24-0915 Akayunguruzo K’Umuntu Utekereza

Ubutumwa : 65-0822E Akayunguruzo K’Umuntu Utekereza

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Muka Yesu Kristo,

Mwuka w’Imana nzima, Duhumekereho. Reka dufate akayunguruzo Kawe maze tube munsi yako. Duhumeke umwuka ufutse w’Umwuka Wera mu bihaha byacu no mu bugingo bwacu buri munsi. Twashobora gusa kubaho tubeshejejweho n’Ijambo Ryawe; buri Jambo riva mu kanwa Kawe kubw’iki gisekuru turi kubamo.

Twasogongeye kubintu Byawe byo mu ijuru kandi dufite Amagambo Yawe mu mitima yacu. Twabonye Ijambo Ryawe rigaragazwa imbere yacu, kandi ubugingo bwacu bwose buzingiwe muri Ryo. Iyi si, n’ibintu byose by’isi kuri twe byarapfuye.

Turi akaremangingo k’imbuto Jambo kahoze muri Wowe guhera mu itangiriro, duhagaze hano, tugaragaza imbuto yawe y’Ubuzima. Imbuto Yawe iri mu mitima yacu binyuze mu kumenya mbere Kwawe. Watugennye mbere tudafite ikindi dushushanywa nacyo uretse Ijambo Ryawe, Ijwi Ryawe, ku mabande.

Igisekuru cy’ijisho cyarageze; nta kindi gisigaye uretse Kuza Kwawe uziye Umugeni Wawe, akayunguruzo Kacu ni Ijambo Ryawe, Malaki 4, Uku Niko Uwiteka Avuze.

Reka dutere Ijambo Ryawe mu mitima yacu, kandi twiyimeze kutazigera dutandukira iburyo cyangwa ibumoso, ahubwo ko tuzarikiranukira iminsi yose yo kubaho kwacu. Data, utwoherereze Umwuka Wera w’ubuzima, maze unyeganyeze Ijambo muri twe, kugira ngo tubashe kukugaragaza.

Gushaka kw’imitima yacu ni uko tuba abahungu n’abakobwa bawe. Twicaye imbere y’Ijwi Ryawe, turimo gukomera, twitegura ubwacu kubw’ibirori by’Ubukwe byegereje hamwe na We.

Ibihugu birimo gusenyuka. Isi irimo irasenyuka. Imitingito irimo iranyeganyeza Califonia nkuko wabitubwiye ko bizabaho. Tuziko vuba aha igice cy’ibirometero 2500 kizasaduka; kandi ibirometero 500 cyangwa 650 by’ubugari, bizarigita, nk’ibirometero 65 hasi aho muri uwo mworera hakurya aho. Iyo mitingito izagenda igere no muri leta ya Kentucky, kandi igihe bizabaho, bizanyeganyeza isi kuburyo bukomeye aho ikintu cyose kiyiteretseho kizanyeganyega.

Umuburo Wawe wanyuma urimo gutambuka. Isi iri mu kajagari kuburyo bwuzuye, ariko muri icyo gihe cyose Umugeni Wawe aruhukiye muri Wowe n’Ijambo Ryawe, twicaye ahantu ho mu ijuru nkuko wabitumbwiye, kandi ukadukomeza aho mu nzira.

Mbega uburyo tugushimira, Data, ko dushobora gusa “Gukandaho Bikavuga” kandi tukumva Ijwi Ryawe rivugana natwe, rikadutera umwete ndetse rikatuvugisha:

Ntutinye na mba mukumbi muto. Icyo Ndi cyo cyose, muri abaragwa bacyo. Imbaraga zange zose ni izanyu. Ubushobozi Bwange bwose ni ubwanyu, mu gihe Ndi hagati yanyu. Sinaje nzanye ubwoba no gutsindwa, ahubwo urukundo, umwete n’ububasha. Nahawe Ubutware bwose, kandi ni ubwanyu ngo mubukoreshe. Nimuvuge Ijambo, Nzarisohoza. Ni isezerano Ryanjye, kandi ntirihera.”

Oh Data, NTA KINTU GIHARI cyo gutinya. Waduhaye urukundo Rwawe, umwete n’ubushobozi. Ijambo Ryawe riri muri twe kugira ngo turikoreshe igihe turikeneye. Turarivuga, kandi Uzarisohoza. Ni isezerano Ryawe, kandi NTIRISHOBORA GUHERA.

Amagambo y’abapfa ntashobora kwerekana uburyo twiyumva, Data, ariko tuziko Ureba mu mitima n’ubugingo bwacu; kubera ko turi igice cyawe.

Mbega uburyo tugushimira kuko watanze inzira yo kugira ngo isi yumve Ijwi Ryawe muri iki gihe cyanyuma. Buri cyumweru, utumira isi kugira ngo ize yiyunge natwe kugira ngo twumve intumwa marayika mu gihe Utugaburira Ibyo Kurya by’intama ibyo waduhunikiye kugira ngo bidukomeze kugeza igihe Uzagaruka kuri twe.

Turagukunda Data.

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa: 65-0822E Akayunguruzo k’umuntu Utekereza

Isaha: 12h00 z’amanywa, Ku isaha y’ I Jeffersonville

Ibyanditswe: Kubara 19: 9 / Abefeso 5: 22-26

Kubara 19: 9
19 9 Umuntu udahumanye ayore ivu ry’iyo nka, aribike inyuma y’aho muganditse, ahantu hadahumanijwe, ribikirwe iteraniro ry’Abisirayeli, ngo bajye barivanga n’amazi, riyahindure ayo guhumanura. Iyo nka ni igitambo gitambiwe ibyaha.

Abefeso 5: 22-26
22 Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko mugandukira Umwami wacu,
23 kuko umugabo ari we mutwe w’umugore we, nk’uko Kristo ari umutwe w’Itorero ari ryo mubiri we, ni na we Mukiza waryo.
24 Ariko nk’uko Itorero rigandukira Kristo, abe ari ko abagore bagandukira abagabo babo muri byose.
25 Bagabo, mukunde abagore banyu nk’uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira
26 ngo aryeze, amaze kuryogesha amazi n’ijambo rye