25-0928 Igihe cyo Kunga Ubumwe n’Ikimenyetso

Mukundwa Mugeni Wunze Ubumwe

Ndanezerewe, kandi ntegerezanyije amatsiko menshi, kubwo kuba ndi igice cy’ibintu byose Imana irimo gukora muri iyi minsi yacu. Ibitekerezo by’Imana byo guhera mbere birimo gusohora ubu imbere y’amaso yacu, kandi turi igice cyabyo.

Hose muri Bibiliya, abahanuzi bahanuye kandi bavuga ibyagombaga kubaho. Rimwe na rimwe ibyahanuwe byamaraga imyaka amagana bitarasohora, ariko iyo igihe cyabaga cyuzuye, byabagaho; kubera ko igitekerezo cy’Imana kivuzwe n’umuhanuzi KIGOMBA gusohora.

Umuhanuzi Yesaya yaravuze ngo, “Umwari azasama inda”. Buri muryango w’abaheburayo wateguriraga umukobwa wabo muto kwakira uwo mwana. Bakagura udukweto n’utubote, n’amaranje, maze bakitegura umwana ugomba kuza. Ibisekuru byaratambutse, ariko amaherezo Ijambo ry’Imana ryaje gusohora.

Nkiri umwana muto, nakundaga kwibaza igihe cyose nti, Mwami, nabonye mu Ijambo Ryawe igihe cyose wagiye wunga ubumwe bw’ubwoko bwawe kugira ngo usohoze  Ijambo Ryawe.  Wunze ubumwe bw’abana b’abaheburayo binyuze mu muntu umwe, Mose, ariwe wabayoboye binyuze mu Nkingi y’Umuriro abajyana mu Gihugu cy’Isezerano.

Igihe Wambaye umubiri maze Ugatura hano ku isi, Wunze hamwe abigishwa Bawe. Wabatandukanije na buri kintu ndetse na buri wese kugira ngo Ubahishurire Ijambo Ryawe. Ku munsi wa Pantekote, Wongeye indi nshuro guhuriza ahantu hamwe Itorero Ryawe, mu bitekerezo bimwe no guhuza umutima mbere y’uko Uza kugira ngo ubahe Umwuka Wawe Wera.

Najyaga nibaza, niburyo ki Mwami ibyo byashoboka uyu munsi? Umugeni Wawe akwirakwijwe hirya no hino ku isi. Ese Umugeni wese azaza I Jeffersonville? Ibyo ntabyo nabonye biba Mwami. Ariko Uwiteka, ntabwo ujya uhindura gahunda Yawe. Ni Itegeko Ryawe, ntaburyo buhari bwashobora kubihagarika. Ese niburyo ki Uzabikora?

ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA… UYU MUNSI, dushobora kubibona n’amaso yacu, kandi icy’ingenzi kurutaho, NI UKUBA TURI IGICE CYABYO: Ijambo ry’Iteka ry’Imana ririmo rirasohora. Ntabwo turi ahantu hamwe MU BURYO BW’UMUBIRI, dukwirakwijwe hirya no hino ku isi yose, ariko Umwuka Wera YUNZE HAMWE UMUGENI AKORESHEJE IJWI RY’IMANA. IJAMBO RYAYO RYAVUZWE KANDI RIGAFATWA AMAJWI KU MAKASETE, Ikidakuka cy’Imana kubw’uyu munsi, riri guhuriza hamwe kandi RIKUNGA UMUGENI WAYO… KANDI NTA KINTU GIHARI GISHOBORA KUBIHAGARIKA.

Imana irimo kunga hamwe Umugeni Wayo. Ari kujya hamwe, uhereye Iburasirazuba n’Iburengerazuba, n’Amajyaruguru n’Amajyepfo. Hariho igihe cyo kwihuriza hamwe, kandi biri kubaho ubu. Ni kuyihe mpamvu yihuza? Izamurwa. Amina!

Igihe cyo kunga ubumwe kirimo kubaho UBU NYINE!!! Ni iki kirimo kutwunga? Umwuka Wera binyuze mu Ijambo Ryayo, Ijwi Ryayo. Turi kunga ubumwe kubw’iki? IZAMURWA!!! Kandi turagiye ndeste nta n’UMWE tuzasiga inyuma.

Imana irimo kumutegura. Yego Mugabo, ukwihuriza hamwe! Ni iki Yihuza na cyo? Hamwe n’Ijambo!

Ijambo ry’igihe cyacu n’iki? Ubu BUTUMWA, IJWI RYAYO, Ijwi ry’Imana ku Mugeni Wayo. Ntabwo ari umuntu. Ntabwo ari abantu. Ntabwo ari itsinda. Uwahamirijwe n’Inkingi y’Umuriro, IJWI ry’Imana  riri ku makasete.

“Erega ijuru n’isi byose bizashira, ariko Ijambo Ryanjye ntirizashira.” Arimo kwihuza Ubwe n’UKU NIKO UWITEKA AVUZE atitaye ku byo amadini ayo ari yo yose cyangwa undi muntu wese avuga.

Hatitawe kucyo UWO ARIWE WESE yavuga, turimo turiyunga n’Ijwi ry’Uku Niko Uwiteka Avuze ry’igihe cyacu. Atari ubusobanuro bw’umuntu runaka; Nonese kubera iki tugomba gukora ibyo? Bigenda bihinduka kuri buri muntu, ariko Ijwi ry’Imana ku makasete NTIRYIGERA RIHINDUKA kandi ryatangajwe n’Inkingi y’Umuriro Ubwayo ko ari Ijambo ry’Imana n’Ijwi ry’Imana.

Ikibazo cyabyo ni iki,ku muntu, ntabwo amenya umuyobozi we. yego, mugabo. Bazihuriza inyuma y’idini, bazihuriza inyuma ya musenyeri cyangwa umuntu, ariko ntibazihuriza inyuma y’Umuyobozi, Umwuka Wera mu Ijambo. Murabona? Baravuga ngo, “Oh, rero, mfite ubwoba ko nzahindukamo inkundarubyino; Mfite ubwoba ko naca ahatariho.” ohhh, ngaho aho muri!

Aha niho abanegura bashinjira bereka amatorero yabo maze bakavuga ngo, “Murabona, barimo barashyira hejuru umuntu, Mwene Data Branham. Ni abizera ibyo kugira umuntu imana. kandi bakurikira umuntu, ntabwo ari Umwuka Wera.”

Ni ubupfu, Turimo turiyunga ku IJWI RY’IMANA RYAVUZWE RIGAHAMIRIZWA BINYUZE MU MUNTU. Mwibuke, uwo ni we muntu Imana yatoranije kugira ngo abe Ijwi Ryayo ryo guhamagara no kuyobora Umugeni Wayo muri iyi minsi. Iryo niryo Jwi RYONYINE ryahamirijwe n’Imana Ubwayo.

Ariko ku bihabanye nibyo, BO barimo kwiyunga ku BANTU. NTABWO bazavuza Ijwi ry’Imana riri ku makasete munsengero zabo. Muribaza ibyo bintu??? Umubwiriza ahamya ko yizera ubu Butumwa ko ari Ubutumwa bw’iyi saha, Uku Niko Uwiteka Avuze, ariko agashaka ubusobanuro bw’impamvu BATAvuza iri Jwi mu nsengero zabo, cyokora ubabwiriza BAGOMBA kumwumva n’abandi babwiriza Ijambo… Hanyuma bakavuga ko dukurikiye umuntu !!!

Twumvise Kucyumweru gishize icyo Imana yakoze kuri abo bantu!!

Turimo kwitegura Ubukwe. Turimo turahinduka Umwe hamwe na We. Ijambo rihinduka wowe, na we ugahinduka Ijambo. Yesu yaravuze ngo, “Icyo gihe muzabimenya. Ibyo Data aribyo byose, Ndibyo; kandi ibyo Ndibyo byose, muribyo, kandi ibyo muribyo byose, nibyo Ndibyo. Icyo gihe muzamenya ko Ndi muri Data, Data akaba muri Njye, Njye muri mwe, na mwe muri Njye.”

Urakoze Mwami kubwo Kwihishura Wowe Ubwawe, natwe, mu minsi yacu. Umugeni Wawe ari kwitegura Ubwe binyuze mu Ijambo Ryawe Rivuzwe. Turabizi ko turi Ubushake Bwawe butunganye kubwo kugumana n’Ijambo Ryawe rifashwe amajwi.

Ndatumira isi kugira ngo yumve Ijwi Ryonyine rihamirijwe n’Imana kubw’igihe cyacu  kuri iki Cyumweru. Muratumiwe kugira mwiyunge natwe Kucyumweru I Saa Sita z’Amanywa. Ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva : 63-0818, Igihe cyo Kunga Ubumwe n’Ikimenyetso. Niba udashobora kujya ku murongo ngo wumve hamwe natwe, ufate kasete, KASETE IYO ARIYO YOSE; yose ni UKU NIKO UWITEKA AVUZE, kandi kumva Ijambo ry’Imana biragutunganya ndetse bikagutegurira kuza Kwe kwegereje.

Mwene Data Joseph Branham

Zaburi 86:1-11
Matayo 16:1-3

Arimo kwihuriza hamwe We ubwe. Arimo kwitegura. Kubera iki? Ni Umugeni. Uko ni ukuri. Kandi Arimo Yihuza hamwe n’Umukwe We, murabona, kandi Umukwe ni Jambo. “Mu ntangiriro hariho Ijambo, Ijambo ryari kumwe n’Imana, kandi Ijambo ryari Imana. Nuko Ijambo ryambaye umubiri ritura hagati muri twe.”

Zaburi 86:1-11

Gusenga kwa Dawidi. Uwiteka, ntegera ugutwi unsubirize, Kuko ndi umunyamubabaro n’umukene.

Rindira umutima wanjye kuko ndi umukunzi wawe, Mana yanjye, kiza umugaragu wawe ukwiringira.

Mwami, mbabaririra, Kuko ari wowe ntakira umunsi ukīra.

Wishimishiriza umutima w’umugaragu wawe, Kuko ari wowe Mwami ncururira umutima.

Kuko wowe Mwami uri mwiza, witeguye kubabarira, Kandi wuzuye imbabazi ku bakwambaza bose.

Uwiteka, tegera ugutwi gusenga kwanjye, Tyariza ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye.

Ku munsi w’amakuba yanjye no ku w’ibyago byanjye nzakwambaza, Kuko uzansubiza.

Mwami, mu bigirwamana nta gihwanye nawe, Kandi nta mirimo ihwanye n’iyawe.

Mwami, amahanga yose waremye azaza, Akwikubite imbere akuramye, Kandi bazahimbaza izina ryawe.

Kuko ukomeye kandi ukora ibitangaza, Ni wowe Mana wenyine.

Uwiteka, ujye unyigisha inzira yawe, Nanjye nzajya ngendera mu murava wawe. Teraniriza hamwe ibiri mu mutima wanjye, Ngo wubahe izina ryawe.

Matayo 16:1-3

Abafarisayo n’Abasadukayo baraza, bamusaba ngo abereke ikimenyetso kivuye mu ijuru, kugira ngo bamugerageze.

Arabasubiza ati “Iyo bugorobye, muravuga muti ‘Hazaramuka umucyo kuko ijuru ritukura.’

Na mu gitondo muti ‘Haraba umuvumbi kuko ijuru ritukura kandi ryirabura.’Muzi kugenzura ijuru uko risa, ariko munanirwa kugenzura ibimenyetso by’ibihe.