25-0803 Ibintu Bigomba Kuzaba

Ubutumwa : 65-1205 Ibintu Bigomba Kuzaba

Complete

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Rukiryi Rw’Imana,

Buri Jambo ryavuzwe muri Ubu Butumwa ni urwandiko rw’urukundo ku Mugeni We. Kubwo gutekereza ko Data uri mu Ijuru adukunda cyane, Akaba atarashatse ko dusoma Ijambo Rye gusa, ahubwo Yashatse ko twumva Ijwi Rye rivugana n’imitima yacu kugira ngo Atubwire ngo, “Uri isezerano Ryanjye rizima, uri urukiryi Rwanjye ruzima, kugira ngo nshobore kwiyereka isi.”

Noneho gutekereza ko nyuma y’igitambo Cye yatanze hano ku isi, uko Yabagaho, Inzira yanyuzemo, Yasabye ikintu kimwe gusa:

Kugira ngo Aho ndi, nabo abe ariho baba.” Yasabye ubusabane hamwe natwe. Ni cyo kintu cyonyine yasabye Data mu isengesho: kubana namwe by’iteka ryose.

Aho ndi, “Ijambo Rye” iryo tugomba kubaryo, kwakira ubusabane Bwe, Ubufatanye Bwe, iteka. Kubw’ibyo, tugomba kubeshwa na buri Jambo Yatubwiye ku makasete kugira ngo tube Umwari Mugeni We Jambo, aricyo kitugira igice cy’Umukwe.

Uku ni UGUHISHURIRWA kwa Yesu Kristo muri iki gihe. Atari icyo yari cyo mu kindi gihe, ahubwo uwo ari we NONAHA. Ijambo ry’uyu munsi. Aho Imana iri uyu munsi. Ni byo guhishurwa k’uyu munsi. Ubu kurimo kurakura mu Mugeni, idushyira mu gihagararo cyuzuye cy’abahungu n’abakobwa batunganye

Twibona ubwacu mu Ijambo Rye. Tuzi abo turi bo. Turabizi ko turi mu migambi Ye. Ngiyi inzira yateguwe n’Imana kubw’iki gihe. Turabizi ko Izamurwa riri hafi. Vuba aha abacu dukunda bazagaragara. Icyo gihe tuzamenya ko: Twahageze. Twese tugiye mu Ijuru… yego, Ijuru, ahantu hafatika nk’aha.

Ahubwo turagana ahantu hahari h’ukuri, aho tuzakora ibintu runaka, aho tugiye kuzaba. Tuzajyayo dukore. Tugiyeyo kunezerwa. Tugiye kubayo. Tugiye mu Bugingo, mu Bugingo bw’Iteka by’ukuri. Tugiye mu ijuru, muri paradizo. Nk’uko Adamu na Eva bakoraga, babagaho, kandi baryaga, banezererwa mu ngobyi ya Eden mbere y’uko icyaha cyinjira, turi mu nzira dusubira yo, ni ukuri, turi kuhasubira. Adamu wa mbere binyuze mu cyaha yarahadukuye. Adamu wa kabiri binyuze mu gukiranuka, atugaruye yo ; aradutsindishiriza kandi akatugarura yo.

Nigute umuntu yashobora kubonera inyito icyo ibi bivuze kuri twe? Mu kuri ko tugiye muri paradizo aho tuzatura iteka ryose turi kumwe. Ntihazongera kubaho umubabaro, ububabare cyangwa intimba, gutungana kwiyongera kukundi gutungana.

Imitima yacu iranezerewe, ubugingo bwacu buragurumana imbere muri twe. Satani yongera igitutu kuri twe kurushaho buri munsi, ariko dukomeje kunezerwa. Impamvu:

  • TUZI, ABO TURI BO.
  • TUZI KO, TUDASHOBORA, KANDI TUTAZIGERA TUMUTENGUHA.
  • TUZI KO, TURI MU BUSHAKE BWE BUTUNGANYE.
  • TUZI KO, YADUHAYE GUHISHURWA K’UKURI KWIJAMBO RYE.

Mwene Data Joseph, wandika ibintu bimwe buri cyumweru. ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA, nzabyandika buri ku cyumweru kuko Ashaka ko umenya uburyo Agukunda. Uwo uri we. Aho ugiye. Igicucu kirimo kirahinduka igifatika. Uri Ijambo rihinduka Ijambo.

Nshuti z’isi yose, muze twifatanye ku cyumweru saa 12h00 z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe cyo kwifatanya ku murongo w’itumanaho; atari ukubera ko “Njye” ngutumiye, ahubwo kubera ko “We” Agutumiye. Atari ukubera ko “Njye” natoranyije kaseti, ahubwo kugira ngo twumve Ijambo hamwe n’igice cy’Umugeni ku isi yose icyarimwe.

Ese twashobora gutahura ko bishoboka ko Umugeni yumva Ijwi ry’Imana ku isi yose, ku isaha imwe? Ibyo bigomba kuba ari Imana. Imana yategetse umuhanuzi kubikora igihe marayika wayo yari hano ku isi. Yashishikarije Umugeni guhuriza hamwe mu masengesho, BOSE KU ISAHA IMWE Y’I JEFFERSONVILLE 9:00, 12:00, 3:00. Mbega uko bihambaye muri iki gihe, ko Umugeni ashobora kwiyunga hamwe nk’UMUNTU UMWE kugira ngo yumve Ijwi ry’Imana rivugana na bo ku isaha imwe?

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa: Ibintu bigomba kuba 65-1205

Ibyanditswe:

Matayo 22: 1-14
Yesu yongera kuvugana na bo abacira imigani ati
Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umwami wacyujije ubukwe bw’umwana we arongora,
atuma abagaragu be guhamagara abatorewe gutaha ubukwe, banga kuza.
Arongera atuma abandi bagaragu ati ‘Mubwire abatowe muti: Dore niteguye amazimano, amapfizi yanjye n’inka zibyibushye babibaze, byose byiteguwe, muze mu bukwe.’
Maze abo ntibabyitaho barigendera, umwe ajya mu gikingi cye, undi ajya mu rutundo rwe,
abasigaye bafata abagaragu be barabashinyagurira, barabica.
Maze umwami ararakara agaba ingabo ze, arimbura abo bicanyi atwika umudugudu wabo.
Maze abwira abagaragu be ati ‘Ubukwe bwiteguwe, ariko abari babutorewe ntibari babukwiriye.
Nuko mujye mu nzira nyabagendwa, abo muri buboneyo bose mubahamagare baze batahe ubukwe.’
Abo bagaragu barasohoka bajya mu nzira, bateranya abo babonye bose, ababi n’abeza, inzu yo gucyurizamo ubukwe yuzura abasangwa.
Umwami yinjiye kureba abasangwa, abonamo umuntu utambaye umwenda w’ubukwe.
Aramubaza ati ‘Mugenzi wanjye, ni iki gitumye winjira hano utambaye umwenda w’ubukwe?’Na we arahora rwose.
Maze umwami abwira abagaragu be ati ‘Nimumubohe amaboko n’amaguru, mumujugunye mu mwijima hanze, ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo’,
kuko abatowe ari benshi, ariko abatoranyijwe bakaba bake.

Yohani 14: 1-7
Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere.
Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu.
Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.
Kandi aho njya, inzira murayizi.
Toma aramubwira ati “Databuja, ntituzi aho ujya, inzira twayibwirwa n’iki?”
Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye.
Iyaba mwaramenye, muba mwaramenye na Data. Uhereye none muramuzi kandi mwamurebye.”

Abaheburayo 7: 1-10

Melikisedeki uwo wari umwami w’i Salemu, n’umutambyi w’Imana Isumbabyose (wa wundi wasanganiye Aburahamu, ubwo yatabarukaga avuye gutsinda abami, amuha umugisha,
ni na we Aburahamu yahaye kimwe mu icumi cya byose). Ubwa mbere izina rye risobanurwa ngo “Umwami wo gukiranuka”, kandi irya kabiri yitwa “Umwami w’i Salemu”, risobanurwa ngo “Umwami w’amahoro.”
Ntagira se ntagira nyina, ntagira ba sekuruza kandi ntafite itangiriro ry’iminsi cyangwa iherezo ry’ubugingo, ahubwo ubwo ashushanywa n’Umwana w’Imana, ahora ari umutambyi iteka ryose.
Nuko mutekereze namwe uburyo uwo muntu yari akomeye, byatumye ndetse Aburahamu sogokuruza mukuru amuha kimwe mu icumi cy’iminyago y’inyamibwa.
Kandi abana ba Lewi ari bo bahabwa ubutambyi, bafite itegeko ryo gukoresha abantu kimwe mu icumi, ni bo bene wabo nubwo abo bakomotse ku rukiryi rwa Aburahamu.
Ariko dore wa wundi utakomotse mu muryango wabo yakoresheje Aburahamu kimwe mu icumi, kandi aha umugisha nyir’ibyasezeranijwe!
Nta wahakana ko uworoheje ahabwa umugisha n’ukomeye.
Kandi muri twe abantu bapfa ni bo bahabwa kimwe mu icumi, naho icyo gihe cyahawe uhamywa ko ahoraho.
Ndetse byabasha kuvugwa yuko Lewi uhabwa kimwe mu icumi, na we ubwe yagikoreshejwe ku bwa Aburahamu
kuko yari akiri mu rukiryi rwa sekuruza, ubwo Melikisedeki yamusanganiraga.