Ubutumwa : 63-0901E Kumaramaza
Mukundwa Mugeni wa Kasete,
Noneho mwebwe bantu muri mu makasete.
Mwami, ni buryo ki twasobanuramo icyo aya magambo atandatu asobanuye kuri twe, Umugeni wa Yesu Kristo? Ni Uguhishurirwa k’Ubutumwa bw’igihe kuri twe. Ni Imana irimo kuvuga inyuriye muri marayika Wayo intumwa Ibwira Umugeni Wayo ngo, “Ndabizi ko muzagumana n’Ijwi Ryanjye. Nzi icyo Ijambo Ryanjye kuri izi kasete risobanuye kuri mwe. Ndabizi ko muzagira Guhishurirwa ko ubu Butumwa Navuze ku makasete ari Ikimenyetso Cyanjye kubw’uyu munsi.”
“Nashyize Ijwi Ryanjye kuri aya makasete y’imigozi; kubera ko ubu Butumwa bugomba kubumbira hamwe Ijambo ryose. Hazaba ibihumbi gukuba ibihumbi bazumva Ijwi Ryanjye ku makasete kandi bazagira Guhishurirwa ko uyu ari umurimo Wanjye. Ni Umwuka Wera uyu munsi. Ni Ubutumwa bw’Ikimenyetso.”
“Nohereje ababwiriza benshi b’indahemuka hirya no hino mu isi kugira ngo bajye kwamamaza uyu Murimo Wanjye. Igihe bagarutse, barambwiye ngo, ‘Twubashye amategeko Yawe kubwo gucuranga amakasete Yawe. Twabonye abantu bizeye buri Jambo. Bahinduye amazu yabo urusengero rwo kwakira Ubutumwa Bwawe. Twababwiye ko bagomba kuza munsi y’Ikimenyetso, Ubutumwa bw’igihe, ko bazakizwa.”
Ni igihe aho buri muntu agomba kwigenzura kandi akibaza ubwe, ni iyihe nzira y’Imana itunganye uyu munsi? Ijambo ry’umuhanuzi ntiryigeze rinanirwa na rimwe. Ryarahamirijwe ko ariryo kuri RYONYINE, nicyo kintu CYONYINE kizunga Umugeni Wayo.
Buri kintu cyose yavuze cyagenze neza neza nkuko yakivuze. Inkingi y’Umuriro iracyari hano hamwe natwe. Ijwi ry’Imana riracyavugana natwe ku makasete. Umuhanuzi yatubwiye ko Imana izatunyuraho igihe Izabona Ikimenyetso. Ni igihe cyo kumaramaza kuri bose ngo bajye munsi y’Ubutumwa bw’Ikimenyetso
Twabonye Ukuboko gukomeye kw’Imana muri iki gihe cya nyuma. Yaduhaye Uguhishurirwa k’ukuri kw’Ijambo Ryayo kandi kwaje munsi y’ibiranga Ikimenyetso. Noneho, mu gihe turi munsi y’ibiranga Ikimenyetso, reka tujye hamwe maze dufate Ifunguro Ryera mu kumaramaza; kubera ko tuzi ko Imana irimo itegura gukubitisha urubanza.
Ndifuza gutumira buri wese muri mwe kugira ngo yumve kandi afate Igaburo Ryera hamwe n’Umurimo wo Kozanya Ibirenge kuri iki Cyumweru, mu gihe twumva Ubutumwa: Kumaramaza 63-0901E.
Ubutumwa n’Amateraniro y’Igaburo Ryera araba arimo gutambuka kuri Radiyo Ijwi guhera Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba. Ku isaha y’I Jeffersonville. Nyamuneka niba mubishaka mushobora kugira amateraniro yanyu Saa Kumi n’Imwe z’Umugoroba ku isaha y’Iwanyu, kuko mbizi ko bizagora benshi bo mu bizera bo hakurya y’inyanja gutangira amateraniro yanyu kuri iriya saha. Haraba hari umurongo wo kumanuriraho inyandiko z’amateraniro
Mwene Data Joseph Branham
Ibyanditswe byo gusoma mbere y’Amateraniro:
Kuva 12:11
Uku abe ari ko muzazirya: muzazirye mukenyeye, mukwese inkweto, mwitwaje inkoni, muzazirye vuba vuba. Iyo ni yo Pasika y’Uwiteka.
Yeremiya 29:10-14
Ahubwo Uwiteka aravuga ati “Imyaka mirongo irindwi yahanuriwe i Babuloni nishira nzabagenderera, mbasohozeho ijambo ryanjye ryiza rituma mugaruka ino.
Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.
Kandi muzanyambaza, muzagenda munsenga nanjye nzabumvira.
Muzanshaka mumbone, nimunshakana umutima wanyu wose.
Nzabonwa namwe, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe, nzabakoranya mbakuye mu mahanga yose n’ahantu hose, aho nari narabatatanyirije, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzabagarura aho nabakuje mukajyanwa muri imbohe.”
Luka 16:16
Amategeko n’abahanuzi byabayeho kugeza igihe cya Yohana, uhereye icyo gihe ni ho ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana bwigishirijwe, umuntu wese arabutwaranira.
Yohana 14:23
Yesu aramusubiza ati “Umuntu nankunda azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane na we.
Abagalatiya 5:6
Muri Kristo Yesu gukebwa nta cyo kumaze cyangwa kudakebwa, ahubwo ikigira icyo kimaze ni ukwizera gukorera mu rukundo.
Yakobo 5:16
Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.