24-0714 Kumugirira isoni

Ubutumwa : 65-0711 Kumugirira isoni

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Udafite Isoni

Ntabwo higeze habaho igihe cyangwa abantu bimeze nk’iki gihe. Turi muri we, abaragwa b’ibyo yatwishyuriye byose. Arimo aradusangiza ukwera Kwe, kugeza tugeze muri We, twahindutse gukiranuka kw’Imana.

Yatumenye mbere binyuze mu iteka rya Kimana, kugira ngo tuzabe Umugeni We. Yaradutoranije, ntabwo ari twe twamutoranije. Ntabwo twaje kubwacu, ni ugutoranya Kwe. Noneho Yashyize mu mitima yacu n’ubugingo Guhishurirwa kuzuye kw’Ijambo Ryayo.

Umunsi nyuma y’undi, Aduhishurira Ijambo Rye, Akadusukaho Umwuka We, akaragaza ubuzima Bwe muri twe. Ntibyigeze bibaho ko abagize Umugeni We bahamye mu mitima yabo bakamenya ko bari mu bushake butunganye Bwe, na Gahunda Ye, binyuze mu kugumana n’Ijambo Rye, bakumva Ijwi Rye.

Urukundo rw’Imana n’ubu Butumwa bwuzura imitima yacu kugeza aho biba birimo bibira. Nta kindi kintu twifuza kumva, kuganiraho, gusabana nacyo, cyangwa mu buryo bworoshye gutambutsa umurongo twumvise nuko tugahimbaza Umwami.

Tumeze kimwe na Mose aho inyuma mu butayu. Twagendanye imbonankubone n’Imana Ishoborabyose, kandi twabonye Ijwi rivugana natwe; neza neza hamwe n’Ijambo ndetse n’isezerano ry’igihe. Hari ikintu byakoze kuri twe. Ntabwo biduteye isoni. Dukunda kubitangariza isi. Twizera ko Umwami Yesu ari Ubutumwa bw’igihe kandi ko TURI UMUGENI WE.

Yadukomeresheje Ijambo Rye. Nta gacucu ko gushidikanya, iyi niyo nzira Imana yatanze. Imana ntabwo ijya ihindura ibitekerezo Byayo kubijyanye n’Ijambo Ryayo. Yatoranije malayika wa karindwi kugira ngo ahamagarire Umugeni Wayo gusohoka, kugira ngo Ajye mu murongo hamwe n’Ijambo Ryayo.

Nta kintu gihari muri ubu buzima uretse We n’Ijambo Rye. Ntabwo tubasha kubihaga. Biruta ubuzima kuri twe. Ubutumwa bwiza n’Imbaraga z’Imana Ishobora byose byakwiriye ku isi kuruta ikindi gihe mbere. Ijambo ubu riri mu biganza n’amatwi by’Umugeni. Igihe cyo gutandukana ubu kirimo kubaho, mu gihe Imana irimo ihamagara Umugeni, satani arimo arahamagara itorero.

Turagukunda n’Ijambo Ryawe, Mwami. Ntabwo tubasha kubihaga. Twicara imbere y’Ijambo Ryawe buri munsi, turimo dukomera, twitegura Kuza Kwawe kwegereje. Data, bigomba kuba byegereje. Dushobora kubyiyumvamo, Mwami. Dutegerezanyije amatsiko menshi.

Data, reka turusheho kuba abanyakuri ndetse twongera kuvugurura imihigo yacu nanone. Tuziko Kwizera kwacu mu Ijambo Ryawe kuri kugurumana mu mitima yacu. Watwaye kure gushidikanya kose. Nta kindi kirimo uretse Ijambo Ryawe. Turabizi neza, kandi ntabwo bidutera isoni kubibwira isi, turi Umugeni Wawe w’amakasete.

Ndashaka gutumira isi ngo ize kumva hamwe natwe kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva Ubutumwa: Kumugirira isoni 65-0711.

Mwene Data Joseph Branham

Mariko 8:34-38
34.Ahamagara abantu n’abigishwa be arababwira ati “Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we ankurikire,
35.kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, kandi utita ku bugingo bwe ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza azabukiza.
36.Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe?
37.Mbese umuntu yatanga iki ngo acungure ubugingo bwe?
38.Umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera amagambo yanjye muri iki gihe cy’ubusambanyi kandi kibi, Umwana w’umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azazana n’abamarayika bera afite ubwiza bwa Se.”