
Igihe utereye ibuye mu mazi, bigenda bite? Rizana uruziga ruto rw’umuraba, kandi urwo rukabyara urundi, n’urundi rukabyara urundi, bigakomeza bityo bityo kugeza bigeze ku mpera y’ayo mazi. Igihe ukoze igikorwa gito cyo guterera ibuye mu mazi, kizabyara ibindi bikorwa ibihumbi. Uko ibuye riba rinini niko ibyo ribyara biba ari byinshi.
Noneho tekereza ibyo ubishyize mu buzima bwawe bw’umwuka. Fata iminota itanu yonyine y’umunsi wawe uyimare urimo uvugana n’Umwami Yesu ubikuye ku mutima. Urebe uburyo bihindura umunsi wawe. Imyifatire yawe, umwuka wawe, kurondora kwawe, ibikorwa byawe, ibitekerezo byawe, ibyemezo byawe; urutonde rurakomeza. Byagenda bite ibaye iminota 10? iminota 30? Byagenda bite bibaye isaha imwe muri 24?
Igihe Gituje cyatangiye nk’igihe cyo kwegera Umwami Yesu. Abantu ibihumbi n’ibihumbi hirya no hino ku isi bahurira hamwe mu kuramya ku isaha imwe buri cyumweru.
Dutangira kuwa Gatandatu Saa Moya z’igitondo ku isaha y’I Jeffersonville, ariyo saa kumi z’igitondo I Tucson Arizona, I saa sita z’amanywa muri Londres mu Bwongereza, saa saba z’amanywa I Harare muri Zimbabwe, saa cyenda z’amanywa I Moscow mu Burusiya, saa Moya z’umugoroba I Manila muri Philippines, n’i saa tanu z’ijoro muri New Zealand (mubazi y’igihe mwayisanga kuri paji branham.org yerekana uburyo amasaha agenda atandukana).
Buri kuwa Gatandatu saa moya za mu gitondo(ku isaha y’I Jeffersonville) abizera bazengurutse isi yose bashaka ahantu hihariye kugira ngo baturize imbere y’Imana. Ndabizi bizazana impinduka mu buzima bwawe, nkuko byagenze mu bwanjye.
Kuri abo badashobora kubona isaha, kandi bashobora gutanga iminota 30, iminota 20, cyangwa iminota 10; Umwami arayakira. Noneho utwo tuziga duto tuza guhindukamo imiraba, kandi iyo miraba izakwinjiza mu Hera h’Ahera, kugira ngo harinde ubuzima bwawe “buhishanwe na Kristo mu Mana.” (Abakorosayi 3:3)
Kandi mwibuke, Igihe gituje ku giti cyawe ntabwo ari kuwa gatandatu gusa, ni buri munsi.
Mwene Data Joseph Branham