Ubutumwa : 65-1128M Ahantu Hamwe Rukumbi Imana Yagennye Ho Kuramirizwa
Mukundwa Muryango wa Yesu Kristo
Hari ikintu kiri kubaho ku rwego rutigeze rubaho mbere hamwe n’Umugeni wa Kristo ku isi hose. Ibintu twumvise kera kandi twifuzaga kuzabona noneho biragaragajwe imbere y’amaso yacu.
Umwuka Wera ari guhuriza hamwe Umugeni we nk’uko yabivuze ko azabikora, abinyujije mu buryo Bwe BWONYINE yatanze muri iki gihe: Ijwi ry’Imana kuri za kaseti.
Arimo guhishura no kwemeza Ijambo Rye ku buryo butigeze bubaho mbere. Kimwe n’iriba ridudubiza, guhishurirwa kuradudubiza imbere muri twe.
ubu bumwe bw’umwuka bwa Kirisito n’Itorero rye, noneho, igihe Umubiri uhindutse Ijambo, kandi Ijambo rihindutse umubiri, rigaragajwe, rihamirijwe. Neza neza ibyo Bibiliya yatangaje kubw’uyu munsi, ni byo bibaho, umunsi ku munsi. Yoo, kandi ibi byirundanya cyane vuba, hariya mu butayu, kandi habaye ibintu, nta nabasha gukurikira.
Buri munsi Guhishurirwa kurushaho kwiyongera, kurahishurwa kandi kugaragazwa imbere yacu. Kimwe n’umuhanuzi, ibintu birimo kubaho mu buryo bwihuse — ku buryo tutanabasha kubikurikira… ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA!!!
Igihe cyacu kirageze. Ibyanditswe birimo gusohora. Umubiri urimo urahinduka Ijambo, n’Ijambo ririmo rirahinduka umubiri. Ibintu umuhanuzi yavuze ko bizabaho — birimo kubaho ubu nyine.
Kubera ki twebwe?
Nta musemburo, nta jwi ririmo urujijo, nta n’igisobanuro cy’umuntu gikenewemo hagati muri twe. Turimo kumva Ijambo Ryera, Ritunganye, riva mu kanwa k’Imana, mu gihe rituvugisha umunwa ku gutwi.
Noneho tubona iryo Jambo rimwe ryasezeranijwe rya Luka, rya Malaki, ayo masezerano yandi yose kubw’uyu munsi- yambaye umubiri, aturana na twe, kandi uwo amatwi yacu yari yarumvise bavuga; noneho amaso yacu Amubona asobanura Ijambo Rye bwite, ntidukeneye gusobanura kw’abantu.
Mugeni, nta buryo buhari byagaragara cyane kurusha ibi. Ni Imana, ihagaze imbere y’Umugeni wayo mu mubiri w’umuntu kugira ngo dushobore kumubona n’amaso yacu, atuvugisha kandi asobanura Ijambo Rye Ubwe, no kurishyira kuri kaseti. Ni Ijambo Ritunganye, rivugwa kandi ryandikwa n’Imana ubwayo. Kubw’ibyo, nta na kimwe cyaryo gikeneye ibisobanuro by’umuntu.
- Imana irimo kuvugana n’Umugeni wayo idaciye iruhande kuri kaseti.
- Imana iri gusobanura Ijambo Ryayo Ubwayo, kuri kaseti.
- Imana iri kwihishura Ubwayo kuri kaseti.
- Imana ibwira Umugeni Wayo ngo: ‘Nta gisobanuro cy’umuntu ukeneye, Ijambo Ryanjye riri kuri kaseti ni ibintu byose UMUGENI WANJYE AKENEYE .’
Mwibuke, nimusohoka hano! Noneho mutangire musohoke mu gishishwa . mugiye kwinjira mw’ihundo, ariko mugume mu mucyo w’Umwana. Ntimwongere kucyo navuze kandi ntimugire icyo mugabanya. Kubera yuko mvuga ukuri uko nkuzi, nkuko Data yakumpishuriye. Murabona?
Imana yaremye INZIRA YONYINE ITUNGANYE kugira ngo Umugeni akore gusa nk’uko yadutegetse gukora. Ibi ntibyari byarigeze bibaho kugeza uyu munsi. Ntihakiriho gukekeranya, cyangwa gushidikanya, nta no kubaza niba hari ikintu cyongeweho, cyakuweho, cyangwa cyasobanuwe. Umugeni yahawe Guhishurirwa k’Ukuri: KUVUZA AMAKASETE NI INZIRA Y’IMANA ITUNGANYE.
Mugihe byaba ngombwa, reka nongere mbivuge. Guhishurirwa kwanjye ni uko Umugeni wa Yesu Kristo si abandi UMUGENI, NTA KINDI akeneye, uretse Ijwi ry’Imana riri ku makasete.
Ariko igihe kimwe Umwuka Wera w’ukuri…, Ijambo ry’ukuri ryinjiye muri wowe byukuri (Ijambo, Yesu), ubwo rero, mwene Data, ubutumwa ntibuba bukiri ibanga kuri mwe, Urabuzi mwene Data, buracanye rwose imbere yawe.
Ubutumwa ntabwo ari ibanga kuri njye. Yesu Kristo ari uko yari ejo hahise, uyu munsi ndetse n’iteka. Ijuru ryose, n’isi, byose byitwa YESU. Yesu ni Ijambo.
Kandi iryo Zina riri mw’Ijambo kuko We ni Ijambo. Amen! Ubwo none We ni iki? Ijambo risobanuwe ni ukugaragazwa kw’Izina ry’Imana.
Imana kunga hamwe Umugeni wayo n’Ijwi Ryayo, Iryo ryafashwe kuri kasete maze rirahunikwa kubw’uyu munsi, bityo kugira ngo Ishoborore kunga hamwe Umugeni Wayo nk’Itsinda Rimwe. Umugeni azaribona, kandi azamenya ko ari yo NZIRA YONYINE Imana yashyizeho yo guhuriza hamwe Umugeni Wayo.
Yarabikoze hashize imyaka irenga 60, kugira ngo atwereke uko yari agiye kubikora muri iyi minsi turimo. Turi rimwe mu matorero ye ku mirongo y’itumanaho ‘
Niba ntizera mu byo kujya ku rusengero, kubera iki mfite insengero? Turazifite aho hose mu gihugu,twahuriye ku murongo undi mugoroba, kuri buri birometero kare maganatatu mpafite rumwe mu nsegero zanjye.
Ababwiriza benshi babwira amatorero yabo ngo: ‘Kuba “ku mirongo y’itumanaho” cyangwa “kumva ubutumwa bumwe icyarimwe”,, ibyo ntabwo ari ukujya mu rusengero.’YAVUZE KO ARI UKUJYAYO! Abavuga gutyo, ni uko batazi Ijambo, cyangwa ntibashobora gusoma Ibaruwa y’urukundo nk’uko Umugeni abikora.
Urusengero ni iki? Reka turebe gusa uko Mwene Data Branham icyo yavuze ko ruricyo.
Insengero nyinshi zifite ibyo bikoresho, mwari mufite mwese hano, uhereye ku rusengero. No muri Phoenix bafite iryo tumanaho; kugira ngo aho amateraniro abera hose, kugira ngo Ubutumwa buhite busakazwa kugeza… kandi abantu bateranira mu nsengero, no mu ngo n’ahantu nkaho, mu buryo bwiza cyane bw’itumanaho.
Mwene Data Branham avuga neza ko abantu bari mu “ngo zabo” hamwe n’“ahandi nkaho” bari rimwe mu matorero ye bari bahurijwe ku mirongo y’itumanaho.
Kubw’ibyo, ingo, sitasiyo za lisansi, inyubako, mu miryango iteraniye hamwe kumirongo ye y’itumanaho yabigize amatorero.
Reka twongere dusome bike mu IBARUWA Y’URUKUNDO.
Turasengera insengero zose n’amateraniro ateranye, ahantu hose impande y’indangururamajwi ntoya, kuva muri iyi Leta kugera ku Gice cy’Uburengerazuba, aho mu misozi y’Arizona, mu bibaya bya Texas, kugera ku Gice cy’Iburasirazuba, mu gihugu hose, Mwami, aho bateraniye. Dufite amasaha atandukanye nk’uko turi mu gihe, ariko Mwami, duteranye uyu mugoroba nk’abantu bunze ubumwe, nk’abizera bategereje kuza kwa Mesiya.
Kubwo kuba rero turi ku Mirongo y’Itumanaho, twumve Mwene Data Branham BOSE KU ISAHA IMWE; abo turi kumwe nk’itsinda rimwe, abizera, bategereje Kuza kwa Mesiya.
Ariko muravuga ngo ‘Nimuramuka mubikoze gutyo uyu munsi, ibyo ntabwo ari ukujya mu rusengero, ni amakosa, ntabwo ibyo ari uguteranira hamwe, cyane cyane ko tugomba kurushaho kubikora uko tubona wa munsi wegera,’ ese ibyo ntabwo ari ukujya ku rusengero?
Reka nkubaze ikibazo, kandi usubize itorero ryawe. Iyo Mwene Data Branham ajya kuba yari hano uyu munsi, mu mubiri, ese mwajyaga gukurikira ubutumwa hamwe cyangwa kuba ku mirongo y’itumanaho kugira ngo umwumve buri Kucyumweru mu gitondo, twese hamwe ku isaha imwe hamwe n’Umugeni wo ku isi yose, ba pasteri, ese mwashoboraga KUJYA KU MIRONGO Y’ITUMANAHO maze mukumva Mwene Data Branham cyangwa mwajyaga kubwiriza?
Mwene Data Branham avuga mu buryo bweruye ko inshingano zanyu ari itorero ryanyu. Iyo mujya kuba mwari hano mu myaka 60 ishize kandi Mwene Data Branham akaba yarimo agira amateraniro, ariko itorero ryanyu rikaba ritaribuyakurikire kuko bafite ayabo materaniro (aricyo ababwiriza benshi bakoze hariya kera), ese wajyaga kujya “mu itorero ryawe”, cyangwa wajyaga kujya kuri “Branham Tabernacle” kugira ngo wumve Mwene Data branham?.
Ndaguha igisubizo cyanjye. Najyaga kuba mpagaze ku muryango mu mvura, mu rubura cyangwa mu gihuhusi kugira ngo ninjire mu Ngando numve umuhanuzi w’Imana. Iyo MBA jya kuri iryo torero rindi, najyaga guhindura amatorero uwo mugoroba.
Ariko uriya mugore, ntiyari azi niba imbaraga zari muri iyo nkoni cyangwa zitari muri yo, ariko yari azi neza ko Imana yari muri Eliya. Aho ni ho Imana yari iri — mu muhanuzi wayo. Yaravuze ngo ‘Ndahiye Uwiteka n’ubugingo bwawe, ntabwo ndibugusige.”
Ndagutumiye kwifatanya natwe kugira ngo ube rimwe mu matorero ya Mwene Data Branham ku mirongo y’itumanaho kuri iki Cyumweru saa sita z’amanywa (12:00 PM), ku isaha y’I Jeffersonville, igihe tuza kuba turi kumva Ijwi ry’Imana rituzanira Ubutumwa “Ahantu Hamwe Rukumbi Imana Yagennye Ho Kuramirizwa 65-1128M.
Mwene Data Joseph Branham