Abrahamu, kandi nkuko Wabikoze igihe wahindutse Ikiremwa gishya. Mbega uburyo wakumburaga uyu munsi kugira Ubashe kuduhishurira ubwiru Bwawe bukomeye ubwo bwari bwarahishwe guhera ku kuremwa kw’isi.
Unejejwe cyane n’Umugeni Wawe. Mbega uburyo Ukunda kumwereka Satani no kumubwira ngo, “Icyo wagerageza gukora kuri bo, ntabwo banyeganyega; ntabwo bazigera bagambanira Ijambo Ryanjye, Ijwi Ryanjye. Bo ni UMUGENI JAMBO WANJYE UTUNGANYE.” Ni beza cyane kuri Njye. Noneho bitegereze! Aho banyuze mu bigeragezo n’amagorwa, baguma ari abanyakuri ku Ijambo Ryanjye. Nzabaha impano y’iteka. Icyo ndi cyo cyose, Ndacyibahaye. TUZABA UMWE.
Ibyo dushobora kuvuga byose ni :”JÉSUS, TURAGUKUNDA. Reka tukwakire mu ngo zacu. Reka tugusukeho amavuta kandi tukoze ibirenge Byawe hamwe n’amarira yacu kandi tubisoma. Reka tukubwire uko tugukunda.”
Ibyo turi byo byose, turabiguye Wowe JÉSUS. Iyo ni impano yacu kuri Wowe JÉSUS. Turagukunda. Turaguhimbaza. Turakuramya.
Ndatumira buri wese muri mwe kugira ngo yiyunge natwe Kucyumweru I Saa sita z’Amanywa, ku isaha y’Ijeffersonville, kandi twakire JÉSUS mu ngo zacu, mu nsengero zacu, mu modoka zacu, aho mwaba muri hose, kandi mwakire Impano ikomeye kuruta izindi yaba yarigeze ihabwa umuntu; Imana Ubwayo irimo kuvuga kandi isabana hamwe nawe.
Mwene Data Joseph Branham
60-1225 Impano y’Imana Ipfunyitse