24-0519 Ibibazo n’Ibisubizo #4

Ubutumwa : 64-0830E Ibibazo n’Ibisubizo #4

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Muryango w’abumva amakasete

Ndashaka kuvuga wowe, muryango wanjye, n’umuryango hanze hose ku isi aho twe…aho amakasete ajya.

Abo nibo twe, umuryango w’abumva amakasete y’umuhanuzi; abana be bakwiriye hirya no hino mu isi, abo yabyariye Kristo. Abongabo Data yahaye Guhishurirwa Kwe Ubwe muri iyi minsi yanyuma.

Ndashaka kubahuriza hamwe bose umwe muri iyi minsi, murabona, Data nabishaka, kandi hanyuma tuzagira Murugo aho tutazongera kuzerera hirya no hino ukundi.

NDASHAKA KUBAHURIZA HAMWE BOSE. Birimo kuba ubungubu. Ubu Butumwa, Ijambo Ryayo, aya Makasete arimo arakora neza neza ibyo ngibyo: arimo arahuriza hamwe Umugeni, arimo aratwunga mu BUMWE BUMWE guturuka hirya no hino ku isi. Nta kindi gihari uretse Ijwi Ryayo; Ijwi ry’Imana ku makasete, ariryo rishobora guhuriza hamwe Umugeni Wayo.

Kandi wowe, igihe wuzuye Umwuka, dore kimwe mu bimenyetso byiza cyane nzi: ukunda Kristo cyane kandi wizera buri Jambo ryose Yavuze ko ari Ukuri Icyo ni igihamya ko ufite Umwuka Wera. Kandi ubuzima bwawe buba bwuzuye umunezero, hanyuma–oh mbega, ibintu byose biba bitandukanye (murabona?) bitandukanye n’uko byari bisanzwe. Uwo ni Umwuka Wera.

Imitima yacu, ibitekerezo n’ubugingo biba byuzuye umunezero, urukundo no Guhishurirwa, biba bigoye ko twakwifata ubwacu. Buri butumwa twumva butuzanira Guhishurirwa kuruseho. Tubona abo turibo n’ibyo dukora kubwo kuba mu Bushake Bwayo Butunganye. Nta kintu gihari cyashobora kudukura mu byo Imana yashyize imbere mu mitima yacu. Gukandaho Bikavuga niyo Nzira yateguwe n’Imana  kubw’uyu munsi. Nta gukekeranya, nta kwiringira, nta kubaza Umwuka Wera ngo, “Ese icyo numvise cyaba ari Ijambo ry’ukuri?” “Ese nkwiriye kubingenzuza Ijambo?”

 Abo sitwe. Icyo twumva ku makasete NI IRYO JAMBO. Iryo Jambo twumva ku makasete niryo JAMBO RYONYINE ryahamirijwe n’Umwuka Wera Ubwe, Inkingi y’Umuriro, ko ari Uku niko Uwiteka Avuze ku Mugeni.

Niharamuka hagize utubwira ngo, “Hari byinshi byavuzwe ku makasete byari Mwene Data Branham urimo kuvuga, bitari Ijambo risizwe. Uwo yari umuntu. Umwuka Wera atuyobora ku kiri Ijambo ntabwo ari kucyo Mwene Data Branham avuga.”

Abo sitwe. Twizera gusa icyo umuhanuzi yatubwiye ntitwigera tukibagirwa.

Ndashaka ko mutigera mwibagirwa iryo Jambo. Icyo Mose yavugaga, Imana yaracyubahaga, kubera ko Ijambo ry’Imana ryari muri Mose.

 Ntituzigera na rimwe twibagirwa icyo umuhanuzi avuga, kandi turacyizera; Kuko byandikishijwe ikaramu y’icyuma ku mitima yacu. Ibyo yavuze ku makasete, Imana irabyubaha, kandi turabyizera.

Nta cyubahiro kirenze kwicara maze tukumva Ijwi ry’Imana rivugana natwe. Araza kuba avugana n’Umugeni We kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa ku isaha y’i Jeffersonville, maze asubize ibibazo: 64-0830E Ibibazo n’Ibisubizo #4.  Ndifuza kugutumira kugira ngo wiyunge natwe. Ni icyemezo utazigera wicuza na rimwe.

Mwene Data Joseph Branham