25-0727 Izamurwa

Ubutumwa : 65-1204 Izamurwa

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Utagira Amakemwa,

Umwami yaduhaye ibihe byiza cyane mu mwiherero w’ingando w’icyumweru gishize, ubwo yaduhishuriraga Ijambo Rye. Yabihamije binyuze mu Ijambo Rye, ko ikidakuka cyacu ni uko: Ijambo Rye, Ubu Butumwa, n’Ijwi ry’Imana riri ku makasete; byose ari ikintu kimwe, Yesu Kristo uko yari ejo, niko ari uyu munsi, kandi niko azahora iteka ryose.

Twumvise uko satani agerageza gutandukanya Ubutumwa n’Intumwa yabuzanye, ariko Umwami wacu Yesu ashimwe, kuko Imana ubwayo yavugiye muri marayika Wayo ukomeye, maze iratubwira iti:

Tuzi yuko igihe umuntu aje, atumwe n’Imana, yaratoranijwe n’Imana, azanye UKU NIKO UWITEKA AVUZE by’ukuri , ubwo ubutumwa n’intumwa biba ari kintu kimwe. Kuko yoherejwe guhagararira UKU NIKO UWITEKA AVUZE, Ijambo ku Ijambo, kubw’ibyo we n’ubutumwa bwe aba ari ikintu kimwe.

Ntushobora gutandukanya ubutumwa n’intumwa, byombi ni kimwe, UKU NIKO UWITEKA AVUZE. Ntacyo bitwaye icyo umusigwa w’ikinyoma wese yavuga, Imana yavuze ko byombi ari kintu kimwe kandi ntushobora kubitandukanya.

Noneho yatubwiye ko tudakeneye agatambaro ko kuyungurura udukoko iyo turi kumva amakasete, kuko nta dukoko cyangwa umutobe w’udukoko uri muri Ubu Butumwa. Iyi ni Isoko Ye y’amazi adudubiza, iteka ihora itemba itunganye kandi itanduye. Ihora iteka idudubiza, ntiyigera ikama, ihora isunika kandi igasunika, igenda iduha guhishurirwa kuruseho kw’Ijambo Ryayo.

Yatwibukije ko TUTAGOMBA KWIBAGIRWA ko isezerano rye natwe ari iridashidikanywaho, si iryo kongera kwigwaho,ahubwo riruta ibintu byose, Ntirigira amakemwa.

Byaba ari urukundo, ubufasha, cyangwa kwiyegurira, niba ikintu ari nta makemwa kiba ari IKIDAKUKA kandi ntikiba gifite ibyo gishingiyeho bidasanzwe cyangwa izindi nshingano. Kizabaho uko byagenda kose, nta kabuza.

Noneho Ashaka kubishimangira, noneho Aratubwira ko uyu munsi Ibyanditswe Bye birimo birasohorera imbere y’amaso yacu.

Rya zuba rimwe rirasira mu burasirazuba, ni ryo zuba rimwe rirengera mu burengerazuba. Kandi ni uwo Mwana w’Imana waje mu burasirazuba, akagaragaza ubwiza bw’Imana mu mubiri, ni we Mwana w’Imana umwe uri mu gice cy’Uburengerazuba hano, aribyo bigaragaza ko ari mu itorero uyu mugoroba, akaba ari uko yari ejo hashize uyu munsi ndetse n’iteka. Umucyo wa nimugoroba w’Umwana waraje. Uyu munsi iki Cyanditswe kirasohoye imbere yacu.

Umwana w’umuntu yongeye kuza mu mubiri w’umuntu muri iyi minsi yacu, nk’uko yabisezeranye ko azabikora, kugirango ahamagare umugeni asohoke. Ni Yesu Kristo uvugana natwe mu buryo budaciye iruhande, kandi ntibikeneye ubusobanuro bw’umuntu uwo ari we wese. Icyo dukeneye gusa, icyo dushaka gusa, ni ijwi ry’Imana rivuga ku makasete, riturutse ku Mana Ubwayo.

Ni uguhishurirwa ko kugaragazwa kw’ijambo ryabaye ukuri. Kandi turi kubaho muri iyo minsi; icyubahiro kibe icy’Imana; ihishurirwa ry’ubwiru ry’Uwo ari We Ubwe.

Mbega ibihe byiza umugeni ari kugira, ari imbere y’ubwiza bw’Umwana, akomera. Ingano yagarutse ku ngano nanone, kandi nta musemburo uri muri twe. Ni ijwi ry’ukuri ry’Imana rivugana natwe, riducura kandi ritugira ishusho ya Kristo, Ijambo.

Turi abahungu n’abakobwa b’Imana, urukiryi Rwe yagennye mbere ko tugomba kuza muri iki gisekuru, igisekuru gikomeye cyane kuruta ibindi mu mateka y’isi. Yamenye ko tudashobora kunanirwa, tudashobora kugambana, ahubwo ko tuzaba Umugeni Jambo we w’ukuri no gukiranuka, Urubyaro rwa Cyami rw’Abraham rwagombaga kuza.

Igihe cy’Izamurwa kirageze. Igihe kigeze ku iherezo. Aje gutwara Umugeni We witeguye Ubwe kandi akaba yicaye mu Kugaragara k’Umwana, arimo yumva Ijwi Rye ririmo rimwambika. Vuba aha tuzatangira kubona abacu bari inyuma y’inyegamo y’igihe, barategereje kandi bifuza kuba hamwe natwe.

Amakasete ni inzira Imana yateguye yo gutunganya Umugeni Wayo. Aya makasete niyo yonyine azunga Umugeni Wayo. Aya makasete ni Ijwi ry’Imana ku Mugeni Wayo.

Ndagutumira kuza kwifatanya natwe, igice cy’Umugeni Wayo, kuri iki Cyumweru saa Sita z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva byose ku byerekeye ibyenda kubaho vuba: Izamurwa 65-1204.

Mwene Data Joseph Branham