Ubutumwa : Imana y’iki Gisekuru Kibi 65-0801M
- 24-0818 Imana y’iki Gisekuru Kibi
- 23-0129 Imana y’iki Gisekuru Kibi
- 21-1003 Imana y’iki Gisekuru Kibi
- 20-0216 Imana y’iki Gisekuru Kibi
Bakundwa Mutunganye,
Ijwi twumva ku makasete nirya Jwi rimwe ryumvikanye rivuga Ijambo Ryayo mu Ngobyi ya Edeni, ku Musozi Sinayi, no ku Musozi wo Guhindurirwaho. Ryumvikana uyu munsi rifite Guhishurirwa kuzuye kandi kurangiye kwa Yesu Kristo. Ni uguhamagara Umugeni Wayo ngo asohoke, rimutegurira Izamurwa. Umugeni arimo kuryumva, akaryemera, akarituramo, kandi yariteguye ubwe kubwo kuryizera.
Nta muntu waritwambura. Ubuzima bwacu ntibushobora nguhungabana. Umwuka Wayo ugurumana kandi ukarabagiranira muri twe. Yaduhaye Ubuzima Bwe, Umwuka Wayo, kandi Agaragariza Ubuzima Bwe muri twe. Duhishwe mu Mana kandi turimo turagaburirwa Ijambo Ryayo. Satani ntashobora kudukoraho. Ntabwo dushobora kunyeganyezwa. Nta kintu gishobora kuduhindura. Binyuze mu Guhishurirwa, twahindutse UMUGENI JAMBO WAYO.
Igihe Satani agerageje kutugusha, tumwibutsa uburyo Imana itubonamo. Igihe Irebye hasi kuri twe, ibyo ibasha kubona gusa ni zahabu ITUNGANYE. Gukiranuka Kwacu ni ugukiranuka Kwayo. Ibitugize ni ibiyigize Byayo by’ubwiza. Umwirondoro wacu uri muri Yo. Icyo Iricyo, nicyo ubu tugaragaza. Icyo Iricyo. NICYO TWEREKANA UBU.
Mbega uburyo Ikunda kubwira Satani ngo, “Nta kosa mubonaho; afite ubwiza imbere n’inyuma. Kuva mu itangira ukagera ku iherezo, we ni Umurimo Wanjye, kandi Imirimo Yanjye iratunganye. Mu kuri, Mu Mugeni Wanjye harimo inshamake yo kugaragazwa k’ubwenge Bwanjye n’intego zanjye by’iteka “
“Nabonye Umugeni Wanjye mukundwa w’igiciro. Nkuko izahabu yoroshye guhabwa ishusho, Yihanganiye imibabaro Kubwanjye. Ntabwo yigeze agambana, ngo yuname, cyangwa acikemo, ahubwo yafashe ishusho y’ikintu cy’ubwiza. Ibigeragezo Bye no gupimwa by’ubu buzima byamugize Umugeni Wanjye mukundwa. “
Ese si kimwe n’Umwami? Azi uburyo bwo kudutera umwete. Aratubwira ngo, “Ntimukigere na rimwe mucika intege, ahubwo mugire umwete”. Abona imibabaro y’urukundo rwacu kuri We. Abona ibyo tugomba kunyuramo. Abona urugamba rwacu rwa buri munsi tugomba kwigahanganira. Nkuko Adukunda buri umwe na buri we muri twe.
Mu maso Ye turatunganye. Yari adutegereje guhera mu itangira ry’igihe. Nta na kimwe Azemera ko kitubaho keretse gusa ari kubw’ineza yacu. Arabizi ko tuzatsinda buri nzitizi yose Satani ashyira imbere yacu. Akunda kwereka satani ko turi Umugeni We. Ntabwo dushobora kunyeganyezwa. Ni twe Abo yari Ategereje kuva mu itangiririo. Nta kintu cyadutandukanya na We n’Ijambo Rye.
Yohereje marayika intumwa Yayo ikomeye kugira ngo Ibashe kuvugana na twe umunwa ku gutwi. Yabifashe amajwi kugira ngo hatagira ikibazo kibaho kucyo Yavuze. Yarabihunitse kubw’Umugeni Wayo kugira ngo abone icyo arya kugeza igihe Azamusangira.
Kabone n’ubwo abandi badufata nabi kandi bakadutoteza bavuga ko turi “abantu b’amakasete”, turanezerwa, kuko iki nicyo Yaduhishuriye ko tugomba gukora. Abandi bagomba gukora uko bumva bayobowe gukora, ariko kuri twe, tugomba kwiyunga hamwe munsi y’Ijwi rimwe, Ijwi ry’Imana ryahamirijwe ku makaseete.
Nta kindi gitekerezo twagira kubw’ikindi kintu. Ntabwo dushobora gusobanukirwa ikindi icyo aricyo cyose. Ntidushobora gukora ikindi cyose. Ntidushobora kugira ikindi cyose TWEMERA. Ntabwo turwanya icyo abandi bizera bayobowe gukorera Umwami, ariko iki nicyo Imana YATUYOBOYE GUKORA, kandi aha niho tugomba KUGUMA.
Turanyuzwe. Tugaburirwa n’Ijwi ry’Imana. Dushobora kuvuga “amen” kuri BURI JAMBO twumva. Iyi niyo Nzira yateguwe n’Imana kubwacu. Ntidushobora gukora ikindi kintu cyose.
Nkunda gutumira buri wese kugira ngo aze yiyunge natwe. Turimo turakora umurimo uburyo Mwene Data Branham yawukoraga igihe yari hano ku isi. Nubwo atari hano mu mubiri, icy’ingenzi ni icyo Imana yabwiye Umugeni Wayo kuri aya makasete.
Yahamagariye isi kugira ibe bamwe mu BAKURIKIYE binyuze ku mirongo ya telephone, ariko gusa niba BABISHAKA. Yabateranyirizaga aho baba bari hose bagashobora kumva Ijwi ry’Imana rivugana nabo icyarimwe bose. Icyo nicyo umuhanuzi w’Imana yakoze aho, noneho ndimo ndagerageza gukora icyo yakoze nk’urugero rwanjye.
Kubw’ibyo, muratumiwe kugira ngo mwiyunge natwe ku murongo kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa, ku isaha y’ I Jeffersonville, mu gihe twumva intumwa y’Imana ituzanira Ubutumwa; Imana y’iki Gisekuru Kibi 65-0801M.
Mwene Data Joseph Branham
Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:
Matayo igice cya 24
1. Yesu asohoka mu rusengero. Akigenda, abigishwa be baramusanga bashaka kumwereka imyubakire y’urusengero.
2. Arababwira ati “Ntimureba ibi byose? Ndababwira ukuri yuko aha hatazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.”
3. Yicaye ku musozi wa Elayono, abigishwa baza aho ari biherereye baramubaza bati “Tubwire, ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi ni ikihe?”
4. Yesu arabasubiza ati “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya,
5. kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, bazayobya benshi.
6. Muzumva iby’intambara n’impuha z’intambara, mwirinde mudahagarika imitima kuko bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.
7. Ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami buzatera ubundi bwami, hazabaho inzara n’ibishyitsi hamwe na hamwe.
8. Ariko ibyo byose bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa.
9. “Ubwo ni bwo bazabagambanira ngo mubabazwe, ndetse bazabica, muzangwa n’amahanga yose abahora izina ryanjye.
10. Ni bwo benshi bazasubira inyuma, bazagambanirana bangane.
11. N’abahanuzi benshi b’ibinyoma bazaduka bayobye benshi.
12. Maze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja.
13. Ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.
14. Kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize.
15. “Ariko ubwo muzabona ikizira kirimbura cyahanuwe n’umuhanuzi Daniyeli gihagaze Ahera, (ubisoma abyitondere),
16. icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi,
17. n’uzaba ari hejuru y’inzu ye ntazamanuka ngo atware ku bintu byo mu nzu ye,
18. n’uzaba ari mu mirima ye ntazasubira imuhira ngo azane umwenda we.
19. Abazaba batwite n’abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano.
20. Namwe musengere kugira ngo guhunga kwanyu kutazabaho mu mezi y’imbeho cyangwa ku isabato,
21. kuko muri iyo minsi hazabaho umubabaro mwinshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho.
22. Iyo minsi iyaba itagabanijweho ntihajyaga kuzarokoka n’umwe, ariko ku bw’intore iyo minsi izagabanywaho.
23. “Icyo gihe umuntu nababwira ati ‘Dore Kristo ari hano’, n’undi ati ‘Ari hano’, ntimuzabyemere.
24. Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka.
25. Dore mbibabwiye bitaraba.
26. “Nuko nibababwira bati ‘Dore ari mu butayu’, ntimuzajyeyo, cyangwa bati ‘Dore ari mu kirambi’, ntimuzabyemere.
27. Kuko nk’uko umurabyo urabiriza iburasirazuba ukabonekera aho rirengera, ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.
28. “Aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro ziteranira.
29. “Ariko hanyuma y’umubabaro wo muri iyo minsi, uwo mwanya ‘Izuba rizijima, n’ukwezi ntikuzava umwezi wako, n’inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n’imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.’
30. Ubwo ni bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga abonye Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi.
31. Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga ry’impanda, bateranye intore ze mu birere bine, uhereye impera y’ijuru ukageza iyindi mpera yaryo.
32. “Murebere ku mutini ni wo cyitegererezo: ishami ryawo, iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy’impeshyi kiri bugufi.
33. Nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi.
34. Ndababwira ukuri yuko ab’ubu bwoko batazashiraho kugeza aho ibyo byose bizasohorera.
35. Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.
36. “Ariko uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine.
37. Uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k’Umwana w’umuntu ni ko kuzaba,
38. kuko nk’uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge,
39. ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose. Ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.
40. Icyo gihe abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare,
41. abagore babiri bazaba basya ku rusyo, umwe azajyanwa undi asigare.
42. “Nuko mube maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho.
43. Ariko ibi mubimenye, iyaba nyir’urugo yari amenye igicuku umujura azaziramo yabaye maso, ntiyamukundiye gucukura inzu ye.
44. Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo.
45. “Mbese ni nde mugaragu ukiranuka w’ubwenge, shebuja yasigiye abo mu rugo rwe kubagerera igerero igihe cyaryo?
46. Uwo mugaragu arahirwa, shebuja naza agasanga abikora.
47. Ndababwira ukuri yuko azamwegurira ibintu bye byose.
48. Ariko umugaragu mubi niyibwira mu mutima we ati ‘Databuja aratinze’,
49. maze agatangira gukubita abagaragu bagenzi be no gusangira n’abasinzi,
50. shebuja w’uwo mugaragu azaza umunsi atamutegereje n’igihe atazi,
51. amucemo kabiri amuhanane n’indyarya. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.
Matayo 27: 15-23
15. Muri iyo minsi mikuru, uko umwaka utashye umutegeka yagiraga akamenyero ko kubohorera abantu imbohe imwe, iyo bashakaga.
16. Icyo gihe bari bafite imbohe y’ikimenywabose, yitwaga Baraba.
17. Nuko bateranye Pilato arababaza ati “Uwo mushaka ko mbabohorera ni nde? Ni Baraba, cyangwa ni Yesu witwa Kristo?”
18. Kuko yamenye yuko ishyari ari ryo rimubatangishije.
19. Kandi ubwo yari yicaye ku ntebe y’imanza, umugore we amutumaho ati “Ntugire icyo utwara uwo mukiranutsi, kuko naraye ndose byinshi kuri we byambabaje.”
20. Ariko abatambyi bakuru n’abakuru boshya abantu ngo basabe Baraba, bicishe Yesu.
21. Nuko umutegeka yongera kubabaza ati “Muri abo bombi, uwo mushaka ni nde nkamubabohorera?” Bati “Ni Baraba.”
22. Pilato arabasubiza ati “Yesu witwa Kristo ndamugira nte?” Bose bati “Nabambwe!”
23. Na we arababaza ati “Kuki? Yakoze cyaha ki?” Ariko barushaho gusakuza cyane bati “Nabambwe!”
Luka 17:30
30. Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.
Yohani 1: 1
1. Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.
Yohani 14:12
12. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.
Ibyakozwe 10: 47-48
47. “Aba ngaba bahawe Umwuka Wera nkatwe, ni nde ubasha kubima amazi ngo batabatizwa?”
48. Ategeka ko babatizwa mu izina rya Yesu Kristo. Baherako baramwinginga ngo amareyo iminsi.
1 Abakorinto 4: 1-5
1. Nuko rero abantu bajye badutekereza yuko turi abakozi ba Kristo, n’ibisonga byeguriwe ubwiru bw’Imana.
2. Kandi ibisonga bishakwaho ko biba abanyamurava.
3. Ni cyo gituma kuri jye bitagira icyo bintwara rwose gucirwa urubanza namwe cyangwa n’abanyarukiko b’abantu, kuko ndetse nanjye ubwanjye nticira urubanza
4. kuko ari nta cyo niyiziho. Nyamara si icyo kintsindishiriza, ahubwo Umwami ni we uncira urubanza.
5. Ni cyo gituma mudakwiriye guca urubanza rw’ikintu cyose igihe cyarwo kitarasohora, kugeza ubwo Umwami wacu azaza agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza n’imigambi yo mu mitima. Ubwo ni bwo umuntu wese azahabwa n’Imana ishimwe rimukwiriye.
1 Abakorinto 14 igice
1. Mushimikire urukundo kandi mwifuze impano z’Umwuka, ariko cyane cyane mwifuze guhanura.
2. Uvuga ururimi rutamenyekana si abantu abwira keretse Imana, kuko ari ntawumva ahubwo mu mwuka avuga amayoberane.
3. Ariko uhanura we abwira abantu ibyo kubungura n’ibyo kubahugura, n’ibyo kubahumuriza.
4. Uvuga ururimi rutamenyekana ariyungura, ariko uhanura yungura Itorero.
5. Nakunda ko mwese muvuga izindi ndimi, ariko ibirutaho ko muhanura. Uhanura aruta uvuga izindi ndimi, keretse azisobanuye kugira ngo Itorero ryunguke.
6. Ariko none bene Data, ninza iwanyu mvuga indimi zitamenyekana nzabamarira iki, nintababwira ibyo mpishuriwe cyangwa ibyo mpawe kumenya, cyangwa guhanura cyangwa kwigisha?
7. Dore ibidafite ubugingo na byo bigira amajwi, ari umwironge cyangwa inanga, ariko iyo bidatandukanije amajwi yabyo, babwirwa n’iki ikivuzwa cyangwa igicurangwa icyo ari cyo?
8. Kandi n’impanda na yo ivuze ijwi ritamenyekana, ni nde wakwitegura gutabara?
9. Namwe ni uko, ururimi rwanyu nirutavuga ibimenyekana, bazabwirwa n’iki ibyo muvuga ibyo ari byo, ko muzaba mugosorera mu rucaca?
10. Indimi zo mu isi nubwo ari nyinshi zite nta rudafite uko rusobanurwa.
11. Nuko ntamenye uko ururimi rusobanurwa, nabera uvuga umunyamahanga kandi n’uvuga na we yambera umunyamahanga.
12. Nuko rero namwe ubwo mushimikira kubona impano z’Umwuka, abe ari ko murushaho gushishikarira kuzunguza Itorero.
13. Nuko uvuga ururimi rutamenyekana asabe, kugira ngo ahabwe no gusobanura.
14. Iyo nsenga mu rurimi rutamenyekana umwuka wanjye urasenga, ariko ubwo bwenge bwanjye ntibugira icyo bwungura abandi.
15. Nuko noneho ngire nte? Nzajya nsengesha umwuka wanjye ariko kandi nzajya nsengesha n’ubwenge, nzaririmbisha umwuka wanjye ariko kandi nzaririmbisha n’ubwenge.
16. Utabikoze nawe ugashima Imana uyishimishije umwuka wawe wonyine, umuntu uri mu ruhande rw’injiji akaba atamenye icyo uvuze, yabasha ate kwikiriza ati “Amen”, umaze gushima?
17. Ku bwawe uba ushimye neza koko, ariko wa wundi nta cyo aba yungutse.
18. Nshimira Imana yuko mwese mbarusha kuvuga indimi zitamenyekana,
19. ariko mu iteraniro aho kuvuga amagambo inzovu mu rurimi rutamenyekana, nahitamo kuvuga amagambo atanu nyavugishije ubwenge bwanjye, kugira ngo nigishe n’abandi.
20. Bene Data, ntimube abana bato ku bwenge, ahubwo mube abana b’impinja ku bibi, ariko ku bwenge mube bakuru.
21. Byanditswe mu mategeko ngo “Nzavuganira n’ubu bwoko, Mu kanwa k’abavuga izindi ndimi, No mu kanwa k’abanyamahanga, Nyamara nubwo bimeze bityo ntibazanyumvira.” Ni ko Uwiteka avuga.
22. Ni cyo gituma indimi zitamenyekana zitagenewe kubera abizera ikimenyetso keretse abatizera, naho guhanura ko ntikwagenewe abatizera keretse abizera.
23. Nuko rero Itorero ryose iyo riteraniye hamwe, bose bakavuga indimi zitamenyekana hakinjiramo abatarajijuka cyangwa abatizera, ntibazavuga ko musaze?
24. Ariko bose niba bahanura, hakinjiramo utizera cyangwa injiji, yakwemezwa ibyaha bye na bose akarondorwa na bose,
25. ibihishwe byo mu mutima we bikerurwa, maze yakwikubita hasi yubamye akaramya Imana, kandi akamamaza yuko Imana iri muri mwe koko.
26. Nuko bene Data, iyo muteranye bimera bite? Umuntu wese afite indirimbo cyangwa amagambo yo kwigisha, cyangwa amagambo ahishuriwe, cyangwa ururimi rutamenyekana, cyangwa amagambo yo kurusobanura. Nuko rero byose bikorerwe kugira ngo abantu bunguke.
27. Niba hariho abavuga ururimi rutamenyekana, havuge babiri cyangwa batatu badasaga, kandi bavuge bakurikirana umwe asobanure.
28. Ariko nihaba hatariho usobanura, uvuga ururimi acecekere mu iteraniro, yibwire kandi abwirire Imana mu mutima we.
29. N’abahanuzi na bo bavuge ari babiri cyangwa batatu, abandi babigenzure.
30. Ariko undi wicaye, nashoka ahishurirwa, uwabanje ahore
31. kuko mwese mubasha guhanura umwe umwe, kugira ngo bose babone uko bigishwa no guhugurwa.
32. Imyuka y’abahanuzi igengwa na bo,
33. kuko Imana itari iy’umuvurungano, ahubwo ari iy’amahoro. Nk’uko bimeze mu matorero yose y’abera,
34. abagore nibacecekere mu materaniro, kuko batemererwa kuvuga, ahubwo baganduke nk’uko amategeko na yo avuga.
35. Kandi nibagira icyo bashaka kumenya babibarize abagabo babo imuhira, kuko biteye isoni ko umugore avugira mu iteraniro.
36. Mbese kuri mwe ni ho ijambo ry’Imana ryaturutse? Cyangwa se ryageze kuri mwe mwenyine?
37. Nihagira umuntu wibwira ko ari umuhanuzi cyangwa ko afite Umwuka, amenye ibyo mbandikiye yuko ari itegeko ry’Umwami wacu.
38. Ariko umuntu natabyemera na we ye kwemerwa.
39. Nuko bene Data, mwifuze guhanura kandi ntimubuze abandi kuvuga indimi zitamenyekana.
40. Ariko byose bikorwe neza uko bikwiriye, no muri gahunda.
2 Abakorinto 4: 1-6
1. Nuko rero, ubwo dufite uwo murimo wo kugabura iby’Imana ku bw’imbabazi twagiriwe,
2. ntiducogora ahubwo twanga ibiteye isoni bikorwa rwihishwa, tutagendera mu buriganya kandi tutagoreka ijambo ry’Imana, ahubwo tuvuga ukuri tweruye bigatuma umuntu wese adushimisha umutima we imbere y’Imana.
3. Ariko niba ubutumwa bwiza twahawe butwikiriwe, butwikiririwe abarimbuka
4. ari bo batizera, abo imana y’iki gihe yahumiye imitima, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana utabatambikira.
5. Kuko tutabwiriza abantu ibyacu, ahubwo tubabwiriza ibya Kristo Yesu ko ari we Mwami, natwe tukaba abagaragu banyu ku bwa Yesu.
6. Imana yategetse umucyo kuva uturutse mu mwijima, ni yo yaviriye mu mitima yacu, kugira ngo imurikishe ubwenge bwo kumenya ubwiza bw’Imana buri mu maso ha Yesu Kristo.
Abagalatiya 1: 1-4
1. Pawulo (intumwa itari iy’abantu, kandi itatumwe n’umuntu, ahubwo yatumwe na Yesu Kristo n’Imana Data wa twese yamuzuye),
2. jye na bene Data turi kumwe bose, turabandikiye mwebwe abo mu matorero y’i Galatiya.
3. Ubuntu bube muri mwe n’amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami wacu Yesu Kristo,
4. witangiye ibyaha byacu ngo aturokore iki gihe kibi cya none, nk’uko Imana Data wa twese yabishatse.
Abefeso 2: 1-2
1. Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu,
2. ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y’iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira.
Abefeso 4:30
30. Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w’Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa.
2 Abatesalonike 2: 2-4
2. kugira ngo mutanamuka vuba mukava mu bwenge cyangwa ngo muhagarike imitima, naho mwaba mubitewe n’umwuka cyangwa n’ijambo cyangwa n’urwandiko rukekwa ko ruvuye kuri twe, bihamya yuko umunsi w’Umwami wacu umaze gusohora.
3. Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka.
4. Ni umubisha wishyira hejuru y’icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw’Imana, yiyerekane ko ari Imana.
2 Abatesalonike 2:11
11. Ni cyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma,
Abaheburayo igice cya 7
1. Melikisedeki uwo wari umwami w’i Salemu, n’umutambyi w’Imana Isumbabyose (wa wundi wasanganiye Aburahamu, ubwo yatabarukaga avuye gutsinda abami, amuha umugisha,
2. ni na we Aburahamu yahaye kimwe mu icumi cya byose). Ubwa mbere izina rye risobanurwa ngo “Umwami wo gukiranuka”, kandi irya kabiri yitwa “Umwami w’i Salemu”, risobanurwa ngo “Umwami w’amahoro.”
3. Ntagira se ntagira nyina, ntagira ba sekuruza kandi ntafite itangiriro ry’iminsi cyangwa iherezo ry’ubugingo, ahubwo ubwo ashushanywa n’Umwana w’Imana, ahora ari umutambyi iteka ryose.
4. Nuko mutekereze namwe uburyo uwo muntu yari akomeye, byatumye ndetse Aburahamu sogokuruza mukuru amuha kimwe mu icumi cy’iminyago y’inyamibwa.
5. Kandi abana ba Lewi ari bo bahabwa ubutambyi, bafite itegeko ryo gukoresha abantu kimwe mu icumi, ni bo bene wabo nubwo abo bakomotse ku rukiryi rwa Aburahamu.
6. Ariko dore wa wundi utakomotse mu muryango wabo yakoresheje Aburahamu kimwe mu icumi, kandi aha umugisha nyir’ibyasezeranijwe!
7. Nta wahakana ko uworoheje ahabwa umugisha n’ukomeye.
8. Kandi muri twe abantu bapfa ni bo bahabwa kimwe mu icumi, naho icyo gihe cyahawe uhamywa ko ahoraho.
9. Ndetse byabasha kuvugwa yuko Lewi uhabwa kimwe mu icumi, na we ubwe yagikoreshejwe ku bwa Aburahamu
10. kuko yari akiri mu rukiryi rwa sekuruza, ubwo Melikisedeki yamusanganiraga.
11. Nuko, niba gutunganywa rwose kuba kwarazanywe n’ubutambyi bw’Abalewi (kuko mu gihe cyabwo ari ho abantu baherewe amategeko), ni iki cyatumye bigikwiriye ko undi mutambyi aboneka wo mu buryo bwa Melikisedeki, utavugwaho ko ari mu buryo bwa Aroni?
12. Nuko rero ubwo ubutambyi bwahindutse ni cyo gituma n’amategeko na yo akwiriye guhinduka,
13. kuko uwavuzweho ibyo, ari uwo mu wundi muryango utigeze gukomokwaho n’uwakoze umurimo wo ku gicaniro.
14. Kandi biragaragara rwose yuko Umwami wacu yakomotse kuri Yuda, ari nta cyo Mose yavuze kuri uwo muryango cyerekeye ubutambyi.
15. Ndetse birushaho kugaragara, ubwo habonetse undi mutambyi uhwanye na Melikisedeki,
16. utatoranirijwe ubutambyi nk’uko byategetswe n’amategeko yo mu buryo bw’abantu, ahubwo wabuheshejwe n’uko afite imbaraga z’ubugingo butagira iherezo,
17. kuko ahamywa ngo “Uri umutambyi iteka ryose, Mu buryo bwa Melikisedeki.”
18. Nuko rero itegeko rya mbere ryakuweho ku bw’intege nke zaryo n’umumaro muke,
19. kuko amategeko atagize icyo yatunganije rwose, ahubwo yari ibanze ry’ibyiringiro biyaruta biduhesha kwegera Imana.
20. Kandi ubwo bitabaye ari nta ndahiro,
21. (dore Abalewi bahawe ubutambyi ari nta ndahiro, nyamara Iyabuhaye uwo yararahiye imubwiye iti “Uwiteka ararahiye kandi ntazivuguruza ati ‘Uri umutambyi iteka ryose’ ”),
22. ni cyo cyatumye Yesu aba umwishingizi w’isezerano rirusha rya rindi kuba ryiza.
23. Kandi ba bandi babaye abatambyi ni benshi kuko urupfu rubabuza guhoraho,
24. naho Uwo kuko ahoraho iteka ryose afite ubutambyi budakuka.
25. Ni cyo gituma abasha gukiza rwose abegerezwa Imana na we, kuko ahoraho iteka ngo abasabire.
26. Byari bikwiriye ko tugira Umutambyi mukuru umeze atyo wera, utagira uburiganya, utandura, watandukanijwe n’abanyabyaha kandi washyizwe hejuru y’amajuru,
27. utagomba iminsi yose nka ba batambyi bakuru bandi kubanza kwitambirira ibitambo by’ibyaha bye ubwe, hanyuma ngo abone uko abitambirira abandi kuko ibyo yabikoze rimwe ngo bibe bihagije iteka ubwo yitambaga.
28. Amategeko ashyiriraho abanyantegenke kuba ari bo baba abatambyi bakuru, naho ijambo rya ya ndahiro ryaje nyuma y’amategeko, rishyiraho Umwana w’Imana watunganijwe rwose kugeza iteka ryose.
1Yohana Igice cya 1
1. Uwahozeho uhereye mbere na mbere, uwo twumvise, uwo twiboneye n’amaso yacu, kandi uwo twitegereje intoki zacu zikamukoraho, ari we Jambo ry’ubugingo
2. kandi ubwo Bugingo bwarerekanywe turabubona, turabuhamya kandi none turababwira iby’ubwo Bugingo buhoraho, bwahoranye na Data wa twese tukabwerekwa.
3. Ibyo twabonye tukabyumva ni byo tubabwira kugira ngo namwe mufatanye natwe, kuko ubwacu dufatanije na Data wa twese n’Umwana we Yesu Kristo.
4. Ibyo ni byo tubandikiye, kugira ngo umunezero wanyu ube mwinshi.
5. Ubu ni bwo butumwa twumvise buvuye kuri we tukabubabwira, yuko Imana ari umucyo kandi ko muri yo hatari umwijima na muke.
6. Nituvuga yuko dufatanije na yo tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye tudakurikiza ukuri,
7. ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nk’uko na yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose.
8. Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe.
9. Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.
10. Nituvuga yuko ari nta cyaha twakoze tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n’ijambo ryayo ntiriba riri muri twe.
1Yohana 3:10
10. Icyo ni cyo kimenyekanisha abana b’Imana n’abana ba Satani. Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene Se, si uw’Imana.
1Yohana 4: 4-5
4. Bana bato, muri ab’Imana kandi ba bandi mwarabanesheje, kuko uri muri mwe aruta uri mu b’isi.
5. Abo ni ab’isi: ni cyo gituma bavuga iby’isi ab’isi bakabumvira.
Ibyahishuwe 3:14
14. “Wandikire marayika w’Itorero ry’i Lawodikiya uti “Uwiyita Amen, umugabo wo guhamya kandi ukiranuka w’ukuri, inkomoko y’ibyo Imana yaremye aravuga aya magambo ati
Ibyahishuwe 13: 4
4. Baramya icyo kiyoka kuko cyahaye iyo nyamaswa ubutware bwacyo, baramya n’iyo nyamaswa bati “Ni nde uhwanye n’iyi nyamaswa, kandi ni nde ubasha kuyirwanya?”
Ibyahishuwe Igice cya 6-8
1. Nuko mbona Umwana w’Intama amena kimwe muri ibyo bimenyetso birindwi bifatanije cya gitabo, numva kimwe muri bya bizima bine kivuga ijwi nk’iry’inkuba kiti “Ngwino.”
2. Ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru, kandi uyicayeho yari afite umuheto ahabwa ikamba, nuko agenda anesha kandi ngo ahore anesha.
3. Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya kabiri, numva ikizima cya kabiri kivuga kiti “Ngwino.”
4. Nuko haza indi farashi itukura cyane, uyicayeho ahabwa gukura amahoro mu isi ngo bicane, kandi ahabwa inkota ndende.
5. Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya gatatu, numva ikizima cya gatatu kivuga kiti “Ngwino.” Nuko ngiye kubona mbona ifarashi y’umukara, kandi uyicayeho yari afite urugero rw’indatira mu intoki ze.
6. Numva hagati y’ibyo bizima bine igisa n’ijwi rivuga riti “Urugero rumwe rw’ingano rugurwe idenariyo imwe, n’ingero eshatu za sayiri zigurwe idenariyo imwe, naho amavuta na vino ntugire icyo ubitwara.”
7. Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya kane, numva ijwi ry’ikizima cya kane kivuga kiti “Ngwino.”
8. Nuko, ngiye kubona mbona ifarashi y’igitare igajutse, kandi uyicayeho yitwa Rupfu, kandi Kuzimu aramukurikira. Nuko bahabwa ubutware bwa kimwe cya kane cy’isi, ngo babicishe inkota n’inzara n’urupfu, n’ibikoko byo mu isi.
9. Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya gatanu, mbona munsi y’igicaniro imyuka y’abishwe bahōwe ijambo ry’Imana n’ubuhamya bahamyaga.
10. Batakana ijwi rirenga bati “Ayii Mwami wera w’ukuri! Uzageza he kudaca amateka no kudahōra abari mu isi, uhōrere amaraso yacu?”
11. Umuntu wese muri bo ahabwa igishura cyera, babwirwa kumara n’ikindi gihe gito baruhuka, kugeza aho umubare w’imbata bagenzi babo na bene Se bagiye kwicwa nka bo uzuzurira.
12. Nuko mbona amena ikimenyetso cya gatandatu, habaho igishyitsi cyinshi, izuba ririrabura nk’ikigunira kiboheshejwe ubwoya, ukwezi kose guhinduka nk’amaraso,
13. inyenyeri zo mu ijuru zigwa hasi, nk’uko umutini iyo unyeganyejwe n’umuyaga mwinshi uragarika imbuto zawo zidahishije,
14. ijuru rikurwaho nk’uko bazinga igitabo cy’umuzingo, imisozi yose n’ibirwa byose bikurwa ahantu habyo.
15. Abami bo mu isi n’abatware bakomeye n’abatware b’ingabo, n’abatunzi n’ab’ububasha n’imbata zose n’ab’umudendezo bose bihisha mu mavumo no mu bitare byo ku misozi,
16. babwira imisozi n’ibitare bati “Nimutugweho, muduhishe amaso y’Iyicaye kuri iriya ntebe n’umujinya w’Umwana w’Intama,
17. kuko umunsi ukomeye w’umujinya wabo usohoye kandi ni nde ubasha guhagarara adatsinzwe?”
1. Hanyuma y’ibyo mbona abamarayika bane bahagaze ku mpfuruka enye z’isi bafashe imiyaga ine yo mu isi, kugira ngo hatagira umuyaga uhuha mu isi cyangwa mu nyanja cyangwa ku giti cyose.
2. Mbona na marayika wundi azamuka ava i burasirazuba, afite ikimenyetso cy’Imana ihoraho, arangurura ijwi rirenga, abwira ba bamarayika bane bahawe kubabaza isi n’inyanja ati
3. “Ntimubabaze isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti tutaramara gushyira ikimenyetso mu ruhanga rw’imbata z’Imana yacu.”
4. Numva umubare w’abashyizweho ikimenyetso ngo ni agahumbi n’inzovu enye n’ibihumbi bine. Ni bo bashyizweho ikimenyetso bo mu miryango yose y’Abisirayeli.
5. Abo mu muryango wa Yuda bashyizweho ikimenyetso ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Rubeni ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Gadi ni inzovu n’ibihumbi bibiri.
6. Abo mu muryango wa Asheri ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Nafutali ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Manase ni inzovu n’ibihumbi bibiri.
7. Abo mu muryango wa Simiyoni ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Lewini inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Isakari ni inzovu n’ibihumbi bibiri.
8. Abo mu muryango wa Zebuluni ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Yosefu ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Benyamini ni inzovu n’ibihumbi bibiri.
9. Hanyuma y’ibyo mbona abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama, bambaye ibishura byera kandi bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo,
10. bavuga ijwi rirenga bati “Agakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe n’ak’Umwana w’Intama.”
11. Nuko abamarayika bose bari bahagaze bagose ya ntebe na ba bakuru na bya bizima bine, bikubita hasi bubamye imbere y’intebe, baramya Imana bati
12. “Amen, amahirwe n’icyubahiro n’ubwenge n’ishimwe, no guhimbazwa n’ubutware n’imbaraga bibe iby’Imana yacu iteka ryose, Amen.”
13. Umwe muri ba bakuru arambaza ati “Aba bambaye ibishura byera ni bande kandi bavuye he?”
14. Ndamusubiza nti “Mwami wanjye, ni wowe ubizi.” Arambwira ati “Aba ni abavuye muri urya mubabaro mwinshi, kandi bameshe ibishura byabo babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama.
15. Ni cyo gituma baba imbere y’intebe y’Imana, bakayikorera mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro, kandi Iyicaye ku ntebe izababambaho ihema ryayo.
16. Ntibazicwa n’inzara ukundi, kandi ntibazicwa n’inyota ukundi kandi izuba ntirizabica cyangwa icyokere cyose,
17. kuko Umwana w’Intama uri hagati y’intebe y’ubwami, azabaragira akabuhira amasōko y’amazi y’ubugingo, kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo.”
1. Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya karindwi, mu ijuru habaho ituze nk’igice cy’isaha.
2. Mbona abamarayika barindwi bahora bahagarara imbere y’Imana bahabwa impanda ndwi.
3. Haza marayika wundi ahagarara ku gicaniro afite icyotero cyacuzwe mu izahabu, ahabwa imibavu myinshi ngo ayongere ku mashengesho y’abera bose, ayishyire ku gicaniro cy’izahabu kiri imbere ya ya ntebe.
4. Umwotsi w’umubavu uva mu kuboko kwa marayika, uzamukana imbere y’Imana n’amashengesho y’abera.
5. Nuko marayika ajyana icyo cyotero acyuzuza umuriro wo ku gicaniro akijugunya mu isi, hakurikiraho amajwi avuga n’inkuba zihinda, n’imirabyo n’igishyitsi.
6. Nuko ba bamarayika barindwi bari bafite impanda ndwi bitegura kuzivuza.
7. Uwa mbere avuza impanda. Hakurikiraho urubura n’umuriro bivanze n’amaraso, bijugunywa mu isi. Nuko kimwe cya gatatu cy’isi kirashya, kimwe cya gatatu cy’ibiti na cyo kirashya kandi ibyatsi bibisi byose birashya.
8. Nuko marayika wa kabiri avuza impanda. Ikimeze nk’umusozi munini waka umuriro kijugunywa mu nyanja, kimwe cya gatatu cy’inyanja gihinduka amaraso,
9. kimwe cya gatatu cy’ibyaremwe byo mu nyanja bifite ubugingo birapfa, kandi kimwe cya gatatu cy’inkuge kirarimbuka.
10. Marayika wa gatatu avuza impanda: inyenyeri nini iva mu ijuru iragwa yaka nk’urumuri, igwa kuri kimwe cya gatatu cy’inzuzi n’imigezi no ku masōko.
11. Iyo nyenyeri yitwa Muravumba. Kimwe cya gatatu cy’amazi gihinduka apusinto, abantu benshi bicwa n’ayo mazi kuko yasharirijwe.
12. Marayika wa kane avuza impanda. Kimwe cya gatatu cy’izuba na kimwe cya gatatu cy’ukwezi, na kimwe cya gatatu cy’inyenyeri bikorwaho, kugira ngo kimwe cya gatatu cyabyo cyijime amanywa atavira kuri kimwe cya gatatu cyayo, n’ijoro ni uko.
13. Ndareba numva ikizu kiguruka kiringanije ijuru kivuga ijwi rirenga kiti “Ni ishyano, ni ishyano, ni ishyano rizabonwa n’abari mu isi ku bw’ayandi majwi y’impanda z’abamarayika batatu zigiye kuvuzwa.”
Ibyahishuwe 11-12
1. Bampa urubingo rusa n’inkoni bati “Haguruka ugere urusengero rw’Imana n’igicaniro n’abasengeramo,
2. ariko urugo rw’urusengero urureke nturugere kuko rwahawe abanyamahanga, kandi umudugudu wera bazamara amezi mirongo ine n’abiri bawukandagira.
3. Abahamya banjye babiri nzabaha guhanura, bahanure iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu bambaye ibigunira.”
4. Abo bahamya ni bo biti bya elayo bibiri n’ibitereko by’amatabaza bibiri, bihagarara imbere y’Umwami w’isi.
5. Kandi iyo umuntu ashatse kubagirira nabi umuriro ubava mu kanwa ukotsa abanzi babo, kandi nihagira umuntu ushaka kubagirira nabi, uko ni ko akwiriye kwicwa.
6. Bafite ubushobozi bwo gukinga ijuru ngo imvura itagwa mu minsi yo guhanura kwabo, kandi bafite ubushobozi bwo guhindura amazi amaraso no guteza isi ibyago byose uko bashatse.
7. Kandi nibarangiza guhamya kwabo, inyamaswa izazamuka ivuye ikuzimu irwane na bo, ibaneshe ibīce.
8. Intumbi zabo zizarambarara mu nzira nyabagendwa yo mu mudugudu munini, ari wo witwa i Sodomu no muri Egiputa mu mvugo y’umwuka, ari na ho Umwami wabo yabambwe.
9. Nuko abo mu moko n’imiryango n’indimi n’amahanga, bazamara iminsi itatu n’igice bareba intumbi zabo, ntibazazikundira guhambwa mu mva.
10. Abari mu isi bazazīshima hejuru bazikina ku mubyimba banezerwe, bohererezanye impano kuko abo bahanuzi bombi bababazaga abari mu isi.
11. Iyo minsi itatu n’igice ishize, umwuka w’ubugingo uva ku Mana winjira muri bo baherako barahaguruka, ubwoba bwinshi butera ababibonye.
12. Bumva ijwi rirenga rivugira mu ijuru ribabwira riti “Nimuzamuke muze hano.” Nuko bazamukira mu gicu bajya mu ijuru abanzi babo babireba.
13. Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, kimwe cya cumi cya wa mudugudu kiragwa, icyo gishyitsi cyica abantu ibihumbi birindwi, abasigaye baterwa n’ubwoba bahimbaza Imana nyir’ijuru.
14. Ishyano rya kabiri rirashize, dore irya gatatu riraza vuba.
15. Marayika wa karindwi avuza impanda. Mu ijuru havuga amajwi arenga ngo “Ubwami bw’isi bubaye ubw’Umwami wacu n’ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose.”
16. Ba bakuru makumyabiri na bane bicara ku ntebe zabo imbere y’Imana, bikubita hasi bubamye baramya Imana bati
17. “Turagushimye Mwami Imana Ishoborabyose, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, kuko wenze ubushobozi bwawe bukomeye ukīma.
18. Amahanga yararakaye nuko umujinya wawe uraza, igihe cyo guciriramo abapfuye iteka kirasohora, n’icyo kugororereramo abagaragu b’imbata bawe ari ni bo bahanuzi, no kugororera abera n’abubaha izina ryawe, aboroheje n’abakomeye, kandi n’igihe cyo kurimburiramo abarimbura isi.”
19. Urusengero rw’Imana rwo mu ijuru rurakingurwa, mu rusengero rwayo habonekamo isanduku y’isezerano ryayo, habaho imirabyo n’amajwi no guhinda kw’inkuba, n’igishyitsi n’urubura rwinshi.
1. Ikimenyetso gikomeye kiboneka mu ijuru, mbona umugore wambaye izuba, ukwezi kwari munsi y’ibirenge bye, ku mutwe yambaye ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri,
2. kandi yari atwite. Nuko atakishwa no kuramukwa, ababazwa n’ibise.
3. Mu ijuru haboneka ikindi kimenyetso, mbona ikiyoka kinini gitukura gifite imitwe irindwi n’amahembe cumi, no ku mitwe yacyo gifite ibisingo birindwi.
4. Umurizo wacyo ukurura kimwe cya gatatu cy’inyenyeri zo ku ijuru, uzijugunya mu isi. Icyo kiyoka gihagarara imbere y’uwo mugore waramukwaga, kugira ngo namara kubyara gihereko kirye umwana we kimutsōtsōbe.
5. Abyara umwana w’umuhungu uzaragiza amahanga inkoni y’icyuma. Umwana we arasahurwa ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo.
6. Uwo mugore ahungira mu butayu aho afite ahantu yiteguriwe n’Imana, kugira ngo bamugaburirireyo kumara iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu.
7. Mu ijuru habaho intambara. Mikayeli n’abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka, ikiyoka kirwanana n’abamarayika bacyo.
8. Ntibanesha kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka.
9. Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo.
10. Numva ijwi rirenga rivugira mu ijuru riti “Noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n’ubushobozi n’ubwami bw’Imana yacu n’ubutware bwa Kristo wayo, kuko Umurezi wa bene Data ajugunywe hasi, wahoraga abarega ku manywa na nijoro imbere y’Imana yacu.
11. Na bo bamuneshesheje amaraso y’Umwana w’Intama n’ijambo ryo guhamya kwabo, ntibakunda amagara yabo, ntibanga no gupfa.
12. Nuko rero wa juru we, namwe abaribamo nimwishime. Naho wowe wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.”
13. Nuko cya kiyoka kibonye yuko kijugunywe mu isi, gihīga wa mugore wabyaye umuhungu.
14. Umugore ahabwa amababa abiri y’ikizu kinini, kugira ngo aguruke ahungire mu butayu ahantu he, aho agaburirirwa igihe n’ibihe n’igice cy’igihe, arindwa icyo kiyoka.
15. Icyo kiyoka gicira amazi ameze nk’uruzi inyuma y’uwo mugore kugira ngo amutembane.
16. Ariko isi iramutabara, yasamya akanwa kayo imira uruzi cya kiyoka cyaciriye.
17. Ikiyoka kirakarira wa mugore, kiragenda ngo kirwanye abo mu rubyaro rwe basigaye, bitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu.
Ibyahishuwe 18: 1-5
1. Hanyuma y’ibyo mbona marayika wundi amanuka ava mu ijuru afite ubutware bukomeye isi imurikirwa n’ubwiza bwe.
2. Arangurura ijwi rirenga ati “Iraguye iraguye, Babuloni ikomeye! Ihindutse icumbi ry’abadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose n’ibisiga byose bihumanye kandi byangwa.
3. Kuko amahanga yose yanyoye inzoga ari zo ruba ry’ubusambanyi by’uwo mudugudu, kandi abami bo mu isi basambanaga na wo, abatunzi bo mu isi bagatungishwa n’ubwinshi bw’ubutunzi bwawo no kudamarara.”
4. Numva irindi jwi rivugira mu ijuru riti “Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo.
5. Kuko ibyaha byawo byarundanijwe bikagera mu ijuru, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo.
Imigani 3: 5
5. Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe.
Yesaya 14: 12-14
12. “Wa nyenyeri yo mu ruturuturu we, mwana w’umuseke ko uvuye mu ijuru, ukagwa! Uwaneshaga amahanga ko baguciye bakakugeza ku butaka!
13. Waribwiraga uti ‘Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y’ubwami isumbe inyenyeri z’Imana’, kandi uti ‘Nzicara ku musozi w’iteraniro mu ruhande rw’impera y’ikasikazi,
14. nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira, nzaba nk’Isumbabyose.’