Ubutumwa : 65-0725E Ni Ukuhe Gukurura kuri Ku Musozi?
- 24-0811 Ni Ukuhe Gukurura kuri Ku Musozi?
- 23-0122 Ni Ukuhe Gukurura kuri Ku Musozi?
- 21-0926 Ni Ukuhe Gukurura kuri Ku Musozi?
- 20-0419 Ni Ukuhe Gukurura kuri Ku Musozi?
- 18-1028 Ni Ukuhe Gukurura kuri Ku Musozi?
- 17-0122 Ni Ukuhe Gukurura kuri Ku Musozi?
Bakundwa Mwunze Ubumwe
Dutegerezanyije amatsiko kandi twiteguye. Dushobora kubyiyumvamo, hariho ikintu kigiye kubaho. Turashaka kunga ubumwe twumva Ijwi Ryawe; kugira ngo twakire icyo aricyo cyose na buri kintu wavuze. Turabishaka. Turashaka kuba igice Cyaryo. Twizera Ijambo ryose.
Ni iki kiri kubaho? Imana irimo gukora amateka. Imana irimo gusohoza ubuhanuzi. Igihe cyose bitera gukurura. Bizana kunenga kose, inkongoro z’Ubutumwa twumvise Kucyumweru gishize, ariko binaza Ibizu Byayo ngo bijye hamwe. Kubera ko aho Umubiri uri, Niho Ibizu biteranira.
Ni igisubizo cy’ubuhanuzi bw’umuhanuzi, dore nzohereza umuhanuzi Eliya. Imana ihamiriza umuhanuzi Wayo. Ni Imana irimo gusohoza ubuhanuzi. Imana irimo gukora amateka, isohoza Ijambo Ryayo. Ni Ugukurura kwa Gatatu kurimo gusohozwa.
Nzi ko ibyo nkora byose bisa nkaho ntemerenya n’abayobozi b’amatorero, kandi bisa nkaho ncyaha buri kintu bakora, ariko nizera ko turi itsinda ry’abantu bateganirijwe mbere ko bagomba Gukandaho Bikavuga kandi bakumva ubwo Butumwa, iryo Jwi, ndetse bakarikurikira.
Ntitwita ku gihiriri. Ntitwita ku kunenga k’umutizera. Nta mpaka dufite kujya nabo. Dufite ikintu kimwe cyo gukora, uko ni ukuryizera kandi tukakira buri gace karyo mu buryo bwose bushoboka; Tukarishyira imbere muri twe nka Mariya wari wicaye aho ku birenge bya Yesu.
Nta kindi kidushishikaje icyo cyaba cyo cyose. Nta kindi kindi dukeneye. Twizera ko buri kintu dukeneye kumva kiri ku makasete. Ijambo ry’Imana nta busobanuro rikeneye.
isezerano rirasohoye. Ubu ni gihe ki, mugabo, kandi ni ukuhe gukurura? Imana irimo gusohoza Ijambo Ryayo! Iri uko yari ejo hahise, uyu munsi, ndetse n’iteka.
Ni ukuhe gukurura? Imana, indi nshuro, irimo gusohoza Ijambo Ryayo, iregeranya abantu Bayo mu nsengero, ku masitasiyo, mu ngo, bazengurutse izo ndangururamajwi nto hirya no hino ku isi, aho hose kugera ku nkombe y’Uburengerazuba, kuzamuka aho mu misozi y’i Arizona, ukamanuka hepfo mu bibaya bya Texas, ugakomeza aho ku nkombe y’Uburasirazuba; aho hose mu gihugu no hirya no hino ku isi.
Turahabanye cyane ku bijyanye n’amasaha, ariko turi hamwe nk’itsinda rimwe, abizera, bategereje Kuza kwa Mesiya. Ndimo kugerageza gukurikiza no gukora kimwe n’icyo umuhanuzi Wawe yakoze mu kunga Umugeni Wawe igihe yari hano. Icyo yakoze nirwo rugero rwanjye.
Ntabwo dufite icyumba cyo kwicaza buri wese hano kuri Branham Tabernacle, rero bidusaba kuboherereza Ijambo binyuze muri izo nzira za telephone, nkuko yabikoze icyo gihe. Duteranira hano, muri Jeffersonville, no mu nsengero zo mu ngo zacu, dutegereje Kuza k’Umwami.
Warabitubwiye ko hazabaho benshi muri iyi minsi yanyuma bazagerageza kugukorera umurimo ariko ataribwo bushake Bwawe butunganye. Hazabaho benshi bazaba basizwe n’Umwuka Wera w’ukuri, ariko bazaba ari abigisha b’ibinyoma. Uwiteka, inzira imwe gusa DUHAMIRIJWE KO ARI UKURI ni ukugumana n’Ijambo, mugumane n’inyigisho y’amakasete, mugumane n’Ijwi rihamirijwe.
Twizera ko turi Imbuto Yawe yagenwe mbere idashobora gukora kindi kintu cyose uretse kurikurikira; Biruta ubuzima kuri twe. Twara ubuzima bwacu, ariko ntudutware Iryo.
Ese ni iki kigiye kubaho kuri Cyumweru? Imana iraba irimo isohoza Ijambo Ryayo. Aho hose mu gihugu, binyuze mu nzira za telephone, amagana y’abantu araba arambitse ibinganza byabo umwe ku wundi aho hose mu gihugu, kuva ku nkombe imwe kugera ku yindi, kuva mu Majyaruguru ukagera mu Majyepfo, Iburasirazuba ukagera mu Burengerazuba.
Ndetse no mu bihugu by’amahanga aho hose ku isi, turaba turambitse ibiganza umwe ku wundi. Watubwiye ko, “Tudakeneye amakarita yo gusengerwa, singombwa ko tuza mu murongo w’amasengesho, dukeneye gusa KWIZERA.”
Twese turazamura ibiganza byacu maze tuvuge tuti, “Ndi umwizera.” Ese ni iki kigiye kubaho?
Satani, Waratsinzwe. Uri umubeshyi. Kandi, nk’umukozi w’Imana, ndetse n’abakozi, turagutegetse mu Izina rya Yesu Kristo, kugira ngo wumvire Ijambo ry’imana, maze usohoke mu bantu, kubera ko byanditswe ngo, “Mu Izina Ryanjye bazirukana abadayimoni.”
Mukundwa Mana. Ni Wowe Mana yo mu Ijuru Yatsinze, urya munsi hamwe no gukurura kwari ku Musozi Karuvali, uburwayi bwose n’ibyorezo ndetse n’imirimo yose ya satani. Uri Imana. Kandi abantu bakijijwe uburwayi n’imibyimba Yawe. Barabohowe. Mu Izina ry’Umwami Yesu Kristo. Amen.
Imana IRAsohoza Ijambo Ryayo!
Ndashaka kubatumira ngo muze kumva hamwe natwe, igice cy’Umugeni We, mu gihe twumva Ubutumwa: 65-0725E Ni Ukuhe Gukurura kuri Ku Musozi? Tuzaba duteranye Kucyumweru I Saa Sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville.
Bamwe bashobora kumva nkaho turi idini kubwo kuba duterana, tukumva Ubutumwa bumwe ku isaha imwe, ariko nizera ko Mwene Data Branham iyo aba hano, yari gukora neza neza icyo tuza kuba turi gukora, guhuriza hamwe Umugeni, uturutse hirya no hino ku isi, kugira ngo bumvire icyarimwe MUMWUMVE.
Mwene Data Joseph Branham
Ibyanditswe:
Matayo 21: 1-4
1.Bageze bugufi bw’i Yerusalemu, bajya i Betifage ku musozi wa Elayono, maze Yesu atuma abigishwa babiri
2.arababwira ati “Mujye mu kirorero kiri imbere, uwo mwanya muri bubone indogobe izirikanye n’iyayo, muziziture muzinzanire.
3.Ariko nihagira umuntu ubabaza ijambo, mumubwire muti ‘Databuja ni we uzishaka’, maze araherako azibahe.”
4.Ibyo byabereyeho kugira ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi bisohore ngo
Zekariya 9: 9
9.Nezerwa cyane wa mukobwa w’i Siyoni we, rangurura wa mukobwa w’i Yerusalemu we, dore umwami wawe aje aho uri. Ni we mukiranutsi kandi azanye agakiza, yicishije bugufi agendera ku ndogobe, ndetse no ku cyana cyayo.
Zekariya 14: 4-9
4.Uwo munsi azashinga ibirenge bye ku musozi wa Elayono, werekeye i Yerusalemu iburasirazuba. Uwo musozi wa Elayono uzasadukamo kabiri uhereye iburasirazuba ugeze iburengerazuba. Uzacikamo igikombe kinini cyane, igice cy’umusozi kimwe kizashinguka kijye ikasikazi, ikindi kizajya ikusi.
5.Muzahunga munyure mu gikombe cy’imisozi yanjye, kuko igikombe cy’iyo misozi kizagera Aseli. Nuko muzahunga nk’uko mwahungaga igishyitsi cy’isi cyabaye ku ngoma ya Uziya umwami w’Abayuda, maze Uwiteka Imana yanjye izazana n’abera bayo bose.
6.Nuko uwo munsi ntihazabaho umucyo urabagirana, kandi ntuzaba ikibunda.
7.Ahubwo uzaba umunsi umwe uzwi n’Uwiteka, utari amanywa ntube n’ijoro, ariko nibigeza nimugoroba hazaba umucyo.
8.Kandi uwo munsi amazi y’ubugingo azava i Yerusalemu, amazi amwe azatembera mu nyanja y’iburasirazuba, ayandi azatembera mu nyanja y’iburengerazuba. Bizaba bityo mu cyi no mu itumba.
9.Kandi Uwiteka azaba Umwami w’isi yose, uwo munsi Uwiteka azaba umwe n’izina rye rizaba rimwe.
Yesaya 29: 6
6.Uwiteka Nyiringabo azamuteza guhinda kw’inkuba n’umushyitsi w’isi n’umuriri ukomeye, na serwakira n’inkubi y’umuyaga, n’ikirimi cy’umuriro ukongora.
Ibyahishuwe 16: 9
6.Numva ijwi risa n’iry’abantu benshi n’irisa n’iry’amazi menshi asuma, n’irisa n’iryo guhinda kw’inkuba gukomeye kwinshi rivuga riti “Haleluya! Kuko Umwami Imana yacu Ishoborabyose iri ku ngoma!
Malaki 3: 1
1.“Dore nzatuma integuza yanjye, izambanziriza intunganyirize inzira. Umwami mushaka azāduka mu rusengero rwe, kandi intumwa y’isezerano mwishimana dore iraje. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Malaki Igice cya 4
1.“Dore hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro, abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.
2.Ariko mwebweho abubaha izina ryanjye, Izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo, maze muzasohoka mukinagire nk’inyana zo mu kiraro.
3.Kandi muzaribatira abanyabyaha hasi, bazaba ivu munsi y’ibirenge byanyu ku munsi nzabikoreraho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
4.“Nimwibuke amategeko y’umugaragu wanjye Mose, ayo namutegekeye i Horebu yari ay’Abisirayeli bose, yari amategeko n’amateka.
5.“Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera.
6.Uwo ni we uzasanganya imitima y’abana n’iya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo.”
Yohani 14:12
12.Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.
Yohani 15: 1-8
1.“Ndi umuzabibu w’ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira.
2.Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto.
3.None mumaze kwezwa n’ijambo nababwiye.
4.Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye.
5.“Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.
6.Umuntu utaguma muri jye ajugunywa hanze nk’ishami ryumye, maze bakayateranya bakayajugunya mu muriro agashya.
7.Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa.
8.Ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye.
Luka 17: 22-30
22.Abwira abigishwa be ati “Hazabaho igihe muzifuza kubona umunsi umwe mu minsi y’Umwana w’umuntu, ariko ntimuzawubona.
23.Kandi bazababwira bati ‘Dore nguriya’, cyangwa bati ‘Dore nguyu.’ Ntimuzajyeyo kandi ntimuzabakurikire.
24.Nk’uko umurabyo urabiriza mu ruhande rumwe rw’ijuru, ukarabagiranira mu rundi, uko ni ko Umwana w’umuntu azaba ku munsi we.
25.Ariko akwiriye kubanza kubabazwa uburyo bwinshi, no kwangwa n’ab’iki gihe.
26.Kandi uko byari biri mu minsi ya Nowa, ni ko bizaba no mu minsi y’Umwana w’umuntu:
27.bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, umwuzure uraza urabarimbura bose.
28.No mu minsi ya Loti na yo byari bimeze bityo: bararyaga, baranywaga, baraguraga, barabibaga, barubakaga,
29.maze umunsi Loti yavuye i Sodomu, umuriro n’amazuku biva mu ijuru biragwa, birabarimbura bose.
30.Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.