Ubutumwa : 65-0829 Edeni ya Satani
Mukundwa Rugingo rw’Imana
Turi ibigize Data wo mu Ijuru nyakuri; kubera ko twari muri We ku itangiriro. Ubu ntubyibuka, ariko twari hariya hamwe na Yo, kandi Yaratumenye. Yaradukunze cyane kuburyo yaduhinduye imibiri, kugira ngo Ishobore gushyikirana na twe, ivugane natwe, idukunde, ndetse idukore mu biganza.
Ariko Satani araza nuko maze agoreka Ijambo ry’umwimerere ry’Imana, Ubwami Bwayo, n’umugambi wayo kuri twe. Yarindagije abagabo n’abagore ageza aho yangiza ndetse yigarurira iy’isi dutuyeho. Yahinduye iy’isi ubwami bwe, ayigira ingobyi ye ya Edeni.
Niyo saha ikomeye cyane y’uburiganya n’ubuhemu yaba yarigeze kubaho. Satani yashyizeho buri mutego wose w’ubucakura yashobora; kubera ko niwe muriganya ukomeye. Umukristo aragomba kuba ari maso cyane uyu munsi kuruta uko byaba byarigeze biba mu kindi gisekuru.
Ariko mu bundi buryo, ni cyo gisekuru cy’igiciro gikomeye mu bisekuru byose. Kubera ko turi kwitegura ingoma y’Imyaka igihumbi ikomeye. Ingombyi yacu ya Edeni iri hafi kuza, aho tuzagira urukundo rutunganye no gusobanukirwa urukundo rw’Imana mu buryo butunganye. Tuzaba turi bazima kandi dutekanye hamwe na We muri Edeni yacu dukomeza tujya mu Iteka.
Yesu yatubwiye muri Matayo 24 ko tugomba kuba maso muri iyi minsi. Aratuburira ko izaba ari iminsi ishukana cyane yaba yarigeze ibaho, “bizaba byegeranye cyane kuburyo byashuka n’Intore z’Imana iyo biba bishoboka”; kubera ko uburiganya bwa satani buzatera abantu kwizera ko ari Abakristo, mu gihe ataribo.
Ariko iki gisekuru nacyo kizakira Umugeni Jambo Wayo utunganye udashaka, kandi udashobora, gushukwa; kubera ko bazagumana n’Ijambo Ryayo ry’Umwimerere.
Nka Yosuwa na Karebu, Igihugu cyacu cy’isezerano kirimo kwegera hafi aho kigaragara ndetse nkuko icyabo byagenze. Umuhanuzi wacu yavuze ko Yosuwa bisobanuye, “Yehova-Umukiza”. Yashushanyije umuyobozi w’igihe cyanyuma uwo uzaza ku itorero, ndetse nkuko Pawulo yaje nk’umuyobozi nyawe w’ukuri.
Karebu yashushanyaga abo bagumye mu kuri hamwe na Yosuwa. Kimwe n’abana ba Isiraheri, Imana yatangiranye nabo mu nzira nk’umwari ku Ijambo Ryayo; ariko bashakaga ikintu cyihariye. Umuhanuzi wacu yaravuze ngo, “Niko bimeze no ku torero ryo mu minsi ya nyuma.” Uko niko, Imana itigeze yemerera Isiraheri kwinjira mu gihugu cy’isezerano kugeza ubwo igihe Cyayo cyagenwe kigeze.
Abantu bashyize igitutu kuri Yosuwa, uwo Muyobozi wabo bahawe n’Imana, maze baravuga ngo, “Igihugu ni icyacu, reka twinjire maze tugifate. Yosuwa, ntugishoboye, ushobora kuba waratakaje umurimo wawe. Ntabwo ufite imbaraga nk’izo wari ufite. Wajyaga wumva Imana kandi ukamenya ubushake Bw’Imana, kandi ugakora vuba. Hari ikintu kitari kugenda muri wowe. “
Yosuwa yari umuhanuzi woherejwe n’Imana, kandi yamenye amasezerano y’Imana. Umuhanuzi wacu yarabitubwiye.
“Imana yashyize ubuyobozi bwose mu biganza bya Yosuwa kubera ko yagumanye n’Ijambo. Imana yashoboraga kwizera Yosuwa, ariko atari abo bandi. Nanone bizongera kwisubiramo muri iyi minsi yanyuma. Icyo kibazo kimwe, icyo gitutu kimwe.”
Nkuko Imana yakoranye na Yosuwa, Yashyize UBUYOBOZI BWOSE mu biganza by’umuhanuzi marayika Wayo, William Marrion Branham; kubera ko Yamenye ko Yashoboraga kumwizera, ariko ntabwo ari abandi. Hagomba Ijwi Rimwe, Umuyobozi Umwe, Ijambo ryanyu Rimwe, hanyuma, n’UBU.
Nkunda uburyo umuhanuzi yatubwiye ko hazabaho ibihumbi n’ibihumbi by’abazumva amakasete. Yavuze ko amakasete ARI MINISTERI. Hazabaho bamwe muri twe bazacengera mu ngo no mu nsengero hamwe na kasete(ministeri ye) kugira ngo bafate izo Mbuto z’Imana zagenwe mbere.
Igihe tugarutse maze tukavuga ngo, Mwami, twumviye amategeko yawe, kandi hari abantu twabonye igihe twacuranze amakasete babyizeye. None twabibabwirije, hirya no hino ku isi, ese Izabyubaha?
Izavuga ngo, “Ibyo nibyo nabatumye gukora.”
Imana izabyubaha. Inzu yawe ntabwo izigera ihungabana. Igihe Imana izatanga ikimenyetso cyo gusenya ibintu byose, ab’umuryango wawe bose, ibyo utunze byose, bizarindwa mu nzu yawe. Washobora guhagarara aho. Si ngombwa ko ureba mu idirishya, Kandaho gusa Bivuge mu gihe urugamba rukomeje.
Amagambo yawe amaze kuboneka ndayarya, maze ambera umunezero n’ibyishimo byo mu mutima wanjye, kuko nitiriwe izina ryawe Uwiteka Mana Nyiringabo.
Ndabatumira kugira ngo mwifatanye natwe mu gihe turya ministeri y’Imana y’igihe cyanyuma ikomeye kandi nzima, kuri iki Cyumweru saa sita y’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva byose ku bijyanye na : Edeni ya Satani 65-0829.
ubashe kubaho kugeza igihe Umwami azazira, niba bishoboka. Tubashe gukora uko dushoboye kose, mu rukundo, no gusobanukirwa, dusobanukirwa ko Imana ishaka hose mu isi, none, ngo Ibone intama zazimiye zose. Tubashe kubonera abo bantu amagambo arungishijwe amasengesho, urukundo n’Ijambo ry’Imana, kugira ngo tubashe kubona iyo ntama ya nyuma, kugira ngo tubashe gutaha i Muhira, no gusiga iyi Edeni ishaje ya Satani hano hasi, Mwami.
Mwane Data Joseph Branham
Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:
2 Timoteyo 3: 1-9
1 Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya,
2 kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera,
3 badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza,
4 bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana,
5 bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo.
6 Kuko muri bo harimo abagabo bomboka mu mazu bakanyaga abagore batagira umutima, baremerewe n’ibyaha, batwarwa n’irari ry’uburyo bwinshi,
7 bahora biga ariko ntabwo babasha kugira ubwo bamenya ukuri.
8 Nk’uko Yane na Yambure barwanije Mose, ni ko n’abo bagabo barwanya ukuri. Abo ni abononekaye ubwenge badashimwa ku byo kwizera.
9 Ariko ntibazabasha kurengaho kuko ubupfu bwabo buzagaragarira abantu bose, nk’uko ubwa ba bandi na bwo bwagaragaye.
Ibyahishuwe 3:14
14 Wandikire marayika w’Itorero ry’i Lawodikiya uti Uwiyita Amen, umugabo wo guhamya kandi ukiranuka w’ukuri, inkomoko y’ibyo Imana yaremye aravuga aya magambo ati
2 Abatesalonike 2: 1-4
1 Turabinginga bene Data, ku bwo kuzaza k’Umwami wacu Yesu Kristo no kuzamuteranirizwaho kwacu,
2 kugira ngo mutanamuka vuba mukava mu bwenge cyangwa ngo muhagarike imitima, naho mwaba mubitewe n’umwuka cyangwa n’ijambo cyangwa n’urwandiko rukekwa ko ruvuye kuri twe, bihamya yuko umunsi w’Umwami wacu umaze gusohora.
3 Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka.
4 Ni umubisha wishyira hejuru y’icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw’Imana, yiyerekane ko ari Imana.
Yesaya 14: 12-14
12 Wa nyenyeri yo mu ruturuturu we, mwana w’umuseke ko uvuye mu ijuru, ukagwa! Uwaneshaga amahanga ko baguciye bakakugeza ku butaka!
13 Waribwiraga uti Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y’ubwami isumbe inyenyeri z’Imana’, kandi uti Nzicara ku musozi w’iteraniro mu ruhande rw’impera y’ikasikazi,
14 nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira, nzaba nk’Isumbabyose.’
Matayo 24:24
24 Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka.