24-0623 Gushyingirwa no Gutana

Ubutumwa : 65-0221M Gushyingirwa no Gutana

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Wera Utanduye w’Ijambo

Turi Umugore We mwiza mukundwa; utandujwe, utarigeze ukorwaho n’imikorere y’umuntu iyo ariyo yose, ibitekrekerezo ibyaribyo byose bya kimuntu. Turi abatanduye na gato, Umugeni w’Ijambo! Turi umukobwa w’Imana utwite.

Turi abana Jambo Rivuzwe Be, ariryo Jambo Ryayo ry’Umwimerere! Nta cyaha kiba mu Mana, ninako nta cyaha kiba muri twe, kuko turi ishusho Ye Bwite. Ese ni gute twagwa? Ntibishoboka… NTIBISHOBOKA! Turi igice Cye, IJAMBO Rye ry’UMWIMERERE.

Ni buryo ki twamenya ibi tudashidikanya? GUHISHURIRWA. Bibiliya yose, ubu Butumwa, Ijambo ry’Imana, byose ni Uguhishurirwa. Ubwo nibwo buryo tumenya ukuri hagati y’iri Jwi n’andi majwi yose, kubera ko ari Uguhishurirwa. Kandi Guhishurirwa guhuye neza neza n’Ijambo. Ntabwo kunyuranye n’Ijambo.

 Kandi kuri iryo buye, (Ihishurirwa ry’uburyo bw’umwuka ry’icyo ijambo riri cyo), nzubaka itorero ryanjye; kandi amarembo y’ikuzimu ntazarinyeganyeza.”

Umugore We ntabwo azashukwa n’abandi bagabo. “Nzubaka Itorero Ryanjye, kandi amarembo y’ikuzimu ntabwo yashobora na gato kurinyeganyeza.”

Tuzaba abizerwa kandi bakiranukira Ijambo Ryayo n’Ijwi Ryayo gusa. Ntabwo tuzigera twanduzwa na rimwe n’undi mugabo ngo dukore ubusambanyi. Tuzaguma turi Umugeni Jambo We w’umwari. Ntabwo tuzigera tureba, ngo twumve cyangwa dukore agakungu n’irindi jambo iryo ariryo ryose.

Biri imbere mu mitima yacu. Ntabwo twashobora kugira undi mugabo, ariko UMUGABO UMWE wacu Yesu Kristo, Umuntu umwe, Imana, Emanweli. Umugore  We azaba ari ibihumbi n’ibihumbi. Aribyo byerekana ko Umugeni agomba guturuka mu Ijambo. “Umwami Yesu Umwe, naho Umugeni We akaba benshi, mu bumwe.”

Tugomba kwibuka kandi tukamenyako ibi atari ibya buri wese, ni iby’itsinda ry’umuhanuzi GUSA. Abe bamwemera. Ubu Butumwa nibo bugenewe gusa, umukumbi muto Umwuka Wera yamuragije.

Imana izamubaza ibyo atubwira, kandi  twe, abo yahinduye hirya no hino mu gihugu, abo yazanye kuri Kristo, Imana inshingano itubaza ni ukwizera buri Jambo ryabwo kandi ntitwigere turigambanira.

Mbega uburyo bitangaje kuri twe kwicara maze tukamwumva arimo avugana natwe Abo Yitoranirije, Mbega uburyo Umugeni We wa mbere, n’Umugeni wa kabiri, bamunaniye; ariko twe, Umugeni We ukomeye w’igihe cya nyuma NTITUZIGERA NA RIMWE TUMUNANIRA. Tuzaguma turi ab’ukuri, bizerwa, Umugeni Jambo w’umwari kugeza ku iherezo.

Kwizera kwacu mu Ijambo Rye kugenda gukura buri munsi. Turimo turitegura ubwacu binyuze mu kumva no kubaha Ijambo Rye ryose, twuumva Ijwi Rye rivugana natwe, dusoma Bibiliya yacu, dusenga kandi tumuramya igihe cyose.

Turabizi ko Agomba kuza vuba. Igihe icyo aricyo cyose. Kimwe na Nowa, twibwiraga ko azaza ejo hahise, ahari wenda ejo mu gitondo, wenda isasita, nimugoroba se, ariko tuziko Aje. Umuhanuzi w’Imana n’Ijambo Ryayo ntabwo bijya byibeshya, ARAJE. Turabyiyumvamo ni umunisi wa 7, kandi dushobora kubona ibicu byiyegeranya ndetse ibitonyanga biremereye by’imvura bigwa; igihe kirageze.

Turatekanye tuguwe neza mu nkunge, dutegerazanyije amatsiko. Ngwino wiyunge hamwe natwe twumva Ijwi ry’Imana ridukomeza kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva Gushyingirwa no Gutana 65-0221M.

Mwene Data Joseph

Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:

Matayo 5: 31-32

31.    “Kandi byaravuzwe ngo ‘Uzasenda umugore we, amuhe urwandiko rwo kumusenda.’

32.    Ariko jyeweho ndababwira yuko umuntu wese usenda umugore we atamuhora gusambana, aba amuteye gusambana, kandi uzacyura uwasenzwe azaba asambanye.

/ 16:18

18. Nanjye ndakubwira nti ‘Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.’

/ 19: 1-8

1.      Yesu arangije ayo magambo ava i Galilaya, ajya mu gihugu cy’i Yudaya hakurya ya Yorodani.

2.      Abantu benshi baramukurikira, abakirizayo.

3.      Abafarisayo baza aho ari baramugerageza, baramubaza bati “Mbese amategeko yemera ko umuntu asenda umugore we amuhora ikintu cyose?”

4.      Na we arabasubiza ati “Ntimwari mwasoma yuko Iyabaremye mbere yaremye umugabo n’umugore,

5.      ikababwira iti ‘Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe’?

6.      Bituma batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.”

7.      Baramubaza bati “Niba ari uko, ni iki cyatumye Mose ategeka ko umugabo aha umugore urwandiko rwo kumusenda, abone uko yamwirukana?”

8.      Arabasubiza ati “Mose yabemereye gusenda abagore banyu kuko imitima yanyu inangiye, ariko uhereye mbere hose ntibyari bimeze bityo.

/ 28:19

19.      Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera,

Ibyakozwe 2:38

38.    Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera,

Abaroma 9: 14-23

14.   Ni cyo gituma bitaba ku bushake bw’umuntu cyangwa ku mwete abigirira, ahubwo biva ku Mana ibabarira.

15.   Ibyanditswe byabwiye Farawo biti “Icyatumye nkwimika ni ukugira ngo nkwerekanireho imbaraga zanjye, kandi ngo izina ryanjye ryamamazwe hose mu isi yose.”

16.   Nuko ibabarira uwo ishaka, kandi inangira umutima w’uwo ishaka.

17.   None wambaza uti “None se ni iki gituma ikomeza kugaya umuntu? Ni nde wagandira ibyo ishaka?”

18.   Ariko wa muntu we, uri nde ugisha Imana impaka? Mbese icyabumbwe cyabaza uwakibumbye kiti “Ni iki cyatumye undema utya?”

19.   Mbese umubumbyi ntategeka ibumba, ngo mu mugoma umwe abumbemo urwabya rumwe rwo gukoresha iby’icyubahiro, n’urundi rwo gukoresha ibiteye isoni?

20.   None se bitwaye iki niba Imana, nubwo yashatse kwerekana umujinya wayo no kugaragaza imbaraga zayo, yihanganiranye imbabazi nyinshi inzabya z’umujinya zari zikwiriye kurimbuka,

21.   kugira ngo yerekanire ubutunzi bw’ubwiza bwayo ku nzabya z’imbabazi, izo yiteguriye ubwiza uhereye kera

22.   ari zo twebwe abo yahamagaye, atari mu Bayuda honyine ahubwo no mu banyamahanga?

23.   Nk’uko yavugiye no mu kanwa ka Hoseya iti “Abatari ubwoko bwanjye nzabita ubwoko bwanjye, Kandi uwari inyungwakazi nzamwita inkundwakazi.

I Timoteyo  2: 9-15

9.     Kandi n’abagore ni uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha umusatsi, cyangwa izahabu cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y’igiciro cyinshi,

10.   ahubwo birimbishishe imirimo y’ingeso nziza nk’uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubaha Imana.

11.   Umugore yigane ituza aganduke rwose,

12.   kuko nanga ko umugore yigisha cyangwa ngo ategeke umugabo, ahubwo agire ituza

13.   kuko Adamu ari we wabanje kuremwa nyuma hagakurikiraho Eva.

14.   Kandi Adamu si we wayobejwe, ahubwo umugore ni we wayobejwe rwose, ahinduka umunyabicumuro.

15.   Nyamara abagore bazakizwa mu ibyara nibakomeza kwizera, bakagira urukundo no kwera, bakirinda.

I Abakorinto 7: 10-15

10.   Abamaze kurongorana ndabategeka, nyamara si jye ahubwo ni Umwami wacu, umugore ye kwahukana n’umugabo we.

11.   Ariko niba yahukanye, abe igishubaziko cyangwa yiyunge n’umugabo we, kandi umugabo ye gusenda umugore we.

12.   Ariko abandi bo ni jye ubabwira si Umwami wacu. Mwene Data niba afite umugore utizera, kandi uwo mugore agakunda kugumana na we ye kumusenda.

13.   Kandi umugore ufite umugabo utizera na we agakunda kugumana na we, ye kwahukana n’umugabo we

14.   kuko umugabo utizera yezwa ku bw’umugore we, kandi umugore utizera yezwa ku bwa mwene Data uwo. Iyo bitameze bityo abana banyu baba bahumanye, ariko none dore ni abera.

15.   Icyakora wa wundi utizera, niba ashaka gutana atane. Mwene Data w’umugabo cyangwa w’umugore ntaba agihambiriwe iyo bimeze bityo, kuko Imana yaduhamagariye amahoro.

/ 14:34

34. abagore nibacecekere mu materaniro, kuko batemererwa kuvuga, ahubwo baganduke nk’uko amategeko na yo avuga.

Abaheburayo 11: 4

4. Kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza, ni na ko kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi ubwo Imana yahamyaga ko amaturo ye ari meza, kandi ni ko kwatumye na none akivuga nubwo yapfuye.

Ibyahishuwe 10: 7

7.        ahubwo mu minsi y’ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw’Imana buzaba busohoye nk’uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi.”

Itangiriro 3 igice

1.     Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti “Ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?”

2.     Uwo mugore arayisubiza ati “Imbuto z’ibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya,

3.     keretse imbuto z’igiti kiri hagati y’ingobyi ni zo Imana yatubwiye iti ‘Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’ ”

4.     Iyo nzoka ibwira umugore, iti “Gupfa ntimuzapfa,

5.     kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.”

6.     Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n’umugabo we wari kumwe na we, arazirya.

7.     Amaso yabo bombi arahweza, bamenya yuko bambaye ubusa, badoda ibibabi by’imitini, biremeramo ibicocero.

8.     Bumva imirindi y’Uwiteka Imana igendagenda muri ya ngobyi mu mafu ya nimunsi, wa mugabo n’umugore we bihisha hagati y’ibiti byo muri iyo ngobyi amaso y’Uwiteka Imana.

9.     Uwiteka Imana ihamagara uwo mugabo, iramubaza iti “Uri he?”

10.   Arayisubiza ati “Numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi, ntinyishwa n’uko nambaye ubusa, ndihisha.”

11.   Iramubaza iti “Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa? Wariye kuri cya giti nakubujije kuryaho?”

12.   Uwo mugabo arayisubiza ati “Umugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye ku mbuto z’icyo giti, ndazirya.”

13.   Uwiteka Imana ibaza uwo mugore iti “Icyo wakoze icyo ni iki?” Uwo mugore arayisubiza ati “Inzoka yanshukashutse ndazirya.”

14.   Uwiteka Imana ibwira iyo nzoka iti “Kuko ukoze ibyo, uri ikivume kirengeje amatungo yose n’inyamaswa zo mu ishyamba zose, uzajya ugenda ukurura inda, uzajya urya umukungugu iminsi yose y’ubugingo bwawe.

15.   Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino.”

16.   Kandi Uwiteka Imana ibwira uwo mugore iti “Kugwiza nzagwiza cyane umubabaro wawe ufite inda: uzajya ubyara abana ubabara, kwifuza kwawe kuzaherera ku mugabo wawe, na we azagutwara.”

17.   Na Adamu iramubwira iti “Ubwo wumviye umugore wawe ukarya ku giti nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urya ibibuvamo ugombye kubiruhira,

18.   buzajya bukumereramo imikeri n’ibitovu, nawe uzajya urya imboga zo mu murima.

19.   Gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka kuko ari mo wakuwe: uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira.”

20.   Uwo mugabo yita umugore we Eva, kuko ari we nyina w’abafite ubugingo bose.

21.   Uwiteka Imana iremera Adamu n’umugore we imyambaro y’impu, irayibambika.

22.   Uwiteka Imana iravuga iti “Dore uyu muntu ahindutse nk’imwe yo muri twe ku byo kumenya icyiza n’ikibi, noneho atarambura ukuboko agasoroma no ku giti cy’ubugingo, akarya akarama iteka ryose.”

23.   Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana imwirukana muri ya ngobyi muri Edeni, kugira ngo ahinge ubutaka yavuyemo.

24.   Nuko yirukana uwo muntu, kandi mu ruhande rw’iyo ngobyi yo muri Edeni rwerekeye iburasirazuba, ishyiraho Abakerubi n’inkota yaka umuriro, izenguruka impande zose, ngo ibuze inzira ijya kuri cya giti cy’ubugingo.

Abalewi 21: 7

7.         Ntibakarongore malaya cyangwa uwanduye, kandi ntibagacyure uwasenzwe, kuko umutambyi ari uwera ku Mana ye.

Yobu 14: 1-2

1.       “Umuntu wabyawe n’umugore, Arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho agakenyuka.

2.       Avuka ameze nk’ururabyo, maze agacibwa, Ahita nk’igicucu kandi ntarame.

Yesaya 53

1.     Ni nde wizeye ibyo twumvise, kandi ukuboko k’Uwiteka kwahishuriwe nde?

2.     Kuko yakuriye imbere ye nk’ikigejigeji, nk’igishyitsi cyumburira mu butaka bwumye, ntiyari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro, kandi ubwo twamubonaga ntiyari afite ubwiza bwatuma tumwifuza.

3.     Yarasuzugurwaga akangwa n’abantu, yari umunyamibabaro wamenyereye intimba, yasuzugurwaga nk’umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe.

4.     Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro.

5.     Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.

6.     Twese twayobye nk’intama zizimiye, twese twabaye intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese.

7.     Yararenganye ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura akanwa ke amera nk’umwana w’intama bajyana kubaga, cyangwa nk’uko intama icecekera imbere y’abayikemura, ni ko atabumbuye akanwa ke.

8.     Guhemurwa no gucirwa ho iteka ni byo byamukujeho. Mu b’igihe cye ni nde witayeho ko yakuwe mu isi y’abazima, akaba yarakubitiwe ibicumuro by’ubwoko bwe?

9.     Bategetse ko ahambanwa n’abanyabyaha, yari kumwe n’umutunzi mu rupfu rwe nubwo atagiraga urugomo, kandi ntagire uburyarya mu kanwa ke.

10.   Ariko Uwiteka yashimye kumushenjagura, yaramubabaje. Ubwo ubugingo bwe buzitamba ho igitambo cyo gukuraho ibyaha, azabona urubyaro, azarama, ibyo Uwiteka ashaka bizasohozwa neza n’ukuboko kwe.

11.   Azabona ibituruka mu bise by’ubugingo bwe bimwishimishe, bimuhaze. Umugaragu wanjye ukiranuka azatuma benshi baheshwa gukiranuka no kumenya, kandi azīshyiraho gukiranirwa kwabo.

12.   Ni cyo gituma nzamugabanya umugabane n’abakomeye, azagabana iminyago n’abanyamaboko, kuko yasutse ubugingo bwe akageza ku gupfa akabaranwa n’abagome, ariko ubwe yishyizeho ibyaha bya benshi kandi asabira abagome.

Ezekiyeli 44:22

22. Kandi ntibagacyure abapfakazi cyangwa abagore basenzw, ahubwo bajye barongora abageni bo mu rubyaro rw’ab’inzu ya Isirayeli, cyangwa se bacyure abapfakazi barongowe n’abatambyi.