Pesan: 60-1211M Abari Icumi, N’Abayisirayeli Ibihumbi Ijana Na Mirongo Ine Na Bine
MWARAMUTSE NSHUTI,
Ntibyigeze bibaho mbere mu mateka y’isi ko haba harigeze habaho igihe ubwo Umugeni wa Kristo wo ku isi yose ashobora guteranira hamwe ahuje umutima, igihe ijwi ryumvikana rivuye mu Ijuru, Ijwi ry’Imana nyirizina, rigashobora kwinjira n’umuriri.
Ibyanditswe birimo birasohora. Ni ikimenyetso cy’igihe cyo kunga ubumwe kw’Imbuto. Kwiyunga kutagaragara k’Umugeni wa Kristo kurimo kurabaho mu gihe twicaye imbere y’Umwana, dukomera, Umugeni arimo yitegura Ubwe kubwo kumva Ijwi nyirizina ry’Imana.
Turimo turatunganywa n’ubukozi Bwayo butanu.
Ni bangahe bizera ko impano n’umuhamagaro biticuzwa? Bibiliya ivuga ko hariho imihamagaro itanu mu itorero. Imana yashyize mu itorero Intumwa, cyangwa abamisiyoneri, intumwa, abahanuzi, abigisha, ababwiriza, abapasteri.
. Umubwiriza: Nshoboara kumanuka umuhanda. Umuntu akavuga ngo “Uri umubwiriza?” Nkavuga ngo “Yego mugabo. Oh yego, ndi umubwiriza.”
. Umwigisha: Kandi noneho impamvu ntigeze mbwiriza iki gitondo, kwari ukubera ko, natekereje ko, mu kwigisha, dushobora kubyumva neza kurusha gufata umutwe maze nkagenda mbica hejuru. Turashaka kubyigisha.
. Intumwa: Ijambo “misiyoneri” bisobanuye “uwatumwe.” “Intumwa” bisobanuye “uwatumwe.” Umumisioneri ni intumwa. Njye–Njye, ndi misiyoneri, nkuko mubizi, nkora ububwirizabutumwa, umurimo w’ubumisiyoneri, inshuro zigera kuri zirindwi nambutse inyanja, hirya no hino ku isi.
. Umuhanuzi: Ese mwizera ko ndi umuhanuzi w’Imana? Noneho mugende mukore ibyo mbabwira gukora.
. Pasteri: Muzi icyo nabagiriye? Munyita pasteri wanyu, kandi mubivuga ukuri, kuko ari ko ndi.
Kandi nababonye ari ayo mamiliyoni bahagaze hariya ndavuga ngo: “mbese bose ni aba Branham?” arasubiza: “ Ati Hoya, ni abo wahinduye.” hanyuma ndavuga, njye– njye ndavuga ngo: “ndashaka kubona Yesu.” Aransubiza ati: “Si ubu. Hazatambukaho igihe mbere y’uko Aza. Ariko azabanza kuza kuri wowe kandi uzacirwa urubanza hashingiwe ku Ijambo wabwirije,
Noneho twese tuzamura ibiganza byacu maze tukavuga ngo, “Turuhukiye kuri byo!“
Hari ikintu cyenda kubaho. Ni iki kirimo kubaho? Abapfiriye muri Kristo barimo gutangira kuzuka aha hose hanzengurutse. Ndimo kumva guhindurwa kurimo kuza mu mubiri wanjye. Imisatsi yanjye y’imvi, yagiye. Murebe mu maso yanjye… ya minkanyari yanjye yabuze. Kwa kuribwaribwa no kubabara… BYAGIYE. Bya byiyumviro byo kwiheba byamaze kubura. Namaze guhindurwa mu kanya gato, mu kanya nk’ako guhumbya.
Noneho turatangira kureba ahatuzengurutse maze tubone abo dukunda. Oh mbega, nguriya Mama na Papa… Icyubahiro kibe icy’Uwiteka, umwana wanjye… umukobwa wanjye. Sogokuru, Nyogokuru, oh mwese nari mbakumbuye. Eh… nguriya mukuru wanjye. OH MUREBE, ni Mwene Data Branham, umuhanuzi wacu, Halleluya!! biri hano. Birimo biraba!
Noneho hamwe, twese icyarimwe, tuzazamurwa hakurya ahantu runaka mu kirere aharenze isi. Tuzahura n’Umwami mu nzira Arimo amanuka. Tuzahagarara aho hamwe na We ku nziga z’iyi si maze turirimbe indirimbo yo gucungurwa. Tuzaririmba kandi tumuhimbaze kubw’ubuntu Bwe bwaducunguye ubwo Yaduhaye.
Ibyo byose bibikiwe Umugeni We. Mbega ibihe tuzagira aho ngaho mu iteka umwe ku wundi, n’Umwami wacu Yesu. Amagambo y’abapfa ntashobora gusobanura, Mwami, uburyo twiyumva mu mitima yacu.
Niba mwifuza kumwumva Abita Umugeni We, kandi akababwira uko bizaba bimeze hamwe na We, ngwino wiyunge natwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa. Ku isaha y’I Jeffersonville, kandi murahabwa umugisha birenze urugero.
Mwene Data. Joseph Branham
60-1211M Abari Icumi, N’Abayisirayeli Ibihumbi Ijana Na Mirongo Ine Na Bine