24-0609 Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Ubutumwa : Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye! 65-0219

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Mbuto ya Cyami y’Umwuka Idasanzwe

Nta kongera gutegereza ukundi, nta kwibaza ukundi, TWAHAGEZE! TURI Umugeni Mbuto ya Cyami y’Umwuka Idasanzwe. Imbuto y’Umwuka ku Mwana w’Ubwami wasezeranijwe. Atari itsinda runaka mu gihe kizaza; atari mu gisekuru kizaza; turi kubaho ku munsi wanyuma, turi igisekuru kizareba Yesu Kristo agarutse ku isi.

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Ubwo Butumwa Bwiza bumwe, Izo Mbaraga zimwe, Uwo Mwana w’umuntu UMWE  uko yari ejo hahise, niko ari uyu munsi, kandi niko azahora iteka.

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Bakundwa nshuti muri muri Arizona, Califonia, Texas, aho hose muri Leta z’Ubumwe z’Amerika no HIRYA NO HINO MU ISI mwumva iyi kasete ku ihuzanzira; uwo Mwana(S-o-n) w’Imana umwe waje mu burasirazuba kandi akihamiriza nk’Imana igaragaye mu mubiri, ni we uwo Mwana (S-o-n) w’Imana mu gice cy’uburengerazuba hano, niwe urimo wigaragaza Ubwe hagati mu itorero uyu mugororoba, Ari uko yari ejo, uyu munsi, n’iteka. Umucyo wa nimugoroba w’Umwana waje.

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Ijwi rya Messiya, uwo wari uhagaze arimo avugira ku gicaniro mu gihe Cye, Yigaragaza Ubwe hamwe n’Ijambo ry’isezerano ry’icyo gihe, niryo Jwi rimwe rya Mesiya, riri kuvugana n’Umugeni Wayo uyu munsi hirya no hino ku isi kuri aya makasete, ritubwira ngo: Ndi uko nari ejo hahise, uyu munsi n’iteka. NDI Ijwi ry’Imana kuri Mwe. MURI UMUGENI MBUTO YA CYAMI Y’UMWUKA iyo yagumanye n’Ijambo Ryanjye.

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Hariho guteraganwa mu bantu uyu munsi kuburyo bananirwa kubona ukuri kw’Imana. Ni kubera ko hariho ubusobanuro bwinshi ku Ijambo ry’Imana butanzwe n’umuntu. Imana nta n’umwe ikeneye ngo asobanure Ijambo Ryayo. Irisobanura Ubwayo. Yoherereje Umugeni Wayo Ibyahishuwe 10:7 byayo mu minsi y’Ijwi rya mayayika muhanuzi kugira ngo asobanure Ijambo Ryayo. Ibyo ni UKU NIKO UWITEKA AVUZE.

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Muravuga muti, “Iyo njya kuba narimpari mu gihe Yesu yari ku isi, najyaga kuba narakoze ibi na biriya.” Ni byiza, icyo  ntabwo cyari igisekuru cyawe. Ariko, iki nicyo gisekuru cyawe, iki nicyo gihe cyawe. Ese ni irihe Jwi urimo uvuga ko ari Ijwi ry’Imana?

Imana? Ijwi ufata ko ari Ijwi ry’ingenzi kuri wowe ni irihe?

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Satani akomeje gutera Umugeni kurusha uko yigeze kubikora mbere. Yashobora kugutera gutekereza ko ufite icyorezo cyangwa ubwoko runaka bw’uburwayi, cyangwa agatera umuryango wawe. Rimwe na rimwe Imana yemera ko ibintu bihinduka umwijima ukaba utabasha kureba hejuru, hirya cyangwa hino ndetse n’ahandi hose. hanyuma Iraza ikakuremera inzira muri byo, kugira ngo ubashe kuvuga ngo,”Ntabwo ndi urubyaro rwa Hagari, ntabwo ndi urubyaro  rwa Sara, yewe nta nubwo ndi urubyaro rwa Mariya, Ndi Imbuto y’Umwuka y’Abarahamu y’Ubwami Idasanzwe y’Imana” Mfata gusa Ijambo nasezeranijwe, Ni Uku niko Uwiteka Avuze. Ntabwo nzigera nyeganyezwa. Uko byaba bigaragara kose, uko satani yavuga. Icyo nkeneye gusa, ni ugufatira Imana ku Ijambo Ryayo.

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Ijwi ry’Imana riratubwira ngo. Nahunitse Ibyo Kurya byose by’Umwuka mukeneye. Muvuge GUSA ibiri ku makasete. Ndi Ijwi ry’Imana kuri mwe. Ijambo Ryanjye nta busobanuro rikeneye. Ntimukajye impaka cyangwa ngo murwane, mukundane, ARIKO mugumane n’IJAMBO RYANJYE.

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Ntugacike intege. Ntukihebe. Ntukemere ko Satani akwiba UMUNEZERO wawe. Wibuke uwo URIWE, aho ugiye, uko bizaba bimeze muri ibyo Birori bikomeye by’Ubukwe. Gutura muri uwo Murwa mwiza yakubakiye. Aho ugiye kuzabana na We ubuziraherezo hamwe n’abo bose batambutse mbere.

Nta ndwara izongera kubaho. Hehe n’agahinda. Nta rupfu ukundi. Habe no kuba mu ntambara ukundi. Ahubwo ni Ubugingo Buhoraho hamwe na We. Hanyuma tuzavuga ngo:

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Ntitukijime ngo maze tuvuge ngo, “Ndambiwe aha hantu, ndashaka kuva hano. Ahubwo reka tuvuge dutya ngo: Araza umunota uwo ari uwo wose ubu, KUBWA NJYE… ICYUBAHIRO KIBE ICY’IMANA! ndakumbuye cyane. Ngiye kubona abo nkunda bose. Bagiye kugaragara aha imbere yanjye, noneho nzamenya ko, BIRANGIYE,  ko TWAHAGEZE.”

Noneho, mu kanya nk’ako guhumbya, tuzaba turi hamwe twese ku rundi ruhande.

Tunezerwe kandi twishime, kuko Ubukwe bw’Umwana w’Intama butashye, kandi Umugeni We… Umugeni We akaba yiteguye ubwe.

Niba wifuza kwishima, kandi ukaba mu Bukwe bw’Umwana w’Intama hamwe natwe, ngwino witegure ubwawe kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva :

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye! 65-0219

Mwene Data Joseph Branham

Ibyanditswe byo gusoma:

Yohana igice cya 16

1.“Icyo mbabwiriye ibyo ni ukugira ngo hatagira ikibagusha.

2.Bazabaca mu masinagogi, kandi igihe kigiye kuza, uzabica wese azibwira ko akoreye Imana umurimo.

3.Kandi ibyo bazabikorera batyo kuko batamenye Data, nanjye ntibamenye.

4.Ariko ibyo mbibabwiriye kugira ngo igihe cyabyo nikigera, muzibuke ko ari jye wabibabwiye. Umumaro Umwuka Wera azabagirira “Uhereye mbere na mbere sinabibabwiye, kuko nari nkiri kumwe namwe.

5.Ariko none ndajya ku Uwantumye, kandi muri mwe nta wumbaza ati ‘Urajya he?’

6.Ariko kuko mbabwiye ibyo, imitima yanyu yuzuye agahinda.

7.“Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda, kuko nintagenda Umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda nzamuboherereza.

8.Ubwo azaza azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka;

9.iby’icyaha, kuko batanyizeye,

10.n’ibyo gukiranuka kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona,

11.n’iby’amateka kuko umutware w’ab’iyi si aciriweho iteka.

12.“Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira.

13.Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho.

14.Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira.

15.Ibyo Data afite byose ni ibyanjye, ni cyo gitumye mvuga nti ‘Azenda ku byanjye abibabwire.’

16.“Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho ikindi gihe gito mumbone.”

17.Bamwe mu bigishwa be barabazanya bati “Ibyo atubwiye ni ibiki ngo ‘Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho igihe gito mumbone’, kandi ngo ‘Kuko njya kuri Data.’ ”

18.Kandi bati “Ibyo ni ibiki ngo ‘Igihe gito’? Ntituzi ibyo avuze.”

19.Yesu amenye ko bashaka kumubaza arababaza ati “Murabazanya ibyo mbabwiye ibyo ngo ‘Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho ikindi gihe gito mumbone’?

20.Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko mwebweho muzarira mukaboroga, ariko ab’isi bazanezerwa. Mwebweho muzababara, ariko umubabaro wanyu uzahinduka umunezero.

21.Umugore iyo aramukwa arababara kuko igihe cye gisohoye, ariko iyo umwana amaze kuvuka ntaba akibuka kuribwa, kuko anejejwe n’uko umuntu avutse mu isi.

22.Ni ko namwe mubabara none, ariko nzongera kubonana namwe kandi imitima yanyu izanezerwa, n’umunezero wanyu nta muntu uzawubaka.

23.Uwo munsi nta cyo muzambaza. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha.

24.Kugeza none nta cyo mwasabye mu izina ryanjye. Musabe muzahabwa ngo umunezero wanyu ube wuzuye.

25.“Ibyo mbibabwiriye mu migani, ariko igihe kizaza sinzavuganira namwe mu migani, ahubwo nzababwira ibya Data neruye.

26.Uwo munsi muzasaba mu izina ryanjye, kandi simbabwira ko nzabasabira kuri Data,

27.kuko Data na we abakunda ubwe kuko mwankunze mukizera yuko navuye ku Mana.

28.Navuye kuri Data nza mu isi, kandi isi ndayivamo nsubire kuri Data.”

29.Abigishwa baravuga bati “Dore noneho ureruye, nta mugani uduciriye.

30.Ubu tuzi yuko uzi byose kandi ko utagomba ko umuntu wese agira icyo akubaza, ni cyo gituma twizera ko wavuye ku Mana.”

31.Yesu arabasubiza ati “None murizeye?

32.Dore igihe kirenda gusohora ndetse kirasohoye, ubwo muri butatane umuntu wese ukwe, mukansiga jyenyine. Ariko sindi jyenyine, kuko Data ari kumwe nanjye.

33.Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.”

Yesaya 61: 1-2

1.Umwuka w’Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe.

2.Kandi yantumye no kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi z’Uwiteka, n’umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo, no guhoza abarira bose.

Luka 4:16

16.Ajya i Nazareti iyo yarerewe, ku munsi w’isabato yinjira mu isinagogi nk’uko yamenyereye, arahagarara ngo asome.