24-1020 Igisekuru cy’Itorero rya Efeso

Ubutumwa: 60-1205 Igisekuru cy’Itorero rya Efeso

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni w’Ukuri

Mbega ibihe byiza turimo kugira mu gihe Ubuzima Bwe burimo butembera kandi busunika imbere muri twe, biduha  ubuzima. Adahari, nta buzima bwaba buhari. Ijambo Rye niryo guhumeka kwacu.

Kuri uyu munsi wuzuyeho umwijima, turi itsinda ry’igisekuru cyanyuma ryahagurutse; Umugeni Wayo w’ukuri wo mu minsi yanyuma uwo ushobora gutega amatwi gusa Umwuka, Ijwi ry’Imana ry’igihe cyacu.

Mbega uburyo dukunda kumwumva arimo atubwira ngo, “Kuri Njye, mugereranywa n’izahabu nziza yatunganijwe. Gukiranuka Kwanyu niko  Gukiranuka Kwanjye. Ibibagize nibyo bingize by’igiciro. Muri Umugeni Wanjye w’Ukuri ukundwa. “

Mu gihe urugamba rwacu rusa nkaho rugenda rukomera kurushaho buri cyumweru, Dukandaho gusa Bikavuga kugira ngo tumwumve Avugana natwe mwituze kandi Atubwira ngo, “Ntimutinye, mukwiriye Ubutumwa Bwanjye Bwiza. Muri ikintu cyiza cy’umunezero. Nkunda kubitegereza mu gihe munesha buri mwanzi muri byo bigeragezo byanyu no mu bipimo by’ubu buzima.'”

Mbona ibyo bise byanyu by’urukundo; ni umuhamagaro ukomeye mubuzima bwanyu wo kunkorera. Namenye mbere y’uko imfatiro z’isi zibaho y’uko muzamenya marayika Wanjye ukomeye uwo Nagombaga kohoreza kuba Ijwi Ryanjye kuri mwe; uburyo mudashobora gushukwa n’ibyo birura biteye ubwoba byaje aho bihamya ko bifite guhishurirwa guhwanye n’ukwe. Ntabwo mwashoboraga kuva ku Ijambo Ryanjye, habe na gato, HABE N’AKADOMO GATO. Mugumana n’Ijambo ryanjye, Ijwi Ryanjye.

Mushobora kubishyikira igihe Ndimo mbahishurira Ijambo Ryanjye uburyo Umuzabibu w’Ukuri n’Umuzabibu w’ikinyoma yatangiriye mu Ngobyi ya Edeni yagomba gukomeza kumera aho mu bisekuru.

Icyatangiye mu itorero rya mbere cyagombaga gukomeza aho muri buri gisekuru. Uburyo mu gisekuru cya mbere, umuzabibu w’ikinyoma wa Satani watangiye gucengeramo, maze urwanya abalayiki ikoresheje uwo mwuka w’abanikolayiti. Ariko mbega uko nkunda ko arimwe gusa, Mugeni Wanjye natoranije, utazigera ashukwa

Iki cyumweru, Ndagaragaza neza Ijambo Ryanjye muri mwe kubwo guhishura ubwiru bukomeye bw’urubyaro rw’inzoka. Ndabibahishurira mu buryo burambuye  ibyabaye mu ngombyi ya Edeni; uburyo Satani yimvanze mu nyoko muntu.

Ndaba mfite ibitekerezo by’umunezero kubwo kumenya ko Njye, Giti cy’Ubugingo mu Ngobyi ya Edeni, icyo kitashoboraga kwegerwa kugeza ubu kubera kugwa kw’Adamu, ubu mukaba mwaragihawe, Mwe Abanesha.

Iyi niyo ngororano yanyu. Nzabaha uburenganzira kuri Paradizo y’Imana; ubusabane buhoraho hamwe Nanjye. Ntabwo muzigera mutandukana Nanjye. Aho njya hose, mwebwe, Umugeni Wanjye niho muzajya. Muri Abanjye, Nzasangira namwe, Abakundwa banjye.

Mbega uburyo imitima yacu yitera hejuru muri twe mu gihe dusoma aya magambo. Tuziko gusohora kw’amasezerano kuri kwihuta cyane, kandi dutegerezanyije amatsiko. Reka twihutire cyane kubaha Ijambo Ryayo no guhamya ko dukwiriye gusangira kubwiza Bwe.

Ndifuza kubatumira kuza kwifatanya natwe mu gihe dukomeza inyigisho yacu ikomeye ku Bisekuru Birindwi by’Itorero, aho Imana irimo iduhishurira Ijambo Ryayo binyuze mu nzira Yayo yagenwe mbere, intumwa marayika Wayo wa karindwi.

Mwene Data Joseph Branham

Kucyumweru Saa sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville.

60-1205 Igisekuru cy’Itorero rya Efeso