25-1116 Kristo Ugaragajwe Mu Bisekuru Byose

Ubutumwa : 64-0617 “Kristo Ugaragajwe Mu Bisekuru Byose

Complete

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Jambo ry’Imana Rizima

Mu gihe cy’iyo myaka yose, Ibyo nabihishe mu mutima wanjye, mpishe (ntwikiriye) Kristo, ya Nkingi imwe y’Umuriro isobanura Ijambo, nk’uko byasezeranyijwe.

Ndabizi ko ibi bigiye kumvikana nabi ku bantu benshi, ariko mubashije kwihanganira marayika w’Imana akanya gato, maze mugasaba Imana Guhishurirwa kuruseho, nizera ko we, kubwo gufashwa n’Imana hamwe n’Ijambo Ryayo, ndetse bikurikije Ijambo Ryayo, azamuzana hano imbere yanyu. Imana, yitwikuruye kandi Ikigaragaza Ubwayo, isobanura kandi ihishura Ijambo Ryayo.

Mbega ububyutse bwabayeho muri uku kwezi gushize mu Mugeni wa Yesu Kristo. Imana, yitwikurura Ubwayo kuruta uko byigeze biba mbere, Ivugana n’Umukundwa Wayo, Igirana urukundo na We, Imwemeza neza ko We, Twe turi Umwe na We.

Nta gutinya guhari, nta gukekeranya, nta kwifata, habe n’agacu ko gushidikanya; Imana yaduhishuriye ko: Ijwi ry’Imana rivuga ku makasete ari INZIRA YATANZWE N’IMANA KANDI ITUNGANYE KUBW’UMUGENI WAYO UYU MUNSI.

Yatanze iyi nzira kugira ngo bitazadusaba kuyungurura, kubitangaho umucyo, gusobanura, habe no kugira ngo umuntu wese abifate uko yiboneye; ahubwo mwumve Ijwi ry’Imana ritunganye rivugana natwe umunwa kugutwi.

Yaribizi ko iki gihe kizaza. Yaribizi ko Umugeni Wayo yagombaga kurya gusa Manu Yahishwe, Ibyo Kurya by’Intama Byayo. Ntabwo twakwifuza kumva ikindi kintu uretse Ijwi ry’Imana rivuye ku Mana Ubwayo.

Twasatuye muri icyo gitwikirizo twinjira mu Bwiza bwa Shekina. Isi ntabwo ishobora kubibona. Umuhanuzi wacu ashobora kuba ataravugaga amagambo neza. Ashobora kuba atari yambaye neza. Ashobora kuba atari yambaye imyambaro myiza ya cyihayimana. Ariko inyuma y’urwo ruhu rw’umuntu, mu imbere aho hari Ubwiza bwa Shekina. Mu imbere aho harimo imbaraga. Imbere aho harimo Ijambo. Imbera aho harimo imitsima yo kumurikwa. Aho mu imbere harimo Ubwiza bwa Shekina, ari wo Mucyo ukomeza Umugeni.

Kandi kugeza igihe uzinjira aho inyuma y’ako gahu ka gasamunyiga, kugeza ubwo uzasohoka inyuma y’urwo ruhu rwawe rushaje, muri ibyo bitekerezo bishaje, iyo mihango yawe ya kera maze ukinjira mu bwiza bw’Imana; nibwo Ijambo rizahinduka rizima kuri wowe by’ukuri,noneho nibwo uzasobanukirwa Ubwiza bwa Shekina, nibwo Bibiliya izahinduka Igitabo gishya, noneho Yesu akaba ari uko yari ejo hashize, uyu munsi ndetse n’iteka ryose. Ugatura mu Bwiza Bwe, murya umutsima umuritswe watuwe uwo munsi ku bw’abizera bonyine, ku bw’abatambyi bonyine. “Kandi turi abatambyi, ubutambyi bwa cyami, ishyanga ryera, ubwoko bwihariye, butura Imana ibitambo by’umwuka.” Ariko ikibakwiye ni ukwinjira, kugera inyuma y’igikingiriza, ngo tubone Imana ihishutse. Kandi Imana yarahishutse: iryo ni Ijambo Ryayo rigaragajwe.

Turi intamenyekana ku b’isi, ariko turanyuzwe kumenya uwo Ivisi yacu ari we kandi dutewe ishema no kuba amaburo yo kuri kasete Ye, dufite inzira zihura n’Ijambo Rye, nkuko bidukururira kuri We.

Niba mudafungiwe ku makasete, nta kintu muricyo uretse ikirundo cy’ibyuma bijegera!!!

Mu by’ukuri, mwitegereze rero, Imana! Yesu yavuze ko abo Ijambo ry’Imana ryajeho biswe imana: bari abahanuzi. Nyamara, umuntu ubwe ntiyari Imana, ndetse n’umubiri wa Yesu Kristo ntiwari Imana. Yari Umuntu, kandi Imana yari yihishe muri We.

Imana, igihe kimwe yihishe inyuma y’impu za tahashi. Imana, igihe kimwe yihishe inyuma y’umubiri w’umuntu witwa Melikisedeki. Imana, yihishe mu muntu witwa Yesu. Imana, yihishe mu muntu witwa William Marrion Branham. Imana yihishe mu mubiri w’umuntu witwa UMUGENI WAYO.

Ni ingenzi cyane kubyibuka, ariko abenshi barananiwe kandi barimo barashaka ikindi kintu. Ikintu cya nyuma Abraham yabonye, ikintu cya nyuma cyabayeho mbere y’uko umuriro umanuka kandi isi y’abanyamahanga bagacirwa urubanza, mbere y’uko umwana wasezeranwe yinjira mu murimo, ikintu cya nyuma itorero rya gikristo rizabona kugeza kugaragara kwa Yesu Kristo ni Melikisedeki, Imana yiyerekanye mu mubiri, ihishura Ijambo Ryayo ku Mugeni Wayo

Nta kindi kigomba kuza. Nta kindi kintu cyasezeranwe mu Ijambo Ryayo. Nta muntu, habe n’itsinda ry’abantu bazaza kugira ngo batunganye Umugeni.

Oya. Bifuza kuza aha ku itorero kubwo gutunganywa. Murabona? Aha ku itorero, twebwe – dufitanye ubusabane bamwe ku bandi, ariko ugutunganywa guturuka ku mushyikirano hagati y’Imana na twe. Ni amaraso ya Kristo adutunganya kubw’Umwuka Wera.

Ubu butumwa, Iri Jwi, Ijambo ry’Imana rihamirijwe, ni uguhamiriza Umugeni wa Yesu Kristo.

Ndagutumira kugira ngo uze wumvire hamwe natwe Ijwi ry’Imana mu gihe ritunganya Umugeni Wayo kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’amanywa ku Isaha y’I Jeffersonvile, mu gihe twumva : 64-0617 “Kristo Ugaragajwe Mu Bisekuru Byose”.

Mwene Data Joseph Branham

Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:

Gutegeka kwa Kabiri 18:15
Uwiteka Imana yawe izabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkanjye ukomotse hagati muri mwe, muri bene wanyu, azabe ari we mwumvira.

Zekariya 14:6
Nuko uwo munsi ntihazabaho umucyo urabagirana, kandi ntuzaba ikibunda.

Malaki 3:1-6
Dore nzatuma integuza yanjye, izambanziriza intunganyirize inzira. Umwami mushaka azāduka mu rusengero rwe, kandi intumwa y’isezerano mwishimana dore iraje. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ni nde uzabasha kwihangana ku munsi wo kuza kwe? Kandi ni nde uzahagarara ubwo azaboneka? Kuko ameze nk’umuriro w’umucuzi, n’isabune y’abameshi.
Kandi azicara nk’ucura ifeza akayitunganya akayimaramo inkamba, azatunganya abahungu ba Lewi, abacenshure nk’uko bacenshura izahabu n’ifeza, maze bazature Uwiteka amaturo bakiranutse.
Maze amaturo y’i Buyuda n’i Yerusalemu azanezeze Uwiteka, nk’uko yamunezezaga mu minsi ya kera no mu myaka yashize.
Kandi nzabegera nce urubanza, nzabanguka gushinja abarozi n’abasambanyi n’abarahira ibinyoma, n’abima abakozi ibihembo byabo, bakarenganya abapfakazi n’impfubyi, bakagirira nabi umunyamahanga kandi ntibanyubahe. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Kuko jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka, ni cyo gituma abahungu ba Yakobo mutamarwaho.

Luka 17:28-30
No mu minsi ya Loti na yo byari bimeze bityo: bararyaga, baranywaga, baraguraga, barabibaga, barubakaga,
maze umunsi Loti yavuye i Sodomu, umuriro n’amazuku biva mu ijuru biragwa, birabarimbura bose.
Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.

Yohana 1:1
Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.

Yohana 4:1-30
Nuko Umwami Yesu amenya yuko Abafarisayo bumvise ko yigisha kandi abatiza benshi, arusha Yohana,
(icyakora Yesu ubwe si we wabatizaga, ahubwo ni abigishwa be),
ni cyo cyatumye ava i Yudaya agasubira i Galilaya,
yiyumvamo ko akwiriye kunyura i Samariya.
Nuko agera mu mudugudu w’i Samariya witwa Sukara, bugufi bw’igikingi Yakobo yahaye umwana we Yosefu,
kandi aho hari iriba rya Yakobo. Nuko Yesu ananijwe n’uko yagenze cyane apfa kwicara kuri iryo riba, hari nk’isaha esheshatu.
Umusamariyakazi aza kuvoma, Yesu aramubwira ati “Mpa utuzi two kunywa”,
(kuko abigishwa be bari bagiye mu mudugudu kugura ibyo kurya.)
Umusamariyakazi aramusubiza ati “Ko uri Umuyuda nkaba Umusamariyakazi, uransaba amazi ute?” Icyatumye abaza atyo ni uko Abayuda banenaga Abasamariya.
Yesu aramusubiza ati “Iyaba wari uzi impano y’Imana, ukamenya n’ugusabye amazi uwo ari we, nawe uba umusabye na we akaguha amazi y’ubugingo.”
Undi ati “Databuja, ko udafite icyo uvomesha n’iriba rikaba ari rirerire, none se ayo mazi y’ubugingo wayakura he?
Mbese ye uruta sogokuruza Yakobo wadufukuriye iri riba, kandi akaba yaranywaga amazi yaryo ubwe n’abana be n’amatungo ye?”
Yesu aramusubiza ati “Umuntu wese unywa aya mazi azongera kugira inyota,
ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.”
Umugore aramubwira ati “Databuja, mpa kuri ayo mazi ntazagira inyota, kandi ntazagaruka kuvoma hano kuko ari kure.”
Yesu aramubwira ati “Genda uhamagare umugabo wawe maze ugaruke hano.”
Umugore aramusubiza ati “Nta mugabo mfite.” Yesu aramubwira ati “Uvuze ukuri yuko udafite umugabo,
kuko wari ufite abagabo batanu, n’uwo ufite ubu si uwawe. Ibyo byo ubivuze ukuri.”
Umugore aramubwira ati “Databuja, menye yuko uri umuhanuzi.
Ba sogokuruza bacu basengeraga kuri uyu musozi, namwe mukagira ngo i Yerusalemu ni ho hakwiriye gusengerwa.”
Yesu aramusubiza ati “Mugore, nyizera. Igihe kizaza, ubwo bazaba batagisengera Data kuri uyu musozi cyangwa i Yerusalemu.
Dore mwebweho musenga icyo mutazi, ariko twebwe dusenga ibyo tuzi kuko agakiza kava mu Bayuda.
Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.
Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.”
Umugore aramubwira ati “Nzi yuko Mesiya azaza, ari we witwa Kristo, kandi ubwo azaza azatubwira byose.”
Yesu aramubwira ati “Ni jye tuvugana.”
Uwo mwanya abigishwa be baraza batangazwa n’uko avugana n’uwo mugore, ariko ntihagira umubaza ati “Urashaka iki?” Cyangwa ati “Ni iki gitumye uvugana na we?”
Nuko uwo mugore asiga ikibindi cye, aragenda ajya mu mudugudu abwira abantu ati
Nimuze murebe umuntu umbwiye ibyo nakoze byose, murebe ahari ko ari Kristo!
Bava mu mudugudu ngo baze aho ari.

Yohana 8:57-58
Abayuda baramubwira bati “Ko utaramara imyaka mirongo itanu, Aburahamu wamubonye ute?”
Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko Aburahamu ataravuka, ndiho.”

Yohana 10:32-39
Yesu arababwira ati “Naberetse imirimo myinshi myiza yavuye kuri Data, noneho ni uwuhe murimo muri yo ubatera kuntera amabuye?”
Abayuda baramusubiza bati “Ku bw’imirimo myiza ntitugutera amabuye, ahubwo tuguhora kwigereranya, kuko uri umuntu ukigira Imana.”
Yesu arabasubiza ati “Ntibyanditswe mu mategeko yanyu ngo ‘Navuze ngo: Muri imana’?
Nuko ubwo yabise imana, abo ijambo ry’Imana ryajeho kandi ibyanditswe bitabasha gukuka,
mubwirira iki uwo Data yejeje akamutuma mu isi muti ‘Wigereranije’, kuko navuze nti ‘Ndi Umwana w’Imana’?
Niba ntakora imirimo ya Data ntimunyizere.
Ariko ninyikora, nubwo mutanyizera mwizere imirimo ubwayo, kugira ngo mumenye neza yuko Data ari muri jye, nanjye nkaba ndi muri Data.”
Nuko bongera gushaka kumufata, ariko abava mu maboko.

Abaheburayo 1:1
Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi,

Abaheburayo 4:12
Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.

Abaheburayo 13:8
Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose.

Ibyahishuwe 22:19
Kandi nihagira umuntu ukura ku magambo y’igitabo cy’ubu buhanuzi, Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy’ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki gitabo.”