Ubutumwa : 60-0515E Kugirwa Abana #1
Bakundwa Bagizwe Abana
Ubu turi kurya ibintu by’Imana bikomeye kandi tukagira gusobanukirwa kweruye kw’Ijambo Ryayo. Imana yaduhaye Ubusobanuro bw’ukuri ku Ijambo Ryayo. Imyumvire Yacu y’Umwuka nta rujijo rurimo.
Twebwe TUZI neza Uwo Ari We. TUZI neza Icyo Aricyo. TUZI neza aho tugiye. TUZI neza abo turibo. kuko TUZI Uwo twizeye uwo ari we, kandi tuzi neza yuko abasha kurinda ikibitsanyo twamubikije kugeza kuri urya munsi.
Yavuganye natwe kandi aduhishurira ubwiru bwose bwari bwarahishwe guhera imfatiro z’isi zashyirwaho. Yatubwiye uburyo abandi bose bagiye banga inzira Ye yateguye igihe cyose maze bakishakira ubuyobozi butandukanye, ariko Yagombaga kugira itsinda rito rizakomeza kuba irinyakuri ku Ijambo Rye.
Hirya no hino ku isi, ntabwo bashobora kuba bari ahantu hamwe kugira ngo bahuze ibintu byose. Ariko iryo tsinda rito rizaba rikwirakwiye ahantu hose ku isi.
Icyubahiro kibe icy’Uwiteka, nubwo dukwirakwiye hirya no hino kusi, ariko Twunze Ubumwe nk’Umuntu Umwe binyuze mu Gukandaho Bikavuga kandi tukumva Ijwi ry’Imana rivugana natwe.
Reka dutegereze kwakira ndetse dusogongere kucyo Aza kutubwira binyuze muri marayika Wayo ukomeye Kucyumweru.
Bakundwa Mwe mwatoranijwe, ubu mwicaye hamwe ahantu ho mu Ijuru. Ntabwo ari hanze ahabonetse hose, ahubwo ni ahantu ho “mu Ijuru”; ni igihagararo cyanyu nk’abizera. Mwarasenze kandi mwiteguye Ubutumwa. Muteraniye hamwe ubwanyu nk’abera, mubatijwe n’Umwuka Wera, mwuzuye imigisha y’Imana. Mwarahamagawe, muratoranywa, kandi umwuka wanyu winjizwa mu bihe byiza byo mu Ijuru.
Ni iki gishobora kubaho. Umwuka Wanjye uraba ugendagenda hejuru yaburi mutima. Mwagizwe bashya kandi mwahindutse ibiremwa bishya muri Kristo Yesu. Ibyaha byanyu byose biri munsi y’Amaraso. Muramya bitunganye, hamwe n’ibiganza byanyu n’imitima izamuriwe kuri Njye, murimo mundamya hamwe ahantu ho mu Ijuru.
Muri Abagenwe, Batoranijwe, Mu Kumenya Mbere Kwanjye. Abatoranijwe, Abejejwe, Abatsindishirijwe kubwo Kumenywa mbere. Ntibishoboka kuri mwe ko mwashukwa. Nabateguye mbere y’imfatiro z’isi. Muri Imana ntoya, mwashyizweho ikimenyetso n’Umwuka Wera w’isezerano; atari ukuvuka gusa mu muryango, Abahungu n’Abakobwa Banjye Nemeye.
Nzabaha umugisha hamwe no gukira kwa kimana, kumenya mbere, guhishurirwa, amayerekwa, imbaraga, indimi, ubusobanuro, ubwenge, ubumenyi, n’indi migisha yose yo mu ijuru, hamwe n’umunezero utavugwa kandi byuzuye Ubwiza.
Buri mutima uraza kuba wuzuye Umwuka Wanjye. Muzaba murimo mugendera hamwe, mwicaye hamwe, ahantu ho mu Ijuru. Nta gitekerezo na kimwe gipfuye hagati muri mwe, nta muti w’itabi n’umwe wanyowe, habe n’uwambaye akajipo kagufi, nta n’ibi, biriya cyangwa ibindi, nta gitekerezo na kimwe gipfuye, nta muntu ufitanye n’undi ikibazo, buri wese arimo avugana n’undi mu rukundo no guhuza, buri bose bahuje umutima bari hamwe.
Noneho mu buryo butunguranye haraza ijwi rivuye mu Ijuru rimeze nk’umuriri ukomeye kandi ndabaha umugisha hamwe n’imigisha yose y’umwuka. Hanyuma muraba nka Dawidi, arimo abyinira imbere y’Isanduku, mubwira isi ko mudatewe isoni, n’uko MURI UMUGENI W’AMAKASETE! Mukandaho bikavuga kandi mukizera BURI JAMBO Mvuga. Ntimuzigera kandi ntimushobora kunyeganyezwa!
Abandi bashobora kubyanga, cyangwa ntibabisobanukirwe, ariko mwe, ni Ikimenyetso cyanyu cy’Ishema. Nkuko Dawidi yabwiye umugore we ngo; “Utekereza ko ibi hari icyo bicyo, tegereza kugeza ejo, tuzumva amakasete menshi kurushaho, turamya Umwami, twuzuye Umwuka Wayo; kubera ko turi kubaho muri Kanani, twerekeje mu gihugu cy’isezerano. “
Noneho Ndiburebe hasi ndi mu Ijuru maze mbabwire ngo:
“Muri Umugeni uhuye n’Umutima Wanjye.”
Iyi migisha ishobora kuba iyawe nawe. Ngwino, wiyunge natwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonvile, maze wibonere kugaragara k’Umwami kurusha uko byigeze bibaho mbere mu gihe twumva Ijwi ry’Imana kubw’iki gihe rivugana natwe kandi rituzanira Ubutumwa” Kugirwa Abana #1 60-0515E.
mwibuke, ibi birabwirwa itorero, ntabwo ari k’umuntu wo hanze. Kuri we, ni ubwiru, ni inshoberamahanga, ntiyagera ubwo abyumva, bimuca hejuru, ntacyo azigera abimenyaho. Ariko kw’itorero, n’ubuki mu rutare, n’umunezero usaze, n’ubwishingizi bw’umugisha, n’igitsika cy’ubugingo, ni ibyiringiro byacu, n’icyishingikirizo, ni Urutare rw’Ibisekuru, yoo! Ni icyiza cyose . Kuko isi n’ijuru bizashira, ariko Ijambo ry’Imana ntirizashira.
Mwene Data Joseph Branham
Ibyanditswe byo gusoma mbere y’Ubutumwa:
Yoweli 2:28
Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa.
Abefeso 1: 1-5
Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe abera bari muri Efeso bizera Kristo Yesu,
ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru,
nk’uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo.
Kuko yagambiriye kera ku bw’urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw’ineza y’ubushake bwayo,
IAbakorinto 12: 13
kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab’umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe.
1 Petero 1: 20
wamenywe n’Imana kera isi itararemwa, ariko akerekanwa ku mperuka y’ibihe ku bwanyu,
Ibyahishuwe 17: 8
Iyo nyamaswa ubonye yahozeho nyamara ntikiriho, kandi igiye kuzamuka ive ikuzimu ijye kurimbuka. Abari mu isi amazina yabo atanditswe mu gitabo cy’ubugingo, uhereye ku kuremwa kw’isi, bazatangara babonye iyo nyamaswa yahozeho ikaba itakiriho, kandi ikazongera kubaho.
Ibyahishuwe 13
Ngihagarara ku musenyi wo ku nyanja, ngiye kubona mbona inyamaswa iva mu nyanja ifite amahembe cumi n’imitwe irindwi. Ku mahembe yayo hariho ibisingo cumi, no ku mitwe yayo hariho amazina yo gutuka Imana.
Iyo nyamaswa nabonye yasaga n’ingwe, amajanja yayo yasaga n’aya aruko, akanwa kayo kasaga n’ak’intare. Cya kiyoka kiyiha imbaraga zacyo n’intebe yacyo y’ubwami, n’ubutware bukomeye.
Nuko mbona umwe mu mitwe yayo usa n’ukomeretse uruguma rwica, ariko urwo ruguma rwawishe rurakira. Abari mu isi yose bakurikira iyo nyamaswa bayitangarira.
Baramya icyo kiyoka kuko cyahaye iyo nyamaswa ubutware bwacyo, baramya n’iyo nyamaswa bati “Ni nde uhwanye n’iyi nyamaswa, kandi ni nde ubasha kuyirwanya?”
Ihabwa akanwa kavuga ibikomeye n’ibyo gutuka Imana, ihabwa no kurama ngo imare amezi mirongo ine n’abiri.
Ibumburira akanwa kayo gutuka Imana, no gutuka izina ryayo n’ihema ryayo n’ababa mu ijuru.
Ihabwa kurwanya abera no kubanesha, ihabwa no gutwara imiryango yose n’amoko yose, n’indimi zose n’amahanga yose.
Abari mu isi bose bazayiramya, umuntu wese izina rye ritanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama, watambwe uhereye ku kuremwa kw’isi.
Ufite ugutwi niyumve.
Nihagira ujyana abandi ho iminyago na we ubwe azajyanwa ho umunyago, kandi uwicisha abandi inkota na we akwiriye kwicishwa inkota. Aho ni ho kwihangana kw’abera kuri no kwizera kwabo.
Nuko mbona indi nyamaswa izamuka iva mu butaka. Iyo yo yari ifite amahembe abiri nk’ay’umwana w’intama, ivuga nk’ikiyoka.
Itegekesha ububasha bwose bwa ya nyamaswa ya mbere mu maso yayo, ihata isi n’abayirimo ngo baramye ya nyamaswa ya mbere yakize uruguma rwayishe,
kandi ikora ibimenyetso bikomeye, imanura umuriro uva mu ijuru ugwa mu isi mu maso y’abantu.
Iyobesha abari mu isi ibyo bimenyetso yahawe gukorera imbere ya ya nyamaswa, ibabwira kurema igishushanyo cya ya nyamaswa yari ikomerekejwe n’inkota ikabaho.
Ihabwa guha icyo gishushanyo cy’inyamaswa guhumeka, ngo kivuge kandi cyicishe abatakiramya bose.
Itera bose aboroheje n’abakomeye, n’abatunzi n’abakene, n’ab’umudendezo n’ab’imbata, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo cyangwa mu ruhanga,
kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda, keretse afite icyo kimenyetso cyangwa izina rya ya nyamaswa, cyangwa umubare w’izina ryayo.
Aha ni ho ubwenge buri: ufite ubwenge abare umubare w’iyo nyamaswa kuko ari umubare w’umuntu, kandi umubare we ni magana atandatu na mirongo itandatu n’itandatu.