24-0512 Ibibazo n’ibisubizo #3

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Mwari Utanduye,

Mbega ukuntu ngukangurira buri cyumweru Gukandaho Bikavuga no kumva Ijwi ry’Imana ry’igihe cyacu. Kubera ko nziko ari gahunda y’Imana itunganye kubw’igihe cyacu.

Ntabwo ari ibyo Joseph Branham avuga cyangwa yizera. Ni ibyo Ijwi ry’Imana rihamirijwe ryatubwiye:

Ndi Ijwi ry’Imana kuri wowe.

Niba warigeze rimwe ugira ihishurirrwa ry’ubu Butumwa, uyu murongo muto wakwiye kuba uruta ibihagije kuri wowe kugira ngo ubwire buri muntu wese muhuye; buri mwizera, ubwire amatorero yanyu, y’uko Iryo Jwi ari Ijwi ry’ingenzi cyane TUGOMBA KUMVA.

Gutekereza, ayo Magambo amwe twumva iyo Dukanzeho Bikavuga ni Ijwi ry’Imana rituvugisha muri ako kanya. Data yemeye ko bifatwa amajwi maze arabihunika kugira ngo dushobore Gukandaho Bikavuga buri segonda rya buri munsi; bityo dushobora kumwumva adutera umwete, aduha umugisha, adusiga, maze agata kure ubwoba bwacu bwose no gushidikanya, ibyo byose binyuze mu Gukandaho Bikavuga.

Icyo dukeneye gusa kugeza ubu, ni Gukandaho Bikavuga, kandi ngaha aho biri. Ari hano kugira ngo atwibutse y’uko TWE TURI IJAMBO. Ari kumwe natwe, Aratuzengurutse, ARI MURI TWE. Satani ni umwirirazi. Yaratsinzwe. Nta kintu na kimwe cyadukuraho iryo Jambo. Imana yarariduhaye binyuze mu kumenya mbere Kwayo, yari iziko turi Umugeni Wayo. Twarikumwe na Yo guhera mu itangiriro.

Ni irihe Jwi twashobora kumva rikaba ryaruta Ijwi ryonyine ryahamirijwe n’Inkingi y’Umuriro kuba ariryo Jwi ry’Imana?

Nta rindi jwi.

Ni iki iryo Jwi ryatubwiye mu cyumweru gishize?

Igihe cyose mba mbasaba, kandi ibyo ni nka mwene Data na Mushiki wacu. Muri abana banjye; Njye–Ndi so mu Butumwa Bwiza, atari so kuko bimeze ku bapadiri, Njye–Ndi so mu Butumwa bwiza nkuko Pawulo yabivuze hariya. Nabyariye Kristo, kandi ubu, Njye–Nabashyingiye Kristo; nabarambagirije Kristo nk’umwari utanduye. Ntimukankoze isoni! Ntimukankoze isoni! Mugume muri umwari utanduye.

Tugomba kuguma turi abari batanduye ku Ijambo, iryo Jwi. Kuri twe, hari INZIRA IMWE gusa tubasha kumenya ko turi kubikora: GUKANDAHO BIKAVUGA.

Niba mwizera ko ndi icyo muvuga, umukozi w’Imana, umuhanuzi, mwumve icyo mbabwira. Murabona? Mwashobora kutabisobanukirwa, kandi niba mutabibasha, noneho mukore icyo mbabwira gukora.

Yego, hari abandi bantu basizwe n’Umwuka Wera. Kandi kubw’ubuntu n’imbabazi z’Imana, ndasenga ndi umwe muri bo. Nizera ko nahamagawe na Yo kugira ndindire Ijambo Ryayo imbere yanyu kandi mberekeze kuri ubu Butumwa, Ijambo ry’Imana, iryo Jwi.

Nkuko Petero yabivuze, ntabwo nzirengagiza igihe cyose kukwibutsa ko hari IJWI RIMWE GUSA iryo Imana yahamagaye kugira irihishurire Ijambo Ryayo. Ijwi rimwe Imana yahamirije. Ijwi Rimwe iryo Imana yavuze ngo, “Mumwumvire.” Ijwi Rimwe iryo Imana yavuze ngo, “Ndi Ijwi ry’Imana kuri mwe.”

Wibuke ibi n’umutima wawe wose: Ugumane n’iryo Jambo! Ntukigere ureka iryo Jambo! Ikintu icyo aricyo cyose gihabanye naryo, ucyihorere, icyo cyaba kiri cyose. Noneho umenya ko bikwiriye.

Nsobanukiwe neza impamvu numvwa nabi kandi bamwe bagatekereza ko rwanya abakozi b’Imana bose; ko nizera ko nta n’umwe ukwiriye kubwiriza. “Nuramuka wumvise undi mubwiriza utari Branham, uzaba utira Umugeni.” Nkuko nabibabwiye inshuro nyinshi, ntabwo nigeze mvuga ibyo cyangwa ngo nizere nk’ibyo.

Umuhanuzi yabisobanuye neza kucyumweru gishize neza uko mbyumva n’uko nizera.

Hari nk’amatorero atatu y’Ubutumwa muri aka gace ka Jeffersonville mu gihe Mwene Data Branham yari hano. Mu materaniro yo Kucyumweru, yaravuze ngo abapasteri bo mu karere ntabwo bari bahari mu materaniro ya nimugoroba. Bari bagize ayabo materaniro ya nimugoroba. Kubw’ibyo, ntabwo bari biyumvishemo kuza kumva Mwene Data Branham kubw’amateraniro ya nimugoroba, ahubwo bahitamo gukora amateranio mu matorero yabo. Icyo cyari icyemezo cyabo, kandi nicyo bari bayobowe gukora, kandi Mwene Data Branham arabyemera.

Uyu munsi haricyari insengero nyinshi mu gace ka Jeffersonville. Nabo bagomba gukora nkuko bumva bayobowe n’Umwami gukora. Niba bumva batayobowe gucuranga amakasete, icyubahiro kibe icy’Uwiteka, barimo barakora icyo bumva bayobowe gukora, kandi icyo nicyo bakwiriye gukora. Bakomeza kuba bene Data na bashiki bacu kandi bakunda ubu Butumwa. Ariko tugomba gukora icyo twumva tuyobowe gukora: Gukandaho Bikavuga. Turashaka kumva umuhanuzi.

Nkuko Mwene Data Branham yabikoze ku itariki 30 kanama 1964, ndabatumira ngo muzaze kwifatanya natwe I saa sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, ubwo twongera kumva indi nshuro Ubutumwa umuhanuzi atuzaniye: 64-0830M Ibibazo n’ibisubizo #3.

Mwene Data Joseph Branham